Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique yasuye Ingabo z’u Rwanda ziri i Mocimboa da Praia

Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique, Donat Ndamage, yasuye Ingabo z’u Rwanda ziri mu Mujyi wa Mocimboa da Praia. Ni uruzinduko rw’umunsi umwe yakoreye ku cyicaro cy’Ingabo z’u Rwanda mu Mujyi wa Mocimboa da Praia ku itariki 27 Werurwe 2024.

Ni uruzinduko rwari rugamije kuganira n’ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda no kubona amakuru nyayo ajyanye n’uko umutekano wifashe mu Ntara ya Cabo Delgado.

Uwo Muyobozi yakiranywe urugwiro n’Umuyobozi uhagarariye Ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri Mozambique, Maj Gen Alex Kagame, amusobanurira uko umutekano uhagaze.

Ambasaderi Ndamage yashimye uko yakiriwe kandi ashima ibyagezweho n’Ingabo z’u Rwanda kuva zoherezwa muri Cabo Delgado, nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda.

Uwo Muyobozi yasezeranyije ko azakora ubuvugizi mu bya dipolomasi n’ubufatanye kugira ngo ingabo z’u Rwanda zikomeze kuzuza neza inshingano zazo.

Muri Nyakanga 2021, nibwo u Rwanda rwohereje Ingabo na Polisi muri Cabo Delgado ku busabe bwa Guverinoma ya Mozambique, kugira ngo zijye gutanga umusanzu mu kurwanya ibyihebe byari bimaze igihe bihungabanya umutekano mu bice bitandukanye by’icyo gihugu.

Kugeza ubu, habarurwa Ingabo na Polisi b’u Rwanda bagera ku 2,500 bari muri Mozambique, mu bikorwa byo gukomeza guharanira umutekano muri icyo gihugu ku bufatanye n’Ingabo z’igihugu cya Mozambique.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka