Kazungu wakoze radiyo agifite imyaka 12 amaze kuvumbura ibindi ariko ngo akeneye inkunga ngo binonosorwe

Kazungu Robert ni umwana wakoze radiyo mu mwaka wa 2002 ikumvikana mu gice kinini cy’Uburengerazuba bw’u Rwanda akomeje gutera imbere mu bushakashatsi mu ikoranabuhanga aho amaze kuvumbura udushya twinshi dutandukanye mu ikoranabuhanga.

Kazungu ubu ufite imyaka 22 ubu akora mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (IPRC West) nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye muri 2012 kuko akiri umunyeshuri (muri ETO Kibuye yahindutse IPRC West) hari utuntu twinshi yakoraga tugafasha abanyeshuri noneho arangije ikigo kiramugumana kugira ngo akomeze kubafasha.

Umunyamakuru wa Kigali Today, Niyonzima Oswald, yaganiriye na Kazungu Robert amusobanurira uko yashoboye gukora radiyo, ibyo ateganya kugeraho n’ibyo yifuza kugira ngo udushya twe dushobore guhangana ku isoko mpuzamahanga.

Kazungu Robert yerekana plaquette akora twakwita nk'umutima wa buri gikoresho cy'ikoranabuhanga nka mudasobwa, radio, camera n'ibindi. Iyi icyatsi ni iyakorewe mu nganda zikomeye mu gihe iyi yindi ari we wayikoreye.
Kazungu Robert yerekana plaquette akora twakwita nk’umutima wa buri gikoresho cy’ikoranabuhanga nka mudasobwa, radio, camera n’ibindi. Iyi icyatsi ni iyakorewe mu nganda zikomeye mu gihe iyi yindi ari we wayikoreye.

Umunyamakuru: Byaje bite kugira ngo ushobore gukora radiyo ku mwaka 12?

Kazungu Robert: Nkiri umwana nakundaga gucokoza utuntu nkakora indege zo mu mikwege nkashyimo dynamo zo muri radiyo kasete iriya ituruna (ikaraga) kasete noneho ku buryo nashyiragaho kuri iyo ndege nkabona birikaraga.

Hari abateninisiye (abakanishi) babibonaga rimwe umutekenisiye arambwira ngo uzajye uza nkwigishe ibintu nk’ibi ngibi nkajya ngenda nkamwicara iruhande nkitegereza ibyo arimo gukora ariko singire icyo mubaza kuko nta kintu nari nzi nshobora kumubaza.

Ndabyibuka neza ikintu cya mbere nabashije kumenya gukora ni ugukora mikoro (micro). Eeeh, nagiraga amashyushyu cyane nibaza ese amajwi y’abantu numva bose aturuka hehe muri micro? Noneho ndamwegera ndeba uburyo yazinze urusinga, hari micoro yari yahiye arayibobina (arayihoma) ndeba ndangije ndeba ukuntu yakoze urwo rusinga yazize nanjye ndagenda mbisubiramo mu rugo.

Mu kubisubiramo numva micro iravuze kandi ubwo nari narabuze igitekerezo cy’uburyo micro ikoramo, ubwo mpera aho ngaho ntangira kwibaza muri uko kumwegera mbona ukuntu akora amakasete, eeeh ndebera kuri ka kantu kitwa tete ya kasete (umutwe wa kasete) kakandi kinjiza ijwi ko kuri kasete z’imigozi noneho ka kantu kakajya kanyeinsipira (kankurura mu bitekerezo) kuko yakozagaho turunevisi (akuma bafunguza amaburo) nkumva amajwi atangiye gukorora ukuntu noneho njyewe ndatekereza nti kariya kantu ko karimo gukorora uwashyiraho mikorofone ntabwo amajwi yagenda?

Mba ndabitangiye gutyo nshyira kuri kasete numva amajwi aragiye ariko (arimyoza) nkumva ntabwo mbyumva neza. Nkomeza kugenda niyeinsipira kuri kasete, kuri kasete noneho igihe kiragera nza kubona utumikorafone twakera twabagaho kari gafite akantu k’akagozi k’umukara kajyagamo ibuye rimwe.

Eeeh ka kamikoro ukagafata ukakegereza radio ukumva karimo karemetaho (karatwaraho) amajwi kuri radiyo. Kariya kamikoro kantera kwibaza: ese ni gute kano kamikoro kohereza amajwi kuri radiyo? Nkibazaho rimwe ndakagura ndagahambura ndeba ukuntu gakora, ni ko kantu kanteye gutekereza gukora radiyo, ni ako narebeyeho cyane mbikora.

Umunyamakuru: Radiyo wakoze si inyakiramajwi ahubwo ari kwa kuntu abanyamakuru bajya muri situdiyo bakavuga amajwi yabo akagera ku nyakiramajwi z’abandi bakayumva.

Kazungu Robert: Yes, ni radio transmitter (yego ni radiyo nsakazamajwi) yohereza amajwi ku yandi maradiyo. Urumva njyewe nabaga ndi nka Radio Rwanda ku buryo abandi bashobora kumva ibyo ndimo kuvuga cyangwa se ibyo abandi bana bagenzi banjye barimo kuvugira aho ngaho.

Eeeh, ndabyibuka ko nabanje kugakora nyine mbona nta mbaraga gafite noneho ngenda manika entene. Ndabyibuka ko nigeze gufata entene, najyaga kwaka urusinga kuri Rwandatel, hari ubusinga bagira buba ari buto cyane nkagafata nkagakwirakwiza muri karitsiye hose kugira ngo ahantu begereye urwo rusinga hose babashe kumva amajwi.

Uko ibitekerezo bigenda bizamuka nza kugera igihe mbona ko rwa rusinga atari ngombwa ko rugenda mu baturage hafi iyo aho naje gufata igiti cy’umuvumu nshyiramo entene hejuru, oooh yeah, ibintu nk’ibyo.

Umunyamakuru: Iyo radio ubwo yumvikanaga nko mu gice kingana gute?

Kazungu Robert: Sinashoboye gukora ubushakashatsi buhambaye ngo menye ngo igarukira aha cyangwa hariya ariko inaha hose yarimvikanaga ubundi ukajya kumva ukumva umuntu uturutse za Gitarama ari yo Muhanga y’ubu avuga ngo ndashaka kumva radiyo naraye numva y’inaha, ubundi ukumva umuntu uturutse za Rutsiro akakubwira ko bayumva. N’uko twamenyaga ko yumvikana ahantu henshi.

Umunyamakuru: Ni ukuvuga ko yumvikanaga ahantu henshi mu gihugu (arikiriza), ariko yaje kuzimira, yazimiye ite?

Kazungu Robert: Abantu benshi bazi ngo ni Leta yampagaritse na n’ubu bahora babimbaza ariko si ko bimeze ninjye wabihagaritse ubwanjye. Nabonye ntangiye gutsindwa amasomo kubera guhugira muri ibyo ndetse n’iwacu barabibona bangira inama yo kubireka nkazakomeza ndangije amashuri abanza.

Ngeze mu mashuri yisumbuye narongeye ndayikora irumvikana abazungu baraza barasura, yeah. Nayihagaritse ku mpamvu zanjye bwite kubera umutekano w’amasomo.

Umunyamakuru: Ubu urangije amashuri yisumbuye uranitegura gukomeza amakuru, uwo mushinga wo mu bwana urawuteganyaho iki?

Kazungu Robert: Aaah, ibintu bya radiyo bimaze kuba byinshi cyane mu Rwanda kandi njyewe nkunda udushya. Nk’uko nakubwiye ko nkunda ibintu bya electronic cyane ariko nkumva nshaka kubihuza n’ubuzima bwacu bwa buri munsi. Ni muri urwo rwego ngenda mvumbura udushya tundi twinshi. Wenda ubwo na radiyo igitekerezo nikigaruka wazabona nongeye kuyikora.

Umunyamakuru: Uretse uwo mutekinisiye wicaraga iruhande nta handi waba ubikomora mu muryango?

Kazungu Robert: Yewana, urebye mu rugo, papa wanjye yize ibintu bya secretariat (ubunyamabanga) na byo ntiyanabikozemo cyane yabaye umucungagereza, mama ni umuntu wize ibintu byo guteka, by’amahoteli, bakuru banjye na bo bamwe ni abashoferi b’amamodoka, abandi ni abarimu ndumva ari njyewe mutekiniye uri mu muryango.

Kazungu Robert yerekana plaquette yakoze. Aha amaze kuyishyiraho insinga zizatuma ibasha gukorana n'ibindi bikoresho.
Kazungu Robert yerekana plaquette yakoze. Aha amaze kuyishyiraho insinga zizatuma ibasha gukorana n’ibindi bikoresho.

Umunyamakuru: Ni iki kindi wakoze ku buryo abantu bavuga bati “Dore Robert, koko wa Kazungu twari tuzi ibintu bye yarabikomeje none hari aho agiye kuzatugeza?

Kazungu Robert: Eeeh, urumva kwa gukunda ibintu bya electronics byagiye bintera gukomeza gukora ubushakashatsi, nkomeza gukura ibitekerezo ku ma appereil ngenda mbona aho naje gutekereza kuri terefone izi duhamagaza tukitabiraho za mobile nkabona ko hari ukundi kuntu nayikoresha bitari ukuyihamagaza no kuyitabiraho gusa.

Nko mu mwaka wa 2012 ni bwo naje gukora uburyo iyo terefone yajya ikoreshwa mu kwatsa amatara yo mu nzu, mu gukingura imiryango no kuyikinga, ibintu nk’ibyo ariko nkomeza gukora n’ibindi aho ushobora kwatsa amatara ukomye mu mashyi ngenda ndeba ukuntu systems zikora, yeeee hahandi terefone ishobora gukora mu mato, ubwato bwaba bwarohamye abarimo ntibirirwe bajya gutabaza. Ubwato bwo ubwabwo bugahita bwitabiriza inzego zibishinzwe.

Eeeh, hari n’ibindi systeme na bwo terefone ndeba uburyo yajya mu modoka. Urabona kwa kundi umuntu aba akeneye ko imodoka iba izamura amavuta mu gitondo, tuvuge mbere yajyaga ahereza umukozi urufunguzo akagenda akatsa rimwe na rimwe akaba yayisekuza igikuta cyangwa se akaba yayitwara mu bindi bintu, eeh nkora sysyteme ku buryo nyir’ubwite we yiryamiye yazajya yatsa imodoka we yiryamiye iri hanze we ari mu nzu.

Iyo systeme ni nziza ntigarukira ahantu runaka uri no hanze y’igihugu wakwatsa imodoka yawe wasize hano mu Rwanda ukajya uyatsa ukanayizimya ukoresheje terefone mu gihe ubundi wagarukaga ushaka umutekinisiye wo kuyigukorera (gukorera entretien) ubu uraza ugasanga imodoka yawe ikimeze neza kuko yari imeze nk’iyakoraga.

Umunyamakuru: Urateganya iki kugira ngo ibyo ukora bisakare kandi abantu batangire kubikoresha?

Kazungu Robert: Ubu turi mu nzira zo kubyandikisha muri RDB kugira ngo bibe products zacu (umutungo wacu) twamara kubyandikisha tugashaka ukuntu noneho byatangira kugezwa mu baturage bigatangira gukoreshwa no kubyamamaza.

Umunyamakuru: Uramutse uhuye na Minisitiri ufite ikoranabuhanga mu nshingano ze n’undi wese ufite aho ahurira n’ibyo wamusaba iki?

Kazungu Robert: Namusaba ubushobozi bwo kujya gusura ibigo by’ahandi noneho nkareba system bakoresha noneho nkareba uburyo bakoresha kugira ngo ibintu byabo bisohoke bimeze neza noneho icyo gitekerezo nkagitahana.

Birumvikana sinatahana amamashini yabo ariko nagarukana igitekerezo cy’uburyo babikoramo ku buryo wenda ibyo igihugu cyasigara gikeneye ari ukugura izo mashini.

Urugero n’ubu dukora ibintu byinshi (systeme nyinshi) ariko ntahantu na hamwe ndabona mu Rwanda bakora housing z’ibintu electroniques, ngiyeyo rero nagaruka nzi n’ubwo buryo bwo kuzikora ku buryo ibintu byacu byazajya biba bisa neza bigakundwa ku masoko nk’iby’ahandi.

Umunyamakuru: Mu bushakashatsi bwawe wumva wifuza kugera kuki?

Kazungu Robert: Ikintu numva nshaka, mbona nk’inzozi muri njyewe ndashaka ko mu myaka iri imbere tuzabona ama appareil akorerwa mu Rwanda kandi atari appareil isuzuguritse ngo kibe ari igiti cyo gutaka mu nzu.

Ibe ari appareil electroque ikorerwa mu Rwanda yanditseho “Made in Rwanda” kandi ikaba ari appareil ikenewe no hanze y’u Rwanda ku buryo ushobora gusanga muri Kenya ntayihari, muri Uganda ntayihari bakaba bashobora kuyisanga mu Rwanda gusa.

Umunyamakuru: Inzitizi uhura na zo mu bushakashatsi bwawe ni izihe?

Kazungu Robert: Mbere nakundaga gukora ibintu bya eletrocique nkabikora by’ubushakashatsi ariko nza kubyiga, nize ibintu by’amashanyarazi aho nagiye mbona ibintu nkabasha gusobanurirwa imikorere yabyo ku buryo nanjye naje kujya ntekereza ibintu nkabikora ariko ngendeye ku masomo nagiye mpabwa nshyiramo na ya mpano yanjye ariko ntibiragera ku rwego rufatika ku buryo byatangira gukoreshwa.

Hakenewe ubundi bushobozi burenze ubwo mfite, nk’ayo mahugurwa kugira ngo nze noneho mbikore ku buryo bw’ubunyamwuga bisa neza ari ibintu bifatika bifite ireme atari cya kintu wakora uyu munsi ngo ejo kibe cyangiritse kandi bishobora guhangana n’ibituruka ku masoko mpuzamahanga.

Iyi plaquette yanditseho Made by Kazungu bigaragaza ko ari we wayikoreye.
Iyi plaquette yanditseho Made by Kazungu bigaragaza ko ari we wayikoreye.

Umunyamakuru: Ikigo wigamo kigufasha iki?

Kazungu Robert: Ndashimira IPRC West kuko iramfasha cyane haba mu kungurira ibikoresho ntabasha kwibonera ndetse no kugaragaza ibyo nkora mu mamurikabikorwa agenda abaho ariko hakenewe ko n’ibigo nka za WDA, Ibigo bifasha urubyiruko, MYICT n’ibindi bishyiramo ingufu bakadufasha njyewe na bagenzi banjye na bo bafite ibyo bavumbuye mu ikoranabuhanga kugirango bitadupfana ubusa kandi bifitiye igihugu n’abaturage bacyo akamaro.

Bakwiye kudufasha gukora amahugurwa yo hanze yaba ari ay’igihe gito cyangwa kirekire kugira ngo utu dushya twose dukora tunononsorwe kandi duse neza kugira ngo dushobore kugeza ku masoko kandi tunabone inspiration cyangwa ibitekerezo bishya bidufasha gutekereza kure tukagera ku bindi.

Umunyamakuru: Ukunda iki mu buzima busanzwe?

Kazungu Robert: Nkunda umuziki, iyo ndi hanze ntari mu kazi akenshi mba ndi kuri piano cyangwa kuri gitari. Muri uko kumva umuziki niho ngenda nkura ibitekerezo bimwe na bimwe nko gukora ama appreil runaka ubundi ugasanga nibaza nti “Uyu muziki nta kindi gishya nawumaza uretse kuwumva gusa? Ni gute nk’urugero nawukoresha ukajya umfasha kuzimya no kwatsa amatara, cyangwa mu gukingura inzu, …”.

Umunyamakuru: Ni izihe ndirimbo ukunda kumva iyo uri mu kazi?

Kazungu Robert: Nkunda kumva indirimbo zituje z’ama slow.

Umunyamakuru: Naho se filime?

Kazungu Robert: Sinkunda kureba film keretse ari film z’amaturial runaka (zigisha gukoresha systeme electronique)…. ushobora kureba ugakuramo ikintu ukagenda ukagisubiramo ku buryo wagira ikintu ugeraho nahi za zindi n’imirwano z’imikino, ibyo ntabwo mbikunda.

Umunyamakuru: Urakoze cyane!

Kazungu Robert: Murakoze namwe, nimwongera kunkenera nta kibazo ndahari muzagaruke.

Oswald Niyonzima

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

UWO MWANA ARASOBANUTSE LETA IMUFASHE.

DUSABIMANA DANIEL yanditse ku itariki ya: 13-11-2017  →  Musubize

uyu mwana ni umuhanga kandi iri shuri ryakoze neza kumugumana biriya azagenda yungukira byinshi muri iri shuri kandi inzego zishinzwe ibi zizamufashe abashe kugera ku nzozi ze

kazungu yanditse ku itariki ya: 17-10-2014  →  Musubize

Natwigishe natwe tube abahanga

Muhammad maniratunga yanditse ku itariki ya: 28-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka