Abasitari bagomba kujya bifashishwa mu kurwanya Jenoside-Ibuka

Ibuka isanga abantu bazwi kandi bakunzwe cyane mu buhanzi ndetse no mu mikino (Stars), bakwiye kujya bifashishwa mu kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.

Egide Nkuranga, Umuyobozi Wungirije wa Ibuka, asaba ko abahanzi bajya bifashishwa mu guhashya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Egide Nkuranga, Umuyobozi Wungirije wa Ibuka, asaba ko abahanzi bajya bifashishwa mu guhashya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Byatangajwe na Egide Nkuranga, Umuyobozi Wungirije wa Ibuka mu muhango wo kwibuka abari abakozi ba Minisiteri y’Urubyiruko n’Amashyirahamwe, Mijeuma, n’ abafatanyabikorwa bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 17 Kamena 2016.

Yagize ati “N’ahandi henshi mu bihugu bitandukanye, bifashisha abasitari mu kumenyekanisha igikorwa runaka kandi kikamenyekana kigakundwa cyangwa se kikitabirwa.

Ni ngombwa rero ko natwe twifashisha abantu bazwi kandi bakunzwe cyane mu buhanzi ndetse no muri sport, mu Kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo, kandi turizera ko biciye no mu basitari bacu byabyara umusaruro”.

Umuhanzi Mariya Yohani aririmba indirimbo zo kwibuka.
Umuhanzi Mariya Yohani aririmba indirimbo zo kwibuka.

Nkuranga yanongeyeho ko ingengabitekerezo yo kubiba u Rwanda yanyujijwe no mu buhanzi igera kure, asaba abahanzi kongera imbaraga mu guhanga ibihangano byubaka ubumwe ndetse n’ubunyarwanda.

Yabasabye kandi guhanga ibihangano bifite ubutumwa bufatika bisigira Abanyarwanda, bizatuma abahanzi n’ubwo basaza bazahora bibukirwa ku bihangano byabo, kubera akamaro byagiriye Umuryango Nyarwanda.

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yunze mu rya Nkuranga, asaba abahanzi ndetse n’abakinnyi kujya bibuka bikabasigira umukoro wo gukora ibifitiye Umuryango nyarwanda akamaro.

Ati “Mu gihe twibuka ndagira ngo mbasabe tujye tunasigarana umukoro mu byo dukora yaba abahanzi ndetse n’abakinnyi, tureba niba ibyo dukora hari ubutumwa bwiza biha abanyarwanda. Dukwiye rero kwibuka duharanira ko Abanyarwanda banakura ubutumwa bunoze mu byo dukora.”

Uyu muhango wanitabiriwe n'Abanyemaroke baje mu mikino yo kwibuka abakinnyi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uyu muhango wanitabiriwe n’Abanyemaroke baje mu mikino yo kwibuka abakinnyi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu muhango wabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi rwahereye ku Kimihurura ahahoze KBC, ukomereza kuri stade nto i Remera.

Ni umuhango witabiriwe n’abahanzi , abakinnyi ndetse n’abatoza b’imikino itandukanye ikinwa mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka