Amajyaruguru: Mu karere ka Rulindo nta rwiyemezamirimo wambuye abaturage?

Nk’uko mumaze kubimenyera, buri cyumweru Kigali Today ibagezaho inkuru zicukumbuye. Ubu twabahitiyemo kubagezaho inkuru zijyanye n’ikibazo cya ba rwiyemezamirimo bakoresha abaturage ariko hagashira igihe batarabishyura. Uyu munsi turahera ku ntara y’Amajyaruguru.

Ntabwo byoroshye kumenya umubare w’abaturage, amafaranga bambuwe ndetse na ba rwiyemezamirimo bose bashinjwa kwambura abaturage kuko ubuyobozi mu turere budapfa gutanga ayo makuru.

Ikindi ni uko usanga akarere ari kanini ku buryo umunyamakuru atapfa kumenya ahari imirimo ba rwiyemezamirimo bakoreshejemo abaturage. Uturere twose tugaragaramo iki kibazo, uretse mu karere ka Rulindo ariko umuntu ntiyakwemeza ko ibi ari ukuri ntakuka.

Gakenke

Abaturage 170 bo mu Murenge wa Minazi, Akarere ka Gakenke barasaba kwishyurwa amafaranga yabo bakoreye igihe bakoraga imirimo yo kubaka Ikigo Nderabuzima cya Minazi rwiyemezamirimo akaza guhagarikwa n’ubuyobozi bw’akarere atabishyuye.

Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’akarere, ngo sosiyete Smark Partners yari yaratsindiye isoko ryo kubaka Ikigo Nderabuzima cya Minazi yahagaritswe mu Kuboza 2014 nyuma y’uko bigaragaye ko itubahirije amasezerano yagiranye n’akarere.

Ikigo Nderabuzima cya Minazi abaturage bakozeho bakamburwa na rwiyemezamirimo.
Ikigo Nderabuzima cya Minazi abaturage bakozeho bakamburwa na rwiyemezamirimo.

Nubwo abaturage bavuga ko rwiyemezamirimo abarimo miliyoni 21, ariko ubuyobozi bw’akarere buvuga ko ari miliyoni 19 kuko abatanze ibikoresho bazishyuza rwiyemezamirimo.

Desire Munyentwari wari ushinzwe ibikorwa by’ubwubatsi (site manager) avuga ko iyo sosiyete yubakaga Ikigo Nderabuzima cya Minazi yahagaritswe imurimo amafaranga agera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 200.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gakenke James Kansiime yemeza ko hari amafaranga y’ingwate azwi nka “guarantie” rwiyemezamirimo yatanze mbere yo gutangira imirimo, ni yo bazakoramo bakishyura abaturage.
Muri aka karere kandi haravugwa indi sosiyete ikora iby’ubwubatsi yitwa Best Construction ifitiye abaturage amafaranga agera kuri miliyoni 3 n’ibihumbi 800.

Gicumbi

Sosiyete yitwa EGETRACO ihagarariwe n’uwitwa Nsengiyumva Faustin yagiranye amasezerano n’Akarere ka Gicumbi yo kubaka umuhanda w’amabuye icyiciro cya mbere ku mafaranga asaga gato miliyoni 228 aza kugenda atishyuye abaturage yakoresheje.

Ruribikiye Joseph wakoranye n’iyi sosiyete amezi 11 ashinzwe gucunga abakozi, avuga ko yamwambuye amafaranga akabakaba miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda kuko buri kwezi yakoreraga umushahara w’ibihumbi 500.

Abakozi bakoreraga Sosiyete EGETRACO bubaka umuhanda.
Abakozi bakoreraga Sosiyete EGETRACO bubaka umuhanda.

Uyu mukozi wa EGETRACO ngo kwamburwa afite ikibazo cy’uburwayi bwa pararize byamugizeho ingaruka zo kutabasha kwivuza, asaba ko bafashwa kwishyuza uwo rwiyemezamirimo kugira ngo abashe kwivuza.

Undi uvuga ko yambuwe na EGETRACO ni uwitwa Hitimana Issa wakoraga akazi ko kuyobora imashini no kugura ibikoresho. Uyu Hitimana wakoreraga ibihumbi 150 ku kwezi avuga ko rwiyemezamirimo yamwambuye ibihumbi 900 kuko yamaze amezi atandatu adahemba.

Hitimana avuga kandi ko hari n’abandi bari bafite akazi ko gusasa amabuye mu muhanda atahembye bagataha amara masa.

Ikigo Nderabuzima cya Cyumba cyubatswe na ECOBARUS igenda yambuye abaturage.
Ikigo Nderabuzima cya Cyumba cyubatswe na ECOBARUS igenda yambuye abaturage.

Sosiyete ECOBARUS ihagarariwe n’uwitwa SAFARI Fidele na yo iratungwa urutoki kuba yarambuye abaturage yakoresheje mu mirimo yo kubaka Ikigo Nderabuzima cya Cyumba ho mu Karere ka Gicumbi.

Nubwo umubare w’amafaranga yose iyi sosiyete yaba irimo abaturage atazwi ariko uwitwa Turintwari Laurent washakaga ibikoresho bw’ubwubatsi nk’amabuye, imicanga n’ibindi avuga ko yambuwe miliyoni 3 n’ibihumbi 500.

Burera

Sosiyete yitwa Hydro Africa International yacukuraga amabuye y’agaciro y’ubutare “fer” mu Murenge wa Butaro mu Karere ka Burera yambuye abaturage bayikoreye miliyoni 16 z’amafaranga y’u Rwanda.

Nyuma y’amezi atandatu abaturage bari bamaze bakora, iyo sosiyete yabaye ihagaritse imirimo yayo kugira ngo ibone ibyangombwa ntakuka biyemerera gukora imirimo y’ubucukuzi bw’amabuye.

Ngo iyo sosiyete nibona ibyo byangombwa, ntizasubukura imirimo yayo itarishyura abo baturage kugeza ubu batazi neza umubare ndakuka wabo; nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Bungwe.

Musanze

Mu Murenge wa Gataraga harimo kubakwa inyubako y’ishuri ry’ubukerarugendo izigishirizwamo ariko abakozi 250 bakorera sosiyete NBC (Now Business Center) iri kuyubaka batangaza ko bamaze amezi atatu badahembwa.

Aba bakozi bakoraga akazi ko kubaka no gufasha abafundi bazwi nk’abayege bavuga ko baheruka guhembwa mu kwezi kwa cyenda, kuva icyo gihe ntibarongera gufata ifaranga na rimwe.

Aba ni abaturage bakoreye NBC batarahabwa amafaranga yabo. Amazu ari inyuma ni amwe mu agize ishuri ry'ubukerarugendo barimo kubaka mu Gataraga.
Aba ni abaturage bakoreye NBC batarahabwa amafaranga yabo. Amazu ari inyuma ni amwe mu agize ishuri ry’ubukerarugendo barimo kubaka mu Gataraga.

Nyirimanzi Claude uvuga ko akuriye abayede n’abamena amabuye kuri iyo nyubako avuga ko bakoze bazi ko bahembwa none inzara iribaca hamwe n’imiryango yabo.

Zirungura Silas w’imyaka 76 na we ukora akazi ko guhereza asanga bashaka kubambura amafaranga bakoreye kuko bakora bizezwa ko bahembwa ngo none amezi atatu batazi icyari cyo ifaranga.

Inyubako y'ishuri ry'ubukerarugendo mu Gataraga irimo kubakwa na NBC.
Inyubako y’ishuri ry’ubukerarugendo mu Gataraga irimo kubakwa na NBC.

Umubare w’amafaranga iyi sosiyete ifitiye aba baturage ntuzwi neza ariko ubarirwa mu za miliyoni nyinshi kuko ngo buri kwezi bahembwaga nka miliyoni zisaga 15.

Rulindo

Ubuyobozi mu karere ka Rulindo buvuga ko ubu iki kibazo nta kikigaragara mu karere bikaba byaratumye umunyamakuru wa Kigali Today muri aka karere agerageza kwikorera ubushakashatsi bwe.

Ahantu umunyamakuru yabashije kugera nta na hamwe yabashije kubona cyangwa kumva ko rwiyemezamirimo yambuye abaturage gusa aya makuru umuntu ntiyavuga ko ari ntakuka kuko hari ibice by’akarere umunyamakuru atabashije kugeramo.

Iki cyegeranyo cyakozwe n’ikipe y’abanyamakuru bakorera mu Ntara y’Amajyaruguru

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ubwo hari habayeho kwibeshya bibaho

sagihobe yanditse ku itariki ya: 20-01-2015  →  Musubize

ubuyobozi bw;uterere bwagakwiye gukorana hafi na hafi na ba rwiyemezamirimo maze bagasinyana contracts zirekekana ko batazambura abaturage impapuro zikabikwa maze hazaba ikibazo nk’iki abaturage bakarenganurwa, bitari ibyo kwambura bizakomeza rwose

jane yanditse ku itariki ya: 20-01-2015  →  Musubize

Iki kintu mwakoze ni kiza cyane ahubwo ababishinzwetwabasabaga gukurikirana no kureba niba aba ba rwiyemezamirimo badakomeza kwambura ahandi bimukira.Iki kibazo gikwiye kwigwaho kuki umukire yumva ko yazamukira ku muntu utishoboye ukorera igihumbi ngo rye?

nduhura yanditse ku itariki ya: 20-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka