Amaze imyaka itatu avumbuye ifoto iteye agahinda yafotorewe mu nkambi ya Nyarushishi muri Jenoside

Kamuzinzi Eric wo mu Karere ka Rusizi avuga ko kurokokera Jenoside yakorewe Abatutsi mu Nkambi ya Nyarushishi ari amateka atazibagirwa mu buzima.

Kamuzinzi areba ifoto yafotowe atabizi mu myaka 24 ishize
Kamuzinzi areba ifoto yafotowe atabizi mu myaka 24 ishize

Hashize imyaka 3 abonye agafoto yafotowe icyo gihe afite imyaka 13 akavuga ko iyo akabonye yibuka urugendo agereranya n’inzira y’inzitane banyuzemo kugeza Jenoside ihagaritswe n’inkotanyi.

Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Kamuzinzi Eric yari mu mbaga y’Abatutsi bari muri stade Kamarampaka (Ubu yitwa stade Rusizi) aho bamaze hafi ukwezi kose.

Yinjiyemo ari kumwe n’umuryango we wose urimo se na nyina n’abandi bavandimwe be batanu. Bamaze kugeramo babayeho ubuzima bukomeye cyane.

Agira ati “Twabonaga bwije bugacya gusa, nta cyo kurya, kuryama nta byo hakaniyongeraho ko twabaga tutazi niba turamuka.”

Avuga ko yiboneraga uburyo abicanyi bazanaga lisite bakoresheje indangururamajwi bagasoma amazina y’abo bashaka bakabasohora bakajya kubicira ahitwa mu Gatandara.

Iyi foto yayifotowe mu gihe cya Jenoside ariko mu 2015 nibwo yamenye iby'iyo foto ayibonye kuri internet
Iyi foto yayifotowe mu gihe cya Jenoside ariko mu 2015 nibwo yamenye iby’iyo foto ayibonye kuri internet

Se umubyara wari umwalimu muri icyo gihe bakaba na we ari ko bamujyanye maze uba umunsi we wa nyuma wo kureba izuba.

Ati “Twari duhagararanye, baza gusoma amazina na we basomamo irye baba baramujyanye, ntitwongeye kumubona.”

Ku myaka 13 y’amavuko, Kamuzinzi wari mukuru mu bana b’iwabo yagumanye na barumuna be 5 na nyina ubabyara bakomeza guhangayikira muri iyi stade n’abandi bahigwaga, kugera tariki ya 16 Kamena 994 ubwo batwarwaga mu Nkambi ya Nyarushishi.

Byiswe ko ari ukubahungisha nyamara inyuma yabyo hari hihishe umugambi wo kujya kubicira kure y’umujyi. Buri munsi aha Nyarushishi ni ko hagezwaga abantu bavuye imihanda yose. Aho buri tsinda ryerekwaga ko ari ho rizaba, ryahitaga izina bakurikije uko bagiye bahagera.

Yagize ati “Aho nabaga hitwaga muri Stade ya Mbere, abaje ku nshuro ya kabiri bavuye muri stade hakitwa stade ya kabiri gutyo gutyo. Inkambi yose ikaba yararindwaga n’abajandarume bayobowe na Coloneli witwaga Bavugamenshi.”

Kamuzinzi ubu ni umugabo ariko abenshi babonye iyo foto ntawabikekaga
Kamuzinzi ubu ni umugabo ariko abenshi babonye iyo foto ntawabikekaga

Ubuzima bwarakomeje muri iyi Nkambi yarimo abantu barenga ibihumbi 10. Ariko Kamuzinzi avuga ko atazibagirwa ubuzima babayemo aho yahoraga yibaza iby’ejo hazaza bikamurenga n’ubwo yari akiri mu myaka yo hasi.

Avuga ko mu mezi bahamaze, interahamwe zatwikaga bamwe mu bantu zafatiraga hakurya bagiye gushaka inkwi. Icyakora ngo ntazibagirwa na none uwo yise Padiri Oscar n’umuryango utabara imbabare Croix Rouge babagaburiraga, bakabavura bakanabaha inkwi.

Umunsi umwe, yambaye agakabutura gato konyine yagiraga n’agakoti ko mu bwoko bwa Jaketi yarengeje ku gapira korohereye imbere, yicaye yitegereza utuzu tw’inkambi babagamo, byaje kumenyekana nyuma ko hari uwamufotoye ariko ntiyahise abimenya ubwo.

Ati “Nafotowe n’umuntu ntazi ndetse n’igihe nafotorewe ntacyo nzi. Icyo nibuka ni uko aho hakundaga kugenda abantu benshi barimo n’abanyamakuru.”

Aha niho ngo yakundaga kwicara atekereza ku hazaza he
Aha niho ngo yakundaga kwicara atekereza ku hazaza he

Uko agaragara kuri iyi foto, avuga ko ariko buri gihe babaga bameze bategereje ko hari uwaza kubatabara cyangwa kubakura muri ubwo buzima. Imodoka yose bumvaga birukaga bajya kureba ko ari uje kubatabara.

Abafaransa baje kuhabasanga barahaba bavuga ko baje kubarinda, ariko mbere y’uko abo bahagera interahamwe zigeze kuza zigota inkambi kugira ngo Abafaransa bazasange zabatsembye. Gusa ngo amakuru bamenye ni uko icyo gihe zaje guhagarikwa na wa mu koloneri Bavugamenshi wari uyoboye abari barinze iyi nkambi avuga ko ngo bakererewe kubica, ubwo uwo munsi baba bararusimbutse.

Abafaransa bahageze mu kwezi kwa 6. Ariko na bo ngo nta gakiza bari bazanye kuko ngo bakoraga ibisa no korohereza interahamwe kubona abantu.

Ati “Cyane cyane ababaga basohotse mu nkambi bagiye nko gushaka udukwi, Abafaransa bitwazaga ko barenze urubibi, amahirwe ariko nta musirikari wigeze yinjira mu nkambi.”

Avuga ko icyo gihe hari abasirikare benshi b'Abafaransa
Avuga ko icyo gihe hari abasirikare benshi b’Abafaransa

Inkotanyi zageze mu nkambi ya Nyarushishi mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga 1994 ni ko kurokokana n’abavandimwe be n’umubyeyi wabo bakurwa muri iyo nkambi mu kwezi kwa cyenda.

Tugarutse kuri ya foto igaragaza ubuzima bugoye Kamuzinzi yabagamo mu nkambi, yavuze ko yaje kuyivumbura mu mwaka wa 2015 ayikuye kuri Google.

Utwenda yambaye kuri iyo foto yibuka ko ari yo myenda yambaraga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye muri seminaire kuko Jenoside yabaye ari bwo yari agitangira ikaba ari na yo myenda yonyine yari afite muri iyi nkambi kuva mu kwezi kwa kane kugera muri Nzeri bahavuye.

Ati “Nkibona iyi foto byaranshimishije kuko yanyibukije amateka nkibuka ko navuye kure.”

Izi ni zimwe mu ngabo z'Abafaransa ubwo ziteguraga kujya i Nyarushishi
Izi ni zimwe mu ngabo z’Abafaransa ubwo ziteguraga kujya i Nyarushishi

Kamuzinzi yaje kujya kwiga, maze arangiza kaminuza mu mwaka wa 2005, ubu ni umugabo wubatse, afite umugore n’umwana umwe akaba ari umukozi w’umurenge wa Nkanka i Rusizi ushinzwe Imibereho myiza.

Aka gafoto yafotowe muri Jenoside avuga ko ari ifoto y’amateka ye. Yemeza ko n’ubwo ari amateka asharira ariko ko atamubujije kuba uwo ari we ubu kandi afite icyizere cy’ahazaza.

Ariko icyo ashyira imbere cyane ni ukubana n’abantu bose amahoro kuko ngo kuri we ubuzima ni ishuri.

Emmanuel Bagambiki wahoze ari Perefe wa Cyangugu yagize uruhare rukomeye mu gukangurira Interahamwe gutsemba Abatutsi
Emmanuel Bagambiki wahoze ari Perefe wa Cyangugu yagize uruhare rukomeye mu gukangurira Interahamwe gutsemba Abatutsi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Yeweee aka gafoto nanjye nigeze kukabona hamvere aha kanyibutsa byinshi. Iyo ngeze Nyarushishi nibaza aho uyu mwana yari yicaye. Cyakora Mana warakoze kuharindira abacu! Ntawaruzi ko Cyangugu hari uwarokotse.
Abafransa nabo bari bafite indi mission huuu, iyo Inkoranyi zo kabyara zitahagoboka ntawari kubava mu ntoke. Komera Eric weee ntawumara ubwoko bw Imana! Bajye banatinya ko turi ubwoko bw Imana. Ntibazongere kwibeshya dore aho bahereye

Inararibonye yanditse ku itariki ya: 31-07-2018  →  Musubize

Ubuturakomeye bazongere

Isaiendagijimana yanditse ku itariki ya: 31-07-2018  →  Musubize

Yarinzira yumusaraba rwose uwabwibagirwa yaba adatekereza nibuka cyane igitero cyarikiyobowe nuwitwa yussufu imana igakinga ukuboko iyi foto niya mateka rwose Eric mukuru wacu tukwigiraho byinshi byiza

Isaie Modeste yanditse ku itariki ya: 31-07-2018  →  Musubize

Harabaye Ntihakabe, Ntawatekerezaga ko ubuzima buzongera kubaho ukundi ariko Imana yarabikoze ibinyujije mu Nkotanyi izamarere. Harakabaho Inkotanyi zaturokoye.

DK yanditse ku itariki ya: 30-07-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka