Ingoro ndangamurage zishaje zikeneye ubufasha kugira ngo zisanwe

Ubuyobozi bw’Ingoro z’Umurage z’u Rwanda burasaba inzego bireba kubafasha kubona uburyo bwo gusana izo nzu kuko zimwe muri zo zimaze gusaza kandi zibitse ibimenyetso by’amateka kamere ndetse n’iby’ umuco w’igihugu bikwiye kubungabungwa.

Ibi Umuyobozi w’Ingoro z’Umurage z’u Rwanda, Alphonse Umuliisa, yabigaragarije abagize komisiyo y’umuco mu muryango wa FPR Inkotanyi, ubwo basuraga mu mpera z’icyumweru gishize Inzu y’Amateka Kamere ya Kigali izwi nko kwa Kandt, Ingoro y’Abaperezida y’i Kanombe bita kwa Habyarimana hamwe n’Isomero ry’igihugu riri ku Kacyiru.

Nyuma yo gusura izi nzu ndangamurage bakerekwa ibyiza usanga muri izo Ngoro z’umurage aho wasangaga bamwe batari bazi n’amateka yabyo, Alphonse Umuliisa yabwiye aba bakomiseri ko izo nzu zifite ibibazo byo gusaza kandi zikeneye gusanwa byihuse, kuko ari iza kera, kandi zitagiye zitabwaho uko bikwiye mu myaka yashize.

Umuliisa Alphonse arasobanurira aba ba komiseri uko inzu ndangamurage zihagaze ubu kugirango bazikorere ubuvugizi.
Umuliisa Alphonse arasobanurira aba ba komiseri uko inzu ndangamurage zihagaze ubu kugirango bazikorere ubuvugizi.

Yagize ati: “Ingoro ya Huye yubatswe mu mwaka wa 1987 itahwa mu wa 1989, iyo kwa Kandt yubatswe mu 1907, iyo mu Rukari i Nyanza yubakwa mu wa 1931 naho iyo ku Rwesero yubakwa mu 1959 . Murumva ko zose ari iza kera”.

Aha Umulisa atanga urugero ku ngoro y’Abaperezida iri i Kanombe ifite ikibazo cyo kuva ndetse n’icy’amashanyarazi yashyizwemo nabi, ku buryo bayitangaho amafaranga ari hagati y’ibihumbi 200 na 400 buri kwezi, kugirango igaragarire neza abayisura. Aha akaba asanga amafaranga batanga mu gihe cy’umwaka ari menshi ku buryo bayaherewe rimwe byatuma isanwa ntizongere kuva ukundi .

Uyu muyobozi agaragaza ko igihe cyo gusanwa ngo zibe nziza cyari kigeze kugirango mu gihe kiri imbere zizabe ziri ku rwego rwo kwibeshaho dore ko kuri ubu zinjiza hagati ya miliyoni 27 na 30 ku kwezi.

Inzu ya kinyarwanda abami ba kera babayemo mu Rukali.
Inzu ya kinyarwanda abami ba kera babayemo mu Rukali.

Agira ati: “Ingoro Ndangamurage n’ahantu Ndangamurage muri uru Rwanda ni igishoro ubwacyo gikomeye, ariko ubu ziracyakeneye igishoro kinini nk’ubundi bucuruzi bwose, kugirango zibashe kwigira, ntizongere gusaba amafaranga Leta”.

Umuyobozi w’ishami ry’ubushakashatsi mu Ngoro z’Umurage z’u Rwanda Jerome Karangwa yunze mu ry’umuyobozi w’ingoro ndangamurage z’u Rwanda, atangaza ko koko izi nzu zishaje kandi zikeneye ubufasha buhagije ngo zisanwe, dore ko gusana inzu nk’izi ari ibintu bitapfa gukorwa n’ubonetse wese ngo bisaba abahanga bize kubungabunga ibimenyetso by’umurage bikaba bizima kandi ntibitakaze ishusho yabyo kamere.

Sheick Abdul Karim Harelimana uhagarariye Komisiyo y’Umuco mu muryango wa FPR mu kiganiro na Kigalitoday, yatangaje ko basuye izi nzu ndangamurage nk’abakurikirana gahunda za Leta mu rwego rw’umuryango wa FPR inkotanyi kugirango barebe uko gahunda za Leta zijyenda zishyirwa mu bikorwa.

Ingoro y'Abaperezida iri i Kanombe ifite ikibazo cyo kuva ndetse n'icy'amashanyarazi yashyizwemo nabi.
Ingoro y’Abaperezida iri i Kanombe ifite ikibazo cyo kuva ndetse n’icy’amashanyarazi yashyizwemo nabi.

Ku bijyanye n’ibibazo bagejejweho Sheick Harelimana yavuze ko bagiye kubigeza ku babishinzwe kugirango bakorere ubuvugizi izi nzu, anaboneraho gukangurira Abanyarwanda kumenya ibintu biri mu gihugu cyabo nk’Ingoro z’umurage mu Rwanda bakabishyigikira baza kubisura mbere y’uko bisurwa n’abanyamahanga.

Kugeza ubu mu Rwanda hari Ingoro z’umurage esheshatu zirimo Ingoro y’imibereho y’Abanyarwanda iri i Huye, Ingoro y’Ubugeni n’Ubuhanzi iri i Nyanza ku Rwesero, Ingoro y’Umwami iri i Nyanza mu Rukari, Ingoro y’Abaperezida iri i Kigali i Kanombe, Ingoro y’Amateka Kamere izwi nko kwa Richard Kandt iri i Kigali mu Karere ka Nyarugenge n’Ingoro y’Ibidukikije iri i Karongi.

Izi nzu zikunze kwitabirwa n’Abanyarwanda benshi ndetse n’abanyamahanga, aho Kuva muri Nyakanga 2013 kugeza Kamena 2014 zasuwe n’abantu ibihumbi 185 muri bo 70% akaba ari Abanyarwanda.

Inyuma y'inzu y'ubugeni yo ku Rwesero.
Inyuma y’inzu y’ubugeni yo ku Rwesero.

Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

ruti komereza aho yeeeeeeeee

nana yanditse ku itariki ya: 23-09-2014  →  Musubize

thanx roger for your contribution ngo ibintu ndangamurage bisanwe bisigasire umuco wacu. big up to kigali

nana yanditse ku itariki ya: 23-09-2014  →  Musubize

ingoro z’u rwanda zibungabungwe kuko zibitse byinshi b’umuco nyarwanda wacu kandi uzakenerwa na benshi mubazatuvukaho

kabanda yanditse ku itariki ya: 23-09-2014  →  Musubize

birakwiye ko dusigasira amateka yacu, kuyasigasira harimo no kurinda izi ngora ndangamurage zisanwa, zikitabwaho

karemera yanditse ku itariki ya: 23-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka