Uburengerazuba: Ahenshi abaturage ntibaca iryera Televiziyo zashyizwe mu nzego z’ubuyobozi

Mu mwaka wa 2013 ahenshi mu Turere tw’Intara y’Uburengerazuba hatanzwe Televiziyo zo gushyirwa mu tugari no mu mirenge kugira ngo zifashe abaturage kumenya amakuru y’ibibera mu gihugu, no kubarinda kurambirwa mu gihe bagiye gushaka serivisi.

N’ubwo henshi Televiziyo zatanzwe abagenerwabikorwa bavuga ko bataziciye iryera kuko aho gushyirwa aho bazireba abayobozi bazishyize mu biro byabo ahandi zibikwa mu tubati.

Mu igenzura Kigali Today yakoze mu turere tugize Intara y’Uburengerazuba yasanze henshi Televiziyo ziterekwa abaturage, ahandi bakavuga ko bahawe televiziyo bataragira umuriro bahitamo kuzibika, uretse ko hari n’abafite umuriro bazibitse.

Nyamasheke

Mu tugari 10 two mu Karere ka Nyamasheke Kigali Today yasuye, mu Kagari ka Ninzi honyine niho ushobora kugera ugasanga iyo tereviziyo yaka, ndetse rimwe na rimwe ugasanga abaturage bayireba.

Mu Kagari ka Ninzi ko muri Nyamasheke niho bareba Televiziyo abandi barazibitse.
Mu Kagari ka Ninzi ko muri Nyamasheke niho bareba Televiziyo abandi barazibitse.

Ahandi mu tundi tugari zirabitse ntiwamenya ko zihaba. Zimwe mu mpamvu batanga ngo ni uko ntaho bafite bashobora kuyerekanira bityo bagahitamo kuyibika.

Utugari nka Rwesero, Shara na Mubumbano mu Murenge wa Kagano hose zirabitse abaturage ntibazi niba zinahaba, ndetse no mu Kagari ka Buvungira mu Murenge wa Bushekeri ntibazi niba ibaho kuko iterekanwa.

Ku karere ka Nyamasheke ntirerekwa abaturage kuva yagurwa.
Ku karere ka Nyamasheke ntirerekwa abaturage kuva yagurwa.

Muri irusange, biragoye kubona ahantu izi Televiziyo zahawe abaturage zarengeye ndetse n’impamvu yatumye zigurwa kuko zidakoreshwa.

Izi Televiziyo zaguzwe amafaranga y’u Rwanda asaga ibihumbi 550 buri imwe zishyirwa mu tugari. Mu mu Karere ka Nyamasheke hari utugari 68.

Rusizi

Bamwe mu baturage bo mu tugari dutandukanye two mu Karere ka Rusizi barimo Mukamana Daforoza na Ntirenganya Jean Baptiste, bavuga ko televiziyo bahawe na Leta mu tugari zitarangwa mu nyubako z’utugari twabo kuko batarazica iryera.

Mu kagari ka Kamashangi ahakirirwa abaturage Televiziyo ntibazi aho ibikwa.
Mu kagari ka Kamashangi ahakirirwa abaturage Televiziyo ntibazi aho ibikwa.
Mu kagari ka Kamurera ahakirirwa abaturage hagombye gushyirwa Televiziyo nta ntebe zibamo.
Mu kagari ka Kamurera ahakirirwa abaturage hagombye gushyirwa Televiziyo nta ntebe zibamo.
Mu Kagari ka Gihundwe aha niho abaturage bakirirwa ariko nta televiziyo ibamo.
Mu Kagari ka Gihundwe aha niho abaturage bakirirwa ariko nta televiziyo ibamo.
Mu Kagari ka Burunga hateguwe aho gushyira Televiziyo ariko ntiyigeze ihashyirwa.
Mu Kagari ka Burunga hateguwe aho gushyira Televiziyo ariko ntiyigeze ihashyirwa.

Ngororero

Mu Karere ka Ngororero hashyizwe Televiziyo 19, harimo 13 zashyizwe mu mirenge n’izindi 6 zashyizwe mu tugari 6 twari dufite umuriro w’amashanyarazi.

Isuzuma Kigali Today yakoze ryagaragaje ko hamwe na hamwe izo Televiziyo ari nzima kandi zikoreshwa rimwe na rimwe bitewe n’impamvu zitandukanye zahabereye, nk’ibiganiro byigisha abaturage guteka, isuku, kuboneza urubyaro n’ibindi, ariko ntizikoreshwa buri munsi.

Ku Murenge wa Ngororero Tereviziyo barayimanitse irakoreshwa.
Ku Murenge wa Ngororero Tereviziyo barayimanitse irakoreshwa.
Mu Murenge wa Muhanda Televiziyo yibera mu ikarito irebwa ku munsi mukuru.
Mu Murenge wa Muhanda Televiziyo yibera mu ikarito irebwa ku munsi mukuru.

Nyabihu

Mu Karere ka Nyabihu Televiziyo zaratanzwe zishyirwa ku mirenge ariko abaturage bavuga ko batazibona kuko abayobozi bazifungirana.

Aha ni ku Karere ka Nyabihu. Abaturage basanga ifungiranye ntibazi igihe ikoresherezwa.
Aha ni ku Karere ka Nyabihu. Abaturage basanga ifungiranye ntibazi igihe ikoresherezwa.

Rubavu

Mu Karere ka Rubavu Televiziyo zaratanzwe mu tugari twinshi no ku mirenge ariko iyo uhageze usanga zidahari. Hamwe na hamwe usanga aho zari zarashyizwe zarahakuwe, uretse ko hari n’utugari twazihawe tutagira umuriro bagahitamo kuzibika nko mu Murenge wa Bugeshi. Hari n’ahari umuriro udashobora kuzica iryera.

Akagari ka Nengo Mu mujyi wa Gisenyi ubona umugozi n'ameza ntubone Televiziyo.
Akagari ka Nengo Mu mujyi wa Gisenyi ubona umugozi n’ameza ntubone Televiziyo.
Akagari k'Amahoro aho kuhashyira Televiziyo bamanitse inyandiko zitanga inyigisho.
Akagari k’Amahoro aho kuhashyira Televiziyo bamanitse inyandiko zitanga inyigisho.
Mu murenge wa Gisenyi usanga hateguye neza ariko ntushobora kubona Televiziyo.
Mu murenge wa Gisenyi usanga hateguye neza ariko ntushobora kubona Televiziyo.
Mu murenge wa Gisenyi ahagenewe Televiziyo yarahakuwe ntawe uzi aho yajyanywe.
Mu murenge wa Gisenyi ahagenewe Televiziyo yarahakuwe ntawe uzi aho yajyanywe.
Ku karere ka Rubavu ngo Televiziyo ibikwa mu biro by'umuyobozi w'akarere.
Ku karere ka Rubavu ngo Televiziyo ibikwa mu biro by’umuyobozi w’akarere.

Televiziyo zashyizwe mu tugari n’imirenge n’akarere zagiye zigurwa ku biciro biri hejuru havugwa ko abaturage bagomba guhabwa amakuru y’ibibera mu bice bitandukanye mu gihugu, ariko kuva zagurwa henshi ntizigeze zerekwa abaturage.

Icyegeranyo cyakozwe n’abanyamakuru ba Kigali Today mu Ntara y’Uburengerazuba

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ABOBABITSE TEREVISION
BAHAWE NTABWO ARIMITAKO YOKUBIKUMANIKA MUNZU BAZIBAKE
ZIHABWE ABAZIKORESHA.

ALPHONSE yanditse ku itariki ya: 23-04-2015  →  Musubize

Rega ntago ibintu byose bakorwa mu ijuro rimwe ariko bizagenda bihagera gahoro gahoro

patrick yanditse ku itariki ya: 2-04-2015  →  Musubize

Flat iba ikenewe no rugo wana.

VSS yanditse ku itariki ya: 2-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka