Abarangiza muri ULK barinubira gutunguzwa “Defense de memoire’’

Abanyeshuri barangiza amashuri muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) barinubira gutunguzwa ikizami cyo gusobanura igitabo kirangiza amashuri kuko gisaba gutegurwa neza kandi kigahabwa amanota menshi.

Ibi biratangazwa n’abanyeshuri barangiza muri uyu mwaka w’amashuri wa 2014 ndetse n’abarangije mbere y’aho bagatangaza ko iki kibazo cyagiye kibababo, bakakigaragariza ubuyobozi ariko bikaba nta gihinduka kugira ngo iki kizami gihabwe agaciro.

Gwiza warangije muri ULK mu mwaka w’amashuri wa 2012, yatangarije Kigali Today ko iyi ari ingeso abayobozi bashinzwe amasomo bafite.

Aragira ati “Ubusanzwe ibizami byose muri kaminuza bigira indangabihe, kandi abanyeshuri bayimenyeshwa mbere ku buryo bwanditse. Ariko usanga igihe cyo kuvuga igitabo kigeze, batamenyesha abari buvuge ibitabo ku buryo bwanditse ahubwo ugatungurwa n’uko baguhamagaye kuri telephone bakubwira ngo ngwino uvuge igitabo aho uri hose’’.

Ibi Gwiza asanga ari uguhemukira umunyeshuri batunguza ikizami cy’amanota menshi dore ko ari ikizami kiba kinasaba gutegura akambaro keza katari ako umuntu aba asanzwe yambara, ndetse bikanasaba no kwishimana n’inshuti n’abavandimwe basangira ibyishimo ku bafite ubushobozi.

Abari kurangiza muri ULK barinubira gutunguzwa Defense de Memoire.
Abari kurangiza muri ULK barinubira gutunguzwa Defense de Memoire.

Habimana (izina ryahinduwe) nawe urangije muri uyu mwaka wa 2014 yatangarije Kigali Today ko yahamagawe ahagana mu ma saa moya n’igice z’umugoroba ngo ajye kuvuga igitabo mu gihe yarimo yishimana na mugenzi we biganye wari uvuye kuvuga igitabo muri uwo mugoroba, aho yari yahuriye n’ababyeyi ndetse n’inshuti.

Habimana yanatangaje ko hari na mugenzi we biganye mu ishuri rimwe watunguwe no guhamagarwa ngo ajye kuvuga igitabo arimo asangira na bagenzi be mu kabari, agafatwa n’indwara y’umutima akajyanwa mu bitaro bya CHUK aho kugeza ubu ari kugenda atora agatege ku buryo azasobanura ubushakashatsi bye mu cyumweru gitaha.

Uwitwa Nsabimana (izina ryahinduwe) we avuga ko nawe ari uko byamugendekeye, ariko ko we yasaga n’uwigiye ku byabaye ku bandi akaba yari yiteguye.

Aragira ati “Nanjye nsa n’uwatunguwe kuko ntigeze menyeshwa ku buryo bwanditse igihe nzavugira igitabo, ariko nkaba nari nzi ibyabaye ku bandi muri uyu mwaka ndetse no mu myaka yashize, ku buryo naryamiye amajanja nkitegura uburyo bushoboka bwose, ku buryo aho bampamagariye nahise ngenda nkakivuga’’.

Abanyeshuri biga muri ULK bakomeza bavuga ko gutungurwa nacyo bituma batakitwaramo neza nk’uko babyifuza, bikagira ingaruka ku manota yabo azasohoka ku mpamyabumenyi isoza kaminuza.

Abashinzwe amasomo muri ULK barabivugaho iki?

Mu kiganiro n’umwe mu bashinzwe amasomo muri Kaminuza yigenga ya Kigali, utashatse kugaragaza amazina ye, yatangaje ko ibyo abanyeshuri bita gutungurwa atari byo kuko baba bazi igihe gusobanura ubushakashatsi bwabo bizatangirira n’igihe bizarangirira.

Yagize ati “Iyo umunyeshuri arangije ubushakashatsi agatanga igitabo cye, aba azi igihe kuvuga igitabo bizatangirira n’igihe bizarangirira kuko bimenyeshwa mu buryo bw’inyandiko buri wese bikanamanikwa ahashyirwa amatangazo amenyesha muri kaminuza”.

Uyu muyobozi atangaza ko kubwe nta gutungurwa abona guhari mu gihe baba bamenyeshejwe mu nyandiko ndetse ikamanikwa igihe giteganyijwe ibitabo bizavugirwaho, n’igihe bazasoreza igikorwa cyo kubivuga.

N’ubwo ubuyobozi bwa ULK buvuga ko igihe cyo gusobanura ubushakashatsi kiba kizwi, umunyeshuri ubwe ntaba azi umunsi n’isaha azabarizwaho kandi byagira uruhare mu kwitegura kwe, bityo agahamagarwa atunguwe.

Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 14 )

Ariko igihe mwahereye murwanya ULK ntimurashirwa? Ubwose mu bikorwa biteza imbere igihugu mubona ntacyo ikora? Mwagiye mureka gusebanya koko mukabanza mukumva impande zose ntimubogame? Ahaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa!!!!!!!!!!!!!

Byugi yanditse ku itariki ya: 2-12-2014  →  Musubize

Hanyuma se abo banyeshuri ko bari kwisekesha. Ntibyumvikana ukundi wamara igihe ukora ubushakashatsi ku kintu runaka ngo nibakubwira kuza gusobanura ibyo ubushashatsi bwawe bwagezeho ukavuga ko utunguwe kandi ariwowe ubwe witangiye igitabo wemeza ko ushoje ubushakashatsi. Ibyo byavugwa arundi wagukoreye ubushakashatsi hanyuma ukagirango uwagureye ubushakashatsi abikwigishe

J Claude yanditse ku itariki ya: 2-12-2014  →  Musubize

Abavuga ubusa ntibajya babura koko ubura uko atuka inka aravugango dore urwo rucebe rwayo. Please igihe cya defence cyaratanzwe guhera ku matariki yagenwe kugeza zisoza. Ibaze nawe umuntu urangiza gutanga igitabo bwa nyuma akamara icyumweru cyose ese uko kwitegura abakeneye kundi ni ukuhe? nukumuteguza se ngo ye kujya mukabari mwebwe mwandika izi nkuru mwaranshobeye peee. ULK THE HEART OF AFRICA OYEEEEEEEEE. Imana ikugendimbere naho ururimi ni inyama yigenga. Ibikorwa birigaragaza

Emmy yanditse ku itariki ya: 1-12-2014  →  Musubize

Mwiriwe?njye ndabona ibyo abo banyeshuri bavuga bafwa kwivugira kuko nabo ubwabo babifitemo uruhare cyaneeeeeeeeeeee.ntakuntu umuntu yakwikorera igitabo ngo nibamubwira kukivuga arware umutima ahubwo ni babandi badodesha bababwira kuki defanda bakibaza aho bari buhere bikabayobera.naho ibyuwo mukobwa we ndumva ari agahoma munwa esubundi apanga marriage mugihe cya defance yanarangiza agatanga depo ya nyuma kandi aziko muri iyo minsi bashobora kumuhamagara none ngo harya yendaga kubyara nonese ubwo amakosa nayikigo??? cg naye mwibeshera ikigo ahubwo namwe mwirebeho?

judith yanditse ku itariki ya: 1-12-2014  →  Musubize

abanyeshuli namwe ntimugakabye niba koko ubushakashatsi muba mwabwikoreye mutungurwa no kujya kubuvuga koko?mwagakwiye kuba mwiteguye igihe cyose muhamagawe kuko aribyo niyo babateguza mubaye mutarabwikoreye igihe cyose babaha cyababera gito.

ane yanditse ku itariki ya: 1-12-2014  →  Musubize

kabisa natwe abanyeshuli haba harimo nabadafite agatege ngo barangize their Work abo rero vraiment bivugira ibyabo.

Diane yanditse ku itariki ya: 1-12-2014  →  Musubize

kabisa natwe abanyeshuli haba harimo nabadafite agatege ngo barangize their Work abo rero vraiment bivugira ibyabo.

Diane yanditse ku itariki ya: 1-12-2014  →  Musubize

ULK ni sawa!! ahubwo yaje ikenewe. NKUbu abanyeshuri bo muwakane barangije ibizamini bisoza umwaka w’amashuri mukwa 6 none turi December koko ngo baratunguwe?
ahubwo ndatekereza ko abo ari ababa bafite retard.

Aimable yanditse ku itariki ya: 1-12-2014  →  Musubize

Ahaa ngewe ndumva bindenze!! Hari abantu batanyurwa bagashaka no gusenya abyagezweho.
None se nigute umunyeshuri yarangiza igitabo mukwamunani ubu akaba arigutungurwa na defence?

Eldad yanditse ku itariki ya: 1-12-2014  →  Musubize

arko abanyeshuli namwe ntimugakabye ko igitabo muba mwakikoreye mutungurwa niki mukukivuga?njye simbona ikibazo mugihe ubushakashatsi ariwowe wabwikoreye.

anet yanditse ku itariki ya: 1-12-2014  →  Musubize

@john uwo mukonwa wawe rero ashatse yabarega mu nkiko agahabwa indishyi wenda byazabaviramo isomo kuburyo bahindura imikorere.

Ntwali yanditse ku itariki ya: 1-12-2014  →  Musubize

@john uwo mukonwa wawe rero ashatse yabarega mu nkiko agahabwa indishyi wenda byazabaviramo isomo kuburyo bahindura imikorere.

Ntwali yanditse ku itariki ya: 1-12-2014  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka