Bananiwe kubungabunga ibikorwa remezo basigiwe na Padiri Bourguet

Ibikorwa byasizwe byubatswe na Padiri Sylvain Bourguet birimo ikiraro gihuza Intara y’Amajyepfo n’iy’Iburengerazuba, urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyakabanda n’imiyoboro y’amazi birimo kwangirika kubera kutitabwaho.

Padiri Bourguet, umuzungu ukomoka mu Bubirigi yageze mu Rwanda mu myaka ya 1960, atura kandi akorera iyogezabutumwa ahahoze hitwa Komini Nyakabanda, ubu ni mu Murenge wa Kibangu, mu Karere ka Muhanga ari naho yaguye akanahashyingurwa muri 2000.

Amazi agenda yangiza ikiraro cya Bourguet kubera ibyatsi n'imicanga myinshi bizanwa na Nyaborongo.
Amazi agenda yangiza ikiraro cya Bourguet kubera ibyatsi n’imicanga myinshi bizanwa na Nyaborongo.

Abaturage babanye na we bavuga ko yababereye umubyeyi kuko yabubakiye amashuri y’imyuga, urugomero rw’amashanyarazi ku Mugezi wa Nyakabanda, ndetse abubakira ikiraro ku Mugezi wa Nyabarongo kibahuza n’Akarere ka Ngororero kigatuma bahahirana.

Rwicaninyoni Joseph, utuye mu Murenge wa Nyabinoni akaba umwe mu bagize amahirwe yo kubana na Bourguet, agira ati “Iyo bavuze Bourguet buri wese yumva amazi, yanyigishije gukora amazi mbasha kwishyuirra abana amashuri”.

Kimwe n’abandi baturage, Rwicaninyoni avuga ko byinshi mu bikorwa yabagejejeho bigenda byangirika cyane bakifuza ko Leta yabafasha kubibungabunga.

Nguko uko urugomero rwatangaga Kilowatt zisaga 20 ku munsi rusigaye rwifashe.
Nguko uko urugomero rwatangaga Kilowatt zisaga 20 ku munsi rusigaye rwifashe.

Ibyangiritse birimo ikiraro cyitiriwe Bourguet gihuza uturere twa Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo na Ngororero mu Ntara y’i Burengerazuba, gisa nk’icyenda gutwarwa n’amazi n’ibyatsi bikitindikamo.

Abo Bourguet yasigiye ibikorwa remezo bavuga ko nta bushobozi bwo kubisana bafite
Kugira ngo abashe gukwirakwiza ibikorwa bye Padiri Bourguet yashinze umuryango wa ba kanyamigezi mu Rwanda, (COFORWA) mu magambo ahinnye y’Igifaransa, mu myaka ya za 1970 ari na wo wakurikiranaga ibikorwa by’amazi.

Kuri ubu COFORWA yagabye amashami ibasha kongera n’inshingano zirimo isuku n’isukura, no gukora ingomero ntoya z’amashanyarazi.

Urugomero rwari rwasanwe mu 2013 imvura nyinshi yongera kurutwara muri 2014.
Urugomero rwari rwasanwe mu 2013 imvura nyinshi yongera kurutwara muri 2014.

Ubwo bibukaga Nyakwigendera Padiri Bourguet ku nshuro ya 15 kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2015, Munyansanga Alexis, akaba n’umuvugizi wa COFORWA imbere y’amategeko yabwiye Kigali Today ko COFORWA nta bushobozi ifite bwo kubungabunga ibikorwa by’ikiraro n’urugomero.

Munyansa avuga ko gusana ikiraro cya Bourguet bisaba gukorerwa inyigo ihenze, naho ku kibazo cy’amazi n’urugomero rwa Nyakabanda, ngo babonye uwabafasha gusana urugomero bashyiraho akabo.

Munyansanga avuga ko COFORWA mu bushobozi bukeya ifite igiye gusana imiyoboro y’amazi ya Nyakabanda uko yakabaye hanyuma uruhare rw’abaturage na rwo rukifashishwa mu kuyibungabunga.

Munyansanga agira ati “Tugiye gutangira gusana imiyoboro yose ariko ni ubwa mbere n’ubwa nyuma kuko n’abaturage bagomba gushyiraho akabo”.

Akarere ka Muhanga kagaya abaturage b’i Kibangu gucunga nabi ibikorwa bahawe
Nyuma yo kumva ibibazo biri mu bikorwa bikeneye gusanwa, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mukagatana Fortuné, avuga ko abaturage b’Umurenge wa Kibangu barangaye cyane ku bikorwa bari bahawe.

Aha ni ho amazi asukuye yakusanyirizwaga mbere yo kujya mu muyoboro ujyana mu mashini zitanga amashanyarazi.
Aha ni ho amazi asukuye yakusanyirizwaga mbere yo kujya mu muyoboro ujyana mu mashini zitanga amashanyarazi.

Mukagatana atunga agatoki abaturage n’abasigaye bacunga ibikorwa byasizwe na Bourguet kuba bararebereye imiyoboro y’amazi ikangirika kandi ari bo ifitiye akamaro, akagaya kandi abanga kwitabira gahunda zo gukusanya ubushobozi bwo kubungabunga ibikorwa remezo by’amazi.

Mukagatana agira ati “Ibikorwa byanyu byarazingamye kubera uburangare, ariko mubishatse byakongera bikitabwaho bikabagirira akamaro”.

Ku kibazo cy’urugomero rw’amashanyarazi rwangirika, Mukagatana asanga harimo n’uruhare rw’abaruturiye ndetse n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze budakorana neza na bo ngo rurusheho kubungwabungwa rugatwarwa n’isuri.

Cyakora, uyu Muyobozi avuga ko hagiye kubanza kurwanya isuri ku misozi yegereye urugomero rwa Nyakabanda, nyuma bagakomeza gushaka uko rwasanwa kuko rufatiye runini abaturage b’Umurenge wa Kibangu n’Akarere muri Rusange.

Naho ku kibazo cy’Ikiraro cya Bourguet gikomeje kwangirika, Mukagatana avuga ko hari gahunda yo kubaka umuhanda uhuza Ngororero na Muhanga, kandi uri gukorerwa inyigo nk’umuhanda wo ku rwego rw’igihugu, harimo n’iki kiraro kikazasanwa hubakwa umuhanda.

Mu gihe inyigo igikorwa ariko ikiraro gikomeje kwangirika

Padiri Bourguet wubakiye ibikorwa remezo abo baturage.
Padiri Bourguet wubakiye ibikorwa remezo abo baturage.

Ikibazo cy’ibikorwa bya Bourguet bikomeje kwangirika abaturage na Leta barebera byakomeje gukorerwa ubuvugizi ndetse umwaka wa 2013 urugomero rwa Nyakabanda rurasanwa ariko ruza kongera kwangizwa n’isuri mu mwaka ushize.

Muri Nyakanga 2015 itsinda ry’Abasenateri ryasuye Akarere ka Muhanga haganirwa ku iterambere ry’ibikorwa remeze, byubakwa n’ibisanwa maze Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga agaragaza ko yandikiye RTDA asaba gusana ikiraro ariko ntacyakozwe.

Akarere kandi kavuga ko amafaranga agera kuri miliyoni 60 gahabwa yo gusana imihanda n’ibiraro ntacyo yamara mu gusana ikiraro cya Bourguet kakifuza ko hagenwa ingengo y’imari ihoraho yo kujya kukibungabunga igihe cyose kitarasanwa.

Bafashe umwanzuro wo kwibuka Padiri Bourguet banashaka uburyo bwo kubungabunga ibikorwa remezo yabasigiye.
Bafashe umwanzuro wo kwibuka Padiri Bourguet banashaka uburyo bwo kubungabunga ibikorwa remezo yabasigiye.

RTDA yisobanura ivuga ko ibikorwa byihutirwa byayibanye byinshi umwaka ushize w’ingengo y’Imari bigatuma itita ku busabe bw’Akarere ka Muhanga, ariko ko na n’ubu kagitekerezwaho kandi ko n’umwaka utaha Muhanga iri muri gahunda zizafashwa.

Biziyaremye Jean Damascène ushinzwe ibikorwa byo kubaka gusana ibiraro no kubaka imihanda mishya avuga ko ikibazo cy’ingengo y’Imari nkeya ari cyo cyatumye ikiraro cya Bourguet kidatabarwa vuba.

Bizimana agira ati “Twahuye n’ibindi bibazo byihutirwa birimo n’ikiraro cya Rwabusoro cyasenyutse mu buryo butunguranye, ntabwo twibagiwe muhanga turacyayifite ku Mutima”.

Senateri Mukankusi anenga kuba ibikorwa remezo byangirika ababifite mu nshingano barebera.
Senateri Mukankusi anenga kuba ibikorwa remezo byangirika ababifite mu nshingano barebera.

Senateri Mukankusi Perrine, warukuriye itsinda ry’abasenateri basuye urwo rugomero muri Nyakanga 2015, anenga RTDA kuba nta teganyabikorwa igaragaza bigafatwa nko kwemera ubufasha bwa baringa.

Agira ati “Ko mutubwira ngo Muhanga muyifite ku Mutima, ni iki mugaragaza muteganya, uwo mutima wanyu twamenya urimo iki mwatubwiye ibishoboka?"

Umurenge wa Kibangu wiyemeje ko igihe cyose bibuka Padiri Bourguet wabagejejeho ibikorwa by’iterambere biteguye gutanga umusanzu wabo mu kubibungabunga kugira ngo bikomeze kubateza imbere kuko ngo wasangaga basa nk’ababiboneye ubuntu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

ubuyobozi bw,umurenge bukore ibishoboka kugirango ibikorwa padiri yadusigiye bitazazima

uwiragiye vedaste yanditse ku itariki ya: 17-02-2016  →  Musubize

Padiri wacu Bourguet ntabwo tuzamwibagirwa niwe watangije mutuel ku ngobyi y’ababyeyi mu myaka ya 1980 ubwo umuntu yatangaga amafaranga 100 yaremba akajyanwa i Kabgayi ku mu modoka za COFORWA

PETER yanditse ku itariki ya: 21-12-2015  →  Musubize

LETA NIREBE UKO IBYO BIKORWA BYABUNGWABUNGWA KUKO BIFITE AKAMARO KDI BYASHOWEMO BYINSHI!

ALIAS yanditse ku itariki ya: 10-12-2015  →  Musubize

Mukomere bakunzi b’urubuga n’abakunzi ba Padiri Bourguet byumwihariko, dufatanye twese duhuze amaboko dutabare ibi bikorwa byatuvanye mu bwigunge. Abo yigishije imyuga, ubwubatsi muri CARA garuka ushime ntacyo yagutwara tukongera kubaka iri shuri. Abo yafashije kwiga yagira ngo tuzabungabunge ibye, murihe rwose ngo iyi nkuru twitabire impuruza yayo? Abenshi ni abayobozi mu nzego zitandukanye, dufatanye kwibika ko ubwigunge yadukuyemo yadufashije guhura n’abandi tutabonaga kubera imisozi yari idukingirije kandi iracyahari, imihanda n’icyiraro cyamwitiriwe tubyizeho

Mahiro yanditse ku itariki ya: 5-12-2015  →  Musubize

murakoze gukora ubuvugizi

turatsinze yanditse ku itariki ya: 5-12-2015  →  Musubize

birakwiye ko babyitaho ariko inzego zibanze zagize uburangare nkumuganda rusange bawukorera he koko

turatsinze yanditse ku itariki ya: 5-12-2015  →  Musubize

Ubufatanye ni ngombwa ngo biriya bikorwa bibungabungwe. Muri iriya nkuru ariko ahanditse ko bibutse Bourguet kuri 11/12 si byo ahubwo ni ku itariki ya 1/12. Ikindi ahanditse Munyansa na byo ntibyuzuye ahubwo ni Munyansanga.

ndatus yanditse ku itariki ya: 4-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka