Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi basangiye ubunararibonye na bagenzi babo bo mu Biyaga Bigari

Bamwe mu rubyiruko n’abasheshe akanguhe barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bagize umwanya wo gusubiza amaso inyuma bakibukiranya amateka mabi banyuzemo ubwo bahigwaga, ariko banishimira intambwe bamaze gutera babifashijwemo n’umuryango “Mustard Seed Institute” urahanira amahoro n’ubwiyunge mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Mu kiganiro kiswe “Kuva ku guhigwa no kurokoka, kugera ku muntu ushoboye” cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa 29 Mata 2015, bamwe mu rubyiruko rwacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, basangije ubuhamya bukomeye abari bitabiriye ibi biganiro.

Bamwe mu batumirwa mu kiganiro gcyahuje abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi na bagenzi babo bo mu Biyaga Bigari.
Bamwe mu batumirwa mu kiganiro gcyahuje abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi na bagenzi babo bo mu Biyaga Bigari.

Rugwiro Ange, umwe mu rubyiruko rwacitse ku icumu rya Jenoside yavuze ko bavutse ari abana batatu ariko muri Jenoside ababyeyi babo baje kwicwa bituma akurira mu buzima bw’umujinya atifuza no kugira uwo avugisha agahora yigunze gusa.

Gusa, muri ibyo byose ngo yaharaniraga kwiga ku buryo yahoraga aba uwa mbere mu ishuri, agira amahirwe abifashwamo n’Umuryango uhuza abanyehsuri bacitse ku icumu rya Jenoside (AERG) abasha guhura n’abandi arongera aba umuntu muzima.

Yagize ati” Nubwo byari bimeze gutyo ntabwo nigeze nteshuka ku ntego zanjye, ku buryo nahoraga mba uwa mbere mu ishuri, kandi igihe cyaje kugera ntsindira kujya kwiga muri kaminuza ku buryo nize muri KIST kandi nabonye amanota ya mbere kandi mfashwa na AERG.”

Ikiganiro cyari kitabiriwe n'abantu benshi b'ingeri zose.
Ikiganiro cyari kitabiriwe n’abantu benshi b’ingeri zose.

Nyuma yo kurangiza yaje kubona akazi keza ariko agahora ababazwa n’uko adashobora kwereka ababyeyi be intambwe yagezeho uyu munsi nyuma y’imyaka 21 ababyeyi bihswe.

Sibomana Jean Nepomuscene, Umuyobozi wa Mustard Seed Institute mu Rwanda, yavuze ko icyatumye bashinga uyu muryango ari uko bahuriye mu gikorwa cy’ubushakashatsi kuKbumwe n’ubwiyunge mu karere k’Ibiyaga Bigari ( Rwanda, Burundi na RDC), nyuma baza kumva ibitekerezo by’abantu ku bijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge basanga byose ari bimwe mu karere kose.

Ati “Uko twagendaga ni na ko twagiye dusobanukirwa akababaro k’abantu bari mu Karere k’Ibiyaga Bigari, maze haje kubonekamo ibigiye gusa n’ibi bihugu. Gusa impamvu twatangiye mu Rwanda ni uko twemera ko u Rwanda ari urumuri rw’akarere, muri Afurika ndetse n’urumuri mu rwego rw’isi, ariko tukaba dukeneye ko u Rwanda rwarushaho gutera imbere.”

Abateguye iki gikorwa bavuga ko ibi biganiro bizakomeza muri iki gihe u Rwanda ruri mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abateguye iki gikorwa bavuga ko ibi biganiro bizakomeza muri iki gihe u Rwanda ruri mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Sibomana Jean Nepomuscene Rwema yakomeje avuga ko barimo baraganira ku bwo kubaka u Rwanda rushya, kuzuka k’u Rwanda kuko nk’umuntu wakoreweho amateka mabi, akaba yararokotse agahura n’inzira mbi zose ariko uyu munsi akaba ari umuntu w’icyitegererezo bakagombye kugira uruhare mu guhindura igihugu basangiza n’abandi ubunararibonye ku ngorane bagiye bahura nazo mu buzima.

Sabrina Joy Smith, Umuyobozi wa Mustard Seed Institute mu rwego rw’Isi, yavuze ko ibi biganiro bizakomeza muri iki gihe u Rwanda ruri mu minsi 100 yo kwibuka.

Avuga ko mu biganiro bitaha bazajya bazana n’impuguke zigize ibi bihugu by’Ibiyaga Bigari zigatanga ibitekerezo byagutse.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka