Uburengerazuba: Karongi iza imbere mu kugira ba rwiyemezamirimo bambuye abaturage

Mu cyegeranyo cya ba rwiyemezamirimo bakoresha abaturage ntibabishyure, ubu turabagezaho uko byifashe mu Ntara y’Uburengerazuba aho bigaragara ko akarere ka Karongi gafite iki kibazo kurusha utundi.

Karongi

Aka karere ni kamwe mu turere twumvikanamo ibibazo byinshi mu mikoranire y’abaturage na ba rwiyemezamirimo ariko mu cyegeranyo Kigali Today ifite bigaragara na none ko ari kamwe mu turere tw’Intara y’Uburengerazuba abayobozi bari maso kuri iki kibazo.

Urutonde rwa ba rwiyemezamirimo bagiranye ibibazo n’abaturage kubera kubambura cyangwa gutinda kubishyura:

Company MIG (Mabare Investment Group) ngo yagiye itarangije kubaka ubwanikiro bw’imyaka bw’umurenge wa Murundi igenda itishyuye abakozi bayifashaga kubwubaka amafaranga abarirwa muri milioni imwe n’ibihumbi magana arindwi na mirongo ine na bitanu (1,745,000Rwf). Uyu rwiyemezamirimo ngo yaburiwe irengero kuva 2013, kugeza ubu ngo Polisi ikaba ikirimo kumushakisha.

Company EFECO Ltd yagiranye amasezerano na LWH/RSSP yo gutubura avoka zo guhinga mu materasi yo mu Murenge wa Rubengera atoroka atishyuye abaturage umunani yakoresheje bahagarariwe na Niyonsenga Innocent. Ntitwashoboye kumenya umubare w’amafaranga yabambuye ariko kuri ubu ngo uyu rwiyemezamirimo arimo gushakishwa na Polisi.

Company ECOAT ltd ikora umuhanda Muhanga–Ngororero-Karongi na yo ngo ntiyahembye abakozi ikaba ibafitiye umwenda ungana na mafaranga n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atatu na mirongo irindwi na kimwe (371.950Rwf).

Ngo hari n’umukozi witwa MUTUME Theodatte wagize impanuka ari mu kazi ku wa 01/04/2014 agwirwa n’ibuye ku kirenge kirajanjagurika ku buryo kwa muganga bagiciye ariko iyi company ya ECOAT ltd ntiyamwitaho.

Ikibazo ngo cyoherejwe mu biro bikuru bya ECOAT i Kigali dore ko iyi company ngo itari ihagarariwe i Karongi kandi ikibazo kireba uturere turenze kamwe. Ubwo ngo bakaba barafashijwe n’ubugenzuzi bukuru ku rwego rw’igihugu (Inspectorat national).

Company CHICO y’Abashinwa yakoraga imirimo yo kugeza amazi meza ku baturage ngo yanze guhemba abakozi umunani yasezereye mu kazi kandi ngo yarabasezereye ku mpamvu zitabaturutseho. N’ubwo tutashoboye kumenya igiteranyo cy’amafaranga ibabereyemo ubuyobozi bw’akarere buvuga ko iki kibazo kiri mu nkiko.

Company LATIGEN yahawe isoko na MINISANTE ryo kubaka maternité ku Kigo Nderabuzima cya Mubuga mu Murenge wa Mubuga hakaba harakozwe isuzuma ry’imirimo yarangiye n’isigaye ariko nyamara abakozi ngo bakaba batarahemberwa imibyizi bakoze igeze ku mafaranga miliyoni 6 n’ibihumbi 145 (6,145,000Rwf).

Iki kibazo ngo kirimo gukurikiranwa n’Umukozi ushinzwe Ubuzima ndetse n’Umugenzuzi w’Umurimo mu Karere.

Rwiyemezamirimo Didace RITARARENGA na we ngo yubaka ivuriro rito (Poste de Santé) rya Mubuga mu Murenge wa Murambi, ngo hari abaturage atahembye amafaranga agera kuri miliyoni 3 n’ibihumbi 578 (3,578,000Rwf).

Cyakora ngo hari raporo yUmurenge kuri ibyo bikorwa itaraboneka, bityo ngo ibonetse Rwiyemezamirimo RITARARENGA ngo akaba yakwishyurwa facture ye iri ku Karere na we akabona guhemba abo bakozi yakoresheje. Company ECOBAGEC ihagarariwe na RURANGWA Jean Damascene yubakaga Agakiriro phase II ngo na yo irimo abakozi ndetse n’abacuruzi yari yarahaye isoko ryo kuyizanira ibikoresho umwenda w’amafaranga abarirwa muri miliyoni 23 n’ibihumbi 524 na 200 (23.524.200 Rwf). Muri aya mafaranga ngo ntiyashoboye kwishyura abakozi bayifashaga mu mirimo y’ubwubatsi amafaranga agera kuri miliyoni 1 n’ibihumbi 66 (1.066.200Rwf) naho asigaye iyarimo abayihaga ibikoresho itishyuye.   <doc46721|center> Iki kibazo kugeza ubu ngo kirimo gukurikiranwa n’Umuyobozi ushinzwe Ingengo y’Imali mu Karere ka Karongi ndetse n’umugenzuzi w’umurimo muri ako karere. Undi rwiyemezamirimo ukurikiranyweho kuba atarishyura abaturage mu Karere ka Karongi ni uwubatse Urwibutso rwa Bisesero. Uyu ngo ntiyishyuye abakozi barwubatse  n’abagemuye ibikoresho  amafaranga agera kuri miliyoni 2 n’ibihumbi 498 n’amafaranga 200 (2,498,200Rwf).   Rwiyemezamirimo ngo yaburiwe irengero ariko Umuyobozi ushinzwe Ingengo y’Imali mu Karere ka Karongi n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwankuba ngo barimo gukurikirana iki kibazo. Abandi ngo batarishyurwa n’abo bakoreye imirimo ni abaturage bakoze ku muhanda Bukiro-Gitanga mu Murenge wa Murundi. Abo baturage bagera kuri 20 babagomba  amafaranga abarirwa mu bihumbi magana 651 (651.000Rwf) cyakora ngo akarere karimo gashaka uburyo kabahemba kuko rwiyemezamirimo wakoraga uwo muhanda yaburiwe irengero. Mu Karere ka Karongi kandi havugwa n’ibigo by’amashuri bitishyura abaturage harimo nk’Ubuyobozi bw’Ikigo cya ES Gasenyi. Mu bo cyambuye harimo bamwe mu barimu n’Abakozi icyenda badahembwa kuva  2013. Ngo harimo kandi n’abakigemuriraga barimo Mpinganzima Josephine kitishyuye abarirwa muri miliyoni 4 n’ibihumbi 601 (4.601.000Rwf) nabandi. Iki kibazo kugeza ubu ngo kikaba kirimo gukurikiranwa n’Umuyobozi ushinzwe Ingengo y’Imali mu Karere.

Ku kibabazo cy’amashuri kandi, abandi bivugwa ko batishyurwa n’abakozi imirenge y’Akarere ka Karongi ikoresha mu kubaka ibyumba by’amashuri mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 12 cyagwa 12YBE ndetse n’inyubako z’amacumbi y’abarimu. Kugeza ubu ariko ngo imirenge yakusanyije ibisabwa byoherezwa mu buyobozi bukuru kugirango byishyurwe.

Rutsiro

Entreprise yitwa MUGABE Thomas yubatse ubuhunikiro bw’imyaka mu Murenge wa Mukura ngo yambuye abaturage yakoresheje amafaranga agera kuri miliyoni 3 n’ibihumbi 500 (3.500.000Rwf), kandi ubu bakaba baramubuze dore ko n’imirimo ye yarangiye. Aba baturage bagejeje ikibazo cyabo ku buyobozi.

Uwitwa Ndikuryayo Mathias wo mu Kagari ka Kageyo, Umurenge wa Mukura na we ngo yagejeje ku buyobozi ikibazo cye na bagenzi be bakoreye Entreprise RUKA yubakaga ibigega ahakorwaga umuyoboro w’Amazi imirimo ikaba yararangiye atabishyuye agera kuri miliyoni 1 n’ibihumbi 500 (1.500.000Rwf). Uyu Rwiyemezamirimo ngo yakoranaga n’Abashinwa bubakaga amazi.

Abaturage bangirijwe ibyabo n’ahubatswe ingomero z’amashanyarazi ndetse n’ahanyujijwe insinga z’amashanyarazi za EWSA na bo ntibarishyurwa. Aba baturage bagejeje ku karere ikibazo cy’uko batahawe ingurane isaga miliyoni 52 (52.000.000Rwf) y’ibyabo byangijwe n’imirimo yakorwaga na EWSA yo gukwirakwiza amashanyarazi hirya no hino mu Mirenge.

Abari abakozi 17 b’ibyari Uturere twa Kayove na Gisunzu n’abari abarezi batatu na bo kugeza ubu akarere ngo ntikarabishyura ibirarane by’imishahara yabo n’imperekeza bingana na miliyoni 6 n’ibihumbi 700 (6.700.000Rwf) y’abari abakozi b’Uturere ndetse n’ibihumbi 597 n’amafaranga 425 (597, 425Rwf) y’abari abarimu.

Aba baturage na bo ngo bagejeje ikibazo ku buyobozi ko bahoze ari abakozi b’utwo turere twazunguwe n’Akarere ka Rutsiro bakaba batarabonye imishahara yabo n’imperekeza.

Abaturage bahawe akazi n’icyari Akarere ka Kayove ko kurinda ishyamba rya Magaba batanze ikibazo ko bahawe akazi kuva tariki ya 19/08/1994 bakaba barahagaritswe ku kazi tariki ya 29/08/1995. Icyo gihe cyose bakoze ntago bigeze bahembwa amafaranga bakoreye agera kuri miliyoni 1 n’ibihumbi 22 (1.022.000 Rwf).

HABARUGIRA Pierre wo mu Murenge wa Gihango, Akagari ka Shyembe we ngo afitanye ikibazo n’umushinga w’icyayi yumvikanye na wo kumuha ingurane y’amafaranga ibihumbi 900 (900.000Rwf) ukaza kumuha 300.000 bidahwanye n’ayo basezeranye.

Nyuma yo kugaragariza komisiyo y’akarere ikibazo cye, yagiye kuhareba ngo imwongereraho (100.000Rwf) akaba yarahawe ibihumbi magana 4 (400.000Rwf) barandika barasinya ko ayabonye ariko we akavuga ko nta mukono we uriho. Akaba asaba guhabwa amafaranga asigaye ibihumbi magana atanu 500 (500.000 Rwf).

Naramabuye wo mu Kagari ka Kabona, Umurenge wa Rusebeya ngo yagejeje ikibazo mu buyobozi ko we n’abandi ahagarariye 24 bubatse ubwanikiro rw’ibigori bakaba barakoreraga Entreprise yitwa EPRIBO ya Rwiyemezamirimo witwa Riberakurora Boniface ntiyabishyura agera kuri miliyoni 3 n’ibihumbi 700 (3,700,000Rwf).

Ngendahayo Sylivestre, Akagari ka Kabuga, Umurenge wa Mukura na bagenzi be bane ngo bambuwe na Rwiyemezamirimo witwa Nkurunziza Pacifique amafaranga ibihumbi 172 (172.000Rwf) ku mashuri bubakaga ya Gihara bakaba basaba ko bakwishyurwa kuko n’abandi yari afitiye umwenda yamaze kubishyura.

Mpagazahimana Pascal wo mu Kagari ka Bushaka Umurenge wa Boneza na bagenzi be bubatse Centre de Santé ku kirwa cya Iwawa bakaba barakoreraga Entreprise ECB ya Rwiyemezamirimo witwa Nizeyimana Anselme ariko yanze kubishyura agera kuri miliyoni 4 n’ibihumbi 500 (4.500.000Rwf) kandi imirimo bamukoreraga yararangiye.

Umuhanda Kazabe-Rutsiro Rwiyemezamirimo wawukoze ntago yishyuye abaturage bamukoreye ndetse n’abagemuye ibikoresho bitandukanye ntago bigeze bahembwa.
Undi uvuga ko yambuwe ni Kajugujugu Pascal wo mu Kagari ka Haniro,Umurenge wa Manihira. Ngo yambuwe miliyoni 1 n’ibihumbi 200 (1.200.000Rwf) akomoka ku matafari uwari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Haniro yamusabye kubumba, akaba ataramwishyuye kandi akaba ataranagaragaje uhazava ubwishyu kugira ngo yishyurwe.

Nkumbuye Leonidas wo mu Murenge wa Manihira we na bagenzi be 35 bari bafite ishyirahamwe COPAPETRA batishyuwe ibihumbi 950 (950.000Rwf, ubwo bateraga, bakanabagara ibiti mu bisigara bya Leta mu mwaka wa 1987.

Abaturage bo mu Murenge wa Manihira bakoze mu cyayi na bo baratakamba bavuga ko batishyuwe. Aba baturage bakoreye RUTEGROC ikaba yarabambuye agera ku bihumbi 432 na 800 (432.800Rwf).

Abandi bavugwa ko bamaze igihe batarishyuwe ni abaturage bo mu Murenge wa Murunda bakoze umuhanda Gisiza-Murunda bakaba batarishyuwe amafaranga agera kuri miliyoni 1 n’ibihumbi 381 (1.318.000Rwf) bikaba byarakozwe mu mwaka wa 2013.

Abakozi 18 bubatse n’abasije ikibanza ku nyubako ya pharmacie veternaire mu Ruhango bavuga ko bakoreye Sosiyete BUILCOMAX TRADING COMPANY Ltd ya Mahoro Jean Népo ikaba yararangije imirimo yayo batabishyuye amafaranga agera mu bihimbi 360 (360.000Rwf).

Abakozi bakorera Bitenga na Rundoyi bakorana na REMA binyujijwe ku Karere bavuga ko mu mirimo bakoze batishyuwe amafaranga angana na miliyoni 1 n’ibihumbi 750 na 685 (1.750.685Rwf).

Abaturage bakoze Pipiniere bakanazikurikirana mu Murenge wa Mushubati nabo bagejeje ikibazo ku buyobozi ko bakoreye Entreprise SEJO bakaba batarishyuwe amafaranga miliyoni 5 n’ibihumbi 672 (5.672.000 Rwf) y’imirimo itandukanye bakoze.

Ngororero

Mu Karere ka Ngororero ho bamwe muri ba rwiyemezamirimo bambuye abaturage abandi bavuga ko batambuye ahubwo babuze amafaranga yo kubishyura kuko akarere katarabishyura nabo. Ibi kandi binemezwa n’ubuyobozi bw’akarere hamwe n’umukozi ushinzwe ibikorwa remezo.

Muri abo ba rwiyemezamirimo twavuga nka Entreprise Usengimana Richard imaze imyaka ine yarambuye abakoze umuhanda w’igitaka Ngororero-Rutsiro. Uyu rwiyemezamirimo Usengimana Richard wambuye abaturage ngo ntakiboneka ndetse na terefoni ngo yazikuyeho.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu, Mazimpaka Emmanuel, avuga ko barimo gukora ibarura mu mirenge uyu muhanda unyuramo ngo hamenyekane by’ukuri umubare w’abambuwe n’amafaranga basaba kwishyurwa. Igikorwa ngo kikaba kitararangira.

Haracyari abishyuza amafaranga bakoreye ku Mukore wa Rwabugiri hari kubakwa mu buryo nyaburanga.
Haracyari abishyuza amafaranga bakoreye ku Mukore wa Rwabugiri hari kubakwa mu buryo nyaburanga.

Rwiyemezamirimo Ntarindwa Steven yambuye abaturage mu murenge wa Kageyo aho yatsindiye isoko ryo kubaka ahantu nyaburanga hitwa “Ku mukore wa Rwabugiri”. Uyu we ngo hashize amezi agera kuri arindwi. Abaturage basabwa kwishyurwa bakaba bagera mu ijana.

Kugeza ubu ngo bahagaritse imirimo kubera kutishyurwa ariko uwo rwiyemezamirimo ahita ashyiramo abandi. Ubuyobozi bwaho buvuga ko rwiyemezamirimo atumvikana n’abamwishyuza ku mafaranga abagomba. N’ubwo hatavugwa umubare w’amafaranga yabambuye, abakozi be bari bahagarariye imirimo bo ngo bemeranywa n’abaturage bambuwe.

Abandi batarabona amafaranga bakoreye ni abubatse Farumasi (Pharmacie) y’akarere. Abaturage bahawe akazi na rwiyemezamirimo wubatse Pharmacie y’akarere bamaze imyaka ibiri batarishyurwa. Cyakora ntitwashoboye kumenya izina rya rwiyemezamirimo wabakoresheje.

Abakoze ku nzu nshya ya farumasi y'akarere ntibarishyurwa.
Abakoze ku nzu nshya ya farumasi y’akarere ntibarishyurwa.

Mu Karere ka Ngororero kandi haravugwa abaturage bahawe akazi mu kubaka amatanura ya kijyambere mu mirenge itandukanye yo muri ako karere ariko na bo bakaba bamaze imyaka igera muri ibiri batarishyurwa.

Muri rusange, kumenya umubare w’abantu bambuwe ntibyoroshye kubera uburyo bakoreshwamo budasobanutse. Ubuyobozi bw’akarere bwemeje ko rwiyemezamirimo wese agomba kuzajya agirana amasezerano n’abakozi be ku buryo bizajya byorohera ubuyobozi kubamenya.

Kwambura abaturage na byo ngo ntibizasubira kuko mbere y’uko akarere kazajya kishyura rwiyemezamirimo kazajya kamwaka icyemezo cy’inzego z’ibanze z’aho akorera ko yishyuye abaturage.

Abubatse amatanura nabo barambuwe.
Abubatse amatanura nabo barambuwe.

Umukozi w’akarere ushinzwe ibikorwa remezo, Umugiraneza Jacques, avuga ko hari n’abandi ba rwiyemezamirimo barimo abaturage amafaranga ariko ko batabifata nko kubambura kubera ko nabo akarere katarabishyura kubera impamvu z’amikoro.

Muri aka karere kandi hagaragara abaturage bagiye bamburwa barakoze ibikorwa bitandukanye nko kubaka amashuri, ibigo bya za socco, amacumbi y’abarimu n’ibindi, ariko bose ngo ikibazo cyabo kikazakemurirwa hamwe n’ibindi.

Rusizi

Nshimiyimana Dominique uhagarariye Entreprise Ecom wakoresheje abaturage 60 bo mu mirenge ya Muganza na Gitambi bakoraga umuhanda wa Mibirizi-Mashesha, yabambuye amafaranga angana na miriyoni 2 n’ibihumbi 687 na 900 (2, 687,900Rwf).

Rwiyemezamirimo Nduwimana Aimable uhagarariye Entreprise yitwa E.I.S we yambuye abaturage bamukoreye ibyumba by’amashuri 5 n’icumbi ry’Abakobwa (Dortoir) kuri ES Nkombo , abambuye miliyoni 27 n’ibihumbi 394 (27,394,000Rwf).

Nshimiyimana Dominique uhagarariye Entreprise ECOM yambuye abaturage bakoraga uwo muhanda wa Mibirizi -Mashesha.
Nshimiyimana Dominique uhagarariye Entreprise ECOM yambuye abaturage bakoraga uwo muhanda wa Mibirizi -Mashesha.

Mu Karere ka Rusizi kandi rwiyemezamirimo Riberakurora Boniface uhagarariye Entreprise yitwa EPRIBO yakoresheje abaturage mu mushinga wo kubaka ubwiherero i Bugarama abambura miliyoni 1 n’ibihumbi 500 (1,500,000Rwf).

Uwitwa Gashagaza Eustache uhagarariye Entreprise ECOGIPE yakoresheje abaturage yubaka iteme rihuza umurenge wa Muganza n’uwa Gikundamvura abambura miiiyoni 1n’ibihumbi 949 (1,949,000Rwf).

Uzwi nka Bwana uhagarariye Entreprise ECM yubatse VCT ku Nkombo na we ngo yambuye abaturage ariko kugeza ubu ntibarashobora kugaragaraza umubare w’amafaranga yabambuye.

Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko aba bose batumizwa mu nama ariko ntibitabe, gusa ngo abo ni bo bazwi n’akarere ariko ngo hashobora kuba hari n’abandi hirya no hino mu mirenge itandukanye y’aka karere.

Nyamasheke

Muri rusange imirenge ntirishyura abaturage bubatse amashuri, gusa ngo Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yavuze ko iri mu nzira zo kubishyura. MINEDUC ikaba ibarimo asaga miliyoni 89 (89,000,000Rwf).

Rwiyemezamirimo Karyabwite Pierre na we ngo arimo amafaranga asaga miliyoni 20 (20,000,000Rwf) abaturage bagera kuri 700 ba Cyato bamukoreraga imirimo yo mu cyayi no kubaka amashuri ndetse n’abaturage 300 ba Karambi mu mirimo yo gukora mu cyayi.

Bamwe mu bakoze mu cyayi na bo ngo barebeshejwe hejuru.
Bamwe mu bakoze mu cyayi na bo ngo barebeshejwe hejuru.

Uwitwa Donat we arimo abaturage batandatu ba Macuba amafaranga agera kuri miliyoni 5 (5,000,000 Rwf) bamukoreraga mu mirimo yo kubaka amashuri no gukora umuhanda.

Nyabihu

Mu Karere ka Nyabihu ho uruzinduko rwa Perezida wa Repubulika mu Kamena 2014 rwasize abaturage bose ngo bari bafitiwe imyenda bishyuwe.

Bimwe mu bibazo byari ingutu harimo icy’abantu bagera ku 1300 bakoze mu materasi bari baberewemo ibirarane bigera kuri miliyoni 40 z’amanyarwanda. Bari bamaze igihe kigera ku mwaka batarahemberwa imirimo bakoze.

Iki kibazo kimwe n’ikibazo cy’abakoreraga uruganda rw’icyayi rwa Nyabihu Tea Factory ndetse n’abandi bari bararebeshejwe hejuru na ba rwiyemezamirimo, uruzinduko rwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, mu Karere ka Nyabihu rwasize bikemutse.

Kigali Today yagerageje kureba niba ntabasigaye batishyuye abaturage cyangwa abandi bakoresheje abaturage nyuma y’urwo rugendo ntiyashobora kubona ikibazo na kimwe.

Rubavu

Mu karere ka Rubavu byagoranye kumenya ba rwiyemezamirimo barimo umwenda abaturage ariko hari amakuru macye twabashije kumenya n’ubwo atuzuye neza:

SAFKOK yakoraga umuhanda Goma-Gisenyi yambuye abaturage 80 amafaranga arenga miliyoni ebyiri (2.000.000 Rwf).

Uwundi rwiyemezamirimo wubakaga ishuri rya Burushya mu murenge wa Nyamyumba yambuye abamukoreye amafaranga arenga miliyoni zirindwi (7.000.000 Rwfs).

Uwundi wubakaga hoteli yitwa HILLTON Gisenyi yambuye abubakaga amafaranga ibihumbi 80 (80.000 Rwfs).

Icyegeranyo cyakozwe n’abanyamakuru ba Kigali Today mu Ntara y’Uburengerazuba

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Mukomerezaho

Alias yanditse ku itariki ya: 22-10-2015  →  Musubize

Turabashimira Cyane

Alias yanditse ku itariki ya: 22-10-2015  →  Musubize

NJyewe ikibazo mfite Ndabaza abashinzwe ibikorwa remezo mu karere ka Rusizi icyo bavuga ku muhanda wa Mibirizi-Mashesha kuba ni modoka itwara abarwaye itakibona aho inyura ubuyo bozi bwa karere bubivugaho iki?

DUSABE emmanuel yanditse ku itariki ya: 18-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka