Abatarabona imibiri y’ababo biracyabashengura imitima

Hashize imyaka 24 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, ariko ingaruka zayo zikigaragara ziri mu bituma intimba y’ababuze ababo idashira uko imyaka ishira.

Abarokotse bataramenya aho ababo bapfuye bashyinguye
Abarokotse bataramenya aho ababo bapfuye bashyinguye

Zimwe muri zo ni iz’abantu baburiye ababo muri Jenoside, bataramenya aho baguye kugeza ubu.

Iki kibazo kiri no mu byahangayikishije Guverinoma, ku buryo yanakoze ubukangurambaga bw’igihe kirekire. Yasabaga abemeye uruhare rwabo muri Jenoside no kugaragaza aho bagiye bajugunya abo bishe.

Veridianne Nyirarwimo ukomoka mu Karere ka Gisagara, ni umwe mu bashengurwa n’uko nta kemeza ko umubiri w’umwana we wabonetse. Hari umubiri wabonetse akeka ko ari uw’umwana we ariko akabiburira gihamya.

Uyu mubyeyi w’imyaka 68 utuye mu Mudugudu wa Murama, Akagari ka Kigarama mu Murenge wa Musha, avuga ko Jenoside Jenoside yahitanye abana be babiri atarabasha gushyingura.

Abo biyongera ku bandi bavandimwe be benshi harimo n’abatwikiwe mu nzu yahoze atuyemo.

Umwe muri bo witwaga Twahirwa wari ufite imyaka 17, ni we bivugwa ko yarengeye hakurya y’aho bari batuye mu Kagari ka Bukinanyana. Kuri ubu hakekwa ko umubiri wabonetse mu murima waho mu Mudugudu wa Mujyejuru waba ari uwe.

Icyarushijeho kumushengura umutima ni uko nta n’iperereza ry’ibanze ribaye ngo hagaragazwe koko niba uwo mubiri ari uw’umwana we.

Agira ati “Umurambo we aho wari uri abahinzi bagiye bawimura. Wari uri mu kantu k’uruziga gatoya, ku buryo nta n’umwambaro twabashije kubona.”

Ubundi uwo mubiri wabonetse mu murima wahoze ari uw’umukecuru uhaturiye, bivugwa ko yawugurishije n’umuntu, na we akaza kuwugurisha n’undi ari na we wawugaragaje.

Bivugwa kandi ko uwo mukecuru ashobora kuba yari azi ko urimo, ahubwo akaba yaragiye abwira ababonye ibice bimwe na bimwe ko ari amagufa y’ibisimba.

Nyirarwimo ati “Uwawuguze bwa mbere ngo yahamagaye uwo mukecuru, amweretse ibice by’umubiri amubwira ko umugabo wari uhatuye yahoraga acirira imbwa akazihahamba, Aramubwira ngo narenzeho itaka abyihorere.”

Uwaguze uyu murima bwa kabiri we ngo ubwo yubakaga, yabonye agahanga, bakeretse wa mukecuru avuga ko ari “ikinwa cy’inka.”

Icyakora we ngo ntiyamwumvise, yakomeje gukurikirana abonye ibindi bice ahamagara ubuyobozi, ari na bwo bahamagaraga Nyirarwimo ngo ajye kureba niba atari umwana we.

Uyu mubiri wabonetse ku itariki 2 Gashyantare 2018, ariko tariki 5 Mata ni bwo Nyirarwimo yatangiye kumva abamuhamagara ngo aze mu nama zishakisha amakuru.

Abaturanyi bemeza ko icyo gihirahiro kiri mu byamusenzekaje, nk’uko binashimangirwa n’uwitwa Mariya Kampogo.

Ati “kuva haboneka uriya mubiri nibura ntihaboneke amakuru afatika yemeza ko ari uw’umwana we, yahereye ubwo arwaye, na n’ubu nta morari akiranganwa.”

Yungamo ati “Twese tuzapfa, ariko birababaza kumva ngo warapfushije, utabonye uwawe ngo intumbi ye ni iriya. Hari igihe ugenda mu nzira wakubita umuntu ijisho ukikanga wa muntu, wamwegera ukabona si we.”

Umuhungu wa Nyirarwimo witwa Muhirwa, na we yababajwe no kuba ubuyobozi butarahise bubaza iby’uriya mubiri wabonywe, kandi ngo abibonamo gupfobya.

Ati “Nta kuntu umuntu yakinira hejuru y’umubiri w’umuntu, avuga ngo ni imbwa bahambyemo, ukaba umwaka umwe ikaba ibiri. Uyu munsi akaba nta n’umupolisi wigeze amuhamagara nibura ngo yitabe. Turababaye, ariko abakadufashije ni bo badufashije gukomeza kubabara.”

David Ntiyamira Muhire, Umuyobozi w’umurenge wa Musha, avuga ko ubuyobozi bw’akagari bwihutiye gukura uriya mubiri aho wabonywe kuko utashoboraga kuhaguma.

Ati “Amakuru aracyegeranywa, hari abantu 13 bagomba kubazwa. Raporo ya nyuma iratugeraho uyu munsi [tariki 6 Mata], hanyuma dufatanyije na komite ya Ibuka turebe niba nta bagomba gukurikiranwa n’ubushinjacyaha.”

Kuri ubu mu Kagari ka Kigarama hari n’indi mibiri itatu yabonetse mu bihe bitandukanye. Muhire avuga ko ibiri muri yo hamaze kumenyekana ba nyirayo, kandi ngo yizeye ko igihe cyo gushyingura kizagera n’isigaye yaramaze kumenyekana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Murakoze kubwiyi ngingo.Impamvu nuko nanjye indeba mu byukuri nanjye naburiye abanjye muri jenoside yakorewe abatutsi 1994,Data umbyara yarishwe gusa kugeza ubu ntabwo nigeze menya mubyukuri aho bamujugunye.

muri jenoside njyewe ubwanjye niboneye interahamwe zitwara data ariko sinamenye aho bamwiciye naho bamushyize,nyuma ya jenoside nabaye ahantu hatari hafi yaho narokokeye ubundi nkaba ndi ku ishuri kuburyo ntamenye amakuru yaho umubyeyi wanjye ku geza na nubu,uko nageragezaga kubaza bakambwira ngo ubwo bamushyinguye hamwe nabandi bagiye bataburura gutyo gusa ariko nta gihamya cyabyo mfite
.
ariko nyuma naje kugaruka gutura aho iwacu ariko nkumva namakuru ko aho papa bamujugunye bahubatse inzu.numva bitanyoroheye kugira icyo nabikoraho gusa numva ntatuje cyane cyane mu bihe nkibi turimo mumfashe kungira inama.murakoze 0785449626/0722317735

emmanuel yanditse ku itariki ya: 10-04-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka