Amajyaruguru: 15% nibo bafite amashanyarazi n’ubwo hari ingomero nyinshi

N’ubwo intara y’Amajyaruguru ari yo iza ku isonga mu kugira ingomero zitanga amashanyarazi nyinshi mu Rwanda, ibipimo biragaragaza ko abafite amashanyarazi muri iyo ntara ari 15% gusa by’abayituye bose.

Ingomero za Ntaruka, Mukungwa I na Mukungwa II, Musarara na Janja zose zitanga amashanyarazi akoreshwa hirya no hino mu Rwanda, ndetse n’urugomero rwa Rugezi narwo ruraza gutangira gutanga amashanyarazi mu bihe bya vuba.

Ibirometero 124 by'umuhanda Kigali-Rubavu ubu ni nyabagendwa amanywa n'ijoro kuko urara ucanye ijoro ryose
Ibirometero 124 by’umuhanda Kigali-Rubavu ubu ni nyabagendwa amanywa n’ijoro kuko urara ucanye ijoro ryose

Abatuye muri iyo ntara cyakora baherutse kunezezwa cyane n’uko igice kinini cy’umuhanda Kigali-Rubavu unyura mu turere dutatu twayo, Rulindo, Gakenke na Musanze uriho amatara yo ku muhanda amurika ijoro ryose ku buryo urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu bikomeza nk’aho ari ku manywa y’ihangu.

Ubu amatara 3,500 yashyizwe ku birometero 124 by’uwo muhanda, yitezweho kuzateza imbere ubukerarugendo n’ubucuruzi muri icyo gice kandi leta y’u Rwanda iremeza ko mu minsi iri mbere ayo matara amurikira umuhanda wose azashyirwa no ku mihanda Kigali-Gatuna, Musanze-Cyanika, Musanze-Kinigi ndetse akazanasazwa ku mihanda yose ihuza Kigali n’imipaka ya Kagitumba, Rusumo, Nemba na Akanyaru.

I Rulindo barakora bakanatembera mu ijoro kuko babonye amashanyarazi

Abaturiye umuhanda wa Kigali-Musanze muri Rulindo bavuga ko kuba bafite urumuri rw’amatara abacanira ku muhanda ngo byatumye bongera amasaha yo gukora kandi babasha no gutembera mu ijoro nta komyi.

Twahirwa Evariste ni umubaji akorera mu murenge wa Shyorongi. Agira ati “Uyu muriro waje tuwukeneye kuko wasangaga abakorera hafi y’uyu muhanda dufite ikibazo cy’umwijima mu masaha y’ijoro none ubu turakora tukageza igihe dushakiye kuko haba habona.”

Uyu muturage avuga ko kuba umuriro w’amashanyarazi waka no ku muhanda byongereye umutekano aho ngo batashoboraga kugenda mu ijoro kubera gutinya umwijima n’abagizi ba nabi. Ubu ariko ngo barakora bakanatembera kugera igihe bashakiye kuko baba bizeye umutekano. Agira ati “Umuriro wo ku muhanda wadufashije kongera amasaha y’akazi no kumva ko umutekano usesuye kuko ntitugitinya umwijima. Ubu haba habona pe. Leta yaradufashije rwose dushobora kugeza na saa tatu z’ijoro tukiri mu muhanda kubera ko haba habona.”

Rulindo aya matara amurikira abagenda nijoro bagakomeza imirimo yabo
Rulindo aya matara amurikira abagenda nijoro bagakomeza imirimo yabo

Murindwa Prosper ni umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu, imari n’iterambere mu karere ka Rulindo. Avuga ko kugira ngo umuturage abashe kubona amashanyarazi mu rugo rwe ayakuye ku ipoto bimusaba nibura amafaranga ibihumbi 56 y’u Rwanda yishyurwa mu byiciro bibiri. Aya mafaranga ariko ngo ashobora kwiyongera bitewe n’aho umuturage atuye uvuye ku ipoto yo ku muhanda.

Imirenge 17 igize akarere ka Rulindo yagezemo amashanyarazi ariko cyane cyane mu dusantere tw’ubucuruzi. Ngo abaturage bagera kuri 24% ni bo bamaze kubona umuriro w’amashanyarazi mu ngo zabo muri Rulindo.

Abanyonzi b’i Gakenke ngo bakorera ifaranga mpaka!

Abakora akazi ko gutwara abantu n’ibintu ku magare mu karere ka Gakenke barishimira ko amatara yashyizwe ku muhanda yatumye bongera amasaha yo gukora aho bageza saa tatu z’ijoro.

Amashanyarazi ku muhanda wa Kigali-Rubavu wongereye umutekano n'uburyo bwo gukora n'aha mu karere ka Gakenke
Amashanyarazi ku muhanda wa Kigali-Rubavu wongereye umutekano n’uburyo bwo gukora n’aha mu karere ka Gakenke

Theogene Niyigena ni umunyonzi ahitwa mu Kaziba muri Gakenke. Yagize ati “Hari ubwo mu bihe byashize habaga hari umwijima ku mugoroba, tukabura uko dutwara abagenzi igihe butangiye kwira. Icyo gihe twe dutwara amagare twaparikaga ayo mafaranga y’umugoroba tukaba turayahombye. Ubu ariko aho bazaniye aya matara ku muhanda dusigaye dutwara ku buryo ijoro ryose turakora, upfa kuba ubonye umugenzi ubu turakora cyane tukagera na saa mbiri z’ijoro.”

Uretse aba banyobozi, abandi batuye Gakenke na bo bemeza ko ubu umutekano wiyongereye, umuntu akaba agenda mu gihe cy’ijoro nta kintu yikanga kuko ubu hose haba hagaragara nko ku manywa.

Uyu Twahirwa ngo amatara yo ku muhanda yatumye yongera igihe cy'akazi, n'iyo bwije ntahagarika akazi, arakomeza agashaka ifaranga.
Uyu Twahirwa ngo amatara yo ku muhanda yatumye yongera igihe cy’akazi, n’iyo bwije ntahagarika akazi, arakomeza agashaka ifaranga.

N’ubwo amatara asigaye arara yaka ku mihanda y’aho muri Gakenke, amashyanyarazi aracyari ikibazo mu ngo z’abaturage kuko ubu abayafite muri Gakenke ari 13.6% gusa. Mu murenge wa Mataba ho nta rugo na rumwe rurageramo amashanyarazi.

Abayobozi mu karere ka Gakenke babwiye Kigali Today ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari bateganya gusakaza amashanyarazi mu ngo zo mu mirenge ya Ruli, Coko, Minazi, Muhondo, Gashenyi, Muyongwe, Karambo, Rushashi n’igice cy’umurenge wa Gakenke. Hari impungenge ariko z’uko bitazagerwaho kuko ikigo gishinzwe ingufu mu Rwanda, Rwanda Energy group kivuga ko hari ikibazo cy’ibikoresho bitaraboneka.

Gicumbi: Abakobwa ba “Turebe imbere” ni bamwe mu batanga ubuhamya ko amashanyarazi abavana mu bukene

Kuva aho baboneye amashanyarazi, abakobwa bo muri koperative “Turebe imbere” y’i Gicumbi ubu basigaye badoda imipira bagurisha amafaranga ibihumbi bitanu y’u Rwanda. Ibi babitangiye kuva aho iwabo hagereye umuriro w’amashanyarazi, koperative y’abahinzi b’icyayi ya Coop. The Mulindi ikabatera inkunga y’imashini zidoda. Ubu ngo byabafashije kwivana mu bukene.

Ubu ngo basigaye babona amasoko yo gutanga imipira mu bigo byinshi by’amashuri yisumbuye ku buryo batakibura ifaranga nk’uko Nyiramukwaya Marie Louise abivuga.

Aba bakobwa bo muri “Turebe imbere” ngo kuva aho amashanyarazi agereye iwabo batangiye kudoda kandi barunguka. Kuri bo ngo nta shiti ko ari amashanyarazi yabateje imbere.o byabafashije kwiteza imbere
Aba bakobwa bo muri “Turebe imbere” ngo kuva aho amashanyarazi agereye iwabo batangiye kudoda kandi barunguka. Kuri bo ngo nta shiti ko ari amashanyarazi yabateje imbere.o byabafashije kwiteza imbere

Ubu ngo abaturage bo mu karere ka Gicumbi bagera kuri 19% ni bo bafite amashanyarazi. Abo yagezeho bavuga ko yabaye umusemburo w’impinduka mu mibereho yabo, bakabasha gukora ibikorwa by’iterambere nk’ubucuruzi, kogosha, ubudozi n’ibindi…

Buri murenge muri 21 ya Gicumbi yagezemo umuriro w’amashanyarazi ariko nturagera ku baturage bose, ngo uwusanga mu duce tumwe na tumwe nk’uko umukozi ushinzwe ibikorwaremezo mu Karere ka Gicumbi, Nzabandora Musa abitangaza.

Kimwe n'aha ku murenge, hari benshi bataragerwaho n'amashanyarazi muri Gicumbi
Kimwe n’aha ku murenge, hari benshi bataragerwaho n’amashanyarazi muri Gicumbi

Amatara yo ku muhanda abonesha n’ijoro uyasanga gusa mu murenge wa Byumba urimo umujyi wa Gicumbi. Ubu ngo mu gukemura ikibazo cy’amashanyarazi make hagiye kubakwa urugomero rw’amashanyarazi mu murenge wa Mwanjye mu kongera amashyanyarazi mu karere kose.

Muri Burera nibwo bamenye gusudira, gusya, ububaji kwerekana imipira na filime…

Kuva aho baboneye umuriro w’amashanyarazi, bamwe mu batuye Burera batangiye kwiga no gukora ibikorwa by’imyidagaduro n’ibibyara amafaranga batatekerezaga hambere. Ubu ngo bamenye gusudira, gusya, ububaji, inzu zerekana imipira na filime zirakingurwa n’ibindi…

Abatuye ahageze amashanyarazi muri Burera ngo bafite inyungu nyinshi kuko abaturage babona serivisi nyinshi n'abikorera bakabona imirimo mishya.
Abatuye ahageze amashanyarazi muri Burera ngo bafite inyungu nyinshi kuko abaturage babona serivisi nyinshi n’abikorera bakabona imirimo mishya.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera buravuga ariko ko abafite amashanyarazi batarenga 12% n’ubwo muri buri murenge hatabuze agace kamwe kamaze kugeramo amashanyarazi. Gusa ngo ahenshi usanga ayo mashanyarazi ari mu dusantere dukorerwamo ubucuruzi gusa, abaturage bagezweho baracyari bake.

Nko mu Mirenge wa Kivuye na Gatebe imaze igihe kibarirwa mu mezi atandatu igejejwemo amashanyarazi, iyo uyigezemo usanga ayo amashanyarazi yarabanje kugezwa muri santere ya Kivuye, cyakora n’abayituriye batangiye gucana.

Abaturage bafite amashanyarazi bahamya ko yabakuye mu icuraburindi, batangira kujijuka kandi atuma banihangira imirimo. Uyu Ishimwe Moses afatanyije n’abandi basore babiri inzu yo kogosheramo bita “Salon de coiffure”ahitwa muri Kivuye. Avuga ko aho amashanyarazi ahagereye basigaye babona inyungu kurusha mbere.

Yagize ati “Tutarabona umuriro twakoreshaga batiri. Ubwo ariko uwo twogoshaga twamwishyuzaga amafaranga y’u Rwanda Magana atatu. Ubu kuva aho umuriro ugereye hano iwacu tubogoshera Frw 200 kuko ubu twogosha vuba, tukogosha benshi nta gukererwa no kujya gusharija za batiri ikantarange.”

Aba ngo amashanyarazi yatumye batangira kwerekana amafilimi n'imipira ab'i Burera batari bazi mu bihe byashize.
Aba ngo amashanyarazi yatumye batangira kwerekana amafilimi n’imipira ab’i Burera batari bazi mu bihe byashize.

Mu masantere atandukanye aho muri Burera usanga hakorerwa imirimo itandukanye ikoresha ingufu z’amashanyarazi nko gusudira, gusya, ububaji, inzu zerekana imipira na filime n’ibindi. Abayakeneye atarageraho ariko nabo ngo baracyari benshi.

Abayobozi muri ako karere baravuga ko aho amashanyarazi ataragera muri ako karere, azahagera bidatinze kuko ngo leta yamaze gushaka amafaranga azakora icyo gikorwa.

I Musanze nibo bafite amashanyarazi menshi mu ntara yose

Akarere ka Musanze niko kaza imbere mu ntara y’Amajyaruguru mu kugira abaturage benshi bafite umuriro w’amashanyarazi kuko 26% by’Abanyamusanze ubu bivugwa ko bose bafite umuriro w’amashanyarazi iwabo aho batuye. Imirenge 15 yose igize ako karere yagezemo amashanyarazi ariko imirenge ya Shingiro na Gacaca irimo ingo nke zifite umuriro w’amashanyarazi ndetse zibarirwa ku ntoki kuko ziri munsi ya 5%.

Umuriro w'amashanyarazi ngo wahinduye ubuzima bwo mu mujyi wa Musanze, ibyo babasha gukora ku manywa na nijoro bikomereza imirimo
Umuriro w’amashanyarazi ngo wahinduye ubuzima bwo mu mujyi wa Musanze, ibyo babasha gukora ku manywa na nijoro bikomereza imirimo

Hakizimana Francois ushinzwe ibikorwaremezo mu karere ka Musanze avuga ko akarere kashyize imbaraga mu gutunganya ibikorwaremezo byo mu mujyi ariko mu ngengo y’imari y’umwaka utaha 2015/2016 bazita ku mirenge ikiri inyuma cyane cyane iyitwa Gacaca, Gataraga na Remera.

Imirenge ya Muhoza, Musanze na Cyuve ibarizwamo umujyi wa Musanze niyo irimo ingo nyinshi zifite umuriro w’amashanyarazi kuko ziri hejuru ya 60%. Uretse mu ngo kandi, no hanze mu bice byinshi by’umujyi usanga nko ku nkengero z’imihanda harashyizweho amatara acanira abahisi n’abagenzi azwi nka “eclairage public”.

Ubu ngo hari ibirometero 59 bimaze gukorwa. Biteganyijwe ko haziyongeraho ibirometero bitatu bizakorwa muri uyu mwaka hose hakagezwa amatara acanira abagenzi ku muhanda. Ubu amatara yo ku muhanda ari mu mujyi wa Musanze n’ahitwa mu Byangabo mu murenge wa wa Busogo.

Ikigaragara hose ni uko ahageze amashanyarazi iterambere ryihuta kuko abaturage banayabyaza umusaruro bihangira imirimo mishya nko kogosha, gusudira, gushyira umuriro mu materefone bizwi nko gucaginga n’ibindi.

Urubyiruko rw'i Musanze ngo rwihangiye akazi gashya batatekerezaga mbere batarabona amashanyarazi nko gusudira.
Urubyiruko rw’i Musanze ngo rwihangiye akazi gashya batatekerezaga mbere batarabona amashanyarazi nko gusudira.

Dusenge Jovin w’imyaka 28 ukora akazi ko kudoda inkweto avuga ko umuriro w’amashanyarazi watumye banoza ibyo kandi bakabikora mu buryo bworoshya akazi kabo. Ngo yibuka ko cyera guconga taro y’inkweto babikoraga bakuba n’intoki bigafata amasaha, ariko ngo ubu bakoresha akamashini gakoresha umuriro bikihuta.

Nshimiyimana Janvier ukora akazi ko kogosha we avuga ko umuriro w’amashanyarazi ari bwo buzima bwe kuko watumye abona icyo akora. Ngo arogosha akagira icyo abona cyo kumutunga ndetse akizigamira amafaranga y’u Rwanda 500 ku munsi mu ishyirahamwe abamo. Aya ngo azayakoresha mu bindi bikorwa by’iterambere azatekerezaho.

Iki cyegeranyo cyakozwe n’abanyamakuru ba Kigali Today mu Ntara y’Amajyaruguru

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Mutuyambe Muduhe Umuriro Mukagari Ka Murwa Umudugudu Vumage

Bizimana Olivie yanditse ku itariki ya: 12-01-2017  →  Musubize

UBU BIHAGAZE BITE?

THEO yanditse ku itariki ya: 13-06-2016  →  Musubize

kumuhanda nyamagumba-muko-nkotsi unyura Ku academy nawobazawucanire pe abamotari nabandi bagenzi bahatinyakubi nyuma ya SAA 20:00.

felicien yanditse ku itariki ya: 6-02-2015  →  Musubize

kumuhanda nyamagumba-muko-nkotsi unyura Ku academy nawobazawucanire pe abamotari nabandi bagenzi bahatinyakubi nyuma ya SAA 20:00.

felicien yanditse ku itariki ya: 6-02-2015  →  Musubize

None se waruziko ku mihanda hari amapoto ameze nk’amacaki? Avunika nk’icaki ryandika ku kibaho cy’umukara. Sinzi niba Paul Kagame yari yabibona. Birababaje pe! Imwe iragwa ikagusha n’andi menshi. Nawe uhagere wirebere.

Giti yanditse ku itariki ya: 6-02-2015  →  Musubize

Ubwo se amashanyarazi yaho agurishwa mu zindi ntara?

Giti yanditse ku itariki ya: 6-02-2015  →  Musubize

Nibatangira guha amashanyarazi umurenge wagacaca bazahere mukagari ka Kabirizi karimo urugomero rwa mukumgwa. yewe ntanumuturage numwe ucana itara narimwe mubaturiye urworugomero

theoneste yanditse ku itariki ya: 6-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka