Mu Majyepfo naho havugwa ba Rwiyemezamirimo bambuye abaturage

Muri iki gice cya gatatu ku nkuru zivuga kuri ba rwiyemezamirimo bambura cyangwa bagatinda kwishyura abaturage bakoresheje turareba uko byifashe mu ntara y’Amajyepfo.

Huye

Abakoze imiferege y’imihanda ya kaburimbo yo mu mugi wa Butare iherutse gutunganywa, bavuga ko hari amafaranga batishyuwe na ba rwiyemezamirimo babakoresheje ari bo Jérôme Nshimyumuremyi ugifitiye amafaranga asaga miliyoni enye n’igice abafundi n’abayede 99 yakoresheje, ndetse na Donath Ntamunoza ugifite umwenda w’ibihumbi hafi 400 ku bafundi n’abayede 23.

Umwe mu bafundi avuga ko ba nyir’ukubakoresha babahezemo amafaranga y’amezi abiri kandi bakaba batagikorana. Bafite impungenge rero z’uko batazabona amafaranga yabo.

Aba ba rwiyemezamirimo ngo bari bagiranye n’Abashinwa (ari bo bakoze umuhanda) amasezerano yo gukora aka kazi mu byo bita sous-traitance mu rurimi rw’igifaransa.

Abakora akazi k’isuku muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, na bo bavuga ko rwiyemezamirmo bakoranye hagati ya 2010 na 2012 witwa Elias Gategaya, akaba afite kampani yitwa KPC (Kigali Professional Cleaners), yabambuye amafaranga akaba na n’ubu yaranze kubishyura.

Abakora ku bitaro bavuga ko yabambuye umushahara w’ukwezi n’igice, bose hamwe bakaba barenga 250, kandi uwahembwaga makeya ari ibihumbi 20. Naho abo muri kaminuza bakavuga ko yabambuye ukwezi kose. Ngo hari n’amafaranga ya “Caisse social” yagiye abakuraho mu gihe bakoranaga, nyamara akaba atarigeze ayabazigamira. Uyu na wo ngo ni umwenda abafitiye.

Iki kibazo cyo kwambura abakozi umushahara w’ukwezi kandi uyu rwiyemezamirimo yanakigiranye n’abakoraga isuku icyo gihe ku rukiko rwisumbuye rwa Huye.

Umwe muri aba bakozi ukorera mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda i Huye, agira ati “Twe tujya twibaza ngo ni gute umuntu yambura abantu barenga 255 ntakurikiranwe n’ubuyobozi? Uwo ni muntu ki mu Rwanda? Abantu bamwe baranamureze mu rukiko baramutsinda nyamara ntiyabishyura. Ahari wenda afite icyo ri cyo da”!

Abafundi n'abafasha babo batunganyije iyi miferege yo mu karere ka Huye bavuga ko bambuwe amafaranga bakoreye mu mezi abiri.
Abafundi n’abafasha babo batunganyije iyi miferege yo mu karere ka Huye bavuga ko bambuwe amafaranga bakoreye mu mezi abiri.

Abakora isuku ku rukiko rwisumbuye rwa Huye kuri ubu bo banambuwe na Kampani yitwa Shine Rwanda Limited y’uwitwa Fiston Kagaba bakoranye muri Nzeri 2012-Nzeri 2014: na we yabasigayemo umushahara w’ukwezi atabishyuye.

Umwe muri bo agira ati “mu bakozi 15 bakorera isuku ku nkiko zo muri Huye na Gisagara (urukiko rwisumbuye rwa Huye, urw’ibanze rwa Ndora na Mugombwa ndetse n’urw’ubucuruzi rwa Ngoma, 11 yabasigayemo umushahara w’ukwezi kumwe, naho bane abasigaramo amezi 4 yose”.

Kampani ikora imirimo yo kurinda umutekano, Quick Star Service Rwanda y’uwitwa Emmanuel Kavuma, na yo ngo ntihemba neza abayikoramo, kuko igihe cyose babaha amafaranga yabo ari uko barinze gusakuza.

Umwe mu bayikoramo ati “agenda atwihanganisha avuga ko amafaranga ataraboneka, abarambiwe bakigira ahandi. Igihe cyose atwishyura ari uko twamureze. Imishahara yacu ntishobora kujya kuri konti hatabanje kubaho amahane”.

Mugenzi we na we ati “nk’ubu ntaratwishyura amafaranga y’ukwa 11 n’ay’ukwa 12 y’umwaka ushize wa 2014. Mu kwa 12 k’umwaka ushize yatwishyuye amezi atatu arinze kubisabwa na polisi. Icyo gihe yari aturimo amezi atanu, aduhemba atatu”. Mu mugi wa Butare, ngo abakorera iyi kampani ni 21. Harimo abakorera muri PIASS, EAR na Volcano.

Muhanga

Muri aka karere ho haravugwa ibikorwa remezo byakozwe mu karere ka Muhanga byanyuze mu mitungo y’abaturage bakaba batarishyurwa.

Urugero ni iyubakwa ry’urugomero rwa Nyabarongo rugomba gutanga megawati 28 z’amashanyarazi rumaze kuzura, ariko hakaba hakiri abishyuza amafaranga y’inyishyu kubera imirimo ihakorerwa ku butaka bwabo.

Mu mwaka ushinze hari amakuru yavugaga ko hari miliyoni 300 zagombaga kwishyurwa abangirijwe mu mirimo yo kubaka uru rugomero bo mu Karere ka Muhanga, mu gihe miliyari zisaga ebyiri arizo zari zimaze kwishyurwa.

Uretse abaturage bishyuza Leta ingurane z’ubutaka, hari n’amadeni atarishyurwa za kompanyi zapiganiye amasoko, bigatuma nazo zitishyura abo zahaye akazi.

Hari abaturage bangirijwe n'urugomero rwa Nyabarongo batarahabwa ingurane.
Hari abaturage bangirijwe n’urugomero rwa Nyabarongo batarahabwa ingurane.

Kompanyi EMCON ni imwe mu zagejeje dosiye yayo isaba akarere kuyifasha kwishyuza amafaranga indi kompanyi yayihaye akazi mu kubaka urugomero rwa Nyabarongo ariko hakaba hari za miliyoni z’amafaranga itarahabwa ngo na yo yishyure abo yakoresheje.

Indi kompanyi ishyirwa mu majwi ni Hashe Mmanuella Ltd ko yambuye abakozi amafaranga agera mu bihumbi 300.

Mu karere ka Muhanga kandi hari abavuga ko bambuwe na Kompanyi HASHE MANUELLA LTD yatsindiye kubaka farumasi y’akarere ibura iminsi mike ngo igihe cyo kuyuzuza kibe kirangiye n’ubwo bigaragara ko bidashoboka kubera idindira ry’imirimo.

Inyubako ya Farumasi y'akarere ka Muhanga yatinze kuzura ndetse n'abakozi bayikozeho ngo ntibarishyurwa.
Inyubako ya Farumasi y’akarere ka Muhanga yatinze kuzura ndetse n’abakozi bayikozeho ngo ntibarishyurwa.

Mu basore batatu twahasanze harimo umwe uvuga ko akomoka mu Karere ka Gakenke usigaye yibanira n’umuzamu urinda iyi Chantier kuko babuze amafaranga abasubiza iwabo nyuma y’uko bambuwe icya kabiri cy’umushahara w’ukwezi kwa 11 umwaka ushize.

Umwe avuga ko yari umufundi akaba yarambuwe agera mu bihumbi 22 mu gihe mugenzi we nawe ngo yambuwe agera mu bihumbi 20.

Baganira na kigalitoday bavuze ko hari na bagenzi babo baza kwishyuza ariko nyiri chantier akabura, ku buryo bahora basiragira.

Kwamburwa kuri aba bakozi ariko ngo bari babimenyereye kuko ngo no guhembwa aya mbere bitabaje ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga akaba aribwo bubishyuriza, ibi bikaba benemezwa n’umuvugizi w’akarere ka Muhanga Sebashi Claude, cyakora ngo ntiyari azi ko haba hari ibibazo byasigaye bidakemutse.

Rwiyemezamirimo we yemera ko abarimo ibihumbi 50frw nk’uko bigaragara mu butumwa bugufi yabyandikiye umunyamakuru wa Kigalitoday kuri telephone, ariko nyuma yavuze kuri telefone agahakana ko nta mafaranga abarimo.

Nyamagabe

Abaturage bagera kuri 80 bo mu murenge wa Kibilizi, mu kagari ka Bugarama umudugudu wa Karandura, basenyewe amazu na COTRACO bamaze imyaka ine batarishyurwa amafaranga agera muri million 10 z’amanyarwanda.

Uwitwa Faustin Niyirora yagize ati “COTRACO yagombaga kutwishyura, bukeye batubwira ko tuzishyurwa na minisiteri y’ibikorwa remezo, bakomeza baturindagiza none imyaka ine yose irashize. Ariko ibaruwa y’amafaranga tugomba kwishyurwa yoherejwe n’umukuru wa COTRACO”.

Uretse iki kibazo, ibindi byigeze kugaragara mu karere ka Nyamagabe byakemuwe mu mpera z’umwaka ushize wa 2014.

Muri bo harimo impunzi zo mu nkambi ya Kigeme ndetse n’abandi baturage bo hanze bakoze imiyoboro mu nkambi ya Kigeme bishyuwe mu mu kwezi kwa 10 na COOP Rwanda amafaranga agera muri miliyoni 80, umwenda wari umaze imyaka ibiri.

Abakozi bubaka inyubako y’akarere ka Nyamagabe bari bafitiwe umwenda w’amezi arindwi na Eric Nteziryayo wapataniye imirimo yo kubaka inyubako y’akarere, na we yarabishyuye.

Gisagara

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Gisagara, Innocent Mvukiyehe, avuga ko ikibazo kiri mu karere kijyanye na ba rwiyemezamirimo ari kimwe gusa kikaba kiri mu murenge wa Kigembe aho abaturage basaga 200 bo muri VUP bubatse ikigo nderabuzima cya Kigembe bakaba batarishyurwa.

Uyu rwiyemezamirimo ngo arimo abaturage hafi miliyoni eshatu (3.000.000) z’amafaranga y’u Rwanda na yo ngo akaba yaremeye kuyatanga mu gihe kitarenze icyumweru kimwe.

Ivuriro ryujujwe mu murenge wa Kigembe mu karere ka Gisagara abaryubatswe ntibarahembwa.
Ivuriro ryujujwe mu murenge wa Kigembe mu karere ka Gisagara abaryubatswe ntibarahembwa.

Ibindi bibazo bijyanye na ba rwiyemezamirimo byakunze kugaragara muri aka karere, ariko kuri ubu bikaba byarakemutse, ngo ni ibyo kutishyura abakoze imirimo byaturukaga ku kuba hari aho abaturage bahabwaga akazi bakandikwa mu ikaye ya rwiyemezamirimo ariko ntibahabwe ibipande byerekana imibyizi bakoze.

Icyo gihe habaga ikibazo cyo kutishyurwa, abaturage bakarega ariko bagatsindwa kuko nta cyabaga kigaragaza ko bakoze. Ibi rero ngo byarakemuwe buri mukozi ahabwa ikigaragaza ko yakoze ari na yo mpamvu ngo ibi bibazo byagabanutse.

Mvukiyehe anavuga ko ibindi bibazo bigiye biri mu karere bijyanye n’imyenda ifitiwe abaturage, ari ibibazo by’abubatse ibyumba by’amashuri bikaba ari ibibazo mu gihugu hose bikemurwa ku bufatanye na MINEDUC, MINECOFIN n’uturere, nabyo kandi ngo bagenda bohereza ama liste y’abagomba kwishyurwa maze izi ministeri zikagenda zifasha kwishyura. Gusa ngo haba ikibazo cy’uko aya mafaranga aza atinze.

Kamonyi

Uwitwa Ngenzi Primien ufite Sosiyeti icukura amabuye yo kubakisha, avuga ko Rwiyemezamirimo witwa Nsengiyumva Faustin wubatse umuhanda w’amabuye uzenguruka ku murenge wa Runda yamwambuye miliyoni 11 z’amafaranga y’u Rwanda ku mabuye yubakishijwe uyu muhanda mu mwaka wa 2011-2012.

Abandi bivugwa ko bambuwe ni ba Rwiyemezamirimo bubatse amashuri y’uburezi bw’imyaka 9 na 12, hakaba hagaragara imyenda kuva mu mwaka wa 2012. Mu mirenge 12 igize akarere ka Kamonyi itatu yonyine ni yo idafitiye imyenda abubatse aya mashuri.

Abubatse umuhanda w'amabuye uzenguruka ku murenge wa Runda mu karere ka Kamonyi nabo ngo ntibishyuwe.
Abubatse umuhanda w’amabuye uzenguruka ku murenge wa Runda mu karere ka Kamonyi nabo ngo ntibishyuwe.

Ba rwiyemezamirimo bavuga ko bambuwe (bagomba kwishyurwa n’imirenge) umunyamakuru wa kigali today yabashije kugeraho, banze kumubwira umubare w’amafaranga n’abakozi babo byagizeho ingaruka; ngo ntibashaka ko binyura mu itangazamakuru.

Nyanza

Abakozi 11 barimo abagabo 5 n’abagore 6 bakoraga isuku mu kigo cy’imyuga cya Kavumu kiri mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza barashinja rwiyemezamirimo witwa Agaba Sylvan kuba yarabambuye amafaranga y’ukwezi kwa karindwi mu mwaka ushize wa 2013.

Buri mukozi ngo yahembwaga amafaranga ibihumbi 25 y’u Rwanda ariko uko bose bakoreraga uwo rwiyemezamirimo nta n’umwe muri bo yagiye ahembye n’igiceri cy’uko kwezi kwa 7.

Bamwe mu bakozi bavuga ko bambuwe na rwiyemezamirimo bakoreye ku kigo cya Kavumu mu karere ka Nyanza.
Bamwe mu bakozi bavuga ko bambuwe na rwiyemezamirimo bakoreye ku kigo cya Kavumu mu karere ka Nyanza.

Ubwo bamwe muri bo bagaragazaga akababaro kabo tariki 14/01/2014 bavuze ko uyu Rwiyemezamirimo rimwe na rimwe bamuhamagara ku murongo wa telefoni ye igendanwa bakitabwa n’undi muntu akabasubiza ko nyirayo yagiye kwivuriza mu Buhinde ngo ariko hashira akanya gato bakabona aragenda mu muhanda n’imodoka ye.

Sylvan Agaba we avuga ko ikibazo agiye kugikemura. Agira ati: “Ubu tuvugana umuntu namwohereje ngo ayabashyire rero sinzi impamvu bahisemo kujya mu itangazamakuru kandi ikibazo cyabo kitarigeze kinanirana”.

Abandi ba rwiyemezamirimo bavugwaho kwambura abaturage ni iyitwa JUST SIZE yishyuza amafaranga miliyoni zisaga 18 ndetse na EMUJABO yishyuzwa miliyoni enye. Izi kampani zombie zakoresheje abaturage mu mirimo yo kubaka isoko rya Nyanza.

Nyaruguru

Bamwe mu baturage bakoze mu mirimo yo guhinga no gutera icyayi mu kagari ka Nyange mu murenge wa Kibeho aho bita mu Nkomero, bavuga ko bamaze imyaka isaga ibiri bakoze muri iyi mirimo ariko ngo bakaba batarahembwa.

Aba baturage bavuga ko mu guhabwa kazi babwirwaga ko bazajya bahembwa nyuma y’iminsi 15, ariko ngo kugeza uyu munsi ntibigeze bahembwa n’ifaranga na rimwe.
Kaliwabo Desiré ni umuhuzabikorwa w’umushinga Muganza-Kivu Tea project, w’ikigo cy’igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi (NAEB), ari nawo wakurikiranaga imirimo yo gutera icyo cyayi.

Ku murongo wa telefoni igendanwa, yatangarije Kigali Today ko impamvu abaturage batinze guhembwa ngo ari uko inguzanyo yagombaga guhabwa abahinzi itabonekeye igihe, bituma nabo batabona amafaranga yo kwishyura ababahingiye.

Ikibazo cyo kutishyurwa ku baturage bakoze mu mirimo yo guhinga no gutera icyayi muri koperative KOTHEMUKI ihuza abahinzi b’icyayi ba Muganza - Kivu kandi ntikiri mu baurage bakoze mu Nkomero gusa, kuko ngo n’abandi bakoze mu yindi mirenge nabo batari bishyurwa.

Ubundi, ngo aba baturage bakoze imibyizi 45, umubyizi umwe bawubarirwaga ku mafaranga 800. Ni ukuvuga ko buri muturage bamurimo amafaranga ibihumbi 36 y’u Rwanda, abakoze mu Nkomero gusa bararenga ijana, ariko umushinga wose wakoreshaga abaturage bo mu mirenge ya Kibeho, Munini, Muganza,Busanze na Ruheru.

Ikindi kibazo cyo kutishyura abaturage bakoreshejwe mu mirimo itandukanye kigaragara mu mirenge ya Mata, Kibeho, Ruramba na Rusenge ahari abaturage tutabashije kumenya umubare bakoreshejwe mu mirimo yo kubaka imisarane yo mu bwoko bwa Eco-San mu mwaka wa 2013 ariko kugeza ubu bakaba batarishyurwa.

Ruhango

Umukozi w’akarere ushinzwe abakozi n’umurimo ,Pascal Nsengumuremyi, avuga ko nta ba rwiyemezamirimo bagifitanye ibibazo n’akarere ka Ruhango, uretse uwitwa Kageruka Gamarier ufite enterprise yitwa “KCE LTD”, wari warapatanye kubaka gare ya Ruhango.

Aba bakozi ni bamwe mu bishyuza rwiyemezamirimo wubaka gare mu karere ka Ruhango.
Aba bakozi ni bamwe mu bishyuza rwiyemezamirimo wubaka gare mu karere ka Ruhango.

Ariko nawe ubu ngo akarere kari mu nzira zo gusesa amasezerano kagiranye nawe. Nta mafaranga azi yari afitiye abakozi n’umubare wabo ntawuzi.

Icyegeranyo cyakozwe n’abanyamakuru ba Kigali Today bakorera mu Ntara y’Amajyepfo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka