Kutumvikana mu rugaga rw’abavoka bigeze ku musozo

Abagize urugaga rw’abavoka mu Rwanda baratangaza ko bombori bombori imaze iminsi mu banyamuryango b’uru rugaga, igeze ku musozo.

Ibi barabitangaza nyuma y’ubwumvikane buke bwagaragaye mu banyamuryago b’uru rugaga, bushingiye ku matora y’umuyobozi w’urugaga watowe ku itariki ya 12 Kamena 2015, amatora agateshwa agaciro n’urukiko rukuru kubera uburiganya bwayavuzwemo, hagategurwa andi.

Abavoka binjiye mu cyumba cy'itora bambaye umwenda w'akazi
Abavoka binjiye mu cyumba cy’itora bambaye umwenda w’akazi

Aya matora yateshejwe agaciro n’urukiko rukuru yari yatsinzwe na Maitre Nduwamungu jean Vianney ku majwi 316, atsinda Maitre Kavaruganda Julien bari bahanganye wagize amajwi 272.

Kigalitoday, mu kiganiro na Maitre Moise Nkundabarashi, umwe mu bagize urugaga rw’abavoka mu Rwanda, atangaza ko icyateye gusesa amatora ya mbere bagasaba ko hategurwa andi, ari uburiganya bwayagaragayemo.

Aragira ati” Icyatumye bamwe dusaba urukiko rukuru gusesa amatora y’ubushize ni uko, twasanze umubare w’amajwi yatoye, wararutaga umubare w’abiyandikishije kuri lisiti y’itora”.

Inama rusange yari iyoboye
Inama rusange yari iyoboye

Maitre Nkundabarashi akomeza atangaza ko nyuma yo gutanga ikirego mu rukiko rukuru basaba iseswa ry’aya matora, baburanye bagatsinda urwo rubanza, urukiko rukuru rugasesa ayo matora, rugasaba ko mu mezi atatu hategurwa andi matora y’urugaga bagakosora ayo makosa yari yakozwe.

Ati” Urukiko rukuru rwategetse ko amatora aseswa rutegeka ko ashyirwa mu mezi atatu ari imbere, inteko rusange yemeza ko ayo matora ashyirwa ku itariki ya 30 Ukwakira 2015, igikorwa kitashimishije abari bashyigikiye Maitre Nduwamungu wari watsinze ayo matora yasheshwe”.

Amatora yakurikiye hagaragayemo umukandida umwe abandi bangirwa kwiyamamaza

Mu matora yabaye ku itariki 30 Ukwakira 2015, hagaragayemo umukandida umwe Kavaruganda Julien wari watsinzwe amatora y’ubushize.

Abavoka bagera kuri 506 nibo batoye
Abavoka bagera kuri 506 nibo batoye

Bamwe mu banyamuryango batangarije Kigalitoday ko abandi bangiwe n’inama y’urugaga ari yo ishinzwe amatora kwiyamamaza kugira ngo hatorwe Maitre kavaruganda gusa, ariko abandi bavuga ko abangiwe ari uko batatanze ibyangobwa byuzuye, byasabwaga ku mukandida wiyamamariza kuyobora urugaga rw’abavoka.

Umwe mu banyamuryango utifuje ko amazina ye atangazwa yagize ati” Maitre Nduwamungu wari watsinze amatora mbere yongeye kwiyamamaza bwa kabiri inama y’urugaga iramwangira, arajurira bamwima agaciro ndetse ibyo biba no kuri Maitre umutesi Jeanne d’Arc nawe wasabye kwiyamamaza akabyangirwa yajurira nawe bikaba uko”.

Uwo munyamuryango ndetse n’abandi bari kumwe batangaza ko kuba aba bakandida barangiwe kwiyamamaza, byarakozwe kugira ngo hasigare umukandida umwe ari we Kavaruganda Julien batifuzaga ko yakongera gutsindwa nk’uko byari byamugendekeye mbere.

Maitre Nkundabarashi Moise
Maitre Nkundabarashi Moise

Aba banyamuryango ntibemeranya na Maitre Nkundabarashi Moise, utangaza ko atari igitangaza kuba muri aya matora yabaye ku itariki ya 30 Ukwakira 2015 hagaragayemo umukandida umwe, kuko abakandida bose bahawe ibihe bingana byo kuzuza ibisabwa kuri uwo mwanya bikuzuzwa n’umwe wenyine.

Aragira ati” Mu bakandida bane bari biyamamarije kuri uyu mwanya, umwe yaretse kwiyamamaza , batatu basigaye basabwa kuzuza ibyangombwa bigeze ku icyenda birimo ibyerekana ko umu avoka asora neza, iby’ubudakemwa mu mico no mu myifatire n’ ibindi”.

Maitre Nkundabarashi akomeza atangaza ko muri bose uko ari batatu batanze ibyangombwa, inama y’urugaga ariyo ishinzwe kwemeza abakandida igasanga uwujuje ibyo byangombwa uko ari icyenda ari Maitre Kavaruganda Julien wenyine, bigatuma ariwe wemezwa nk’umukandida abandi bakangirwa.

Maitre Kavaruganda yiyemeje kurandura ubwumvikane buke mu rugaga

Muri aya matora y’umuyobozi w’urugaga rw’aba avoka yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Ukwakira 2015 akitabirwa n’aba avoka bagera kuri 506, Maitre Kavaruganda Julien wari umukandida rukumbi, yatsinze ku majwi agera kuri 400.

Muri aya matora kandi hagaragayemo imfabusa zigeze kuri 98, hifata abagera kuri 7, urupapuro rumwe rw’itora ruburirwa irengero.

Ubwitabire mu matora bwari bwinshi
Ubwitabire mu matora bwari bwinshi

Maitre Kavaruganda nyuma yo gutsinda amatora yatangaje ko anejejwe mo gutsinda aya matora ndetse anizeza abanyamuryango b’urugaga imikorere myiza, izagarura umwuka mwiza mu banyamuryango.

Yagize ati” Gahunda yanjye ni gahunda yunga abanyamuryango bose b’urugaga, kandi mu mikorere yanjye nkorera mu bwuzuzanye, kuburyo nta kabuza tuzafatanya guharanira iterambere n’imibereho myiza y’abanyamuryango b’urugaga, kandi tukazabigeraho dufatanyije”.

Maitre Nduwamungu Jean Vianney wari watsinze amatora mbere agaseswa, ntiyemererwe kwiyamamariza amatora yabaye ku nshuro ya kabiri yatangarije Kigalitoday ko icyo yaharaniraga ari umutuzo ndetse n’ubumwe mu rugaga, akaba yizeye neza ko mugenzi we azabigeraho.

Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Transparency iragaragaramo, uretse ko abantu batinya impinduka batabura. Iyo biba 506/506 byari kuba ari ikibazo. ariko buri wese yakoze ikimurimo ntawe umubangamiye.

alias yanditse ku itariki ya: 2-11-2015  →  Musubize

itekinika nyine

vye yanditse ku itariki ya: 1-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka