Amakuru kuri Jenoside mu bitaro bya Kabutare aracyari macye

Abari abakozi b’ibitaro bya Kabutare by’Akarere ka Huye batahigwaga, ntibatanga amakuru ku byo bazi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi bari bahari.

Abantu bamaze kumenyekana baguye mu bitaro bya Kabutare ni 21 gusa.
Abantu bamaze kumenyekana baguye mu bitaro bya Kabutare ni 21 gusa.

Kuri uyu wa gatanu tariki 10 Kamena 2016, muri ibi bitaro habereye umuhango wo kwibutsa abarwayi n’abaganga baguye muri ibi bitaro mu gihe cya Jenoside, baboneraho no gusaba abafite amakuru ku bwicanyi bwahabereye kuyatanga.

Nyirabahire Venantie wari utuye ku Kabutare mu gihe cya jenoside akanaharokokera, yavuze ko nka we na bagenzi be bari bihishanye amakuru batanga ari macye kuko batabashaga kugera ahagaragara ngo bamenye byinshi, mu gihe hari abatarahigwaga babikurikiranaga umunsi ku wundi.

Umuhango wo kwibuka wari witabiriwe n'abayobozi batandukanye.
Umuhango wo kwibuka wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye.

Yagize ati “Hari ikintu mbisabira. Ababonye Jenoside baba barayikoze cyangwa batarayikoze, bari bakwiye nabo gutanga amakuru kuko hano bishe abantu benshi.

Bamwe twarabashyinguye ariko ndahamya ko hakirimo n’abandi. Iyaba badukundiraga rwose bakaduha ayo makuru byadufasha.”

Nsabimana Jean Paul uhagarariye umuryango Ibuka muri Huye, yasabye ubuyobozi bw’ibitaro bya Kabutare ko byashakisha mu bantu bahakoraga baba bakiriho, bakaza gutanga ubuhamya ku bwicanyi bwahakorewe bityo abantu bahaburiye ababo bakava mu rujijo.

Jean Pierre Nsabimana asaba ibitaro gushaka abahakoraga bagatanga amakuru nyayo.
Jean Pierre Nsabimana asaba ibitaro gushaka abahakoraga bagatanga amakuru nyayo.

Ati “Bayobozi b’ibitaro turabasaba ko mwashakisha mu bantu bakoraga hano kuko simpamya ko bose bapfuye cyangwa bahunze igihugu, bakazaza bakaduha ubuhamya, tukava mu rujijo rwo guhora dukeka ko mu nkengero z’ibitaro hakiri imibiri itarashyingurwa.”

Kugeza ubu abantu bazwi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu bitaro bya Kabutare ni 21.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka