Gakenke: Gahunda ya VUP yahinduye imibereho ya benshi

Abaturage bo mu karere ka Gakenke by’umwihariko abagenerwabikorwa ba VUP barishimira iterambere bamaze kugeraho barikesha imirimo itandukanye bakora muri VUP.

Ngo mbere y’uko aba baturage bagerwaho na gahunda ya VUP bari babayeho mu buzima bugoranye ku buryo kubona ibyo kurya n’ibyo kwambara byari ihurizo kuri bo kuko bari babayeho mu bukene bukabije ku buryo umuntu atashoboraga kubona n’amafaranga yo kwigurira isabune.

Gukora amaterasi muri gahunda ya VUP byahinduye imibereho ya benshi
Gukora amaterasi muri gahunda ya VUP byahinduye imibereho ya benshi

Iterambere ryabo barirebera kuri bimwe mu bikorwa bamaze kwigezaho kuko harimo abashoboye kwigurira amatungo, abandi nabo bakaba batakigorwa no kubona ibikoresho by’ishuri ry’abana babo kandi nyamara mbere bitaraboroheraga kugira ngo babibone.

Nzamwitakuze Consolate wo mu murenge wa Cyabingo, avuga ko yari umukene cyane ku buryo yirirwaga aca inshuro akorera amafaranga ari munsi ya 500 kugira ngo abone icyo aramira abana be ariko akaba yaraje gusezera kuri ubwo buzima buruhanyije aho gahunda yo gukora amaterasi yaziye.

Ati“Ariko amaterasi yaraje mbona akazi ubwo nkajya nyakorera bakampemba neza nkabonamo imyenda y’ishuri (uniform) n’amakayi by’abana bakanabona ibyo kurya bakanabona inkweto kugeza naho mbonye amafaranga nguramo inka kandi n’abana banjye nabaguriye ingurube undi mugurira intama”

Kuri ubu Nzamwitakuze ntakijya gukorera amafaranga 500 ahubwo nawe yo yahembwe akoresha abakozi akabasiga mu mirima ye nawe akerekeza mu materasi kuko nta kindi yigeze abona kimutera ibyishyimo asigaranye

Ubarakira Emmanuel wo mu murenge wa Busengo, avuga ko yatangiye gukora muri gahunda za VUP nk’umuntu utishoboye gusa ariko ngo urwego amaze kugeraho rurashimishije.

Ati “Nk’ubu kugeza uyu munsi ndi mu rundi rwego kuko nk’ubu mfite inzu narayisakaye nayishyizeho amabati ku buryo irimo hagati, mfite n’inka iri mu rugo, nkaba kandi narakuyemo uburyo bwo kwirwanaho nkakora iwanjye ku buryo ubu nta kibazo”.

Karekezi Wenceslas n'umufasha we bemeza ko iyo gahunda y'ingoboka itabaho ubuzima bwari kubagora
Karekezi Wenceslas n’umufasha we bemeza ko iyo gahunda y’ingoboka itabaho ubuzima bwari kubagora

Uretse kuba harimo abishimira ko gukora imirimo itandukanye muri gahunda ya VUP byahinduye imibereho yabo bakaba basigaye bameze neza, binashimangirwa n’abageze mu zabukuru bafata inkunga y’ingoboka kuko bemeza ko iyi nkunga ibafasha kwikemurira ibibazo bakibaza iyo itabaho uburyo bari kubaho kuko badashoboye guca inshuro

Umusaza Karekezi Wenisilas wo mu murenge wa Cyabingo yavutse mu mwaka 1936, asobanura ko mbere ataratangira guhabwa ingoboka yari abayeho nabi cyane ku buryo atashoboraga no kubona umwenda wo kwambara

Ati “Nari nabona udufaranga nari narakennye cyane, nta bukire nari mfite na n’umwenda wo kwambara nari mfite none aho bamariye kumfasha bakampa udufaranga byangiriye akamaro cyane kuko navanyemo inka banguriramo n’ikabutura n’ishati ubu nkaba merewe neza”.

N’ubwo Muzehe Karekezi atatangiranye n’iyi gahunda, ngo kuba ubuzima bwe bwarahindutse nta wundi abikesha uretse umukuru w’igihugu Kagame Paul ku buryo yamushimiye muraya magambo

Ati “Kagame wavuze ngo bajye bamenya imbabare ndamwemera ni umuntu mwiza cyane kandi w’umugabo, ahubwo muzamumbwirire muti Karekezi Wenisilas yaragushimiye kuko wamugiriye akamaro inzara yenda kumwica nta n’inka yari afite akaba ayifite n’ubwo ari ikimuga ariko asigaye abasha kubona n’umufasha guhinga”.

Kuba ubuzima bw’umuryango wa Karekezi bwarahindutse kandi binemezwa n’umufasha we Nisarume Kanziga kuko nawe yemeza ko ureste kuba mbere nta mwambaro nawe yari afite ngo yari agiye no kurwara bwaki ariko kuri ubu bakaba bamerewe neza

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke butangaza ko aho gahunda ya VUP yatangiriye yagize uruhare rugaragara mu gufasha abaturage kwikura mu bukene kuko nko mu murenge wa Minazi yatangiriye abaturage bari bababaje kuko batari bafite aho bakura ariko kuri ubu bakaba bameze neza ku buryo bageze kuri byinshi mu iterambere.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Ntakirutimana Zephyrin, avuga ko kuba abaturage bahabwa imirimo bibafasha mu guhindura imibereho kuko iyo bakoresheje neza amafaranga bahabwa hari ikintu gikomeye abafasha kwigezaho.

Iterambere ryabo barirebere muri bimwe mu bikorwa bamaze kwigezaho
Iterambere ryabo barirebere muri bimwe mu bikorwa bamaze kwigezaho

Ati “Urumva ko abaturage iyo bahawe imirimo nk’iyo ngiyo badakoresheje nabi amafaranga bahabwa mu by’ukuri hari ikintu gikomeye babasha kwigezaho kuko iyo umuntu afite amafaranga akanayakoresha neza bimufasha gutera imbere”

Abakora imirimo itandukanye muri gahunda ya VUP bakaba basabwa kutajya bakoresha amafaranga bahabwa mu bindi nko kuyanywera inzoga ahubwo bakayakoresha ibibyara inyungu kandi bifasha imiryango yabo.

Kuva gahunda ya VUP yatangira mu karere ka Gakenke hamaze gukorwa amaterasi y’indinganire ari ku buso bungana na hegitari 1512, hanakorwa imihanda ingana n’ibirometero (Km) 45 naho abaturage babashije kubona imirimo muri VUP ni 21629 mu gihe abagerwaho n’inkunga y’ingoboka basaga ibihumbi 5

Muri uyu mwaka biteganyijwe ko hazakorwa amaterasi ari ku buso bwa hegitari 265, hakazanakorwa imihanda ingana na kilometero 39 naho ku bijyanye n’abakozi hakazongerwamo abakozi 5348 bazahabwa imirimo itandukanye muri VUP.

Kuri ubu gahunda ya VUP ikaba igera mu mirenge yose uko ari 19 igize Akarere ka Gakenke n’ubwo inkingi zayo zose Atari ko ziri mu mirenge yose.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka