Banki ya Kigali irakwereka uburyo butanu bw’ingenzi bwafasha umuntu kubaka ubukungu

Banki ya Kigali (BK) ikomeje kwigisha abayigana uburyo bwo gukoresha neza inguzanyo n’ubushobozi buke bikabageza ku bukungu.

Ni mu biganiro bikomeje gutangwa buri cyumweru saa tatu z’umugoroba kuri Isibo TV na shene ya YouTube ya Banki ya Kigali, Nshuti Thierry ushinzwe kwamamaza ibikorwa bya Banki ya Kigali, yemeza ko kwigisha abantu biri mu nshingano za BK mu rwego rwo kubafasha guteza imbere buzinesi zabo birinda ibihombo bashobora guterwa n’ubumenyi buke.

Nshuti Thierry ushinzwe Imenyekanishabikorwa muri Banki ya Kigali
Nshuti Thierry ushinzwe Imenyekanishabikorwa muri Banki ya Kigali

Thierry Nshuti yagaragaje uburyo butanu bwatuma umuntu agera ku bukungu, ari bwo Kumenya icyo bashaka gukora, kumenya impamvu zitera umuntu guhitamo icyo ashaka gukora, kumenya amakuru ahagije ku mushinga ashaka gukora, kugira icyo utangiriraho, urugero umworozi akaba afite aho yakura inka, umuhinzi akaba byibura afite ubutaka bukorerwamo umushinga.

Nshuti yavuze ko uburyo bwa gatanu ari nabwo bukomeye, ari ubwo kwegera amabanki basaba inguzanyo, avuga ko ubwo buryo bukwiye gukoranwa ubushishozi, aho umuntu usanga ajya kwaka inguzanyo nta na kimwe azi muri ubwo buryo butanu bwasobanuwe.

Arongera ati “Ushobora no kugira igitekerezo ntuhite ugishyira mu bikorwa ugana banki, ukavuga uti reka ntangire nizigamire udufaranga duke, mu mezi atandatu nzatangire umushinga. Aho ni ho banki ziza kugufasha mu kuzamura umushinga, ariko nawe ufite icyo wahereyeho, nguko uko ubukungu bwubakwa”.

Uburyo bwa gatatu bwo kuba umuntu afite amakuru ajyanye n’ibyo atekereza gukora nabwo yabugarutseho aho abenshi bakomeje guterwa ibihombo no kutagira amakuru ku byo bagiye gushingamo bizinesi. Yagize ati “Amakuru ahagije muri bizinesi ushaka gukora ni ikintu cy’ingirakamaro. Iyo udafite amakuru, ukora ibintu byo kwigana abandi bikaba byagutera gukora umushinga wawe nabi bityo bikaba byakuzanira igihombo”.

Abantu bakwiye kubona BK nk’umujyanama mu by’ubukungu

Nshuti yavuze ko inshingano za mbere za BK ari ubujyanama mu by’ubukungu mu gufasha abaturage n’igihugu mu iterambere, nubwo hari abaturage batarabyumva neza aho bacyumva ko amafaranga y’inguzanyo bayakoresha mu maraha no mu bindi binyuranye n’icyo bayaherewe.

Yavuze ko abantu bakwiye kubona Banki ya Kigali nk’umujyanama, nk’umufatanyabikorwa utifuza ko bagwa mu gihombo.

Ati “Abantu ntibakwiye kubona BK nk’ahantu ho gusaba amafaranga yo gushinga buzinesi gusa, ndagira ngo twumvikane ko urubyiruko, abahanzi n’abandi bari muri buzinesi babona BK nk’Umujyanama mu by’ubukungu. Nitubona ko ugeze igihe cyo gufata inguzanyo tuzakubwira, tukugire inama dukurikije akazi tubona ufite n’urwego ushaka kugeraho tuzakubwira tuti fata inguzanyo”.

Kuri ubu BK yashyizeho Poromosiyo ku bantu bakurikira imbuga nkoranyambaga za BK, ahazatangwa ibihembo mu byiciro bitatu binyuranye by’imbuga nkoranyambaga ari byo Facebook, Twitter na Instagram.

Ni ibitekerezo bizagenda bitangwa kuri izo mbuga za BK, bijyanye n’uburyo umuntu yakwiteza imbere akoresheje zimwe muri servise za BK, ugize abantu benshi babibonye kandi babikunze ahabwe amafaranga ibihumbi 100 y’u Rwanda.

Nshuti ati “Ushaka gutsinda asabwa gushishikariza inshuti ze gukurikira imbuga nkoranyambaga za BK, mu bintu bizatuma utsinda ni uko tuzajya tubona abantu batanu wasangije ubwo butumwa bwawe, na bo bagakurikira imbuga zacu ku gitekerezo uzatanga cyo gufasha Abanyarwanda muri rusange by’umwihariko urubyiruko, mu buryo bakwiteza imbere mu by’ubukungu bahereye kuri serivisi BK itanga, mu gihe igitekerezo cyawe gikunzwe n’abantu benshi aho ni ho hazava gutsinda”.

Hari uburyo abazatsinda bagenewe bwo kubona ibihembo byabo aho ibihumbi 50 bizajya binyuzwa kuri konti uzafungurirwa na BK yo kuzigama akabikuzwa nyuma y’amezi atatu, ibihumbi 30 bishyirwe ku ikarita ya BK ushobora gukoresha mu ikoranabuhanga (internet) mu gihe ibihumbi 20 bizashyirwa kuri konti y’umukiliya, ni ukuvuga amafaranga ushobora guhita ubikuza ukayikenuza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

@ Gisagara,urakoze cyane.Birababaje kuba abantu hafi ya bose bibuka ko ubuzima ari ubusa no kwiruka inyuma y’umuyaga aruko bapfushije umuntu.Iyo twese turi ku irimbi,nibwo twibuka ko ubuzima ari ubusa.Abantu bashaka Imana bashyizeho umwete ni mbarwa.Kuli benshi ubuzima ni ifaranga,shuguri,politike,etc...Turabisiga tugapfa,tukaba zero.Umuzuko abawemera ni bake.Bumva ko bidashoboka.Ntibibuke ko Igishyimbo kimera aruko cyabanje kubora.Kandi ko Imana ubwayo ariyo yavuze ko ku munsi w’imperuka izazura abantu bapfuye barayumviraga.

kimenyi emmanuel yanditse ku itariki ya: 10-07-2020  →  Musubize

Ndabona BK ishaka ko twese dukira.Gusa ngewe nk’umukristu,ndibutsa abantu kudaheranwa no gushaka ubukire gusa.Ariko tujye twibuka ko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" nkuko Matayo 6,umurongo wa 33 havuga,ntitwibere gusa mu gushaka ibyisi.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6,umurongo wa 40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.

gisagara yanditse ku itariki ya: 10-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka