Abatutsi biciwe i Nyanza biswe ibishingwe bijyanywe mu bindi

Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi Ibuka, washimiye Ingabo z’u Rwanda zashubije agaciro abishwe bitwa ibishingwe bigiye kumenwa ku Kicukiro.

Abakozi b'Ibitaro bya Gisirikare bakoze urugendo rubibutsa Abatutsi biciwe i Nyanza
Abakozi b’Ibitaro bya Gisirikare bakoze urugendo rubibutsa Abatutsi biciwe i Nyanza

I Nyanza ya Kicukiro ni ho ikimoteri cy’ibishingwe byose byakusanywaga mu Mujyi wa Kigali byamenwaga mbere na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mbere y’uko byimurirwa i Nduba mu Karere ka Gasabo.

Ubwo abakozi b’Ibitaro bya Gisirikare bikorera i Kanombe bari bagiye kwibukira ku rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro kuri uyu wa gatanu, ubuyobozi bwa Ibuka bwabanyuriye mu mateka y’uru rwibutso.

Umunyamabanga wa Ibuka, Ahishakiye Naphtali avuga ko nyuma yo gutereranywa n’izari ingabo z’Umuryango w’Abibumbye(MINUAR), Abatutsi bari bahungiye mu cyari ETO Kicukiro bahise batangira icyo bita inzira y’umusaraba.

Avuga ko interahamwe n’abasirikare ba Ex-FAR bavanye muri iryo shuri Abatutsi barenga 2,500 babicira i Nyanza, ahahise hubakwa urwibutso.

Agira ati "Baje kuhicirwa bitwa ibishingwe bigiye mu bindi, ndetse nta nubwo yari inzira nyabagendwa cyane kuko aha hose hahoze ibihuru".

Abakozi b'Ibitaro bya Gisirikare bibutse Abatutsi biciwe i Nyanza ya Kicukiro
Abakozi b’Ibitaro bya Gisirikare bibutse Abatutsi biciwe i Nyanza ya Kicukiro

Ashimira Ingabo zari iza APR zatesheje abo bicanyi zikarokora Abatutsi barenga 1,000 muri iyo nzira y’umusaraba.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Gisirikare, Col Dr Jean Paul Bitega avuga ko bagiye kwibukira kuri urwo rwibutso, mu rwego rwo gusubiza icyubahiro abari baragizwe ibishingwe.

Abakozi b’Ibitaro bya Gisirikare bakoze urugendo ruva mu Ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro (IPRC) ryahoze ryitwa ETO Kicukiro, mu rwego rwo kuzirikana urugendo rukomeye rw’Abatutsi biciwe i Nyanza.

Banasuye Abana batujwe mu mudugudu witiriwe Amahoro uri mu murenge wa Niboye aho muri Kicukiro, bakaba babageneye ibibatunga batifuje gutangaza uko bingana.

 Ingabo z'Igihugu zikora mu bitaro bya Gisirikare zasuye umudugudu urererwamo abagizwe impfubyi na Jenoside yakorewe Abatutsi
Ingabo z’Igihugu zikora mu bitaro bya Gisirikare zasuye umudugudu urererwamo abagizwe impfubyi na Jenoside yakorewe Abatutsi

Umwe mu bana bahatuye, Umurerwa Adeline avuga ko kuva mu mwaka wa 2003 kugeza ubu, abana 125 batujwe muri uwo mudugudu barangije amashuri bakaba bagira uruhare runini mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka