Abarangiza muri IPRC barinubira kudahabwa agaciro ku isoko ry’umurimo

Abanyeshuri barangiza kwiga mu mashuri makuru yigisha ubumenyi ngiro (IPRC), barinubira ko badahabwa agaciro ku isoko ry’umurimo nk’abandi bize bimwe baturuka mu mashami agize kaminuza y’u Rwanda.

Ibyo bigaterwa n’uko akenshi ku isoko ry’umurimo bakunze gusaba abantu bafite impamyabumenyi ya A0 no hejuru yayo, kandi abiga muri za IPRC (Integrated Polytechnic Regional Centre) bo bahabwa impamyabumenyi ya A1 nyamara ngo ubumenyi muri ibyo byiciro byombi buba bungana.

Nsabimana Calixte warangije muri IPRC Kigali mu gashami ka Computer Sciences amaze gusaba akazi inshuro enye ntatoranywe mu bemerewe gukora ikibazo kubera ko impamyabumenyi afite ari iya A1 nyamara abakoresha basaba A0.

Ati “impamyabumenyi ya A1 ituma ntajya nemererwa kugira aho nsaba akazi kuko ahenshi batazemera, n’abazemeye ntibatwemerera gutoranywa ngo dupiganwe, kandi mpamya nizeye ko ku bumenyi nahawe muri aka gashami, hiyongereyeho ko twe tunabishyira mu bikorwa cyane kuko ari nabyo twiga, ndamutse ntoranyijwe ngapiganwa nakwitwara neza”.

Aba banyeshuri bababazwa no kudahabwa agaciro ku isoko ry'umurimo kandi bafite ubumenyi buhagije.
Aba banyeshuri bababazwa no kudahabwa agaciro ku isoko ry’umurimo kandi bafite ubumenyi buhagije.

Nsabimana Callixte avuga ko abashinzwe uburezi bafatanyije n’abafite ubumenyi ngiro mu nshingano zabo, bareba uburyo abantu barangiza mu mashuri nk’aya, bazajya bahabwa impamyabumenyi ya A0 kugirango nabo bajye babasha guhabwa agaciro ku isoko ry’umurimo rinakeneye abize aya masomo bahagije.

Shingiro Jean de Dieu nawe warangije muri IPRC Kigali mu gashami ka Electronic, we amaze gusaba akazi ahantu hatandatu ariko muri aho hose aho yatoranyijwe mu bemerewe gukora ikizami ni hamwe gusa.

Yifuza ko nabo bahabwa impamyabumenyi ituma babasha gupiganwa ku isoko ry’umurimo kuko ubumenyi bahabwa buhagije, ko kandi bose atariko babona igishoro cyo guhanga imirimo, n’ubwo baba bifuza kwikorera.

Aragira ati: “N’ubwo dukangurirwa kwihangira imirimo dusohotse mu mashuri, ubushobozi buracyari bucye ndetse n’icyizere kiracyari gike ku baduha amasoko, bigatuma amahirwe tuyatega kuri Leta kuko niyo igira isoko ryinshi rikenera abakozi ariko naho tukaba tugifite imbogamizi z’uko, impamyabumenyi duhabwa itatwemerera gupiganwa aho tuba dusigaranye amahirwe yo gushakira amaramuko, bigatuma rero dushomerana ubumenyi tuba tuvanye muri aya mashuri kandi buba ari ntamakemwa”.

Ufite impamyabumenyi ya A1 ngo aba yegeranye mu bumenyi n'ufite iya A0.
Ufite impamyabumenyi ya A1 ngo aba yegeranye mu bumenyi n’ufite iya A0.

Shingiro avuga ko abashinzwe amashuri y’ubumenyi ngiro bakwiye kubavuganira, bakabakura muri ako kaga k’ubushomeri bashyirwamo no kwimwa agaciro ku isoko ry’umurimo kubera impamyabumenyi bahabwa ifatwa nk’iyo ku rwego rwo hasi.

Abayobora ibigo aba banyeshuri bigamo, iki kibazo bakivugaho iki?

Umuyobozi wa IPRC Kigali, Eng. Diogène Murindahabi, yemera ko icyo kibazo koko gihari agasobanura ko impamyabumenyi zitandukanye, bitewe n’umubare w’amasomo (credits) umunyeshuri aba yujuje kugirango ayihabwe.

Eng Murindahabi Diogene avuga ko ibi biterwa n’uko basanze hakenewe cyane aba tekinisiye benshi bo kuri uru rwego rwa A1 bafite ubunararibonye mu bumenyi ngiro, bitabujije ko n’abashaka gukomeza amashuri kugirango babone iyi mpamyabushobozi ya A0 babikora.

Yavuze kandi ko nibiba ngombwa igihe kigeze hashobora no kuzabaho ko IPRC zitanga izindi mpamyabumenyi zo hejuru, zijyanye n’ibikenewe mu mashuri y’ubumenyi ngiro n’ay’imyuga, ababyiga bakazajya bahabwa A0 n’iz’iyirenze.

Ikindi kijyanye no kuvuganira aba banyeshuri kugirango babe bahabwa agaciro ku isoko ry’umurimo, Eng Murindahabi Diogene, yavuze ko hari ibyakozwe ndetse hari n’ibindi biri gukorwa.

Aragira ati: “Ubuyobozi bwa IPRC na WDA, bubinyujije mu buvugizi bwakorewe abanyeshuri barangiza muri aya mashuri, bwatumye hatangira ivugururwa mu mirimo ya Leta, kugirango imirimo y’ufite impamyabumenyi ya A1 nayo ishyirwe mu mbonerahamwe y’imirimo ya Leta, bajye bemererwa gupiganwa nk’abandi, ubundi hashingirwe ku bumenyi mu gutanga akazi”.

Eng Murindahabi Diogene, umuyobozi wa IPRC Kigali.
Eng Murindahabi Diogene, umuyobozi wa IPRC Kigali.

Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe amahugurwa mu kigo gifite mu nshingano amashuri yigisha imyuga n’ubumenyingiro (WDA), Nsengiyumva Irenee, asobanura ko kuba abanyeshuri bafite impamyabushobozi ya A1 badahabwa agaciro ku isoko ry’umurimo biterwa n’uko iyi mpamyabushobozi itari yiganje cyane mu gihugu bityo ntishyirwe mu bisabwa mu mirimo imwe n’imwe cyane cyane muri Leta.

Impamyabushobozi ya A1 nyamara ngo yari ikenewe mu Rwanda kuko itanga umunyeshuri ufite ubumenyi, ubushobozi ndetse n’imyitwarire biganisha ku murimo runaka uri ku rwego rwo hejuru ugereranyije n’abarangije amashuri yisumbuye.

Nsengiyumva yavuze kandi ko iyi mpamyabumenyi ya A1, umunyeshuri uyihabwa aba mu bumenyi yegereye cyane abafite impamyabumenyi ya A0, ku buryo aba umufasha wabo mu kazi cyangwa se akumva neza ibyo bateguye gukora akabishyira mu bikorwa adakomeje kubwirizwa cyangwa gushyirwaho ijisho, ndetse akaba ashobora no kuyobora amatsinda mato y’abakozi.

Irenee Nsengiyumva, Umuyobozi wungirije ushinzwe Amahugurwa muri WDA.
Irenee Nsengiyumva, Umuyobozi wungirije ushinzwe Amahugurwa muri WDA.

Uyu muyobozi arizeza ko ibiganiro n’inzego zitandukanye bireba byatangiye
kandi bimaze igihe, ndetse no kumenyesha itandukaniro riri hagati ya A1 na A0 kugirango abakoresha batandukanye bamenye ibyo buri rwego ruba rwarize n’ibyo rushoboye gukora bityo haboneke n’amahirwe y’imirimo kuri iri tsinda rya A1 kandi bitangiye guhinduka.

Nsengiyumva Irenee yanunze mu rya Eng Murindahabi Diogene avuga ko aba banyeshuri bahabwa impamyabumenyi ya A1, ko bashobora kugana Kaminuza zigisha ibijyanye n’ibyo biga bakaba bakorera iyo mpamyabumenyi ya A0, ndetse anongeraho ko urwego rw’igihugu rugena inzego z’impamyabushobozi (National qualification Framework) ruzakorwa na Minisiteri y’Uburezi, ruziga kuri iki kibazo rukazagisubiza burundu.

Minisiteri y’abakozi ibivugaho iki?

Umujyanama wa Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo, Tubanambazi Edmond, yatangaje ko ikibazo cy’abanyeshuri barangiza muri IPRC ntibemererwe gupiganirwa akazi nk’abandi cyabagezeho kandi ko bagishakiye igisubizo nka Minisiteri ifite mu nshingano abakozi n’umurimo.

Yagize ati: “Mu rwego rwo gukemura iki kibazo cy’abanyeshuri batahabwaga agaciro ku isoko ry’umurimo kubera iyi mpamyabumenyi itari imenyerewe cyane mu mbonerahamwe y’imirimo ya Leta kandi ariyo ifite isoko rinini ry’akazi, twashyizeho itegeko ryemerera abafite impamyabumenyi ya A1 guhabwa agaciro ndetse no gupiganwa n’abafite iya A0 ku mirimo ijyanye na tekinike, kandi iryo tegeko rigenera umushahara ungana abakora akazi kamwe ka tekinike waba ufite A1 na A0”.

Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Niba aruko bimeze ninzego zumutekano zige zitwakira kuko nazo akenshi mumatanfazo yazo ntibajya bavuga ufite A1

Bosco yanditse ku itariki ya: 20-05-2021  →  Musubize

Muraho.
Ko mbkna aba bayobozi ba IPRC na WDA badahuza nibyo Umunyamabanga wa leta ushinzwe amashuri yimyuga n’ubumenyingiro aherutse gutangaza avuga ko ugite Advanced Diploma muri IPRCs aba ari ku rwego rumwe nufite Ao muzindi kaminuza. Ibi bikwiye gusobanuka hakamenyeka icyukuri icyricyo ndetse HEC ikanagaragaza Qualigication framework ivuguruye kugirango haveho urujino. MIFOTRA kandi ikwiye kumenyesha neza no gukangurira ibigo bya leta niby’abikorera ibyubu burenganzira bungana hagati ya Advanced diploma na Ao mu ipiganwa ku isoko ry’umurimo.

Inzego zibishinzwe zikwiye gukemura iki kibazo bwangu butavaho bituma uru rwego rusa naho ruta agaciro kdi rufitiye Igihugu akamaro gakomeye. Murkoze.

Alias yanditse ku itariki ya: 28-02-2017  →  Musubize

Muraho.
Ko mbkna aba bayobozi ba IPRC na WDA badahuza nibyo Umunyamabanga wa leta ushinzwe amashuri yimyuga n’ubumenyingiro aherutse gutangaza avuga ko ugite Advanced Diploma muri IPRCs aba ari ku rwego rumwe nufite Ao muzindi kaminuza. Ibi bikwiye gusobanuka hakamenyeka icyukuri icyricyo ndetse HEC ikanagaragaza Qualigication framework ivuguruye kugirango haveho urujino. MIFOTRA kandi ikwiye kumenyesha neza no gukangurira ibigo bya leta niby’abikorera ibyubu burenganzira bungana hagati ya Advanced diploma na Ao mu ipiganwa ku isoko ry’umurimo.

Inzego zibishinzwe zikwiye gukemura iki kibazo bwangu butavaho bituma uru rwego rusa naho ruta agaciro kdi rufitiye Igihugu akamaro gakomeye. Murkoze.

Alias yanditse ku itariki ya: 28-02-2017  →  Musubize

Bashyireho internaship hari icyibazo cya expérience

Alias yanditse ku itariki ya: 27-02-2017  →  Musubize

abarangije IPRC bagomba kwihangana kuko ibigo by’imyuga nibwo bigitangira ariko bizagenda bitera imbere no ku isoko ry’umurimo babakire

alexis yanditse ku itariki ya: 17-11-2014  →  Musubize

mu Rwanda ntawakwima akazi kandi afite ubushobozi, ibyo birazwi nta busumbane buhaba, kandi noneho muri abana bantu barangiza muri aya amshuri technique ahubwo baba bakanewe ahubwo ubwo hari ibyoi baba bataranoza neza ariko ubwo nkka ababishinzwe babyumvise

gasore yanditse ku itariki ya: 16-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka