Amajyepfo: Nyaruguru ni yo itaragira inyubako nyinshi zigezweho

Muri iki gice cya kane ari na cyo cya nyuma ku nkuru zerekana imiturire mu gihugu, turabagezaho ibijyanye n’intara y’Amajyepfo. Uretse akarere ka Nyaruguru gafite umujyi udakora ku muhanda wa kaburimbo, utundi turere tugize intara y’Amajyepfo tugaragara ko tugenda dutera imbere mu kugira inyubako zigezweho.

Gisagara

Akarere ka Gisagara kagizwe n’icyaro gusa, inyubako nke zijyanye n’igihe zikagaragaramo zose ni nshya nta myaka ibiri ziramara, nazo kandi zikagaragara mu dusantere tw’imirenge imwe n’imwe igize aka karere.

Isantere yubatsemo ibiro by’akarere mu murenge wa ndora n’isantere ya Save ahubatse kaminuza Gatolika y’u Rwanda niho hari kwiyongera cyane izi nyubako zijyanye n’igihe harimo amazu y’ubucuruzi, amacumbi n’andi akorerwamo ibikorwa binyuranye.

Comfort Inn Guest House, ni yo nyubako yonyine ishobora kwiyakiriramo abantu mu karere ka Gisagara.
Comfort Inn Guest House, ni yo nyubako yonyine ishobora kwiyakiriramo abantu mu karere ka Gisagara.
Inyubako ikoreramo ibiro by'akarere ka Gisagara.
Inyubako ikoreramo ibiro by’akarere ka Gisagara.
Inyubako y'isoko rya kijyambere ryubatse mu murenge wa Nyanza.
Inyubako y’isoko rya kijyambere ryubatse mu murenge wa Nyanza.
Inzu ikorerwamo ubucuruzi butandukanye ikagira n'icumbi ry'abanyeshuri iri mu murenge wa Save.
Inzu ikorerwamo ubucuruzi butandukanye ikagira n’icumbi ry’abanyeshuri iri mu murenge wa Save.
Inzu y'umuturage inakorerwamo ubucuruzi butandukanye mu murenge wa Save.
Inzu y’umuturage inakorerwamo ubucuruzi butandukanye mu murenge wa Save.

Huye

N’ubwo hari abakeka ko umujyi wa Huye utarimo amazu meza, baribeshya. Amenshi ari ahantu hatari hafi y’umuhanda munini wa kaburimbo nk’ahitwa ku Karubanda.

Rwagati mu mujyi, hafi y’umuhanda wa kaburimbo, ubu na ho hari amazu y’amagorofa yahuzuye nka hotel Ibis ndetse n’ikoreramo BNR, hamwe n’isoko ryubatswe na koperative Ingenzi ndetse n’andi maduka yubatswe n’uwitwa Semuhunga hamwe na Misago.

Ahitwa ku Karubanda hari amazu meza.
Ahitwa ku Karubanda hari amazu meza.
Inzu ya BNR i Huye mu majyepfo.
Inzu ya BNR i Huye mu majyepfo.
Isoko ryo mu mujyi wa Huye (iburyo), n'andi mazu y'ubucuruzi.
Isoko ryo mu mujyi wa Huye (iburyo), n’andi mazu y’ubucuruzi.
Iyi nzu iri kubakwa mu mujyi wa Huye izaba ifite amagorofa atandatu. Iyo yindi iyegereye y'amagorofa atatu yo iri hafi gutahwa. Hari n'izindi ziri kuzamurwa.
Iyi nzu iri kubakwa mu mujyi wa Huye izaba ifite amagorofa atandatu. Iyo yindi iyegereye y’amagorofa atatu yo iri hafi gutahwa. Hari n’izindi ziri kuzamurwa.
Inyubako nshya ya hotel Ibis yaruzuye.
Inyubako nshya ya hotel Ibis yaruzuye.

Kamonyi

Inyubako nyinshi zigezweho zigaragaye mu karere ka Kamonyi guhera mu myaka ine ishize, aho baboneye amashanyarazi mu mwaka wa 2010. Abantu benshi baje gutura mu gace ka Runda baturutse i Kigali.

Iyi nzu iri mu kagari ka Kigese ku Rugarika.
Iyi nzu iri mu kagari ka Kigese ku Rugarika.
Agace ka Runda karimo amazu menshi meza yo guturamo.
Agace ka Runda karimo amazu menshi meza yo guturamo.
Amazu nk'aya agaragara henshi mu bice bya Runda no mu nkengero zaho.
Amazu nk’aya agaragara henshi mu bice bya Runda no mu nkengero zaho.

Muhanga

Umujyi wa Muhanga uzwiho kugira amazu menshi asakajwe amategura ndetse n’amazu ashaje yubatswe mu bihe byo hambere mu kajagari. Mu rwego rwo gukemura iki kibazo, akarere gashishikariza abubaka kubaka bajya ejuru ndetse hari n’abubaka amazu yo guturamo agezweho.

Mu mujyi wa Muhanga inyubako zijya ejuru ziri kugenda ziyongera.
Mu mujyi wa Muhanga inyubako zijya ejuru ziri kugenda ziyongera.
Kuba inzu zijya ejuru ni bumwe mu buryo akarere kabona buzarwanya akajagali mu mujyi wa Muhanga.
Kuba inzu zijya ejuru ni bumwe mu buryo akarere kabona buzarwanya akajagali mu mujyi wa Muhanga.
Quartier ya Ruvumera ni imwe mu zubatse mu kajagari.
Quartier ya Ruvumera ni imwe mu zubatse mu kajagari.
Umudugudu wa Rugarama uri hakurya y'umujyi wa Muhanga.
Umudugudu wa Rugarama uri hakurya y’umujyi wa Muhanga.
Amazi menshi muri quartiers ziciriritse zisakaje amategura.
Amazi menshi muri quartiers ziciriritse zisakaje amategura.

Nyamagabe

Mu mujyi w’akarere ka Nyamagabe nk’indi mijyi iciriritse myinshi yo mu gihugu, uhasanga inyubako nshya zigezweho zigaragaza ko abahatuye nabo batangiye gutera imbere.

Imiturire n'inyubako bigezweho mu karere ka Nyamagabe.
Imiturire n’inyubako bigezweho mu karere ka Nyamagabe.
Mu karere ka Nyamagabe hagaragara ibipangu nk'ibi.
Mu karere ka Nyamagabe hagaragara ibipangu nk’ibi.
Abifite bubaka amazu manini agezweho yo kubamo.
Abifite bubaka amazu manini agezweho yo kubamo.
Abafite amikoro adahambaye nabo bagerageza kubaka inzu zigaragara neza.
Abafite amikoro adahambaye nabo bagerageza kubaka inzu zigaragara neza.

Nyanza

Akarere ka Nyanza gafite umujyi ugaragaramo inyubako zigezweho zirimo amahoteli, iyo gukoreramo ndetse ubu hari inzu igezweho ituwemo n’abantu benshi (appartement). Uretse ayo mazu meza agaragara mu mujyi wa Nyanza mu nkengero zawo haracyagaragara inzu ziciriritse.

Ibitari bya Nyanza byubatswe mu mwaka w'1930.
Ibitari bya Nyanza byubatswe mu mwaka w’1930.
Imwe mu mahoteri akomeye yo mu mujyi wa Nyanza yitwa Heritage Hotel.
Imwe mu mahoteri akomeye yo mu mujyi wa Nyanza yitwa Heritage Hotel.
Imwe mu nzu y'icyitegererezo mu mujyi wa Nyanza ikorerwamo n'Intara y'Amajyepfo.
Imwe mu nzu y’icyitegererezo mu mujyi wa Nyanza ikorerwamo n’Intara y’Amajyepfo.
Indi Hotel ikomeye yo mu mujyi wa Nyanza yitwa Dayenu Hotel.
Indi Hotel ikomeye yo mu mujyi wa Nyanza yitwa Dayenu Hotel.
Mu mujyi wa Nyanza rwagati.
Mu mujyi wa Nyanza rwagati.
Mu mujyi wa Nyanza ubu harabarizwa amazu ya Appartement yatangiye guturwamo.
Mu mujyi wa Nyanza ubu harabarizwa amazu ya Appartement yatangiye guturwamo.
Quartier y'i Nyanza izwiho uburaya n'ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge yitwa kuri 40.
Quartier y’i Nyanza izwiho uburaya n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge yitwa kuri 40.

Nyaruguru

Akarere ka Nyaruguru kagizwe n’icyaro ntikaragaragaramo inyubako zigezweho nko mu tundi turere. Impamvu nyamukuru yaba ari imihanda idakoze kuko usanga abacuruzi bamaze kugira amikoro bimukira mu karere ka Huye.

Amazu agize umujyi w'akarere ka Nyaruguru.
Amazu agize umujyi w’akarere ka Nyaruguru.
Inzu y'umuturage wo mu kagari ka Kabere umurenge wa Ruheru.
Inzu y’umuturage wo mu kagari ka Kabere umurenge wa Ruheru.
Abafite agafaranga bagerageza kubaka inzu zigaragara ko zisa neza.
Abafite agafaranga bagerageza kubaka inzu zigaragara ko zisa neza.
Abaturage benshi bo muri aka karere kagizwe n'icyaro basakaza amategura.
Abaturage benshi bo muri aka karere kagizwe n’icyaro basakaza amategura.

Ruhango

Nta mazu ahambaye aratangira kubakwa mu mugi wa Ruhango. Kubera ko nta bikorwaremezo bihaba, abenshi batinya kuhubaka kuko baba batekereza ko bahashoye imari bahomba. Abenshi bahitamo kubaka i Muhanga n’i Kigali.

Amazu yo guturamo agezweho nk'aya no mu Ruhango arahari.
Amazu yo guturamo agezweho nk’aya no mu Ruhango arahari.
Abanyaruhango bamwe bubaka amazu nk'aya yo guturamo.
Abanyaruhango bamwe bubaka amazu nk’aya yo guturamo.
Imwe mu nzu z'ubucuruzi mu mujyi wa Ruhango.
Imwe mu nzu z’ubucuruzi mu mujyi wa Ruhango.
Inyubako nshya y'isoko rya Ruhango.
Inyubako nshya y’isoko rya Ruhango.
Izi nzu nazo ziri mu Ruhango.
Izi nzu nazo ziri mu Ruhango.

Icyegeranyo cyakozwe n’abanyamakuru ba Kigali Today mu ntara y’Amajyepfo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Uyu mujyi mwise uwa Nyaruguru ni uwuhe ko ntawuzi? None se ko mbona atari Kibeho ntihabe na Ndago ubwo nihe?

paulin yanditse ku itariki ya: 14-01-2015  →  Musubize

Nyaruguru murayibeshyeye kabisa, please visit before writting

rutamu yanditse ku itariki ya: 10-01-2015  →  Musubize

ariko uri kubona iterambere riri kugenda rigera ahantu hose kuburyo naho inyubako nziza zitari bwagere zigiye kuza ari nyinshi kandi biragaragara

jacqueline yanditse ku itariki ya: 8-01-2015  →  Musubize

iterambere ririhuta kandi ntiryaheranywe na za kigali hose twateye imbere bigaragara

mimi yanditse ku itariki ya: 8-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka