Nyabihu: Imyaka 5 isize hakozwe imihanda myinshi ariko imwe ifite ibibazo

Mu gihe cy’imyaka 5 ishize, mu Karere ka Nyabihu hakozwe imihanda myinshi yanafashije abaturage kwivana mu bwingunge ariko imwe ifite ibibazo.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Mukaminani Angela, avuga ko mu gihe cy’imyaka 5 bamaze bayobora aka karere, hakozwe imihanda myinshi irimo ibiri ya kaburimbo.

Iyo ni umuhanda Musanze-Rubavu wavuguruwe n’umuhanda Mukamira-Ngororero wakozwe.

Umuhanda Sashwara - Kabatwa wafashije abaturage guhesha agaciro umusaruro w'ibirayi ku buryo hari n'abo imodoka zisanga mu mirima.
Umuhanda Sashwara - Kabatwa wafashije abaturage guhesha agaciro umusaruro w’ibirayi ku buryo hari n’abo imodoka zisanga mu mirima.

Indi mihanda yakozwe ni Nyakinama-Vunga, umuhanda Jomba-Shyira, umuhanda wa Rurembo, umuhanda wa Kabatwa, umuhanda wa Rwankeri-Gatovu ndetse n’imihanda ya Gishwati yatangiye gutunganywa.

Umuhanda wa Rurembo wari watangiye kuba nyabagendwa ariko uracyafite ikibazo cy’ikiraro cyangijwe n’ibiza.

Umuhanda Nyakinama-Vunga woroheje ubuhahirane mu baturage unabakura mu bwigunge.
Umuhanda Nyakinama-Vunga woroheje ubuhahirane mu baturage unabakura mu bwigunge.

Mukaminani avuga ko nubwo imwe muri iyo mihanda yagaragayemo ibibazo, ngo yafashije abaturage mu buhahirane inabavana mu bwigunge.

Mukaminani avuga ko iyi mihanda yahesheje agaciro umusaruro w’ubuhinzi bwa Nyabihu; nk’ibisheke, ibitoki ndetse n’ibirayi.

Ikiraro cya Basera hagati ya Rurembo na Jomba cyarangiritse cyane ku buryo abaturage basaba ko cyakorwa, ubuhahirane n'ubutwererane bugakomeza.
Ikiraro cya Basera hagati ya Rurembo na Jomba cyarangiritse cyane ku buryo abaturage basaba ko cyakorwa, ubuhahirane n’ubutwererane bugakomeza.

Hakizimana Eliezer, umuturage wo mu Murenge wa Shyira, avuga ko bishimira uburyo bwiza umuhanda Nyakinama-Vunga utunganyijwemo kuko ubafasha mu buhahirane hagati y’abatuye mu mirenge ya Shyira na Rugera ndetse n’umujyi wa Musanze; kandi n’ibiciro by’ingendo byaragabanutse.

Kuri ubu urugendo rwagendwaga ku mafaranga 1000 rusigaye rugendwa ku mafaranga 600.

Rwamuhungu ni umwe mu baturage basaba ko ikiraro cya Basera cyasanwa mu buryo burambye.
Rwamuhungu ni umwe mu baturage basaba ko ikiraro cya Basera cyasanwa mu buryo burambye.

Abaturage bavuga ko umuhanda Sahwara-Kabatwa watumye umusaruro w’ibirayi wongererwa agaciro ku buryo ikilo cyavuye ku mafaranga y’u Rwanda 50 kirenga amafaranga 100 kandi imodoka zikabasanga aho bahinze zije kubirangura.

Cyakora nubwo mu Karere ka Nyabihu hakozwe imihanda myinshi kandi igafasha abaturage kuva mu bwigunge, imwe mu mihanda yagiye yangirika ndetse bigeza n’aho kuyikoresha bigorana cyane.

Kwambuka Rubagabaga imvura ari nyinshi bigora abaturage iyo yuzuye. Abaturage basaba ko hakorwa ikiraro.
Kwambuka Rubagabaga imvura ari nyinshi bigora abaturage iyo yuzuye. Abaturage basaba ko hakorwa ikiraro.

Urugero ni nk’umuhanda Jomba-Rurembo, ahitwa ku Kirogotero ku kiraro cya Basera. Ibiza byangije ikiraro ku buryo kuhaca bitoroshye na gato, bikaba bisaba ko abaturage babanza gutindaho ibiti n’amabuye mu gihe hari ikinyabiziga kitaremereye gishaka gutambuka.

Nzabarinda Gaspard, umuturage w’Umurenge wa Rurembo yemeza ko kuba iki kiraro kimaze hafi umwaka kidakoze, kibangamira abaturage kuko nk’imodoka izanye umurwayi ku Kigo Nderabuzima cya Rurembo biba bitoroshye gutambuka.

Twahirwa Vincent asaba ko umugezi wa Rubagabaga washyirwaho ikiraro.
Twahirwa Vincent asaba ko umugezi wa Rubagabaga washyirwaho ikiraro.

Agira ati “Imbangukiragutabara iyo zigiye kuzana cyangwa zijyanye umurwayi ku Kigo Nderabuzima cya Rurembo, ntizibona uko zitambuka. Harimo imbogamizi kuko nk’umurwayi arembye ntiyabona uko atambuka vuba... Icyifuzo ni uko iki kiraro cyakorwa.”

Uretse abaturage ba Rurembo muri Nyabihu bafite ikibazo cy’iki kiraro, n’abaturage ba Gakenke na Muhanga bavuga ko bafite ikibazo cy’umuhanda Nyakinama-Vunga-Satinsyi; bitewe n’ikiraro cyo ku mugezi wa Rubagabaga (kiduhuza) kimaze imyaka isaga 8 kidakoze.

Nzabirinda Felicien umwe mu baturage bo muri ako gace,avuga ko iyo imvura yaguye ari nyinshi, bambutsa abantu babahetse cyangwa babateruye ku buryo uhetswe acibwa amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya 100 na 200.

Ahandi hari imihanda ifite ibibazo ni mu Murenge wa Muringa, aho ibiraro byagiye bicika, imihanda ikangirika ku buryo kugera ku Kigo Nderabuzima cya Gakamba bigorana.

Si imihanda y’igitaka ifite ibibazo gusa kuko n’iya kaburimbo na yo igenda igira ibibazo byo kwibasirwa n’inkangu, kwika no kwibasirwa n’isuri.

Umuhanda Mukamira-Ngororero na wo waracitse, urika mu gace ka Rambura ndetse ugwamo n’inkangu ikomeye. Mu gice cya Jomba na ho, wasatiriwe cyane n’umugezi wa Giciye ariko ho hatangiye gukorwa.

Umuhanda Mukamira - Ngororero uri mu mihanda yangiritse. Birasaba ko aho yagiye yangirika hasanwa.
Umuhanda Mukamira - Ngororero uri mu mihanda yangiritse. Birasaba ko aho yagiye yangirika hasanwa.

Nubwo imihanda yakozwe kandi abaturage bakaba bemeza ko ibafitiye akamaro, aho yagiye yangirika basaba ko yasanwa n’ibiraro bigakorwa kugira ngo imigenderanire n’ubuhahirane bigumye gukorwa neza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Mwadukoreye c kabashumba_kugera kuri main road

venant yanditse ku itariki ya: 14-01-2016  →  Musubize

Ntako mutagize nimukomereze aho kabisa, gusa imihanda iragenda pe...maintenance nayo ni ikindi kibazo

Ndayambaje yanditse ku itariki ya: 11-01-2016  →  Musubize

harabura iki kugirango umuhanda Musanze>Vunga>Muhanga / habura ikingo urangire

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 7-01-2016  →  Musubize

ESE UMUHANDA NYAGAHANDA-KABASHUMBA- RYINYO MUWUTEGANYIRIZA IKI? HARABURA IKI NGO UKORWE MUMURENGE WAMUKAMIRA NA KINTOBO

NI THEOPHILE yanditse ku itariki ya: 6-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka