Kicukiro: Aravugwaho ubuhemu n’ubushukanyi bugamije kwambura
Habimana Olivier Assouman uri mu kigero cy’imyaka 31 y’amavuko, nyuma y’igihe kingana n’umwaka n’igice ashakishwa n’abasore icumi yatetse ho imitwe ko azabakurira amamodoka mu gihugu cy’Ubudage, ubu ari mu maboko ya Polisi ya Kicukiro, aho akurikiranyweho ubuhemu n’ubushukanyi bugamije kwambura.
Ibi Habimana yabikoraga yitwaje sosiyete ya baringa (itabaho) yavugaga ko akuriye yitwa KIGALI AUTOHOUS CO.LTD, akabwira aba basore ko ikorana n’abantu mu Budage bamwoherereza amamodoka, maze bakamuha amafaranga abizeza ko mu gihe cy’ukwezi kumwe imodoka zizaba zabagezeho, nyuma bakaza gutegereza amaso agahera mu kirere.
Abasore icumi barega Habimana amafaranga y’u Rwanda miliyoni 58 bamuhaye abizeza ko azabagurira imodoka mu Budage.
Umwe muri abo basore waganiriye na Kigali today aragira ati “Uyu mugabo Habimana Olivier Assouman, yanyijeje ibitangaza ambwira ko afite umuntu bakorana mu Budage umwoherereza imodoka mu kwezi kumwe zikaba zigeze kuri nyirazo, muha ama euro 2500 (miliyoni zisaga ebyiri mu mafaranga y’u Rwanda) ngo azanzanire nanjye imodoka’’.
Uyu musore akomeza avuga ko yaje gutungurwa n’uko nyuma y’ukwezi yaje kubura irengero rya Habimana, yamushakira i Gikondo aho yari yaramubeshye ko atuye akamubura bakamubwira ko atuye i Gisenyi.
Habimana kandi ngo yahinduraga numero za telefone uko bukeye n’uko bwije kuko umwe mu basore yatekeye umutwe yagaragarije Kigali today numero zirindwi yakoreshaga muri ubwo butekamutwe kugira ngo abone uko yihisha abo yatetseho imitwe.
Abandi babiri baganiriye na Kigali today barimo uwo yambuye ama euro 2650 n’undi yambuye 2900, batangaje ko nabo uyu Habimana yabatetseho imitwe gutyo mu mwaka ushize abizeza ko amamodoka aba yabagezeho mu gihe kitarenze ukwezi kumwe, nabo bikarangira bamubuze.
Umwe muri aba basore atangaza ko ubwo yashakishaga Habimana Olivier Assouman akamubura akajya gutanga ikirego kuri burigade ya Kicukiro, yahasanze aba basore bagenzi be bari bahuriye ku kirego kimwe baramenyana banahabwa icyemezo cyo kumushakisha (Mendant d’Amener), akaba atangaza ko uko guhuza imbaraga ku bambuwe mu kumushakisha ari byo byabafashije kuba baramutaye muri yombi bakamushyikiriza inzego za Polisi.
Yatangaga sheki zitazigamiwe kugira ngo agirirwe icyizere
Aba basore bizezwaga kuzanirwa amamodoka na Habimana mu gihe kitarenze ukwezi bavuga ko kugira ngo bamugirire icyizere yabasinyiraga amasheki atazigamiye akayabasigira bigatuma bamuha amafaranga angana atyo, kuko batiyumvishaga ko umuntu yaba umutekamutwe bigeze aho yanatinyuka gutanga sheki z’amafaranga angana atyo zitazigamiwe.
Izi sheki zitazigamiye yabasinyiraga ngo bamugirire icyizere nazo ziri mu byashyikirijwe inzego za Polisi zataye muri yombi Habimana kugira ngo zizongerwe muri dosiye aregwa nabyo azabiryozwe n’ubutabera.
Polisi iraburira abantu kwirinda abatekamutwe ndetse ikanihanangiriza abagifite ibitekerezo nk’ibyo
Umuvugizi wa Polisi y’igihugu mu mujyi wa Kigali, Superintendent Mbabazi Modéste, mu kiganiro na Kigali today, yatangaje ko abanyarwanda bakwiye kwitondera abatekamutwe bababeshya kuko bagenda biyongera, ndetse bakanatungira urutoki inzego za Polisi aho bakeka ubujura nk’ubwo bugakumirwa hakiri kare.
Aragira ati “Abanyarwanda duhora tubakangurira buri gihe kwirinda abatekamutwe nk’aba, tubakangurira gukorana n’amasosiyete yizewe afite aho abarizwa hazwi ku buryo nta buhemu baba bagirirwa, kandi tunagerageza kwereka n’abaturage ko ibi by’ubuhemu n’ubutekamutwe nta nyungu bigira yaba ku gihugu, ku baturage ndetse na nyir’ ukubikora kuko bimuviramo ibihano birimo gufungwa no kuba yakwamburwa ibye bigatezwa icyamunara’’.
Habimana Olivier Assouman kugeza ubu yashyikirijwe ubushinjacyaha aho akurikiranyweho icyaha cy’ubuhemu n’ubushukanyi bugamije ubwambuzi, mu gihe gito akazaba ari imbere y’urukiko.
Roger Marc Rutindukanamurego
Ibitekerezo ( 19 )
Ohereza igitekerezo
|
Leta nidufasha guhana ibi bisambo yihanukiriye kuko usigaye ufata umujura,yafungwa akagutanga mu rugo ukibaza uko bigenze bikagushobera hari uwitwa Aimable wayogoje ibintu udasiba brigade ya MUhima,ariko ntajya arenga parquet
kicukiro yabaye indiri yabatekamutwe, nuko mwakoze mujye mutugezaho nabandi natwe ahari twazabasha kubona abaduhemukiye bariyo za Kicukiro
ISSA kutavuze ukuntu wowe wageze kumpapuro z’umutungo utari uwawe uwavuga ibyinzuki niyarya ubuki nuwabigufashije
kutavuze ukuntu wowe wageze kumpapuro z’umutungo utari uwawe uwavuga ibyinzuki niyarya ubuki
Ubusanzwe sinkunda gutanga ibitekerezo ku nkuru nkizi zisebanya, ibyiyinkuru ndabizi kuko naturanye igihe kinini nuwo musore mwihaye. Ibi byose ni udutsiko twa abagambanyi tubiri inyuma, hagamijwe guharabika gusa. Niba yaragizwe umwere ikindi kibazo mufite ni ikihe? Baregera police cq inkiko, ntago baregera itangazamakuru. Urucira mukaso rugatwara nyoko
muvara we nugakabye kuko nawe nturi shyashya uwareba yasanga harayo wariye ubwo mwakoranaga nuko hatukwamo nkuru
ariko murasetsa koko niba yarababeshyaga ko harimo nabamurusha amashuri ndetse nuwo wiyise mukuru we ubwo bo twabita iki koko ngaho namwe reka tumwite umwe escro kabuhariwe hanyuma abo bandi tubite iki???? abatebo, abanyabuhonga cg ....... musubire mushuri mwige cg mutuze nahubundi hakora ubwenge gukoresha ingufu suko, simwe rukiko amategeko arubahirizwa.
Ukumugabo uko aguye siko amaneka kandi umugabo mbwa asekimbohe
mwahoraniki bavandi ko uyu mugabo w’umujura bigaragarira buri wese yarekewe kubwamaherere ntanumwe umenye uko bigenze Rwanda we. ufite amagufa imbwa ziraza pepepepe
Yayayaya abanyarda murasetsa.. mu rda hakora ruswa gusa! uyu muhungu yarekuwe rwose, ngo umushinjacyaha yafashe icyemezo aramurekura murumva wafunganwa amafranga angina kuriya koko? Yabirangije rwose abo yambuye mwihanagure mukomeze muririre mu myotsi! Njye namwiboneye! Ubutabera buri Kagarama nubwo kwibazwaho! Ellen Oyeee!!
Uyumwana yariyarigize igisambo ruharwa njye nkamukuru we naravuze ndaruha , bamwe bagrango nurwango mufitiye . Reba nka Micro Finance aherutse kwiba 2,000,000 Frw ababeshye ko afite iduka mumuhima kandi ariryamubyara we . Reba abadamu babili babanye nawe mugipangu hafi kwa Nyiranuma yatwaye 2.5 Million akabasigira Cheque zitazigamye nabandi barimo baragenda bamenya ko yatawe muri yombi baraza kwisuka kuri police aribenshi .nukuri leta nimuhane bigaragarire nabandi. Ubuhemu nikintu kibi cyane
ewana uyu habimana nashyikirizwe ubutabera akatirwe urumukwiye pepepepe