Ukuri ku mpamvu y’impanuka zimaze iminsi n’ingamba zafatiwe

Nyuma y’uko kuva mu kwezi kwa Nyakanga hagaragaye impanuka nyinshi mu mihanda yo mu bice bitandukanye zigatwara ubuzima bw’abantu ndetse zikanangiza byinshi, Kigali Today yagerageje gucukumbura icyaba gitera izo mpanuka.

Kigali Today yabashije kubarura impanuka zikomeye zirenga icumi, zabaye mu gihe kitageze ku mezi abiri guhera tariki ya 22 Nyakanga kugeza ku ya 10 Kanama 2014 zihitana abantu barenga 30 abandi zibasigira ubumuga bwa burundu.

Bamwe izo mpanuka zatumye babyita amadayimoni bayoboka iy’amasengesho, abandi barimo inzego zishinzwe umutekano bashyiraho ingamba zikarishye zatuma izi mpanuka zahitanye abantu benshi mu gihe gito zikumirwa burundu.

Impamvu igarukwaho na benshi ni umuvuduko ukabije

Imwe mu mpamvu nyamukuru igarukwaho na benshi ari nayo ntandaro y’impanuka za hato na hato, ni umuvuduko mwinshi w’abatwara ibinyabiziga.

Umwe mu bakozi b’ikigo cya NPD COTRACO ufite ubunararibonye mu myubakire y’imihanda, yatangarije Kigalitoday ko imihanda yo mu Rwanda uburyo yashushanyijwe n’uburyo yubatswe, byashingiye ku muvuduko imodoka zitagomba kurenza ziyigendamo.

Iyo mivuduko ikaba inagenda yandikwa ku byapa biri muri iyo mihanda, aho kugeza ubu mu Rwanda hose ntawugomba kurenza umuvuduko wa 60km/h, kugirango hirindwe izo mpanuka.

Iyi nararibonye isanga abenshi mu batwara ibinyabiziga bakunze kurenza uwo muvuduko wagenwe mu mihanda yo mu Rwanda, ari nayo mpamvu usanga bakora impanuka za hato na hato.

Ariko hari n’izindi mpamvu zikekwa zirimo umunaniro w’abashoferi, imodoka zishaje, gutwara wanyoye, kuvugira kuri telephone utwaye, ubuto bw’imihanda n’izindi.

Mu kwezi kwa Nyakanga, i Gatsibo habereye impanuka yatewe n'umuvuduko ukabije ihitana abantu 15.
Mu kwezi kwa Nyakanga, i Gatsibo habereye impanuka yatewe n’umuvuduko ukabije ihitana abantu 15.

Kabasire Sixbert ushinzwe amamodoka muri Virunga Express yatangarije KigaliToday ko koko ikihishe inyuma y’impanuka nyinshi zo mu muhanda ari uburangare buvanze n’umuvuduko ukabije w’abashoferi, akaba abihurizaho n’abandi bahagarariye ibigo bitwara abantu n’ibintu baganiriye na KigaliToday.

Aba bavugira ibigo bitandukanye bikora umurimo wo gutwara abantu n’ibintu banavuga kandi ko kera hari igihe bamwe bakoreshaga abashoferi amasaha y’ikirenga aho bakoraga guhera saa kumi n’imwe z’igitondo kugeza saa tatu z’ijoro kuva kuwa mbere kugeza ku cyumweru, ariko ubu basigaye batanga ikiruhuko ku bashoferi gihagije kingana n’iminsi ibiri mu cyumweru, kuburyo ntawakwitwaza ko yakoze impanuka kubera umunaniro.

Dr Nzambaza umuganga mu bitaro bya CHUB, yatangarije Kigalitoday ko abashoferi kimwe n’abandi bantu bakuze bemerewe gutwara ibinyabiziga batwaye abantu benshi, ari abantu koko bakeneye ikiruhuko gihagije, kuko akazi kabo kabasaba imbaraga nyinshi cyane z’ubwonko.

Ikindi ni uko abashoferi akenshi ari n’abantu baba bafite n’izindi nshingano z’urugo baba bagomba kuzuza ku bubatse urugo, baba bagomba kugira ikiruhuko cyiyongera kuri ya masaha arindwi umuntu mukuru aba agomba kuruhuka buri munsi , kugirango akazi gakorwe neza. Niyo mpamvu yemeranya n’ababaha iminsi ibiri y’ikiruhuko mu cyumweru.

Abashoferi bo bongeraho ikibazo cy’imihanda mito inyurwamo n’imodoka nyinshi kandi nini

Abashoferi bo mu bigo bitandukanye bikora umurimo wo gutwara abantu n’ibintu baganiriye na KigaliToday, icyo bahurijeho nabo ni uko impanuka koko zikunze guterwa n’umuvuduko ukabije, ariko banongeraho ko n’imihanda imwe n’imwe ari mito cyane, ishaje kandi inyurwamo n’amamodoka manini, nk’umuhanda ugana Gicumbi-Gatuna, Kibungo-Rusumo, uwa Bugesera, Nyagatare n’indi, ibyo nabyo bikaba byaba intandaro y’impanuka.

Abandi bashoferi batwara amakamyo baganiriye na KigaliToday batangaje ko iyindi mpamvu ikunze kubateza impanuka, ari ikibazo cy’amakamyo batwara aba ahinduye, kandi bakayikoreza imitwaro irenze ubushobozi bwayo.

Ibi ngo bikunze kugaragara ku makamyo ya Fusso na Daihatsu aringaniye yakagombye kwikorera tone zitarenze eshanu, bakayikoreza izigera ku munani cyangwa zirenga zagombye kwikorerwa na Fusso y’amapine icumi.

Habimana ufite ikamyo ya Fusso akoresha yatangarije Kigalitoday ko nawe ubwe ajya arenza uburemere imodoka ye igomba kwikorera kubera amafaranga, ariko abizi ko ari amakosa. Habimana avuga ko iyo yakoze ibyo ayitwara yigengesereye kugirango itazagira ibibazo byo gucika amaferi cyangwa se ikagwa bigateza impanuka n’igihombo.

Abo bashoferi b’amakamyo, cyane cyane abatwara amakamyo akora ubucuruzi ndenga mipaka, banongeraho ko bayatwara ijoro n’amanywa nta musimbura bagira kuburyo akenshi n’umunaniro mwinshi ariwo ukunze kubateza impanuka za hato na hato.

Abashoferi bitwaza ubuto bw'imihanda ariko impuguke zikabihakana.
Abashoferi bitwaza ubuto bw’imihanda ariko impuguke zikabihakana.

Banongeraho ko kandi hejuru y’ibyo hari n’igihe ayo mamodoka aba atagenzuwe neza, cyangwa se hari igihe amakosa amwe n’amwe y’ayo mamodoka yirengegizwa mu gihe cy’igenzura (controle technique) ku nyungu z’ugenzura na nyirimodoka, ibyo nabyo bikaba biba intandaro y’impanuka.

Umwe mu bashoferi batwara ibinyabiziga muri Kigali utifuje ko amazina ye agaragazwa, yatangarije Kigalitoday ko hari amwe mu makosa agaragara hanze ku modoka atajya yirengagizwa mu gihe cy’ubugenzuzi, ariko yongeraho ko adahita agaragara hanze ku modoka, akunze kwirengangizwa ku nyungu z’abagenzura naba nyiri amamodoka.

Uyu mushoferi atanga urugero ku modoka ye, aho aherutse gutanga inyoroshyo ku bagenzuzi b’amamodoka i Remera bakirengagiza amakosa imodoka ye yari ifite, arimo irya feri ifatishwa amaboko (frein a main), n’amatara maremare atarakoraga, ndetse anavuga ko hari n’igihe bigeze kwirengagiza ikibazo cya feri zitafataga nk’uko bigomba, bakamuha icyemezo cy’ubuziranenge bw’imodoka ye.

Avuga kandi ko n’ubwo we abikora ku nyungu zo kurengera amafaranga yari gutanga akoresha utwo dukosa, yemera ko dushobora kumuteza impanuka atitonze, kuko ahamya neza ko hari n’abandi bikorerwa byanagizeho ingaruka z’impanuka.

Abahanga mu myubakire y’imihanda ntibemeranya n’abashoferi.

Eng Henry Jado Uwihanganye inararibonye mu bwubatsi bw’imihanda akaba akorera ikigo cya NPD COTRACO aganira na Kigalitoday, yatangaje ko atemeranya n’abashoferi ku buto bw’imihanda, kuko mu Rwanda nta mihanda mito ihari itanyurwamo n’amamodoka aba mu Rwanda.

Eng Henry Jado aragira ati: “Mu mihanda yose yo mu Rwanda inyuramo ibinyabiziga, umuto ufite ubugari bwa metero esheshatu (6m), umunini ufite metero zirindwi (7m), kandi imodoka nini igira ubugari bwa metero enye n’ibice bitandatu ( 4.6m) into ikagira ubugari bwa metero ebyiri n’ibice birindwi (2.7). Ibi bipimo by’amamodoka ugereranije n’ibyimihanda yaba imito cyangwa se iminini, bigaragaza ko nta modoka n’imwe itanyura mu mihanda yo mu Rwanda”.

Eng Henry Jado avuga ko aba bashoferi batagombye kwitwaza ubuto bw’imihanda mu mpanuka, ahubwo akabagira inama ko bagabanyije umuvuduko, bakagenda bitonze muri iyo mihanda bakurikiza umuvuduko ugenwa ku byapa biba biyirimo, nta kibazo cy’impanuka cyayigaragaramo.

Abafite ibigo bitwara abagenzi bafashe ingamba zo gukumira impanuka

Kubera ubwinshi bw’impanuka zagararagaye mu minsi ishize zigatwara ubuzima bw’abantu ndetse zikanamugaza abandi inyinshi zishingiye ku muvuduko ukabije, yaba abayobozi b’ibigo bitwara abantu n’ibintu, ndetse n’inzego za Polisi zishinzwe umutekano wo mu muhanda, zashyizeho ingamba zo kurwanya izo mpanuka, kugirango zidakomeza guhitana abantu.

Abayobozi b’ibigo bitwara abantu n’ibintu barimo aba Sotra, Horizon, Volcano, Virunga n’abandi baganiriye na KigaliToday, batangaje ko hari amasaha yagenwe azwi yo guhagurukira muri gare ndetse no kugera aho imodoka ziba zigana hatandukanye mu ntara, hashingiwe ku muvuduko usabwa uba wanditse ku byapa byo mu muhanda.

Umuvugizi wa Sotra yatangaje ko ubusanzwe wasangaga abashoferi basa n’abasiganwa kugirango abagenzi babe bahitamo kujyanwa n’ikigo cyabo kuko badatinda mu mayira bikanabaviramo impanuka. Ariko ubu umushoferi ugiye munsi y’amasaha arindwi n’igice (7h30) mu rugendo rwa Kigali-Cyangugu, cyangwa se akajya munsi y’abiri n’igice ( 2h30) ku murongo wa Kigali-Butare, bigaragara ko aba yarengeje wa muvuduko usabwa wa 60km/h, akaba yafatirwa ibihano birimo gukatwa ku mushahara, byakomeza gutyo akaba yanahagarikwa ku kazi.

Umuvugizi wa Virunga we yatangarije Kigalitoday ko nabo bajyaga bahura n’ikibazo cy’impanuka kubera abashoferi babo birukaga bashaka gukora ingendo nyinshi, ariko ubu ugiye munsi y’amasaha ane mu rugendo rwa Kigali-Gisenyi, n’amasaha abiri n’igice mu rwa Kigali-Ruhengeri nawe bigaragara ko yarengeje umuvuduko asabwa muri ayo mayira akaba nawe yafatirwa ibyemezo birimo gukatwa umushahara cyangwa se guhagarikwa mu gihe cy’isubiracyaha.

Ibigo bitwara abagenzi byashyizeho ingamba zitandukanye zo kurwanya impanuka.
Ibigo bitwara abagenzi byashyizeho ingamba zitandukanye zo kurwanya impanuka.

Umuvugizi wa Yahoo ikorera ku murongo wa Kigali-Nyagatare, ndetse n’umwe mu bashoferi bajya bakorera ku murongo wa Kigali-Rusumo batangaje ko nabo iyo bagiye munsi y’amasaha ane mu rugendo bigaragara ko baba barengeje umuvuduko usabwa wa 60km/h, bikaba byatuma nabo bafatirwa ibihano.

Aba kandi batangaje ko mu mayira banyuramo iki cyemezo cyagabanyije impanuka zaterwaga n’umuvuduko ku buryo bushimishije, kuko ubusanzwe ziriya nzira zirambuye kuburyo umuvuduko mwinshi wateraga impanuka cyane.

Ikindi ni uko mu mamodoka ya Horizon bashyizemo utwuma tugaragaza umuvuduko ayo mamodoka akoresha mu rugendo, kuburyo iyo hari urengeje umuvuduko wa 60km/h usabwa muri izo nzira , ako kuma kamurega akaba yafatirwa ibihano n’ikigo, kuko cyashyizeho abagenzuzi b’utwo twuma bagenzura umuvuduko imodoka yakoresheje mu rugendo buri gihe iyo igejeje abagenzi aho ihagurukira ku kindi cyicaro.

Kugeza ubu abaturage bagera kuri batanu baganiriye na Kigalitoday , barishimira ko iyo myanzuro yafashwe na ba nyir’ ibinyabiziga yagabanyije imivuduko ikabije y’abashoferi, irimo igenda inagabanya umubare w’impanuka zibasiraga abantu mu ngendo, zikomotse kuri uwo muvuduko.

Ubuyobozi bwa Leta ndetse na Polisi bafashe ingamba zo gukumira impanuka

Inama yo ku itariki ya 11 Kanama 2014, yateraniyemo abayobozi ku nzego zo hejuru barimo Ministre w’Ingabo, Ministre w’ibikorwa remezo, Ministre w’umutekano mu gihugu, Ministre w’Ubuzima, Ministre w’ubutegetsi bw’igihugu, abayobozi b’Intara enye z’igihugu n’uw’umujyi wa Kigali, umuyobozi mukuru wa Polisi n’abandi, bemeje imyanzuro igera kuri 14 ireba buri rwego rwari muri iyi nama, kugirango umubare w’abahitanwa n’impanuka ugabanuke.

Iyo myanzuro ni iyi ikurikira:

1. Kwihutisha ivugurura ry’amategeko yo mu muhanda.

2. Gushyiraho no kongera “dos d’ane” (road humps) ndetse n’ibyapa ahakomeje kubera impanuka nyinshi mu gihugu

3. Gufatira impushya z’abakoze amakosa yateye impanuka.

4. Gushyira ibyuma bipima umuvuduko mu modoka zitwara abagenzi n’imodoka nini nk’amakamyo

5. Kongera ingufu mu bugenzuzi bw’ubuziranenge bw’ibinyabiziga “ Technical Control”.

6. Kongera inyigisho zigamije guhindura imyitwarire y’abakoresha umuhanda ( abashoferi, abagenzi).

7. Gukuba kugeza ku nshuro icyenda ibihano byari bisanzwe bigenerwa abashoferi baguye mu makosa

8. Gushyiraho ingamba zo guhagarika imodoka zinyuranyije na Volant (aho batwarira) zemewe mu Rwanda

9. Kongera umubare w’abapolisi bacunga umutekano wo mu muhanda n’imodoka zikora

10. Ubugenzuzi mu muhanda, n’ibyuma bipima umuvuduko w’imodoka.

11. Gukaza ubufatanye hagati y’abafite mu nshingano zabo gutwara abantu n’ibintu (amashyirahamwe atwara abantu, Ikigo ngenzuramikorere mu Rwanda RURA, ibigo by’ubwiteganyirize, MINALOC, MININFRA, n’inzego z’umutekano)

12. Gushyiraho amasaha umushoferi atagomba kurenza kugira ngo aruhuke.
13. Kugena ahantu abashoferi bagomba guparika imodoka zabo zikaruhuka nabo ubwabo bakaruhuka.

14. Kugenera ibihano bikomeye abakoresha telefoni batwaye ibinyabiziga.

15. Kwegereza ibikoresho by’ubutabazi mu Ntara zose kugira ngo ahabaye impanuka babone ubutabazi bwihuse.

CIP Emmanuel Kabanda umuvugizi wa traffic police.
CIP Emmanuel Kabanda umuvugizi wa traffic police.

CIP Emmanuel Kabanda umuvugizi wa traffic police avuga ko iyi myanzuro ireba Polisi atari mishya kuko yari isanzwe ikurikizwa ahubwo muri iyi nama bavugaga ko igomba kongerwamo ingufu mu ishyirwa mu bikorwa ryayo, kugirango irusheho gutanga umusaruro ushimishije mu kugabanya impanuka.

Aha CIP Emmanuel atanga urugero ku mwanzuro wa gatatu ujyanye no gufatira impushya z’abakoze amakosa yateye impanuka, avuga ko ari umwanzuro wari usanzwe ukurikizwa ugenwa n’itegeko Numero 34/87 ryo kuwa 17 Nzeli 1987, ryerekeye imihanda n’uburyo bwo kuyigenderamo, aho ingingo yaryo ya 17 kugeza kuya 23, rigena uburyo uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga rushobora gufatirwa mu gihe kitarenze imyaka ibiri, cyangwa se rukaba rwafatirwa burundu.

CIP Emmanuel anavuga ku mwanzuro wa karindwi wo gukuba kugeza ku nshuro icyenda ibihano byari bisanzwe bigenerwa abashoferi baguye mu makosa, avuga ko ababishinzwe bari kwiga ku buryo washyirwa mu bikorwa ibihano bikongerwa, mu rwego rwo gukumira abanyamakosa bakunze kuba ba nyirabayazana w’impanuka, ariko mu gihe batarabitangaza ibihano bikiri ibisanzwe bitongerewe.

Yanavuze kandi ku mwanzuro wa munani wo gushyira ingamba zo guhagarika imodoka zinyuranyije na Volant (aho batwarira) zemewe mu Rwanda, avuga ko uwo utareba Polisi, ahubwo uri gukorerwa inyigo na Minisiteri y’ibikorwa Remezo kuko ariyo ifite mu nshingano ibijyanye n’itwarwa ry’abantu n’ibintu, aho bari kureba niba koko imodoka zo muri ubwo buryo nazo zitagira uruhare mu guteza impanuka. Iyo nyigo ikaba ariyo izatuma uyu mwanzuro ushyirwa mu bikorwa nyuma yo kwerekana ibyo izaba yatanze.

Hejuru y’iyi myanzuro umuvugizi wa traffic police, akaba atangaza ko banakangurira abagenzi kubwira abashoferi kugabanya umuvuduko mu gihe baba babatwaye, ko nugize ikibazo hari numero ya polisi ahamagara iba yanditse ku mamodoka, akabimenyesha ubuyobozi bwa polisi iyo modoka ikaba yakurikiranwa igafatirwa ibyemezo.

Amagara araseseka ntayorwa, kandi kwirinda biruta kwivuza, niyo mpamvu inzego zose zirebwa n’iki kibazo cy’impanuka zigomba gusenyera umugozi umwe, ntizitane ba mwana cyangwa se hagire urwigira ntibindeba kuko impanuka zidatoranya, ahubwo dukurikize ayo mabwiriza duhabwa yo kugenda mu mihanda no gutwara ibinyabiziga,turwanye umuvuduko wo ntandaro nyamukuru y’impanuka, bizadufashe kugabanya imfu z’abantu benshi zimaze iminsi zibasiye Abanyarwanda.

Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

hanyuma se niba imihanda ari 7m imodoka ya 4.5 m n’iya 2.7 zizabisikana muri uwo muhanda?mbega ingeneer !

amariza yanditse ku itariki ya: 2-10-2014  →  Musubize

Ubuto n’amakoni akaze by’imihanda si shyashya.
Amakorosi menshi y,imihanda yo mu Rwanda rukururana cg andi makamyo ntiyayakata atibye umuhanda. icyo gihe indi modoka bibisikana ntiba yiteguye itungurwa no kubura umuhanda ikinjira mu kamyo cg ikaruhukira hanze y’umuhanda.

serag yanditse ku itariki ya: 28-09-2014  →  Musubize

ikibazo nyamukuru ni umuvuduko ukabije mbona nagereranya na 85% by’iki kibazo,ibindi bindi biza byiyongeraho bigatuma impanuka ziba nyinshi nk’uko byagenze mu minsi ishize.

nkaka yanditse ku itariki ya: 28-09-2014  →  Musubize

amagara araseseka ntayorwa kandi nanjye kimwe n’abandi ndemeranya nabo ko imihanda dufite atari mito kuko bibaye ibyo mu mihanda yo mu byari niho zaba nyinshi

kiririsi yanditse ku itariki ya: 28-09-2014  →  Musubize

umuvuduko ukabije yoego, ariko ni gute abantu barenze 20 batwarwa nkibikapu nkimizigo bakabyemera koko , kuvugira rimwe bakmubwira akagabanya birakomeye koko? abagenzi nitutumva ko ubuzima bwacu buri mumaboko yacu tukumva ko ngo abashoferi badutwaye kandi bari kiruka tukicecekera tuzashira

karenzi yanditse ku itariki ya: 28-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka