Perezida wa Pologne, Andrzej Sebastian Duda, yavuze ko Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, amateka rubumbatiye akwiye kubera ishuri rihanitse amahanga mu bijyanye n’ubutabera n’imbabazi bifasha abaturage mu isanamitima.
Ni kenshi abantu bakunze kumva havugwa ko bamwe mu rubyiruko by’umwihariko abavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bafite ibibazo bifitanye isano n’amateka yayo.
Urubyiruko rwo mu Murenge wa Nemba mu Karere ka Burera, rwiganjemo abatundaga magendu n’ibiyobyabwenge nyuma bakiyemeza kubivamo, ubwo basuraga Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, iherereye ahokorera Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali, bagasobanurirwa amateka (...)
Kuva 11 Mutarama 1994 kugeza tariki ya 11 Mutarama 2024, imyaka 30 yari ishize Umuryango w’Abibumbye (ONU) umuneyeshejwe ko mu Rwanda harimo gutegurwa Jenoside yakorewe Abatutsi ariko ntiwabyitaho.
Uko imyaka ishira indi igataha, hirya no hino mu gihugu hagenda haboneka imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bitewe n’uko benshi mu bafite amakuru banga kuyatanga. Hari ababiterwa no kuba bafite aho bahuriye n’ibyaha bya Jenoside, abandi bakabiterwa n’amasano bafitanye n’abahamwe n’ibyaha.
Ibikorwa byo kwagura urwibutso rwa Jenoside rwa Mutete, ruherereye mu Murenge wa Mutete, Akarere ka Gicumbi iri kugera ku musozo. Iyo nyubako biteganyijwe ko izatwara amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari imwe na miliyoni 600, ije kuba igisubizo mu kubungabunga imibiri y’Abazize Jenoside, nyuma y’ubusabe bw’abafite (...)
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO) ryatangaje ko urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, urwa Bisesero, urwa Murambi n’urwa Nyamata zashyizwe mu murage w’Isi.
Umuryango w’Abanyamulenge batuye hirya no hino ku Isi, wibutse ku nshuro ya 19 bene wabo biciwe mu nkambi ya Gatumba mu Gihugu cy’u Burundi, basaba Leta y’icyo Gihugu kubafasha kubona ubutabera kuko ababiciye bakidegembya.
Abakozi b’uruganda rw’icyayi rwa Nyabihu (Nyabihu Tea Factory) bavuga ko bo bashaka kunga ubumwe, bagakora ibinyuranye n’iby’abayobozi ndetse n’abakozi b’inganda z’ibyayi bakoze mu gihe cya Jenoside.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yahagarariye Perezida Paul Kagame, mu nama ya 23 isanzwe ihuza abakuru b’ibihugu byo mu muryango w’Ubukungu bw’Ibihugu bya Afurika yo Hagati (ECCAS).
Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi bo mu Murenge wa Muhanda mu Karere ka Ngororero, basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyange, banenga uwari padiri mukuru wa Paruwasi ya Nyange, Seromba Athanase n’abakirisitu yayobora bijanditse.
Abatuye akagari ka Cyabararika Umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, basanga kuba baragize umuco gahunda yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ari kimwe mu bibafasha guhangana na yo no kuyisobanurira abato.
Mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gahanga, ku wa Gatanu tariki 30 Kamena 2023 habaye igikorwa cyo kwimura no gushyingura imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, iki gikorwa kikaba cyabereye ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gahanga. Ni igikorwa cyabanjirijwe n’umugoroba wo kwibuka wabereye kuri (...)
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Ngororero, baravuga ko iyo babonye ababasura bakabafata mu mugongo bibongerera icyizere cyo kubaho, kandi ko kuba hari ababazirikana mu bihe bikomeye byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari ukubashyigikira.
Abakina umukino njyarugamba wa Karate bo mu Karere ka Musanze, baranenga abataragize icyo bakora ngo baburizemo umugambi wo gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi, kuyigerageza no kuyishyira mu bikorwa, kuko byashyize mu kaga ubuzima bw’imbaga y’Abatutsi.
Abafana b’ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC, bahuriye muri Fan Club Umurava, baremeye inka uwarokotse Jenoside utishoboye mu Murenge wa Nzige Akarere ka Rwamagana, nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Muyumbu bakunamira inzirakarenge zirushyinguwemo.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, avuga ko abahanzi n’abakinnyi Jenoside yatwaye bari abahanga, ku buryo ngo bakwiye guhora bizihizwa nk’uko Kiliziya yizihiza Abatagatifu.
Hari abatuye mu Kagari ka Rwebeya mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, bavuga ko abahakana n’abapfobya Jenoside bahindura imyumvire, baramutse basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi.
Ihuriro ry’abafana b’ikipe ya Manchester United mu Rwanda, bavuga ko atari abafana b’abavuzanduru gusa ahubwo buri mwaka bashaka igikorwa bafashamo Abanyarwanda, cyane cyane abatishoboye hagamijwe kububaka mu bushobozi no mu mibereho myiza.
Ku itariki 24 Kamena 2023, Abanyarwanda baba muri Senegal bakoze urugendo rwo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, banagezwaho ibiganiro ku itegurwa rya Jenoside no kurwanya ihakana n’ipfobya byayo.
Umuryango w’Abahoze ari Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (GAERG), uvuga ko amatsinda y’abo ufasha agiye kungukira mu kwibukira hamwe k’Urwego rw’Imiyoborere (RGB), n’imiryango itari iya Leta ikorera mu Rwanda.
Ku wa Gatanu tariki 23 Kamena 2023, abakozi b’Ibitaro bya Kibagabaga bagiye kwibukira ku rwibutso rwa Jenoside rw’i Ntarama mu Bugesera, kugira ngo bunguke uburyo bazajya bakira abahura n’ihungabana.
Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Kayonza, Ndindabahizi Didace, avuga ko mu itangwa ry’akazi mu Makomini yahujwe akabyara Akarere ka Kayonza, Abatutsi bahabwaga akazi gaciriritse ku buryo batafataga icyemezo runaka ndetse baranatotezwa kugeza bishwe muri Jenoside.
Umuryango w’Abanyeshuri barokotse Jenoside (AERG), uvuga ko imyaka 29 ishize Abanyarwanda bamaze babana mu mahoro, imaze kubaka mu rubyiruko indangagaciro nzima, ziruhesha ubushobozi bwo guhagarara mu mwanya w’abitanze babohora u Rwanda.
Viateur Kamanzi ukomoka mu Murenge wa Mata mu Karere ka Nyaruguru, avuga ko hamwe n’umuryango we barokotse Jenoside, abikesha uwari umujandarume bakomokaga hamwe, wakoze uko ashoboye abambutsa umupaka bahungira i Burundi.
Mu rwego rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, abakozi b’Ikigega cya Leta gifasha imishinga mito n’iciriritse (BDF), basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kibeho, banaremera abarokotse Jenoside bo muri aka Karere, igikorwa cyabaye ku wa 19 Kamena 2023.
Abagize Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga (NCPD), n’abagize imiryango yita ku bafite ubumuga mu Rwanda, basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe rwa Kabgayi, banaremera imiryango ibiri y’abafite ubumuga barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi babaha inka.
Uruganda rw’icyayi rwa Mata rwibutse Jenoside yakorewe Abatutsi ruha inka abantu batandatu, harimo abakozi barwo bafite ababo bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwaho ndetse n’abandi barokotse Jenoside baruturiye.
Abakozi b’Ikigo cya Gisirikare cy’Ubwishingizi ku Ndwara (MMI), bibutse ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, igikorwa cyabereye ku rwibutso rwa Jali mu Murenge wa Jali, mu Karere ka Gasabo.
Abarokokeye mu Kigo Saint Paul (hepfo ya Sainte Famille ku Muhima) bibutse uko batabawe n’Inkotanyi ndetse n’uburyo Musenyeri Hakizimana Celestin wa Diyoseze ya Gikongoro yabitayeho abashakira ibyo bafungura. Iki gikorwa cyabayemo n’ubusabane bwo guhoberana no gusangira amandazi n’icyayi nk’ibiribwa byabatunze igihe bari (...)