Abagide basanga Isi ishyize hamwe ikarwanya Jenoside itakongera kubaho

Abagize Umuryango w’Abagide mu Rwanda bemeza ko kumenya amateka yaranze u Rwanda harimo n’aya Jenoside yakorewe Abatutsi, bizabafasha kuyirwanya.

Umuryango w'Abagide mu Rwanda wasuye urwibutso rwa Gisozi
Umuryango w’Abagide mu Rwanda wasuye urwibutso rwa Gisozi

Babivuze ubwo itsinda ry’urubyiruko rw’abakobwa bakuriye abandi muri uyu muryango, hamwe na bagenzi babo baturutse mu bindi bihugu, basuraga urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu wa 19 Mata 2017.

Iki gikorwa bakoreye ku rwibutso rwa Kigali, ngo ni kimwe mu byo bateganya gukora mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kazeneza Blandine avuga ko baje gusura uru rwibutso ngo basobanukirwe amateka yaranze Jenoside.

Yagize ati “Twaje hano ngo dusobanukirwe uko Jenoside yateguwe n’uko yashyizwe mu bikorwa cyane ko benshi muri twe twari impinja abandi bataravuka ubwo Jenoside yabaga.
Ibi bizadufaha kumenya uko tuyirwanya duhereye mu mizi kandi dufatanyije n’abandi tuzabigeraho”.

Kumenya amateka y'u Rwanda bizatuma barushaho kurwanya Jenoside
Kumenya amateka y’u Rwanda bizatuma barushaho kurwanya Jenoside

Kazeneza kandi yagarutse ku bice yasuye byo mu rwibutso byamukoze ku mutima cyane.

Ati “Igice cyankoze ku mutima cyane ni aho narebye amashusho yerekana uko bicaga abantu, kuko nabonye ari ibintu by’indengakamere. Ahandi ni mu gice cy’abana, kubona uko bishwe nta kintu bari bazi biteye agahinda”.

Scholastique Kaila, waturutse mu gihugu cya Malawi, yavuze ko ibyo yabonye byamweretse ko abishe abantu bari babuze urukundo kandi ngo aho rwabuze ibibi byose birashoboka.

Yasabye abatuye isi gukorera hamwe nk’umuntu umwe kugira ngo barwanye ibibi birimo na Jenoside bityo ntizongere kuba ukundi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango w’Abagide mu Rwanda, Umulisa Pascaline, avuga ko abasuye urwibutso bazasobanurira abandi ibyo biboneye.

Ati “Twifuzaga ko aba bana bakuriye abandi babona ishusho nyakuri y’amateka y’igihugu cyacu kuko benshi bavutse nyuma ya Jenoside, bityo bazabashe gusobanurira neza abandi ibyabaye.

Bizatuma babasha kwigisha abandi urukundo no kwimakaza amahoro kugira ngo ibyabaye bitazongera”.

Basobanuriwe amateka atandukanye agaragazwa ku rwibutso rwa Gisozi
Basobanuriwe amateka atandukanye agaragazwa ku rwibutso rwa Gisozi

Uretse igikorwa cyo kwibuka Abagide bazize Jenoside basanzwe bakora, aba bagide ngo bagiye kubakira umukecucuru wacitse ku icumu, muri gahunda isanzwe ibaranga y’ibikorwa by’urukundo.

Uyu ngo ukaba umurage basigiwe n’uwashinze uyu muryango, Umwongereza Baden Powell, mu 1910.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

abantu Bose cyane cyane abavutse nyuma ya genocide bagakwiye kurebera kuba guide nabo bagasobanurirwa amateka yigihugu cyacu kugirango hatazagira uwongera kugwa mubishuko nkibyo ababyeyi cg bakuru bacu baguyemo

belise yanditse ku itariki ya: 20-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka