Urugendo rwa muzika mu Rwanda kuva rwaba igihugu (igicye cya 3)

Muri iki gice cya gatatu kikaba ari nacyo cya nyuma ku mateka ya muzika mu Rwanda, turareba ingorane z’umuziki nyarwanda mu minsi yakurikiye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ndetse n’iterambere umuziki nyarwanda umaze kugeraho muri iyi minsi.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994 byari bigoye ko habaho uruhande na rumwe mu zari zigize ubuzima bw’Abanyarwanda rudakomerewe; imitima y’Abanyarwanda yari ikiri kure yo kwishima.

Uretse ibiganiro n’ikizere ahanini cyatangwaga na Leta ndetse n’inshuti z’u Rwanda, umuziki wari kimwe mu byashoboraga gutuma Abanyarwanda icyo gihe bongera kumva ko kwishima bishoboka.

Umubare munini w’abahanzi wari warahitanywe na Jenoside, abandi bari bamaze kujyanwa muri Gereza kubera uruhare bari baragize muri Jenoside. Ku rundi ruhande ariko, imbaga y’Abanyarwanda yabaga mu mahanga yazanye n’umubare utari muto w’abaririmbyi.

Uruhurirane rwa bamwe muri bo ntibari bazi Ikinyarwanda, abatari bazi u Rwanda ubwarwo, baza basanga abari basanzwe mu gihugu nabo byari bigikomeye kongera kubyutsa inganzo, umuziki wagombaga guhura n’ibikuta bikomeye, ariko byanze bikunze wagombaga kongera kubaho.

Cecile Kayirebwa ni umwe mu bahanzi babyukije umuziki nyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Cecile Kayirebwa ni umwe mu bahanzi babyukije umuziki nyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Amazu atunganya muzika, n’ ubusanzwe yari make, cyari ikibazo gikomereye cyane abakoraga n’abifuzaga gukora muzika. Ibitangazamakuru by’icyo gihe kandi wasangaga icyihutirwaga kitari ugutumira abahanzi ngo bavuge ibihangano basohoye cyangwa kwirirwa bicuranga indirimbo zabo. Igihugu cyari kigifite byinshi byo kwitaho nyamara ibi ntibyabujije abaririmbyi gukomera ku ngazo yabo.

Imyaka ibiri nyuma y’1994 niho hatangiye kuboneka ibitaramo bitandukanye ibyinshi byari iby’abahanzi gakondo. Itorero “Indahemuka” ryari rigizwe n’abari mu ngabo za APR ryari rimaze n’igihe kitari gito rikora ubukangurambaga mu rugamba rwo kwibohora riri muyatangije ibitaramo rigakunda gufanya na Orchestre Ingeli.

Ku rundi ruhande ariko n’ubwo amatorero n’ama orchestre yari atangiye kugaragara, abahanzi ku giti cyabo nabo ntibari bicaye ubusa. Kagambage Aléxandre ari mu bajyaga bakora ibitaramo ndetse bikanitabirwa.

Nku’ko twabitangarijwe na Aimable Twahirwa, inararibonye muri muzika ya hano mu Rwanda, avuga ko ukwiyongera kw’abahanzi byatumye Abanyarwanda bongera gutekereza ko umuziki wabaho n’ubwo byari bigoranye kugira ngo indirimbo izakorwe inamenyakane.

Uru rugamba rwo kongera kubaka umuziki rwari rukomereye cyane abahanzi ubwabo. Masamba Intore abigereranya no kuba n’ibijyanye na muzika byasaga nabyo nk’ibyatsembwe.

Masamba avuga ko we nk’umuhanzi wari uvuye hanze y’igihugu yaje asanga bagenzi be bari abahanga muri muzika baramaze gutsembwa, inzu nke zatunganyaga umuziki zarasenywe, ibikoresho byarangiritse.

Ati “Hari nk’igihe wageraga ahantu ukahabohoza nka gitari ariko ugasanga yacitse nk’umugozi umwe cyangwa ibiri, ugasanga se wenda nka piano itagira mugozi wo kuyihuza n’amashanyarazi ( Adapter)”.

N’ubwo ariko byabaga bigoye kugira ngo igihangano kiboneke, ngo mu nzira zisanzwe zo kugira ngo indirimbo imenyekane hari abo bitagoraga na gato. Patrick Gihana nyuma yo kuva mu itorero Indahemuka yakoze umuziki ku giti cye, kandi Abanyarwanda baramukunda.

Uyu mugabo avuga ko we muri icyo gihe yagize Imana ikibazo cy’amafaranga ajya muri studio nticyamubata ndetse aza no kwisanga n’indirimbo ze zarageze kuri televiziyo y’u Rwanda.

Masamba nawe ari mu bahanzi bigaragaje cyane mu minsi yakurikiye Jenoside yakorewe Abatutsi.
Masamba nawe ari mu bahanzi bigaragaje cyane mu minsi yakurikiye Jenoside yakorewe Abatutsi.

Imbarutso yo kongera kumvisha Abanyarwanda ko umuziki wakongera kubaho yabaye Iserukiramuzo nyafurika iri rizwi nka Fespad. Mu nama ya 67 y’icyari OUA yabaye muri gashyantare 1998, nibwo u Rwanda rwahawe gutegura iri serukiramuco nyafurika, ntibyatinze tariki ya 1 kugera 9 Nzeri uwo mwaka Fespad ya mbere ibera i Kigali.

Uretse ibihugu bitandatu byari byatumiwe, amatorero nk’Amarebe n’Imena, Imitari, abahanzi nka Cecile Kayirebwa, Muyango, Popo, Christophe Matata na Mutsari, baragaragaye. U Rwanda rushya, imyidagaduro, ubuzima bushya, umuziki ugaruka i Rwanda.

Ibi twabihamirijwe kandi na Aimble Twahirwa wemeza ko byanahaye imbaraga abakiri bato binabaha kandi umurongo ngenderwaho waje no kugenda utanga umusaruro. Fespad yaje gukomeza kuba muri 2002, 2004, 2006, 2008, 2010 ndetse n’iheruka ya 2012.

Akanyoni katagurutse ngo ntikamenya iyo bweze

Bamwe mu bahanzi b’abanyarwanda bashoboraga kunyarukira hanze y’u Rwanda bahakuraga ingufu kandi bagakora ibihangano binoze. Ben Ngabo uzwi nka Kipeti ubu ni umwarimu mu ishuri rya muzika rya Nyundo, yakunze kuba hanze y’u Rwanda ariko ingufu n’umuhate ku bahanzi bakomeje kuba mu gihugu zateraga ishema buri wese n’ubwo byabaga bigoranye.

Kipeti avuga ko n’ubwo we yakundaga kuba ari hanze y’u Rwanda ingufu bagenzi be bari mu Rwanda bakoreshaga zatumaga nawe atiheba, kimwe mu byakomeje kumwereka ko umuziki w’u Rwanda watangaga ikizere cyo kongera kwiyubaka.

Mu mwaka wa 2004, Radio10 nka Radio ya mbere yigenga yatangiye kumvikana mu Rwanda kuri FM, iba umurongo mwiza wo guha abahanzi b’abaririmbyi urubuga, iba ingufu ku bari bibitseho impano zo kuririmba, abahanzi nka Mani Martin, KGB, Rafiki, Mahoni Boni, Family Squad, Miss Shanel na Miss Jojo batangiye kumvikana mu njyana zitari zisanzwe zimenyerewe mu gihugu.

Aba bahanzi bari bakiri bashya mu muzika nyarwanda barakunzwe ndetse umurongo umuziki wagenderagaho utangira guhinduka ku buryo bugaragara.

Rafiki, Miss Jojo, The Ben, Meddy n'abandi bafatwa nk'abatangije igice cy'umuziki w'abakiri bato.
Rafiki, Miss Jojo, The Ben, Meddy n’abandi bafatwa nk’abatangije igice cy’umuziki w’abakiri bato.

Inzu z’imyidagaduro nka Centre culturel Franco-Rwandais mu mujyi wa Kigali, Grand-auditorium mu cyahoze ari Kaminuza nkuru y’u Rwanda zakiraga abahanzi, abakunzi bakababona imbona nkubone.

Inkundura y’abahanzi bakiri bato

Mu mpera z’umwaka wa 2008 haje indi nkundura y’abahanzi bakiri bato izana imbaraga nyinshi kandi gukundwa kwa muzika bifata indi ntera.

Amazina nka Meddy na The Ben, producer Lick Lick, Tuff Gang na Riderman wari umaze iminsi asakara mu mitwe y’Abanyarwanda, umuziki uba ugiye mu ntoki z’abakiri bato kandi bafite amaraso ashyushye yo kuwukora.

Mukuru wabo Masamba yemeje kandi ko ibi byagize ikintu kinini byongera ku iterambere ry’umuziki kabone n’ubwo aba basore n’inkumi bakora umuziki utari uw’u Rwanda aho bibandaga ku njyana nka RnB, Pop na Hip Hop zikomoka muri Amerika n’ahandi. N’ubwo utari uw’u Rwanda ariko ngo byibuze watumye Abanyarwanda banezerwa.

Irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star rizamura abahanzi nyarwanda.
Irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star rizamura abahanzi nyarwanda.

Masamba kandi avuga ko ibi byari bifite ibisobanuro kuko aba basore batari barigeze baca mu itorero ngo bigishwe umuco n’umuziki nyawo gakondo bityo ugasanga nta wundi muziki bafatiragaho urugero.

Nta muntu utishimira gushimwa n’abantu kubera ibyo yagezeho mu byo yaba akora cyose. Mu mpera z’ukwezi kwa gatatu 2009, binyuze mu “Ikirezi Group” hatanzwe bwa mbere ibihembo bya “salax awards”, abahanzi batangira gukorana umurava n’imbaraga nyinshi kugira ngo bashimwe kandi bongererwe icyubahiro.

Amarushanwa nka Primus Guma Guma Super Star ritegurwa na Bralirwa yatumye abaririmbyi basaga n’abinjiye mu muziki batarawuteguye nk’abanyamwuga babona umwanya uhagije wo kwiga kuririmba mu buryo bwa live.

Gusa inzira y’ibi byose iracyari ndende n’ubwo icyizere kigaragara cyatangiye kuboneka. Ishuri ry’ubugeni rya Nyundo ku nkunga ikomeye ya Leta y’u Rwanda ryashyizwemo ishami rya muzika. Abana bigishwa kuririmba bya kinyamwuga, gukoresha ibicurangisho bitandukanye ndetse hakiyongeraho kwigishwa uburyo umuziki wababyarira amafaranga.

Mani Martin ni umwe mu bahanzi nyarwanda bagezweho akaba azwiho kuririmba by'umwimerere.
Mani Martin ni umwe mu bahanzi nyarwanda bagezweho akaba azwiho kuririmba by’umwimerere.

Gushyira imbaraga mu muziki wa gakondo mu rwego rwo kuwuha ibendera nyarwanda imbere y’amahanga, byatangiye gushyirwamo ingufu na Gakondo Group abandi bagenda babakurikiza.

Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

thanx again kigalitoday for that story. uyu rutindukanamurego wakoze iyi nkuru yagerageje kwerekana koko uruhare rw’umuziki mu gukura abantu mu bwigunge bari bashyizwemo na jenosid yakorewe abatutsi. Thanx kabisa ku nkuru nkizi zubaka mutugezaho mutandukanye n’abakunda byacitse gusa

rusiza yanditse ku itariki ya: 4-11-2014  →  Musubize

you are right gihana, thanx to rutindukanamurego for this reseurch

ruru yanditse ku itariki ya: 3-11-2014  →  Musubize

Murakoze kutugezaho inkuru nziza nk’iyingiyi.

nathalie yanditse ku itariki ya: 3-11-2014  →  Musubize

hari byinshi umuziki nyarwanda wakoze mu banyarwanda bongera kwishima maze ubzima buragaruka kandi ubu turashima aho umuziki ugeze kuko umaze gufata isura yanatunga ba nyirawo

gihana yanditse ku itariki ya: 2-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka