Kwegerezwa amavuriro byabaruhuye “gusangira ibinini”

Abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru bavuga ko kuba baregerejwe amavuriro byatumye bibohora ikibazo cyo gusangira ibinini no kurembera mu rugo.

Abaturage bo mu Karere ka Rulindo bahamya ko bibohoye kurembera mu rugo kubera mituweri.
Abaturage bo mu Karere ka Rulindo bahamya ko bibohoye kurembera mu rugo kubera mituweri.

Babitangaje tariki ya 04 Nyakanga 2016, ubwo mu Rwanda hizihizwaga, ku nshuro ya 22, Umunsi Mukuru wo Kwibohora.

Abaturage bavuga ibyo, cyane cyane ni abo mu Karere ka Burera. Muri ako karere hari ibigo nderabuzima 19 n’Ibitaro bya Butaro bizwiho kuvura kanseri. Mu tugari 69 tugize ako karere hafi ¾ byatwo, dufite amavuriro aciriritse.

Mpakaniye Lazare, w’imyaka nka 90 utuye mu Kagari ka Kabaya kamaze umwaka gahawe ivuriro riciriritse, avuga ko bibohoye ikibazo cyo gusangira ibini cyari cyarabokamye. Abarwayi ngo basangiraga imiti kandi batanarwaye indwara imwe, bamwe bikabaviramo gupfa.

Avuga ko ibyo byaterwaga no kuba batuye kure y’ivuriro ku buryo aho bajyaga kwivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Gitare, bageragayo bakoresheje igihe kibarirwa mu isaha bagenda n’amagaru, bamwe bagahitamo kwigumira mu rugo bakaremberayo.

Agira ati “Kwa muganga baguhaye ibinini noneho wavayo wawundi urwaye uti ‘reka muhe ibinini’. Uko ni ko kwabaga gusangira ibinini rero… (abawayi bamwe) barapfaga nyine! Barapfaga rwose!”

Akomeza avuga ko ibyo byabaye amateka. Kuri ubu ngo iyo umuntu arwaye ahita yihutira kujya ku ivuriro begerejwe, bakamuha imiti, agakira.

Amavuriro aciriritse yegerezwa abaturage ngo yatumye bacika ku ngeso yo gusangira ibinini.
Amavuriro aciriritse yegerezwa abaturage ngo yatumye bacika ku ngeso yo gusangira ibinini.

Abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru bakomeza bavuga ko kwibohora ikibazo cyo gusangira ibinini ndetse no kurembera mu rugo babikesha kandi gahunda y’ubwisungane mu kwivuza, Mituweri.

Abaturage bo mu Kagari ka Rutonde, Umurenge wa Shyorongi ho mu Karere ka Rulindo, bemeza ko Mituweri ituma batajya kwivuza magendu, akaba ari yo mpamvu kuri ubu ababarirwa muri 99% bamaze kuyigura.

Kubera agaciro baha Mituweri, abo baturage bakoze amatsinda yo kuzigama no kugurizanya bityo bikaborohera kubona 3000Frw byo kuyigura.

Aba baturage bakomeza bavuga ko bibohoye byinshi birimo n’ubujiji. Ibi bishimangirwa n’abaturage bo mu Murenge wa Shingiro mu Karere ka Musanze bavuga ko bari baboshywe n’ubujiji kubera ko mbere atari buri wese wajyaga mu ishuri.

Nsingirankabo Aloys avuga ko mbere nta mwana wamenyaga ubwenge ngo atsinde atari umwana w’umuyobozi, ariko yishimira ko ibyo bitakibaho.

Agira ati “Icyo nshimira Imana ni uko ubungubu mu kwibohora mfite abana batatu barangije amashuri yisumbuye”.

Abaturage bo mu Murenge wa Gicumbi bishimira ko bibohoye ubukene bukabije.
Abaturage bo mu Murenge wa Gicumbi bishimira ko bibohoye ubukene bukabije.

Aba baturage bavuga ko kandi ibyo byose bijyana n’iterambere bamaze kugeraho nyuma y’imyaka 22 u Rwanda rwibohoye. Mironko Thicien, umuturage wo mu Karere ka Gicumbi, avuga ko kuri ubu ari umworozi.

Ubwo bworozi bwamuzaniye amashanyarazi mu nzu, butuma kandi arihira abana be mu mashuri. Ibyo byose ngo yabigezeho abikesha kwibumbira muri koperativi hamwe n’abandi babikesha imiyoborere myiza.

Abayobozi batandukanye barimo Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé, basaba abaturage gusigasira ibyo byiza byose bamaze kugeraho, babungabunga umutekano kandi baharanira gukorera igihugu no kukitangira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka