Abanyeshuri bo mu bihugu bihuriye kuri Nil baramagana ingengabitekerezo ya Jenoside

Abanyeshuri biga mu gihugu cya Misiri bakomoka mu bihugu bihuzwa n’Uruzi rwa Nil, baramagana abakirangwaho ingengabitekerezo ya Jenoside kuko yabagizeho ingaruka bose.

Aba banyeshuri biga mu Misiri ni bo bateguye umuhango wo kwibuka imiryango yazimye.
Aba banyeshuri biga mu Misiri ni bo bateguye umuhango wo kwibuka imiryango yazimye.

Ibi babitangaje ku wa Gatatu, tariki 22 Kamena 2016, ubwo bari mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, hibukwa imiryango yazimye ijugunywe mu mugezi wa Nyabarongo nk’isoko ya Nil.

Abanyeshuri biga mu Misiri bibumbiye mu muryango w’Abanyeshuri bakomoka mu bihugu 11 bihurira ku ruzi rwa Nil, bavuga ko ari ngombwa guhagurukira hamwe bakarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibitekerezo by’urwango aho biva bikagera.

Aba banyeshuri bavuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994 yabagizeho ingaruka kuko abicanyi bishe Abatutsi bakabajugunya mu isoko ya Nil, Nyabarongo, bityo bigatuma abakoresha amazi y’uru ruzi bose bakoresha amazi arimo amaraso y’Abatutsi.

Ambasaderi w'u Rwanda mu Misiri, Sheikh Habimana Saleh, agiye kurambika indabo mu ruzi rwa Nil.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Misiri, Sheikh Habimana Saleh, agiye kurambika indabo mu ruzi rwa Nil.

Rurangirwa Abdoul Karim, Perezida w’Umuryango w’Abanyeshuri bakomoka mu bihugu 11 bihuzwa na Nil, wateguye icyo gikorwa, yavuze ko bazakomeza gushishikariza urubyiruko rwo muri ibyo bihugu kudaha icumbi abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Agira ati “Kuko batumye hagati y’ukwezi kwa Kane n’ukwa Karindwi, [abahuriye ku mugezi wa Nil] dukoresha Nil yari ivanzemo amazi n’amaraso y’Abatutsi.”

Uyu muhango wari witabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Misiri, Sheikh Saleh Habimana, waranzwe no kurambika indabo mu mugezi wa Nil, hanasomwa imiryango 102 yishwe iroshywe muri Nyabarongo.

Abanyeshuri bo mu bihugu bitandukanye bitabiriye uyu muhango wo kwibuka imiryango yazimye muri Jenoside ijugunywe muri Nyabarongo.
Abanyeshuri bo mu bihugu bitandukanye bitabiriye uyu muhango wo kwibuka imiryango yazimye muri Jenoside ijugunywe muri Nyabarongo.

Ambasaderi Habimana wari umushyitsi mukuru, yashimiye abateguye kwibuka, anashimira abanyeshuri b’Abanyarwanda bakomeye kuri gahunda yo gukunda igihugu, kubungabunga amateka no kuba abarinzi b’igihango barwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Uwo muhango waranzwe n’urugendo rwo kwibuka, wakurikiranywe n’abandi bantu batandukanye barimo abanyamakuru bakorera ibitangazamamkuru byo mu Misiri.

Uyu munyeshuri arimo gushyira indabo mu ruzi rwa Nil mu rwego rwo guha agaciro imiryango y'Abatutsi yajugunywe muri Nyabarongo.
Uyu munyeshuri arimo gushyira indabo mu ruzi rwa Nil mu rwego rwo guha agaciro imiryango y’Abatutsi yajugunywe muri Nyabarongo.
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka