Abarwaniye FDLR Buleusa bagatsindwa bitahiye mu Rwanda

Abarwanyi ba FDLR bayirwaniye mu ibirindiro bya Gen Rumuri Rusamambo na Buleusa bagatsindwa bitahiye mu Rwanda kuwa 17 Ukuboza 2015.

Abarwanyi bane bayobowe na Captain Gakwandi Jean Baptiste bageze mu Rwanda bavuye muri Monusco nyuma yo kuva mu birindiro bya FDLR bavuga ko ntacyo byari bikibamariye.

Cpt Gakwandi ubanza ibumoso n'abandi barwanyi ba FDLR batashye
Cpt Gakwandi ubanza ibumoso n’abandi barwanyi ba FDLR batashye

Mai Mai Cheka kuwa 22 Ugushyingo 2015 nibwo yafashe uduce dukikije ibirindiro bya FDLR bikorerwamo na Gen Maj Iyamuremye Gaston wiyita Rumuri muri Walikale ahitwa Rusamambo.

Uretse Rusamambo hari ibirindiro, Mai Mai Cheka yabanje gufata n’uduce dukikije Rusamambo tubarirwamo abarwanyi ba FDLR aritwo Buleusa, Bukumbirwa, Miriki na Kirambo.

Adjuda Ndindimana Thadeo w’imyaka 47 wari Rusamambo, avuga ko ibitero FDLR yagabweho na Mai Mai Cheka yabirwanyeho ndetse bagatsindwa kubera bari bacye bagahitamo guhunga.

Avuga ati “hari ku cyumweru 22 Ugushyingo 2015 abagiye mu misa batarayivamo nibwo twatewe n’abarwanyi ba Cheka baturusha ubwinshi dusaba abari muri Santeri guhunda. Icyo gihe Gen Rumuri yari yarahavuye.”

Sgt Emmanuel Bizimungu warwanye na Mai Mai Cheka ahitwa Bukumbirwa, avuga ko nubwo FDLR itatakaje abarwanyi benshi kubera itarwanye cyane, ngo yahatakaje abarwanyi batatu.

Abivuga gutya;” twa mu nzira yo gukumira Mai Mai Cheka ariko batugezeho baturusha imbaraga bituma hari abarwanyi bacu bahagwa. Sgt Hussen wabaga muri Asifiwe niwe wapfuye bwa mbere. Abandi bapfuye ni Adjuda kamali na Sgt Claude duhita duhunga.”

FDLR itsinzwe mu birindiro yahungiye Rutshuro

Captain Gatwandi wari wungirije umuyobozi wa Unite ya Holeb Maj Marius yakoreraga ahitwa Rutare muri Rutshuro hafi ya Kiwanja.

Avuga ko nubwo impunzi za FDLR zitamusanze aho akorera yumvise ko zinjiye Rutshuru zicumbitse ahitwa Makomaleh ndetse na Gen Rumuri ariho yahungiye n’abakorana nawe.

Captain Gakwandi watangiye igisirikare 1989 ari umujandarume, yahungira Congo agatangirana na FDLR, avuga ko yararambiwe kuba mu ishyamba itabona icyo arwanira.

Agira ati;” Ikinyoma kigira iherezo, ubu nanjye igihe cyo kumbeshya kirarangiye mfashe inzira y’umucyo n’ukuri ntashye mu gihugu mvukamo. Ubu ngiye guteganya imibereho y’abana n’umugore wanjye nabanje kohereza mu Rwanda. “

Captain Gakwandi avuga ko nubwo yari umuyobozi yicuza impamvu yamaze mu ishyamba. “Tuba mu ishyamba tugendera ku kinyoma, twihisha, nkubu sinzi n’umuyobozi wanjye mukuru Lt Gen Mudacumura aho ari uretse kumbwira ko aba ahitwa Rushihe muri Masisi. Ndicuza igihe nataye kandi n’abandi nsize ndizera ko bazashyira bagataha.”

Captain Gakwandi avuga ko nyuma y’uko FDLR yirukanywe mu birindiro bikuru yahungiye ahitwa Makomaleh muri Rutshuru hmwe nabo bakorana n’izindi mpunzi z’abanyarwanda bagize ingwate.

Ese koko Ntagazwa yabana na FDLR?

Captain Gakwandi avugana na Kigali Today, avuga ko Ladslas Ntaganzwa wari umuyobozi wa Komini Nyakizu mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare wahigwaga n’urukiko mpuzamahanga kubera uruhare yagize muri Jenoside yaramaze imyaka itatu ahitwa Misinga muri Rutshuru hafi y’umugezi wa Ruhoro nyuma yo kwimuka Masisi ahitwa Mutongo.

Captain Gakwandi avuga ko Ntaganzwa yafashwe kubera kuva mu bye, agahungana n’impunzi za FDLR zavaga Rusamambo zihungira Rutshuru.

Ubwo abarwanyi ba FDLR n'imiryango bakirwaga mu Rwanda n'abakozi ba komisiyo
Ubwo abarwanyi ba FDLR n’imiryango bakirwaga mu Rwanda n’abakozi ba komisiyo

Abisobanura gutya; “Ntaganzwa yashakishwaga n’inkiko mpuzamahanga kubera ibyaha akurikiranyweho bya Jenoside yagombaga kwihisha. Ariko impunzi za FDLR zimugezeho Misinga zerekeza Nyanzare yivanze mu kivunge.

Sinzi uburyo yamenyekanye agafatwa n’ingabo za Congo FARDC, kuko twumvishe ko n’umugore we yarashwe.”

Abarwanyi bitandukanyije na FDLR bakiriwe mu Rwanda boherejwe mu kigo cya Mutobo kibafasha gusubira mu buzima busanzwe, naho imiryango yabo igahabwa ubufasha buzabafasha mu mezi atatu mu gihe abagabo babo baba bari guhabwa amasomo abafasha gusubira mu buzima busanzwe.

Kuva mu 1997 kugera 2013 abahoze mu ngabo za FAR bari bamaze gutaha mu Rwanda bagasubizwa mu buzima busanzwe bari 12,969, naho kuva 2009 kugera 2013 abarwanyi ba FDLR ibihumbi 8,687 bari bamaze kugera mu Rwanda basubizwa mu buzima busanzwe.

Abarwanyi ba FDLR bari barivanze n’ingabo za Congo FARDC batashye mu Rwanda bari 404, 14 FNL, CNDD/FDD bari 14, naho FDLR/RUD bari 106.

Ubuyobozi bwa Komisiyo ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi, bugaragaza ko ibihumbi 12 by’abarwanyi ba FDLR n’indi mitwe yitwaza intwaro batashye mu Rwanda basubijwe mu buzima busanzwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka