Nyagatare: Abaturage bashinja Umurenge kugurisha ahagenewe isoko ry’umudugudu

Abaturage b’imidugudu ya Rwarucura na Ryabega akagali ka Mbare umurenge wa Karangazi bemeza ko ubutaka bwa hegitari ebyiri bwari bwaragenewe isoko bwahawe abantu bishoboye nyuma yo kubeshya bari abatuye mu manegeka.

Nubwo ubuyobozi bw’umurenge buvuga ko nta soko ryahagenewe, ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare bwizeza abaturage ko isoko rigomba kuhaba kubera ko hari ahahawe abantu n’ubuyobozi bw’umurenge mu buryo bunyuranije n’itangwa ry’ubutaka.

Ubu butaka bungana na hegitari ebyiri buri hagati y’imidugudu ya Rwarucura na Ryabega mu kagali ka Mbare bwasizwe igihe cy’ikata ry’imidugudu mbere y’umwaka wa 1996. Nk’uko bigaragara ku gishushunyo cyakozwe n’intoki muri icyo gihe bwari bwaragenewe ishuli ariko ntiryahubatswe ahubwo ryimuriwe ahandi ariko nyuma abaturage baje kwemererwa ko buhinduka bukaba ubw’isoko.

Ahanditse ijambo Ecole niho hari hahinduriwe isoko hagati y'imidugudu ibiri ariko ubu hamaze gutuzwa abantu.
Ahanditse ijambo Ecole niho hari hahinduriwe isoko hagati y’imidugudu ibiri ariko ubu hamaze gutuzwa abantu.

Biturutse ku cyifuzo cy’uwari umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Karangazi, Murenzi Emmanuel, ngo hakuweho hegitari imwe, itangwamo ibibanza byo kubakamo byahawe abatuye mu manegeka n’ahandi mu nzuri kandi bakeneye gutura mu mudugudu. Gusa abaturage b’iyi midugudu bo siko babyumva dore ko bo bemeza ko ahubwo hahawe abifite.

Nyiraneza Jannet yemeza ko kuhaburana batagamije indonke ahubwo baharanira inyungu z’abaturage bose.

“Ubonye nibura iyo bahahereza Abanyarwanda birukanywe Tanzaniya cyangwa abadafite amikoro kuburyo twabaha n’umusanzu wo kububakira aho kuba abishoboye? Ubu se umuyobozi w’uruganda Inyange mu karere ka Nyagatare, umukozi w’uruganda rw’amakaro cyangwa Doctor Ngarambe bita Rukanika nibo bakuwe mu manegeka cyangwa nibo batishoboye? Aha hantu haragurishijwe rwose ntibakatubeshye. Iki nicyo kitubabaza”; Nyiraneza Jannet.

Abaturage bemeza ko ibibanza bitahawe abatuye mu manegeka ahubwo byagurishijwe ku bafite amikoro.
Abaturage bemeza ko ibibanza bitahawe abatuye mu manegeka ahubwo byagurishijwe ku bafite amikoro.

Inama njyanama yafashe umwanzuro wo gutuza abantu muri ubu butaka yo ihakana ko aha hantu higeze hagenerwa isoko.

Mutsinzi William, umuyobozi w’inama njyanama y’umurenge wa Karangazi yemeza ko gusiga hegitari imwe ikaba ariyo igenerwa isoko byatewe no kubahiriza ibyifuzo by’abaturage bifuzaga isoko. Naho kuba hatuye abishoboye ngo ntibikwiye kwitwa ko aribo bahahawe ahubwo abahawe icyo gihe babatengushye bakagurisha aho bahawe.
Ngo ubu 60 % by’abahawe ibibanza byo kubakamo, bose baragurishije barigendera.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare bwizeza aba baturage ko isoko ryabo ritazahera kubera imikorere mibi ya bamwe mu bayobozi.

Iyi nzu irubakwa mu butaka bwari basigiwe isoko nyuma y'icyemezo cya Njyanama y'umurenge.
Iyi nzu irubakwa mu butaka bwari basigiwe isoko nyuma y’icyemezo cya Njyanama y’umurenge.

Turatsinze Coleb, umukozi w’akarere ka Nyagatare ushinzwe imirimo y’amategeko akaba n’umuvugizi w’aka karere avuga ko kuba hegitari imwe yaratujwemo abantu nta kibazo kirimo kuko byaciye mu nzira zikwiye.

Uyu muyobozi ariko avuga ko kuba ahasigaye naho harongeye hagatangwa hirengagijwe icyahagenewe ari amakosa y’umuyobozi wayoboraga umurenge wa Karangazi ari nayo mpamvu yahagaritswe ku mirimo ye.

Ubu ngo hashyizweho ikipe y’abatekinisiye ariko ntiratanga raporo. Gusa ngo nibasanga ahasigaye ari hatoya hatakwirwa isoko, uwari wahawe muri iyi hegitari yasigarijwe isoko azimurwa. Kuri ubu ngo nawe yamaze kubwirwa ko atemerewe gukomeza kubaka kugeza igihe ubutaka bwagenewe isoko bwose bubonetse.

Ubu butaka nibwo bivugwa ko bwahawe abari batuye mu manegeka hiyubakiramo abishoboye.
Ubu butaka nibwo bivugwa ko bwahawe abari batuye mu manegeka hiyubakiramo abishoboye.

Icyemezo cyo kugabanya ubu butaka bumwe bugahabwa abaturage bari batuye nabi bakahahabwa imidugudu ngo cyafashwe mu mwaka wa 2013. Abaturage bemeza ko hatigeze na rimwe hahabwa abatuye nabi ahubwo hahawe abayobozi guhera ku rwego rw’umurenge kugera ku mudugudu ndetse n’abandi bishoboye bishyuraga amafaranga ari hagati y’ibihumbi 300 na 400.

Uretse ubu butaka bivugwa ko bwagenewe isoko, abaturage bavuga ko bugurishwa, n’ahagenewe irimbi ry’uyu mudugudu hamwe harahingwa, gusa ubuyobozi bw’akarere bukaba bwizeza abaturage ko ho hatagurishijwe ahubwo ari abaturage batishoboye bari bahatiwe aho guhinga igihe gito ariko ubu nabo basabwe guhagarara kuko ahashyingurwa harimo kuhegera.

Sebasaza Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Sebasaza Gasana Emmanuel urakoze kutugezaho aya makuru! Nibyo koko bikwiriye gukurikiranirwa hafi. Iyi midugudu ikeneye isoko kuko hatuye imiryango isaga 700! Buriya butaka bwatanzwe muburyo butewe cyangwa budasobanuka. Hegitari 2 zari zarateganyirijwe ishuri abaturage basanga ishuri ryari kubangamira hagati mu mudugudu basaba ko ryimurirwa ahandi ari nako byagenze ryubakwa hirya yawo. Nyuma abaturage bifuje ko muri icyo kibanza hazajya isoko ariko ubuyobozi ntibwashyigikira iki kifuzo. Niba hegitari imwe yaratujwe koko, isigaye nibayirekere isoko kuko rirakenewe cyane. Ubuyobozi ntibukabangamire abaturage.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 3-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka