Kayonza: SORAS iranengwa kutishyura abafashe ubwishingizi bw’ubuhinzi

Za SACCO zo mu mirenge itandatu y’akarere ka Kayonza zirishyuza Sosiyete y’ubwishingizi ya SORAS miriyoni zikabakaba 90 z’amafaranga y’u Rwanda nyuma y’aho yari yafatiye abahinzi ubwishingizi ku myaka ya bo bakarumbya kandi ntiyishyure.

Amasezerano y’ubwishingizi abahinzi bo muri iyo mirenge bafitanye na SORAS yashyizweho umukono mu kwezi k’Ugushyingo 2013 na komite nyobozi za SACCO, sosiyete y’ubwishingizi ya SORAS n’ikigo cya Micro Insure gishinzwe gufasha mu bijyanye n’ubwishingizi bw’ubuhinzi kandi asinyirwa imbere y’ubuyobozi bw’akarere buhagarariye abaturage.

Bamwe mu baturage bari bafashe ubwishingizi bw'imyaka muri SORAS bararumbije none ntibishyurwa.
Bamwe mu baturage bari bafashe ubwishingizi bw’imyaka muri SORAS bararumbije none ntibishyurwa.

Ukurikije ibikubiye muri ayo masezerano, za SACCO zagombaga guha abahinzi inguzanyo y’inyongeramusaruro bagahinga, mu gihe baba bejeje bakishyura izo nguzanyo ariko na none baba batejeje SORAS ikabishyurira kuko ari yo yari yabafatiye ubwishingizi. Gusa ayo masezerano ntiyubahirijwe kuko abaturage barumbije kandi SORAS ntiyishyura nk’uko umuyobozi w’akarere ka Kayonza, Mugabo John abivuga.

Agira ati “Abaturage barahinze bafata inguzanyo y’ifumbire bahinze birarumba. Bari barafashe ubwishingizi muri SORAS. Ubu dufitanye ikibazo na SORAS turi gukurikirana kugira ngo yishyure SACCO, SORAS turayikurikiraho miriyoni hafi 89 muri SACCO zitandukanye”.

Za SACCO zo mu mirenge ya Ndego, Kabare, Murama, Rwinkwavu, Kabarondo na Mwili ni zo zifitanye ikibazo na SORAS.

Mu masezerano impande zombi zasinye hari ingingo yateganyaga ko mu gihe umuhinzi yarumbije hagomba kubaho igenzura rigaragaza niba koko yararumbije kubera ibiza cyangwa kurumbya kwe yarabigizemo uruhare, ibyo bikaba ari byo bigenderwaho mu kwishyura umuturage kandi byose SORAS ngo yarabikoze nk’uko umuyobozi w’akarere ka Kayonza akomeza abivuga.

Ati “SORAS yaraje ireba imyaka ireba ko bahingiye igihe, ireba ko bakoresheje ibyangombwa byose isanga ari byo ahubwo izuba ari ryo ryabyishe yemera ko izariha. Ariko SORAS turabona itinda [kwishyura] n’ubu hari ibaruwa twayandikiye tumenyesha na ba minisitiri bose dusaba ko yishyura. [Nitishyura] tuzayirega, cyangwa se SACCO zizayirega”.

Iyi ni imbonerahamwe igaragaza imyenda SORAS ibereyemo SACCO zo mu karere ka Kayonza.
Iyi ni imbonerahamwe igaragaza imyenda SORAS ibereyemo SACCO zo mu karere ka Kayonza.

Ikibazo cy’imyenda SORAS ibereyemo za SACCO zo mu karere ka Kayonza kirasa naho kitareba abahinzi mu buryo butaziguye kuko SORAS yari yabafatiye ubwo bwishingizi ari yo igomba kwishyura.

Cyakora mu gihe iyi sosiyete yaratinze kwishyura ngo byagize ingaruka kuri bamwe mu bahinzi kuko muri iki gihembwe cy’ihinga batongeye kugurizwa amafaranga yo kugura inyongeramusaruro, nk’uko Ngendahimana Léonard uhagarariye rimwe mu matsinda yari yahawe inguzanyo mu murenge wa Rwinkwavu abivuga.

Ati “Ingorane ni uko hari ideni rikirimo kandi n’ubundi dukeneye inyongeramusaruro, mu gihe nta bushobozi n’ubundi dufite ugasanga ni ikibazo kituremereye”.

Abahinzi ngo bafite ingorane z'uko bagifite ideni muri SACCO kandi n'ubundi bagikeneye inyongeramusaruro.
Abahinzi ngo bafite ingorane z’uko bagifite ideni muri SACCO kandi n’ubundi bagikeneye inyongeramusaruro.

Perezida wa SACCO yo mu murenge wa Rwinkwavu, Gakumba Innocent avuga ko n’ubwo abahinzi batagize uruhare mu kwambura za SACCO bitashoboka ko zongera kuguriza abazambuye.

“Niba waravuganye na sosiyete y’ubwishingizi runaka ntishobore kugukorera ibyo mwavuganye haba hari igihombo. Mu gihe baba batishyuye byadusaba gukurikiza amategeko tugenderaho muri SACCO, ubundi umuntu iyo yambuye banki kongera kumuguriza biba bikomeye cyane. Ubwo ni ukuvuga ngo aba yaramaze kugira ubusembwa,” uku ni ko Gakumba abisobanura.

Perezida wa SACCO ya Rwinkwavu avuga ko bitoroha ko umuntu wambuye banki yongera kugirirwa icyizere ngo ahabwe inguzanyo.
Perezida wa SACCO ya Rwinkwavu avuga ko bitoroha ko umuntu wambuye banki yongera kugirirwa icyizere ngo ahabwe inguzanyo.

N’ubwo kwishyura byatinze ubuyobozi bwa SORAS buvuga ko biri mu nzira kandi bizakorwa mu minsi ya vuba, nk’uko umuyobozi w’ubucuruzi muri SORAS, Esdras Nkundumukiza yabidutangarije abinyujije ku mukozi ushinzwe itangazamakuru muri icyo kigo.

Nta gihe ntarengwa ubwo bwishyu buzaba bwamaze gutangwa uyu muyobozi w’ubucuruzi muri SORAS yashatse kudutangariza. Yavuze ko nta byinshi yavuga kuri ubu bwishingizi bw’ubuhinzi kuko hari amavugururwa akiri kubukorwamo, avuga ko mu gihe ayo mavugururwa azaba yarangiye ari bwo iki kigo cy’ubwishingizi cyagira byinshi gitangaza.

Amakuru ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza bwahawe n’ikigo cya SORAS avuga ko gutinda kwishyura byatewe n’uko ikigo cya Micro Insure cyari gifatanyije na SORAS mu gutanga ubwo bwishingizi cyagize ibibazo ndetse ngo ibiro bya cyo mu Rwanda bigafungwa kandi ari cyo cyari gifite uruhare runini mu kwishyura.

Gusa n’ubwo bamwe mu bahinzi batabashije guhabwa inguzanyo y’inyongeramusaruro ngo hari bake mu bari bahawe iyo nguzanyo bagize umurava bariyishyurira bamaze kubona ko SORAS yanze kwishyura. Bene abo ngo ni bo bongewe kugirirwa icyizere na za SACCO zibaguriza amafaranga yo kugura inyongeramusaruro.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka