Igikoni cy’umudugudu kibafasha kurwanya imirire mibi

Abafite abana bari bararwaje Bwaki mu Karere ka Kamonyi, bavuga ko gahunda y’Igikoni cy’Umudugudu yafashije kurenegra ubuzima bw’abana.

Iyi gahunda ihuza abagore batuye mu mudugudu umwe, bafite abana bari munsi y’imyaka itanu n’abatwite, bakigishwa gutegura indyo yuzuye.

Mu gikoni cy'umudugudu batekera hamwe bakanagaburirira abana hamwe.
Mu gikoni cy’umudugudu batekera hamwe bakanagaburirira abana hamwe.

Akenshi indyo bategura iba igizwe n’ibyubaka umubiri byiganjemo ibinyamisogwe n’ibikomoka ku nyamanswa, ibirinda indwara birimo imboga n’imbuto n’ibitera imbaraga birimo ibinyamafufu.

Mujawamariya Beatrice, utuye mu Mudugudu wa Nyagasozi, Akagari ka Gihinga mu Murenge wa Gacurabwenge, yari yararwaje Bwaki umwana we afite amezi umunani, ariko ubu afite ubuzima bwiza abikesha amahugurwa yakuye mu gikoni cy’umudugudu.

Abana ntibahagira irungu.
Abana ntibahagira irungu.

Avuga ko umwana we yafashwe abyimba ibirenge, amatama n’umusatsi waracuramye.

Yagiye kumuvuriza ku Kigo Nderabuzima cya Kamonyi bamushyira muri gahunda y’imbonezamirire akajya ajya kwiga guteka, kugeza iyi gahunda yimuriwe ku mudugudu akaba ari ho ayikomereza.

Mujawamariya wamaze imyaka itanu yitabira inyigisho mbonezamirire, yishimira ko umwana we ameze neza kandi inyigisho yahawe aracyazikurikiza.

Agira ati “N’ubu ntakijyayo, nzirikana kugaburira umwana wanjye ibiryo birimo imboga, indagara, n’ifu ya Soya kuko badusobanuriye ko umwana wabiriye atarwara bwaki.”

Mukankubana Victoire, utuye mu Mudugudu wa Ryabitana, yitabiriye igikoni umwana we wari ufite umwaka, afite ibiro bitandatu gusa.

Uyu mubyeyi nawe yishimira ko abana be bakuze kubera igikoni cy'umudugudu.
Uyu mubyeyi nawe yishimira ko abana be bakuze kubera igikoni cy’umudugudu.

Avuga ko nyuma yo guhugurwa ku ifunguro rikwiye guhabwa umwana muto, amugaburira ibifite intungamubiri none nyuma y’amezi atandatu umwana we yiyongereyeho ibiro bitatu.

Ibiryo bateka mu gikoni cy’umudugudu bizanwa n’ababyeyi, buri wese akazana ibyo afite ariko bakabitekera hamwe n’abana bagasangirira hamwe bigatuma bamenyerana.

Uwimana Rosine, ukuriye igikoni cy’umudugudu wa Ryabitana, atangaza ko buri wese azana ku byo asanzwe arya mu rugo rwe bagateka bagafata n’igikoma bahabwa n’ikigo nderabuzima.

Uwimana avuga ko umubyeyi utabashije kubona ibyo guteka abimenyesha bagenzi be, maze bakazana byinshi kugira ngo umwana we adasubira inyuma mu mikurire.

Ati “Ntitwaheza umwana ngo ni uko nyina yabuze ibyo guteka, ariko muri iki gikoni tugirana inama ku buryo umuntu yakwiteza imbere.”

Kumanura serivisi mbonezamirire mu midugudu bituma n’abatarwaye bayitabira

Umukozi ushinzwe Imirire mu Kigo Nderabuzima cya Kamonyi, Mukamwezi Venantie, atangaza ko bahisemo gusanga aba babyeyi mu midugudu yabo, kugira ngo baborohereze urugendo rwo kujya ku kigo nderabuzima kwiga guteka.

Akomeza avuga ko indi mpamvu yatumwe begera abaturage, ari uko bashaka gukumira uburwayi buterwa n’imirire mibi.

Beatrice yamaze imyaka itanu yigira guteka mu gikoni cy'umudugudu none ameze neza.
Beatrice yamaze imyaka itanu yigira guteka mu gikoni cy’umudugudu none ameze neza.

Ati “Ku kigo nderabuzima twakiraga abana bagaragaje uburwayi gusa. Ariko mu mudugudu, buri mubyeyi wese ufite umwana n’utwite tumutumaho akamenya uko agomba kwita ku mwana.”

Iyi gahunda bayifashwamo n’abajyanama b’ubuzima bahuguwe bafatanya n’abakozi babiri bo muri serivisi mbonezamirire kuzenguruka mu bikoni by’umudugudu umunani biteranira mu tugari tune tugize Umurenge wa Gacurabwenge.

Rushirabwoba Alfred, Umukozi ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage mu Murenge wa Gacurabwenge, ahamya ko kumanura serivisi mbonezamurire mu mudugudu byatumye abarwaza indwara ziterwa n’imirire mibi bagabanuka.

Ati “Dufite ikigo nderabuzima kimwe mu murenge wose. Iyo babikorera mu mudugudu bituma ababyeyi bose bitabira. Mu kigo nderabuzima hajyaga abarwayi gusa, ariko mu mudugudu n’umuzima aba agomba kuza kuko kwirinda biruta kwivuza.”

Avuga ko muri Nyakanga 2015 bari bafite abana 47 bari mu ibara ry’umuhondo. Ni ukuvuga abatangiye kugwingira ariko batagaragaza uburwayi, n’abana icyenda bari mu ibara ry’umutuku bagaragaraho indwara ziterwa n’imirire mibi.

Rushirabwoba akomeza avuga ko nyuma y’amezi arindwi bigaragara ko imibare y’abana bafite ibibazo by’imirire mibi yagabanutse. Abari mu muhondo basigaye ari 23 naho mu mutuku haracyarimo abana batatu.

Avuga ko mu mihigo y’Umurenge wa Gacurabwenge y’umwaka wa 2015/2016, bateganya gusura buri muryango w’umwana ufite ikibazo cy’imirire mibi, ubuyobozi n’abafatanyabikorwa bakawufasha kubona ibikenewe ngo hanozwe imirire y’abana,

Bateganya kugenera imiryango nk’iyo amatungo magufi yo kuwufasha kubona ifumbire n’imirama y’imboga zo guhinga mu turima tw’igikoni.

Bavuye kwita ku bana bagera no kwiteza imbere

Gahunda y’igikoni cy’umudugudu ikorwa buri wa kane w’icyumweru, bakazenguruka mu ngo z’abakitabira, kugira ngo babagire n’inama z’ibyo bagomba kwitaho bifasha mu mibereho myiza y’umuryango.

Urugo basuye basiga barukoreye akarima k’igikoni bagatanga ubujyanama ku isuku, ariko iyo hari n’indi mirimo nko kubagara imyaka iri hafi y’urugo, mu gihe bategereje ko ibiryo bishya ngo bagaburire abana, abadatetse bafasha abagize umuryango imirimo.

Nyiramatama Rose w’imyaka 56, arera umwuzukuru we w’imyaka itanu. Ahamya ko kuza mu gikoni cy’umudugudu byatumye asabana n’ababyeyi bakiri bato kuko baganira kuri gahunda z’iterambere nawe akunguka n’ibindi bitekerezo. Ati “Nk’ubu nagiye mu itsinda rimwe na bo bituma menya gahunda yo kuzigama.”

Ababyeyi bitabira igikoni cy’Umudugudu wa Ryabitana bakoze itsinda ryo kuzigama ribafasha kubona inguzanyo zo gukora imishinga mito. Buri wese atanga amafaranga igihumbi uko bahuye. Uyakeneye arayaguza, akazishyura ashyizeho inyungu ya 10% by’ayo yagujije.

Uwayezu Rachel, avuga ko nyuma y’umwaka bizigama mu amafaranga bazaba bamaze kugira bongeyeho n’inyungu, bateganya kugurira buri wese ihene yo korora.

Ati “Itsinda rifite akamaro cyane kuko nta wagira ikibazo ngo abure aho aguza, rituma twereka abagabo ko igikoni cy’umudugudu kidufasha kwiteza imbere.”

Gahunda y’igikoni cy’umudugudu ntirakwira mu midugudu yose igize Akarere ka Kamonyi. Mu midugudu 317 ikagize, ifite ibikoni byo gutekera abana ni 281, nk’uko bitangazwa na Gafurumba Felix, ushinzwe ubuzima mu karere.

Ati “Aho imirire mibi yiyongera ni ahadakorerwa igikoni cy’umudugudu. Aho biri ubona hari impinduka nziza bitanga.”

Umwaka wa 2015 washojwe mu Karere ka Kamonyi habarurwa abana basaga 1000 bafite ikibazo cy’imirire mibi, bangana na 1,5% by’abana bafite munsi y’imyaka itanu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

dufatanye turwanye imirire mibi.

alias yanditse ku itariki ya: 27-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka