Abatutsi ntibapfuye ahubwo barishwe– Dr Bizimana Jean Damascene

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside CNLG, avuga ko inyito zikoreshwa kuri Jenoside yakorewe Abatutsi zirimo ivuga ko Abatutsi bapfuye zigomba guhinduka, ngo kuko Abatutsi batapfuye urupfu rusanzwe, ahubwo bishwe.

Dr Bizimana avuga ko kuvuga ko Abatutsi bapfuye muri Jenoside atari byo ahubwo barishwe
Dr Bizimana avuga ko kuvuga ko Abatutsi bapfuye muri Jenoside atari byo ahubwo barishwe

Yabivugiye mu muhango kwibuka ku nshuro ya 10 imiryango yazimye wabereye mu Murenge wa Nyarubuye mu Karere ka Kirehe, mu ijoro ryo kuri uyu wa 19 rishyira 20 Gicurasi 2018.

Muri uyu muhango Dr bizimana yibukije abawitabiriye ko Gupfa bikoreshwa ku muntu wazize indwara zitandukanye cyangwa se zabukuru bitandukanye n’ibyabaye ku batutsi muri 1994 kuko bo bishwe bazira uko baremwe.

Yagize ati” Abatutsi ntibapfuye ahubwo barishwe. Gupfa n’urupfu rusanzwe rwatewe n’indwara cyangwa ikindi.”

Yanagarutse ku yindi mvugo ikoreshwa mu ndirimbo y’Abarokokeye Nyarubuye, ivuga ko Abatutsi bacishijwe mu nzira y’umusaraba, akavuga ko izi mvugo nay o idakwiye.

Ati “Abatutsi bishwe ku mugambi wateguwe unashyirwa mu bikorwa, mu gihe inzira y’umusaraba , ari inzira Yezu yanyujijwemo ku bushake bwe, ari we wabyihitiyemo kugira ngo asohoze ubutumwa bwari bwamuzanye ku isi.”

Izi mvugo Dr Bizimana yasabye abazikoresha kuzireka bagakoresha imvugo za nyazo, hato bitazajya bitiza umurindi abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu kiganiro Dr Bizimana yahaye abari muri uyu muhango kandi yanavuze ko mu bihe byo kwibuka, abagize uruhare muri Jenosede yakorewe Abatutsi bakwiye kujya bashyirwa hanze bakavugwa kugira ngo bamenyekane banamaganwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

Ahubwo wowe wiyise Karangwa ni wowe utazi ibyo urimo! Ntibapfuye barishwe nyine! Nta n’inzira y’umusaraba banyuzemo kuko uwo batubwira wayinyuzemo ariwe Yezu yari yabihisemo, arabyemera, yari anazi uko bizagenda n’uko bizarangira! Yewe banavuga ko yanazutse! Abatutsi barahizwe, bicwa urupfu rubi batahisemo, ntawukwiye kuzana imyemerere ye ku byerekeye abacu bishwe na ziriya nyamaswa!

Pati yanditse ku itariki ya: 21-05-2018  →  Musubize

gusa njye uko mbyumva igihe cyose umuntu atakiri muri ubu buzima aba yaphuye sinzi niba umuntu yishwe aba adapfuye

munsobanurire

ayirwanda yanditse ku itariki ya: 22-05-2018  →  Musubize

Uwo mugabo Bizimana sinzi ibyo alimo.Ngo abatutsi ntibapfuye ngo kuko batishwe n,indwara!Ngo ntibaciye inzira y,umusaraba kuko batali yezu! Ndabona Bizimana akwiye kuduhimbira urulimi rushya.

Karangwa yanditse ku itariki ya: 20-05-2018  →  Musubize

Turashimira buri wese waze tukifatanya Kwibuka abacu.turashima Imana ko ibyo yahabaye

Ruyonza vital yanditse ku itariki ya: 20-05-2018  →  Musubize

Njye rwose iri jambo ntabwo ndishyikiye’’inzira y’ umusaraba’’ kuko akenshi bishobora gusobanura ko abatutsi bari bafite plans, mission bashaka kugeraho nkuko kuri yesu cg yezu byari bimeze. Ikindi hazamo kuba hari bamwe badahita basobanukirwa nabyo kuko nk’ abayisalamu ntayo bazi. Mbona ibyiza rero aruko hakoreshwa imvugo nyayo, urugero:inzira y’akaga cyangwa inzira y’akababaro abatutsi banyuzemo. Murakoze

Kabaliro yanditse ku itariki ya: 20-05-2018  →  Musubize

Maze kumva ikiganiro nkunda kumva buri cyumweru mu gitondo sayine kuri Radio France inter kitwa remède à la mélancolie. Umwanditsi w’umunyarwandakazi Mukasonga nkunze gusoma cyane yavuze byinshi byiza ariko nashavuzwe n’uko inshuro ebyili yavuze ngo génocide au Rwanda, ikiganiro kigiye kurangira arasubira noneho agira ati génocide rwandais. Nyabuna rwose dushyire mu mateka ibintu by’ukuri.

Adélaïde yanditse ku itariki ya: 20-05-2018  →  Musubize

wakoze cyane kudusobanurira DR, nukuri tujye tugorora imvugo nkizo hato hatazagira umwanzi bitiza umurindi

Kananura yanditse ku itariki ya: 20-05-2018  →  Musubize

Gushyira ahagarara no kwamagana abagize uruhare mu gihe twibuka nabo baje, biragoye. Erega baracyadutera Ubwoba! Ubikoze bakwita umusazi cyangwa ufite ingengabitekerezo ya génocide, ko utababarira, ko uvangura... Tuba turira bo bisekera bafite uburenganzira bwo kuhaba. Ari twe tugomba kwifata ngo twe kugaragaza akababaro kacu mu batwiciye.

Impamo yanditse ku itariki ya: 20-05-2018  →  Musubize

Ni byo rwose gupfa no kwicwa biratandukanye, buri wese azapfa igihe kigeze, ariko nta karengane kabaye ho ngo yamburwe ubuzima. Twite ibintu uko biri!Tureke kuvuga ngo bapfuye muri 1994! Bapfuye mu ntambara ! Génocide yarabatwaye, génocide yaraduhemukiye ! ukagirango ni inyamaswa irya abantu yateye mu Rwanda, cyangwa se icyorezo, ukirengagiza ko ari ubushake bw’abantu bishwe abandi kuko ari abatutsi.

Impamo yanditse ku itariki ya: 20-05-2018  →  Musubize

Inzira y’umusaraba yumvikanisha ububabare bukomeye, agashinyaguro, kugirirwa nabi n’abantu nta kirengera n’ibindi nk’ibyo. Kandi niyo nzira abatutsi banyuzemo bajya kwicwa.
Ntacyo bitwaye rwose kuvuga ko banyuze mu nzira y’umusaraba cyane ko abakristu bo bahita bumva ubugome bubi bakorewe n’ububabare bagize.

Bwenge yanditse ku itariki ya: 20-05-2018  →  Musubize

Urakoze gusobanurira iyi nzobere kuko bigaragara ko hari aho igera bikayirenga, kubera uburemere bw’ibyakorewe Abatutsi bicwaga.
Humura Rwanda!

Pierrot yanditse ku itariki ya: 20-05-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka