Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Gisagara, Jérôme Mbonirema, aributsa abarokotse Jenoside bacikirije amashuri, ko babegereye bafashwa bakabasha kuyasubiramo, hanyuma bakiga ibyabagirira akamaro.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bafite ababo bajugunywe mu mugezi wa Mukungwa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bashengurwa n’uko hari amazina atigeze yandikwa ku Rukuta Ndangamateka y’Abatutsi bajugunywe muri uwo mugezi, nyamara ayo mazina azwi.
Abanyarwanda n’inshuti zabo batuye muri Mali, tariki ya 13 Mata 2024, bahuriye mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 cyabereye muri Centre International de Conférence de Bamako (CICB).
Ubuyobozi bw’Umuryango IBUKA mu Karere ka Gasabo, buvuga ko hari abahesha b’inkiko bahishe amarangizarubanza y’abarokotse Jenoside, bikabaviramo kutishyurwa imitungo yabo yangijwe, Perezida wa IBUKA muri ako Karere, Théogène Kabagambire, akaba yabitangarije abitabiriye gahunda yo Kwibuka yabereye mu kigo cy’Abayezuwiti cya (...)
Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Kayonza, Ndindabahizi Didace, avuga ko Inkotanyi zabasogongeje ijuru ubwo zirukanaga ababicaga, zigahumuriza abasigaye.
Umurenge wa Kacyiru mu Karere ka Gasabo ni umwe mu Mirenge y’Umujyi wa Kigali igaragaramo ibikorwa binini by’iterambere. Ni Umurenge mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi wabarizwagamo inzego zitandukanye z’ubuyobozi.
Louise Mushikiwabo wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga mu Rwanda, ubu akaba ari Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF), Aganira na Jeune Afrique, yatanze ubuhamya bw’uko yibuka urupfu abe bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko ubu nyuma y’imyaka 30 bishwe ngo (...)
Ku wa 13 Mata 2024, Ambassade y’u Rwanda muri Mozambique, yakoze urugendo rwo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, igikorwa cyabimburiwe no gushyira indabo ku kimenyetso cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bikaba byabereye ku cyicaro cya Ambasade, i Maputo, hakorwa n’urugendo rw’ibilometero 2.3, uhereye (...)
Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Rwamagana, Musabyeyezu Dative, avuga ko n’ubwo Laurent Semanza, wayoboye Komini Bicumbi yakatiwe n’Urukiko mpanabyaha, ariko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 batabonye ubutabera, kuko yakabaye yaratanze n’indishyi z’akababaro.
Buri tariki ya 13 Mata ku rwego rw’Igihugu hasozwa icyumweru cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Kuri iyo tariki kandi ku rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero habera igikorwa cyo kwibuka abanyapolitiki bemeye guhara ubuzima bwabo bazira kurwanya Jenoside yakorewe Abatutsi na Politiki y’amacakubiri.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Mirenge inyuranye igize Akarere ka Rulindo, barashimira abayobozi, abakozi n’abanyeshuri ba IPRC Tumba, bakomeje kubagezaho umuriro hifashishijwe imirasire y’izuba, bakemeza ko ari ukubakura mu mwijima bajyanwa mu rumuri.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yatanze ubutumwa ku banyamakuru bitabiriye kwibuka Abanyamakuru bagenzi babo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, bwo kwamagana abayipfobya.
Umurenge wa Kimihurura wo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, ni umwe mu Mirenge yo hagati mu Mujyi, igaragaramo ibikorwa binini by’iterambere, inzego z’ubuyobozi bukuru bw’Igihugu, n’ibindi bikorwa remezo bitandukanye, ibi bikaba ari nako byari bimeze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umuryango One Acre Fund-Tubura, ufasha abahinzi kongera umusaruro, wasabye urubyiruko 3400 ruwukorera, kwigira ubutwari n’ubudaheranwa ku muhinzi witwa Sendanyoye warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, agahitira ku rugamba rwo kubohora Igihugu kuko rwari rugikomeje, akaza kuhavana ubumuga.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yahamagariye abitabiriye igikorwa cyo Kwibuka Abatutsi bajugunywe mu mugezi wa Mukungwa, kwima amatwi abatifuriza u Rwanda ibyiza.
Banki ya Kigali (BK) yibutse abari abakozi bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ari na ko yifatanyaga n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubwo hibukwaga inzirakarengane z’abanyepolitiki bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bazira ibitekerezo byabo bya politiki, Perezida wa Sena, Dr. François Xavier Kalinda, yavuze ko Abanyapolitiki bafite inshingano ikomeye yo gukumira no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Mukarumanzi Claudette w’i Nyamata mu Karere ka Bugesera, yavuze uburyo yari agiye guhambwa ari muzima, atabarwa n’Intotanyi ubwo itaka bamurundagaho ryari rimugeze mu gatuza.
Irivuzumugabe Eric wabatirijwe akanakomerezwa muri Kiliziya gatolika, Paruwasi ya Mukarange, avuga ko yari yarayizinutswe burundu kubera urupfu rw’Abatutsi bayiciwemo n’uburyo bishwemo.
Abayobozi mu Karere ka Muhanga barasaba urubyiruko gutinyuka, gusobanuza ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi rwabwiwe agoretse, kubera imiryango barerewemo yabahishe ukuri.
Uwari Burugumesitiri wa Komine Ntyazo, ubu ni mu Karere ka Nyanza, kuva muri 1993-1994, aribukwa nk’Umututsi wazize Jenoside ariko akaba n’umuyobozi witangiye abaturage.
Uwamariya Dorothée, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, avuga ko amahiri n’imihini basabwe gukora ku ishuri nk’imirimo y’amaboko ibahesha amanita, ari byo bicishijwe muri Jenoside.
Mu kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Havugiyaremye Aimable, yagaragaje uburyo amahanga nta bushake yagize bwo guta muri yombi abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside bacyihishe mu bihugu binyuranye.
Mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo, tariki 11 Mata 2024 habaye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni igikorwa cyabereye muri Stade ya ULK, kibanzirizwa no gushyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi ruruhukiyemo imibiri ibihumbi 259 yakuwe mu Turere twa (...)
Kuri Ambasade y’u Rwanda muri Zimbabwe, Abanyarwanda, inshuti zabo, abayobozi mu nzego zitandakuye, ndetse n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga bakorera muri icyo gihugu, bahuriye mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igahitana ubuzima bw’abantu basaga Miliyoni mu 100 gusa.
Giraso Ella Parfaite, Umunyeshuri mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye mu Rwunge rw’Amashuri ya Kiruli (GS Kiruri) mu Murenge wa Base, yavuze umuvugo yahimbye uvuga ku bubi bwa Jenoside abaturage baratungurwa, ariko bashimishwa n’impanuro z’uwo mwana.
Ubwo hibukwaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku rwibutso rwa Nyanza mu Karere ka Kicukiro ku wa Kane tariki 11 Mata 2024, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda Umutwe w’Abadepite, Hon. Donatille Mukabalisa, yibukije abitabiriye icyo gikorwa ko bakwiye gukomeza kwigenera ibyo bashaka (...)
Urubyiruko ruhuriye mu Ihuriro ry’abakora ibikomoka ku mpu mu Rwanda (Kigali Leather Cluster), rwiyemeje kwigira ku mateka rukarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’ikindi cyose gifitanye isano nayo.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kimironko bufatanyije na Komite ya IBUKA mu Murenge, bateguye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, icyo gikorwa kikaba cyabereye ku rwibutso rwa Kibagabaga ruherereye muri uwo Murenge tariki 10 Mata 2024.
Mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, tariki 10 Mata 2024, habereye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, cyitabirwa n’abantu batandukanye barimo Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, Antoine Cardinal Kambanda, ndetse n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, (...)