Nyarugenge: Abarokotse Jenoside bagiye kubakirwa amacumbi 70

Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 batishoboye barimo imfubyi zirera biteganyijwe ko bagiye kongera guhabwa amazu muri uyu mwaka nyuma y’uko mu mwaka ushize hatanzwe amazu 40 ku batishoboye barimo inshike zitagira abazifasha.

Muri uyu mwaka mu Karere ka Nyarugenge, ikigega gifasha abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye (FARG) kirateganya kubaka amacumbi abarirwa hagati ya 70 na 80 azahabwa abacitse ku icumu batishoboye, barimo inshike n’imfubyi zirera.

Aya mazu biteganyijwe ko azubakwa mu murenge wa Mageragere na Nyamirambo ahitwa mu Rugarama. Ubuyobozi buvuga ko kuba bubakirwa ahitaruye umujyi bizatuma babona uburyo bwo kwihangira imirimo, no gufashwa mu mishinga ibateza imbere.

Ubuyobozi bwa FARG mu karere ka Nyarugenge buvuga ko nta mibare ifatika y’abafite ikibazo cy’amacumbi kuko buri mwaka imibare ihinduka. Uyu mwaka habonetse 80, umwaka ushize hari habonetse 40 mu gihe mu mwaka wawubanjirije hari habonetse 110 kandi bose bamaze kubakirwa.

Hari imfubyi za Jenoside zigihangayikishijwe no kubona icumbi

Bamwe mu mfubyi za Jenoside bavuga ko ikibazo cyo kubura amacumbi kibahangayikishije kurusha ibindi byose mu buzima kuko usanga baba mu mazu bishyurirwa na FARG cyangwa bikodeshereza, hari kandi n’ababayeho mu buzima bwo gusembera mu nshuti n’abavandimwe aho usanga n’ubundi bibagora gucumbika mu miryango n’abana babo.

Uwase Jeanine abana n'abana ba musaza we n'uwo yabyaye akaba amaze imyaka 15 atarubakirwa.
Uwase Jeanine abana n’abana ba musaza we n’uwo yabyaye akaba amaze imyaka 15 atarubakirwa.

Uwase Jeanine ni umwe mu bana birera b’imfubyi za Jenoside akaba atuye mu Mudugudu w’Intiganda, mu kagari ka Torero, umurenge wa Muhima, akarere ka Nyarugenge, akaba avuga ko amaze imyaka 15 asaba ko yahabwa inzu ariko amaso akaba yaraheze mu kirere.

Uwase Jeanine abana na musaza we wiga, abana babiri ba musaza we witabye Imana, ndetse n’umwana we yabyaye.

Uyu mukobwa avuga ko acumbikiwe n’umugiraneza ukora ku bitaro bya Ruhengeri wamwakiriye ngo amurindire ibintu yasize mu nzu i Kigali ubwo yimukaga ajya ku kazi, akaba ngo nta kizere cyo kuhaguma kuko ny’ibintu aramutse abitwaye icumbi ryaba ribuze.

Ikibazo cy’uwase Jeanine agihuje kandi na Uwamahoro Sophie nawe utuye mu murenge wa Muhima aho avuga ko kuri ubu akodesha inzu ku bihumbi 30, ubu akaba avuga ko nyirayo ashaka kumusohora we n’abana batatu.

Gutura aho batarokokeye bituma batinda kwitabwaho

Uwase Jeanine avuga ko ubusanzwe yavukiye mu karere ka Nyaruguru akaba ngo yaraje i Kigali gusigarana n’abana ba musaza we ubwo yari amaze kwitaba Imana n’umugore we, akaba ahamaze imyaka 15 akaba asaba ko kuba arerera musaza we warokokeye mu Murenge wa Muhima yahabwa inzu.

Agira ati “mbana n’abana ba musaza wanjye, nakomeje gutakamba ngo mbone icumbi biranga ngo sinarokokeye ino ariko nkibaza aho aba bana nzabajyana kuko bo ni ab’ino bantumye ibyangombwa by’uko navukiye i Nyaruguru kugirango nubakirwe inaha ariko narategereje ndaheba, aba bana bo sinzi uko baziga kuko nari narabaragije iwacu none barabanyoherereje”.

Umuhoza Jeanine avuga ko acumbikiwe n'umugiraneza arindiye ibintu ko isaha ku isaha yasohorwa.
Umuhoza Jeanine avuga ko acumbikiwe n’umugiraneza arindiye ibintu ko isaha ku isaha yasohorwa.

Uwase Jeanine avuga ko atunzwe no gucuruza agataro mu mugi wa Kigali aho yirirwa ahanganye n’inzego z’umutekano ziba zishaka kukamwambura rimwe ndetse bakamumenesha imbuto aba yaranguye ngo abone amaramuko.

Cyakora ngo akarere ka Nyarugenge ngo kamukodeshereje inzu kera, ubu nta kintu kakimufasha kuko n’inkunga y’ingoboka ingana n’ibihumbi 45 ku mwaka imaze umwaka itamugeraho.

Umuyobozi w’ikigega gifasha abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye (FARG) mu karere ka Nyarugenge, Rutayisire Masengo, yatangarije Kigalitoday ko ikibazo cy’uyu mukobwa akizi kandi yakomeje no kugikurikirana nyuma y’uko musazawe yari amaze kwitaba Imana.

Cyakora ngo impamvu kubakirwa byatinze ni uko byari byagaragaye ko Uwase atarokokeye muri Muhima, kandi hari abaturage ba Nyarugenge barokotse bagombaga kubanza kwitabwaho nabo bari bababaje.

Uwamahoro Sophie (uhagaze) yasuwe n'abagize umuryango nyarwanda wita ku iterambere ry'umuturage (CDN).
Uwamahoro Sophie (uhagaze) yasuwe n’abagize umuryango nyarwanda wita ku iterambere ry’umuturage (CDN).

Nubwo uyu muyobozi wa FARG yemera ko n’Uwase ababaje kubera kutagira aho aba, ngo akarere kamugenera inkunga y’ingoboka, kakaba kagiye no kumwubakira inzu ashobora kuzatahamo bitarenze uyu mwaka.

Masengo agira ati,“nijye washyinguje uwo musaza we wamusigiye abana, ari ku rutonde rwose sinzi impamvu atanabikubwiye, ubundi FARG niyo itanga amafaranga yubakira abababaye kurusha abandi ariko kuko atari yararokokeye inaha nicyo cyatumye bitinda kumwubakira, ariko bitabujije ko umwana nk’uriya ubabaje, uriya ni umuzigo wa Leta, uriya mwana rero uyu mwaka ntabwo uzarangira atabaonye inzu”.

Aba bana bakeneye inkunga y’ibitekerezo kurusha iy’amafaranga

Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi wa FARG mu Karere ka Nyarugenge, usanga aba bana biganjemo ab’abakobwa babyarira mu macumbi barimo kandi nta bushobozi bafite iyi nayo ikaba ari indi mbogamizi ituma bokamwa n’ubukene kuko baba badafite ubushobozi bwo kurera abo babyaye, ari nako bimeze kuri Uwase no kuri Mukeshimana.

Kujya mu biyobyabwenge nabyo bikaziraho kuko ntawe uba abagira inama aho birera, cyangwa ngo ugasanga bagwa no mu bindi bishuko bishobora kubicira ejo heza ahabo ari naho ahera asaba abasanzwe babafasha mu buryo butandukanye kwita ku biganiro byongera kubagarurira icyizere cyo kubaho.

Agira ati “icyo twasaba imiryango ntera nkunga natwe twatangiye gukora ni ukwigisha aba bana bafite ibibazo byihariye, uko bashobora kwikura mu bwigunge, cyakora nabo usanga batitabira ibiganiro tubategurira ari naho dusaba ko iyo miryango nterankunga yakwibanda”.

Umuyobozi wa CDN avuga ko bagiye gukora umushinga wo kwiteza imbere ugiye gutangirana n'abana b'imfubyi 20 birera.
Umuyobozi wa CDN avuga ko bagiye gukora umushinga wo kwiteza imbere ugiye gutangirana n’abana b’imfubyi 20 birera.

Umuyobozi w’umuryango nyarwanda wita ku iterambere ry’umuturage (CDN) uherutse no gusura aba bana b’imfubyi zirera avuga ko bari kugerageza kubakorera imishinga izatuma babasha kwiteza imbere.

Umuyobozi w’uyu muryango Bimenyimaba Denis Christophe avuga ko mu Karere ka Nyarugenge hari abana batanu birera uyu muryango ugiye gutangirana nabo kandi ko bamaze no kubasura kugirango bungurane ibitekerezo ku byo bakwiye gukorana.

Ku ikubitiro ngo bagiye kubahuriza hamwe n’abandi bagera kuri 20 bagatangirana no kubigisha kwizigama bahereye ku mafaranga make aho nibageza kuri miliyoni 20 bazakorana umushinga wagutse kandi ko Banki y’abaturage yamaze kwemera kuzawutera inkunga.

Umuyobozi wa CDN nawe yemeranya n’uwa FARG mu karere ka Nyarugenge aho ngo nta muntu ushobora kwiteza imbere mu gihe agifite ibibazo bimwe yiteza cyangwa atezwa n’abandi.

Agira ati “ntiwatera imbere uba mu biyobyabwenge, ntiwatera imbere uba mu buraya, niyo mpamvu twe turi kureba uko twakwigisha aba bana, kandi turishimira ubufatanye n’akarere ka Nyarugenge ku kwita kuri aba bana, kuko bitwereka ko ibyo twiyemeje gukoramo ubuvugizi biri kugenda bigerwaho”.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ibi bintu ni byiza cyane kuko igihe kirageze ngo nimb hari umupfubyi cyangwa umupfakazi utagira aho aba yubakirwe kuko birakabije kuba nyuma y’imyaka 20 hakiri ipfumbyi zitagira aho ziba

pauline yanditse ku itariki ya: 19-01-2015  →  Musubize

mubyukuri abo bana barababaje niyo mpamvu rero bagakwiye kuborwa icumbi>kubona umwana atunga aabandi bana 2 ntakazi agira biragoye .reta nibihutishirize ibabonere icumbi murakoze

alias yanditse ku itariki ya: 18-01-2015  →  Musubize

ubwo bamaze kureba aho ikibazo kiri babafashe icya mbere mu mafranga maze nibamara kubafasha babigishe uko bayabyaza umusaruro maze aba bana bana babeho neza batifuza

water yanditse ku itariki ya: 18-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka