Ibitaro byo mu Rwanda bishishikajwe no kugera ku rwego mpuzamahanga

Leta y’u Rwanda yahagurukiye kuzamura ireme rya serivise zitangirwa mu bitaro byo mu Rwanda, akaba ariyo mpamvu yatangije gahunda zinyuranye zirimo no gusuzuma ibitaro bitandukanye ngo bihabwe ibyemezo byo ku rwego mpuzamahanga (Accreditation).

Accreditation y’ibitaro ni uburyo bwo kongera ireme ry’ibikorwa na Serivise bitangirwa mu bitaro hakoreshejwe ibipimo (norms & standards) byemewe ku rwego mpuzamahanga, bishyirwaho n’ikigo mpuzamahanga gishinzwe ireme mu kubungabunga ubuzima (ISQUA: International society for quality in Health care).

Iyi ni Accreditation yahawe ibitaro byitiriwe Umwami Faisal.
Iyi ni Accreditation yahawe ibitaro byitiriwe Umwami Faisal.

Ni inde utanga accreditation?

Accreditation itangwa n’ibigo bibifitiye ububasha akenshi biba bidashamikiye kuri za Ministeri, ahubwo byigenga kandi bifite ubumenyi buhagije ndetse bikagira n’impuguke muri accreditation, ibyo bigo nabyo biba byaremewe ku rwego mpuzamahanga byemejwe na ISQUA.

Kugeza ubu mu Rwanda nta kigo gihari gifite ububasha bwo gutanga Accreditation ariko ibitaro byo mu Rwanda cyane cyane iby’icyitegererezo bya CHUK, CHUB na KFH bikaba birebwa n’ikigo cyitwa COHSASA (Council for Health Services Accreditation of Southern Africa) cyo muri Afurika y’epfo, ibyo mu turere n’intara bigakurikiranwa na JCI (Joint Commission International) cyo muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Impamvu u Rwanda rwahise rukorana na COHSASA ni uko rwari rumaze kumenya ko ibifitiye ubushobozi ihabwa na ISQUA kandi ari inyafurika izi neza imibereho n’imiterere y’ibihugu by’Afurika muri rusange.

Accreditation ibi bigo bibifitiye ubushobozi bitanga ziba ziri ku rwego rumwe kuko zikurikiza ibipimo ndetse n’amabwiriza atangwa na ISQUA, kandi zose ziba zigamije kugeza ibitaro ku ireme ry’ibikorwa bitangirwamo (Quality and Patient safety).

Dr Dushime ushinzwe ibikorwa by'ubuvuzi n'ubuzima rusange muri Minisiteri y'ubuzima.
Dr Dushime ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi n’ubuzima rusange muri Minisiteri y’ubuzima.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi n’ubuzima rusange muri Minisiteri y’ubuzima, Dr Dushime Théophile, mu kiganiro na Kigali today, asobanura ko accreditation y’ibitaro itakwitwa ubuziranenge bw’ibitaro ahubwo ari igenzura rigamije kureba niba ibikorwa byo mu bitaro bishingira ku mahame yemewe ku rwego mpuzamahanga.

Aragira ati “Kugira ngo ibitaro bihabwe accreditation habanza gukorwa isuzuma rya mbere (baseline assessment), hakamenyekana aho ibitaro bihagaze, nyuma hagakorwa igenabikorwa (plan) yo kuzamura imikorere iganisha ku rwego rwa accreditation”.

Dr Dushime atangaza kandi ko muri urwo rugendo rwo gusaba accreditation y’ibitaro abakozi nabo babihugurirwa kugira ngo bahindure uburyo bw’imikorere ndetse n’ibindi byose bigomba guhinduka bikamenyekana.

Nyuma y’ibyo, Dr Dushime atangaza ko hagenda hakorwa isuzuma (evaluation) rikorwa n’ubuyobozi bw’ikigo (internal assessment) mbere y’uko itsinda ryigenga riturutse hanze riza kugenzura (external assessment), muri iryo genzura ibitaro byagira amanota angana cyangwa arenga 80% bigahabwa iyo accreditation.

CHUK yavuguruye inyubako mu rwego rwo kuzuza ibisabwa ngo ihabwe Accreditation.
CHUK yavuguruye inyubako mu rwego rwo kuzuza ibisabwa ngo ihabwe Accreditation.

Kigali today yaganiriye na Shahidi Timothée Twahirwa, inararibonye mu miyoborere y’ibikorwa bibungabunga ubuzima, akaba ashinzwe ubuziranenge n’ivugurura ry’ibikorwa bitangirwa mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), ayitangariza ko accreditation ihabwa ibitaro byo mu turere n’intara, itandukanye n’ihabwa ibitaro by’icyitegererezo ishingiye kubyitabwaho mu isuzumwa n’igenzurwa ryabyo.

Agira ati “Mu igenzura ibitaro by’uturere n’intara bikorerwa, rikorwa na JCI, aho iki kigo cyashyizeho ibipimo byitwa ‘Rwandan Essential Hospital Standards’, ibipimo by’ibanze bikenewe kandi byanashobokera ibitaro byo mu Rwanda, hari ibintu byinshi birebwa byibumbira mu matsinda atanu ariyo, imiyoborere (leadership), ubushobozi bw’abakozi (workforce), aho ubuvuzi butangirwa (environment), imivurire (clinical care), hakanarebwa, ireme n’ubuziranenge bw’ibikorerwa abarwayi (quality and safety)’’.

Twahirwa avuga ko CHUB na CHUK biri mu nzira zo kubona Accreditation.
Twahirwa avuga ko CHUB na CHUK biri mu nzira zo kubona Accreditation.

Twahirwa atangaza kandi ko mu bitaro 37 by’uturere, mu mwaka wa 2013- 2014, hitaweho mbere na mbere ibijyanye no kugabanya ibibazo bituruka mu kubagwa, kwifashisha icyegeranyo cy’impanuka zabaye muri uwo mwaka hagamijwe kuzigabanya, hanitabwaho kunoza uburyo bwo kwakira neza abarwayi ndetse n’abandi bantu bose bagana ibitaro. Muri iyi nzira igana kuri accreditation bakaba banateganya no gukomeza kuvugurura kugira ngo bazuzuze neza ibikubiye muri aya matsinda yose.

Twahirwa avuga ko kugeza ubu ibitaro byo mu Rwanda bifite accreditation ari ibitaro byitiriwe Umwami Faisal (KFH) byahawe n’ikigo mpuzamahanga cya COHSASA, gishingiye ku ngingo enye zigomba kugenga imitangire ya serivise ifite ireme mu bitaro.

Aragira ati “Izo ngingo uko ari enye zifite n’amabwiriza asabwa kuri buri ngingo. COHSASA yakoze ubugenzuzi bwimbitse ishingiye kuri izi ngingo isanga ibitaro byitiriwe Umwami Faical bizujuje ku kigero cya 100%, niko guhita bayiha Accreditation ya burundu’’.

KFH nibyo byonyine bifite Accreditation mu Rwanda.
KFH nibyo byonyine bifite Accreditation mu Rwanda.

Ibitaro bya CHUK na CHUB nabyo Twahirwa yatangaje ko biri mu nzira yo kubona accreditation biri gufashwamo na COHSASA, kuko nyuma y’isuzuma rya mbere CHUK yakorewe nayo yahawe Accreditation y’agateganyo n’amanota 83%, aho bagenzurwaga ku ngingo 1993, kuri servise z’ubuvuzi batanga zigera kuri 32, bagasanga izo bujuje ari 1512, ubu ikaba iri gutunganya 481 itabashije kuzuza neza kugira ngo ibe yabona accreditation yuzuye.

Buri serivise igenzurwa n’icyo kigo iba ifite ibyo isabwa, umubare w’abaganga n’ubushobozi bwabo, ndetse n’ibikoresho byifashishwa kugira ngo imitangire ya buri serivise inogere ba nyirayo, kandi ibe ifite ireme ku rwego mpuzamahanga.

Inyungu zo guhabwa accreditation ni izihe?

Ibitaro bifite Accreditation inyungu bigira ni uko bigirirwa icyizere ku rwego mpuzamahanga kuri serivise n’ibikorwa byose bihabwa ababigana, abarwayi, abarwaza n’imiryango yabo bakabigana nta gushidikanya kuko baba bizeye ireme ry’ubuvuzi bitanga.

Ibi bikaba bituma ibitaro byunguka cyane bigateza imbere ababikorera, ari nako bikomeza kuvugurura imitangire ya serivise, akenshi usanga ziba zidatangwa mu bindi bitaro bisanzwe kubera ubushobozi bw’ibikoresho, ndetse n’ubw’abaganga buba budahagije.

Indi nyungu cyane cyane yo kugira accreditation mu bitaro byo mu gihugu ni uko igihugu cyizerwa cyane n’abakigenda, bakakigana badafite impungenge z’uko baramutse barwaye babura aho bivuriza.

Dialyse ni imwe mu mashini yongera ireme mu buvuzi biganisha mu gushaka Accredidation muri CHUK.
Dialyse ni imwe mu mashini yongera ireme mu buvuzi biganisha mu gushaka Accredidation muri CHUK.

Imbogamizi ku bitaro byo mu Rwanda mu kubona accreditation

Bimwe mu bituma ibitaro byo mu Rwanda bitabona accreditation mu buryo bwihuse harimo kuba impunguke muri iyo gahunda zikiri nkeya, kandi ikaba ari gahunda isaba amikoro menshi ku bitaro; nk’uko bisobanurwa na Dr Dushime.

Dr Dushime yanatangaje kandi ko gahunda ya Accreditation isaba amahugurwa y’abantu bose kugira ngo gahunda y’imikorere yerekeze ku ntego imwe, bikaba bisaba ko ibitaro bigira ubushobozi buhagije bwo kwishyurira abakozi babo amahugurwa kugira ngo babashe kugeza ibitaro byabo ku rwego mpuzamahanga mu mikorere.

Dr Dushime asanga hakwiye gushyirwaho ikigo kigenga gishinzwe gahunda ya accreditation y’ibigo by’ubuvuzima mu Rwanda kuko kugeza ubu biri mu gashami ka Minisiteri gusa, ndetse hakanongerwa imbaraga mu gushakira ubushobozi iyo gahunda hahugurwa abantu benshi bafasha ibigo by’ubuzima, kugira ngo ibashe kugerwaho ku buryo bwihuse.

Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

We thank u very much for your great work
Amakuru yanyu aratunyura cyane
Mukora mumpande zose, mukomereze aho

Jean Claude Turatsinze yanditse ku itariki ya: 5-01-2015  →  Musubize

thanx Kigalitoday for this kind of stories big up to yuor reporter Rutindukanamurego.

kaka yanditse ku itariki ya: 18-12-2014  →  Musubize

ubwo aba bashinzwe inzego zitandukanye z’ubuzioma bamaze kubona aho binyura ngo bahabwe iki cyemezo, bahibande maze ibitaro byacu byose bikibone abatugana babe benshi cyane

zaninka yanditse ku itariki ya: 14-12-2014  →  Musubize

thanx ruti for that story iduhumuriza inatwereka ko leta yitaye ku iterambere ry’ibitaro kugirango ubuzima bwabanyarwanda bubungwabungwe, Uri umuntu w’umugabo

nana yanditse ku itariki ya: 14-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka