Bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze bakingira ikibaba Kanyanga

Bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze mu Karere ka Bugesera barashinjwa gukingira ikibaba abateka Kanyanga bateze indonke.

Umuturage mo Murenge wa Ngeruka muri ako karere utashatse ko amazina ye atangazwa, avuga ko bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze babangamira urugamba rwo guca inzoga itemewe ya Kanyanga.

Rumwe mu nganda za Kanyanga mu Murenge wa Ngeruka.
Rumwe mu nganda za Kanyanga mu Murenge wa Ngeruka.

Haratungwa agatoki bamwe mu bayobozi b’imidugudu, ab’utugari na ba mwe mu bayobora imirenge ngo bakaba bahabwa ruswa n’abenga Kanyanga bigatuma batayikoma mu nkokora ngo icike.

Uwo mmuturage agira ati “Njye nari mu bakozi b’ubafite uruganda rwenga Kanyanga, ariko wasangaga abenshi barabigize akazi gasanzwe kabinjiriza amafaranga.”

Avuga ko impamvu abenya Kanyanga badafatwa ari uko iyo habayeho umukwabu wo gusenya izo nganda no gufata ba nyira zo abayobozi bababwira noneho bagahisha ibyo bakoresha ndetse bakanatoroka, hanyuma Polisi yataha bakagaruka bagakomeza akazi kabo.

Uretse uyu muturage, n’abandi barabyemeza ndetse bagatanga n’ingero z’abafite inganda kandi batarafatwata na rimwe.

Abo baturage bavuga ko abenga Kanyanga hari umubare w’amafaranga begeranya bakayatanga nk’amaturo mu bayobozi.

Ngo buri mutetsi wa Kanyanga usanga atanga byibura amafaranga ibihumbi bitanu buri cyumweru, agahabwa ubahagarariye akaba ari we uyashyikiriza umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari cyangwa uw’umudugudu bityo mu gihe Polisi igiye gukora umukwabu, bakababurira ntibababone.

Abaturage mu gutanga ingero z’abenga Kanyanga hari aho kandi batunga agatoki bamwe mu bayobozi bavuga ko na bo bafite inganda zayo.

Sebarundi Ephrem, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngeruka, umwe mu mirenge itungwa agatoki cyane n’abaturage kuba indiri n’urwengero rwa Kanyanga, yemera ko koko ikibazo cya Kanyanga gihangayikishije uyu murenge, ariko akavuga ko ku bufatanye n’inzego z’umutekano bari gusenya inganda, ndetse bagafata na ba nyira zo.

Agira ati “Inganda 20 zimaze gusenywa ndetse n’abantu 30 barafashwe aho 15 muri bo bakatiwe bakaba bafungiwe muri geraza ya Rilima.”

Aha havumbuwe n'inzego z'umutekano ku bufatanye n'abaturage.
Aha havumbuwe n’inzego z’umutekano ku bufatanye n’abaturage.

Avuga ko muri abo bafashwe harimo n’abayobozi b’imidugudu nk’uwa Kagasa n’uwa Murama kuko byagaragaye ko koko bakingiraga ikibaba abenga kanyanga.

Sebarundi kandi yongeraho ko nyuma yo kubona ko abayobozi b’imidugudu bakingira ikibaba abenga iyi nzoga, bafashe icyemezo cyo kujya bajya gukora imikwabu batabamenyesheje.

SP. Kayigi Emmanuel, Umuvugizi wa Polisi akaba n’Umugenzacyaha mu Ntara y’Iburasirazuba, avuga ko iyo abo bayobozi bafashwe bahanwa nk’abandi baturage bose bafatiwe mu kunywa cyangwa kwenga Kanyanga.

Agira ati “Nta muyobozi ukwiye kwitwaza icyo ari cyo, ngo abangamira urugamba rwo guca ibiyobyabwenge, bagomba kurya bari menge”.

Kayigi asaba abaturage ubufatanye mu guca ibiyobyabwenge nka Kanyanga, kuko ari bo bigiraho ingaruka, kandi ari bo igihugu cyubakiyeho.

Igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda giteganya ko ufashwe anywa Kanyanga ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugera kuri itatu n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi 50 kugeza ku bihumbi 500.

Naho ufashwe ayicuruza cyangwa ayiteka ahabwa igifungo kuva ku myaka 3 kugeza kuri 5 n’ihazabu yo kuva ku bihumbi 500 kugeza kuri miliyoni5, ari na cyo gihano gihabwa uwagize ubufatanyacyaha mu gucukuruza cyangwa guteka Kanyanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mbere namberendashimara, abakomejegucunga, umutekano w’igihugu. mboneyehonokubwira abantuko, burimuntuyakabaye ijishory’amugenziwe. bicyo amakuru azamenyekanavuba,

IRADUKUNDA FELIX yanditse ku itariki ya: 20-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka