Abaganga bakoze Jenoside batatiriye igihango cy’Ubuganga n’icy’ubunyarwanda- Dr Rutagengwa William

Abaganga b’ibitaro bya Kacyiru na Muhima bibutse Abatutsi bishwe, banasubira mu ndahiro barahiye yo kuvura abantu bose badashingiye ku ivangura.

Abakozi b'ibitaro bya Muhima bakoze urugendo, banibuka bagenzi babo bishwe muri Jenoside
Abakozi b’ibitaro bya Muhima bakoze urugendo, banibuka bagenzi babo bishwe muri Jenoside

Banenze bagenzi babo bakoresheje ubumenyi bahawe mu kwica abarwayi cyangwa abandi baganga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, nyamara ari bo bashinzwe kurengera amagara y’abantu.

Komisiyo yo kurwanya Jenoside CNLG ivuga ko mu baganga bishe Abatutsi muri Jenoside, harimo Dr Munyemana Sostene, umugore witwaga Nduwamariya Jeanne hamwe n’umugabo we Ndindabahizi Jean Chrysostom bakoreraga i Butare.

Imiti n’ibikoresho muganga yifashisha avura abarwayi birimo ikinya, ni bimwe mu ntwaro zakoreshejwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, nk’uko byemezwa n’abayobozi b’ibitaro bya Kacyiru na Muhima.

CSP Dr Nkubito Pascal uyobora ibitaro bya Kacyiru agira ati ”Turagaya abaganga bishe abo bagombaga kurengerera amagara babaziza kuba Abatutsi; ariko natwe turashimangira amahame tugenderaho yo kuvura tutavangura”.

Ibitaro bya Kacyiru nabyo byibutse abari abakozi b'icyari ikigo nderabuzima cya “Gendarmerie”
Ibitaro bya Kacyiru nabyo byibutse abari abakozi b’icyari ikigo nderabuzima cya “Gendarmerie”

Ibi kandi byashimangiwe n’abakozi b’ibitaro bya Muhima ubwo bari bamaze kwibuka no gusura urwibutso rwa Jenoside ruri ku Gisozi mu mpera z’iki cyumweru.

Umuyobozi w’ibitaro bya Muhima, Dr Rutagengwa William agira ati”Turahirira kwita ku bantu bose kimwe, nk’uvura umuvandimwe cyangwa umwana we”.

“Abaganga bakoze Jenoside batatiriye ibihango byinshi harimo icy’ubuganga n’icy’indangagaciro z’ubunyarwanda. Ndumva umuganga ari we muntu wa nyuma ushobora kugira nabi, kuko aba yararahiriye kugira neza”.

Dr Rutagengwa avuga ibitekerezo bibi ari indwara yandura, nk’uko bigaragarira mu gashushanyo kari mu rwibutso ku Gisozi, aho umurwayi yasabye muganga kumuvura indwara yari imuzonze ari yo “Umututsi”.

Umuyobozi w'ibitaro bya Muhima avuga ko nta muti wavura umuntu urwara undi muntu, usibye kumwigisha
Umuyobozi w’ibitaro bya Muhima avuga ko nta muti wavura umuntu urwara undi muntu, usibye kumwigisha

Ibitaro bya Kacyiru hamwe n’ibya Muhima byari bikiri ibigo nderabuzima muri 1994, bivuga ko bitaramenya aho Abatutsi babiguyemo bajugunywe.

Umukozi wa Ministeri y’Ubuzima witwa Murebwayire Marry wifatanije n’ibitaro bya Kacyiru kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside, avuga ko hari abaganga batinya guhanwa bigatuma badatanga amakuru y’ibyabaye muri Jenoside.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ntabwo ari Abaganga bonyine batatiye igihango.Kuko na Lawyers,Abasirikare,Abarimu,abize management,etc...bose bari barize ko KWICA ari icyaha.Ongeraho ba Musenyeri,Padiri,Pastors,etc...bahoraga bigisha Urukundo.Mu dini nasengeragamo na Anglican Church,ba Musenyeri hafi ya bose bakoze genocide.Barimo Musenyeri Nshamihigo Augustin,Ruhumuliza na Musenyeri Musabyimana Samuel waguye muli gereza y’urukiko rwa Arusha muli 2003,azize Sida.Muli make,vuga ko bahemukiye imana yaturemye ishaka ko dukundana.
Abantu bananiye imana.Baricana,bariba,barasambana,bararwana,etc...
Imana yashyizeho umunsi w’imperuka kugirango habeho isi ya paradizo.Kuli uwo,imana izarimbura abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abantu bayumvira gusa nkuko tubisoma muli Imigani 2:21,22.Nyuma y’ibyo, isi izahinduka paradizo,itegekwa na Yesu nkuko Ibyahishuwe 11:15 havuga.Nguwo umuti rukumbi w’ibibazo byose dufite.Niba ushaka kuzaba muli iyo paradizo,shaka imana cyane.Ukore kugirango ubeho,ariko ubifatanye no gushaka imana kuko iyo wibera mu byisi gusa,imana igufata nk’umwanzi wayo nkuko Yakobo 4:4 havuga.

Kabare yanditse ku itariki ya: 30-04-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka