Amajyaruguru: Musanze ni yo igaragaramo amazu meza kurusha utundi turere
Muri iki gice cya kabiri cy’inkuru zijyanye n’imyubakire mu gihugu, turabagezaho uko imyubakire yifashe mu ntara y’Amajyaruguru. Muri iyi ntara umujyi wa Musanze niwo ugaragaramo inyubako nyinshi zigezweho.
Burera
Imyubakire igezweho yatangiye kugaragara mu Karere ka Burera cyane guhera mu myaka ya 2010 ubwo habaga gahunda yo guca inzu za nyakatsi. Buri murenge ugira umudugudu w’icyitegererezo wubakwamo inzu nziza zibera urugero abandi bashaka kubaka.
Umucuruzi cyangwa undi muturage wifite ashobora kubaka inzu ifite agaciro kabarirwa mu mamiliyoni y’amafaranga y’u Rwanda bitewe n’ ubushobozi bwe n’aho yayubatse.
Gakenke
Mu bihe bishize ntibyari byoroshe kuba wabona inzu ikomeye kandi nziza yubatswe mu buryo bugezweho mu Karere ka Gakenke kuko wasangaga abenshi bubakisha inkarakara n’amategura ndetse na nyakatsi.
Mu myaka ya 1998 imiryango isaga 700 muri kano karere yari ituye muri nyakatsi mu gihe uyu munsi usanga bari kubaka amazu agezweho.
Gicumbi
Imiturire iragenda itera imbere ukurikije inzu zo kubamo ziri kubakwa hirya no hino mu Karere ka Gicumbi. Nubwo mu Mujyi wa Gicumbi hari inzu z’amagorofa zizamuka ariko ngo imyubakire y’uwo mujyi ntiri ku rwego yifuzwaho. Ni muri urwo rwego abikorera basabwa kuvugurura inyubako zabo.
Musanze
Mu Karere ka Musanze, imyubakire yateye imbere cyane kuva mu myaka y’i 2000, ni bwo amahoteli menshi ajyanye n’icyerekezo igihugu kiganamo yazamuwe ndetse n’izindi nzu z’ubucuruzi z’amagorofa.
Uretse amazu meza yo mu Mujyi wa Musanze, abaturage bavuye muri Nyakatsi n’abafite amikoro bubaka inzu z’amatafari ahiye mu giturage.
Rulindo
Hirya no hino mu Karere ka Rulindo iyo ubashije kwitegereza ibijyanye n’amazu yubatse mu mirenge igize aka karere, usanga aka karere karimo gatera imbere cyane mu bijyanye miturire, amazu meza kandi akomeye azamurwa. Abaturage benshi bari batuye muri Nyakatsi no mu manegeka barubakiwe batuzwa ku mudugudu.
Icyegeranyo cyakozwe n’abanyamakuru ba Kigali Today mu ntara y’Amajyaruguru
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Muzadukorre nurutonde ryumuji wa 2biri mugihugu