Leta ibitse akabakaba miliyari 2RWf akomoka ku mitungo yasizwe na ba nyirayo

Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) itangaza ko ifite imitungo yasizwe na ba nyirayo (abandoned properties) yashyizwe mu mitungo icungwa na Leta.

Minisiteri y'ubutabera mu Rwanda niyo icunga imitungo yasizwe na ba nyirayo
Minisiteri y’ubutabera mu Rwanda niyo icunga imitungo yasizwe na ba nyirayo

Yves Muhire, umuyobozi w’ishami rishinzwe gucunga imitungo yasizwe na ba nyirayo muri MINIJUST, avuga ko Leta yafashe gahunda yo gucunga imitungo yasizwe na ba nyirayo igamije kwirinda amakimbirane yakomoka kuri iyo mitungo.

Akomeza avuga ko kuba umutungo w’umuntu ucungwa na Leta bitavuze ko Leta yawigaruriye, ko ahubwo iwumucungira mu gihe adahari igihe agarukiye ikawumusubiza ndetse ikanamusubiza n’amafaranga wabyaye.

Agira ati “Iyo ari umutungo ubyazwa umusaruro, ubyazwa umusaruro ya mafanga avuyemo kimwe cya kabiri cyayo akabikirwa nyirawo asigaye akifashishwa mu kuwitaho.”

Akomeza avuga ko mu mafaranga agenewe kuwitaho havamo ay’imisoro n’ayo gukomeza kuwubungabunga, nko kuwusana cyangwa se gusiga irange niba ari nzu n’ayo guhemba abakozi bawitaho.

Ati “Iyo nyirawo aje icyo gihe tumusubiza cya kimwe cya kabiri twamubikiye noneho tukanabarana, tukamwereka ayo twakoresheja mu kuwitaho muri cya kimwe cya kabiri kindi haba hari asigaye na yo akayasubizwa.”

Umutungo ufatwa nk’aho wasizwe na nyirawo iyo nyirawo yapfuye atagira umuzungura cyangwa yaragiye mu mahanga ku mpamvu izo ari zo zose nta muntu yasize mu buryo bwemewe n’amategeko uwumucungira.

Itegeko rigenga iby’imitungo yasizwe na ba nyirayo rivuga ko inzego z’ibanze zibarura iyo mitungo zigashyikiriza urutonde rwayo inama njyanama y’akarere.

Yves Muhire, umuyobozi w'ishami rishinzwe gucunga imitungo yasizwe na ba nyirayo muri MINIJUST
Yves Muhire, umuyobozi w’ishami rishinzwe gucunga imitungo yasizwe na ba nyirayo muri MINIJUST

Inama njyanama nayo ikabishyikiriza Minisiteri y’Ubutabera ari nayo ishinzwe gucunga imitungo yasizwe na ba nyirayo, ihagarariye Leta y’u Rwanda.

Muhire avuga kandi ko,MINIJUST icunga iyo mitungo ibifashijwemo na za komite zashyizweho kuri buri karere.

Ni ryari uwasize umutungo we ugacungwa na Leta awusubizwa?

Muhire avuga ko nyir’umutungo ashobora kuwusubizwa igihe yiyiziye akagaragaza ibyangombwa bigaragaza ko umutungo ucunzwe ari uwe.

Ashobora no guha umuntu ashaka ko amuhagararira, ibyangombwa by’uwo mutungo n’inyandiko imuha ububasha bwo kuwucunga (procuration).

Avuga ko ariko inyandiko yemewe itanga ububasha ari ikorewe imbere ya noteri kandi no ku baba mu mahanga muri z’ambasade habamo umuntu ushinzwe gutanga iyo serivisi.

Kugeza ubu itegeko rigenga imitungo yasizwe na ba nyirayo ntirigena igihe umutungo ushobora kumara usa n’utagira nyirawo winjirira mu mutungo bwite wa Leta.

Muhire avuga ko hari andi mategeko abiteganya aho umutungo umaze imyaka 30 wasizwe na nyirawo ushyirwa mu mutungo wa Leta.

Ati “Andi mategeko asanzwe ateganya icyo bita ubuzime cyangwa ‘prescription’, biteganya ko iyo imyaka 30 ishize nyir’ikintu adahari nta n’uwo yasigiye ububasha bwo kugicunga, gishobora kuba icya Leta.”

Mu mitungo yitwa ko yasizwe na ba nyirayo ngo harimo inzu, amasambu, ibibanza n’amatungo.

N’ubwo nta mibare ifatika y’imitungo yasizwe na ba nyirayo MINIJUST ifite kuko ngo ihindagurika umunsi ku munsi, Muhire avuga ko kugeza ubu irenga igihumbi ariko bigoranye kumenya agaciro kayo mu mafaranga.

Ati “Agaciro kayo urumva biragoranye kuko tutakoze igenagaciro rya buri mutungo ngo niturangiza duteranye tumenye ngo yose hamwe ingana gutya.”

Akomeza avuga ko ariko amafaranga amaze kuva mu kubyaza umusaruro iyo mitungo kugeza ubu akabakaba Miriyari 2RWf.

Ariko ngo agenda agabanuka kuko hari abaza bakabasubiza imitungo yabo bakabaha n’amafaranga yayikomotseho mu gihe yacungwaga na Leta. Kugeza ubu ababarirwa muri makumyabiri ngo bamaze gusubizwa imitungo yabo.

Imwe mu mitungo ishobora gutezwa cyamunara

Ibyo gushyira mu maboko ya Leta imitungo yasizwe na ba nyirayo ikaba ari yo iyicunga byatangiye kumvikana mu Ukwakira 2015 ari na bwo hasohotse itegeko rigena uko bizajya bikorwa.

Icyo gihe mu mitungo yashyizwe mu majwi cyane, harimo n’inzu y’ubucuruzi yitwa UTC iri mu Mujyi rwagati y’umunyemari Tribert Rujugiro Ayabatwa, umaze igihe kinini yaruhunze u Rwanda.

UTC kuri ubu iri ku rutonde rw’imitungo y’abantu 13 ikigo cy’u Rwanda cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) gishaka guteza cyamunara kubera imisoro.

Ariko MINIJUST ivuga ko ibyo kuyiteza cyamunara ntaho bihuriye n’imitungo yasizwe na ba nyirayo kuko UTC ngo ari iya kompanyi y’abantu benshi naho Rujugiro akaba umwe mu banyamigabane.

Muhire agira ati “UTC yo ntacyo nayivugaho kuko si twe tuyicunga. UTC ni iy’abantu benshi Rujugiro akaba umwe mu banyamigabane bayo, igice cy’uwo udahari ni cyo gifatwa nk’icyasizwe na nyiracyo.”

UTC yose ngo ntabwo icungwa na Leta kuko ngo ni iy'abantu benshi. Igice cya Rujugiro udahari ngo ni cyo gicungwa na Leta
UTC yose ngo ntabwo icungwa na Leta kuko ngo ni iy’abantu benshi. Igice cya Rujugiro udahari ngo ni cyo gicungwa na Leta

MINIJUST kandi na yo yemeza ko nta bukangurambaga bwigeze bukorwa bwo gusobanura ko imitungo idafite ba nyirayo ifatirwa ikajya icungwa na Leta.

Ati “Itegeko rirahari risobanura uko imitungo yasizwe na ba nyirayo icungwa kandi buri muntu wese asabwa kumenya amategeko.”

Akomeza avuga ko mu gushyira umutungo w’umuntu mu mitungo icungwa na Leta, Leta itita ku kumenya icyaba cyaratwaye umuntu n’aho ari.

Icyo isaba abantu ni ukumenya amategeko bakamenya ko niba ugiye ugira uwo usigira ibintu byawe mu buryo bwemewe n’amategeko.

Ati “Kuko ibingibi bikuraho ya makimbirane yose, abantu bashobora kuyiyitirira, abantu bashobora kurya imitungo itari iyabo.

Ubu buryo bwose rero ni uburyo bwo kurinda imitungo abantu bayigabiza cyangwa se bayikoresha mu buryo ba nyirayo bakabaye bayikoresha.”

Mu gihe ibintu by’imitungo yasizwe na ba nyirayo byatangiye kumvikana mu myaka ibiri ishize, Muhire avuga ko mu gihe umutongo waba waratangiye gucungwa na Leta ufite ibibazo by’imisoro, hakurikizwa amategeko asanzwe agena uko imisoro itangwa.

Ati “Iyo mitungo iyo icunzwe muri ubwo buryo, komite ziyicunze ziba ziyicunze mu izina rya ba bantu badahari. Ni ukuvuga ngo rero iyo umutungo usanzweho ikibazo cy’imisoro, ibiwukorerwaho ni nk’ibyawukorerwaho na nyirawo ahari.

“Iyo haje kwishyuza imisoro, ntabwo bareba ngo ni nde ucunga uriya mutungo ahubwo bareba icyo itegeko riteganya ku muntu udatanga imisoro. Ntabwo Leta ishobora kwitambika rero ngo ivuge ngo uyu mutungo ucungwa nk’umutungo wasizwe na nyirawo.”

Akomeza agira ati “Icyakorwa nyirwawo ahibereye ni cyo gikorwa. Niba ari ukuwuteza cyamunara, niba ari ugushaka ubundi buryo umusoro wakwishyurwamo, ni cyo gikorwa.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ibyo uyu mugabo avuga harimo confusion. Ni gute Leta yakwemeza ko umuntu adahari ariyo imucungira umutungo, ikaba imubikiye amafranga ava muri uwo mutungo; yananirwa gutanga umusore wa RRA umutungo w’ umuntu ugatezwa cyamunara. Urugero UTC. Iriya nzu ikorera amafranga menshi cyaneee, acunzwe n’abakozi bashyizweho na Leta; ni gute mwadusobanurira ko iri kuri list y’ibizatezwa cyamunara kubera umusoro? ??? Abajyanama ba leta mu by’amategeko bakwiye gutanga inama imisoro ikishyurwa naho ubundi kuyigurisha ngo ntiyishyura imisoro nta yindi nyungu izavamo usibye guha igihugu isura mbi. Kuko n’umwana yahita abona ko ikibazo atari imisoro yabuze ahubwo hari ikibyihishe inyuma

umusaza yanditse ku itariki ya: 15-06-2017  →  Musubize

Uremewe Musaza!

Rimwe Ariane l’ETA ifata 1/2 ikita ou mutungo harimo n’imisoro!

Ubundiati ibirarane!
Hinjiyeangahe, imisoro yariangahe kandi hishyuwe imisoro y’angahe?

Otherwise imibare ivuga kuruta test.

Mulume yanditse ku itariki ya: 2-08-2017  →  Musubize

None kuki abo batasorera iyo UTC?

Dodos yanditse ku itariki ya: 15-06-2017  →  Musubize

GUKIRA ni byiza,ariko gukira cyane,akenshi bitera ibibazo.Niyo mpamvu buli gihe YESU yasabaga abantu gushaka imana,aho kwishakira ubutunzi gusa.Ikibabaje nuko abantu badashaka kumva iyo nama.Abantu bashaka imana,bakayikorera,ni bake cyane.Jye nkunda baliya bantu bajya mu nzira bakabwiriza abantu kugirango bashake imana.Ubukire akenshi koko buteza ibibazo.Ikindi turabusiga tugapfa.YESU yijeje abantu bashaka imana ko azabazura ku munsi wa nyuma.

GISAGARA Alphonse yanditse ku itariki ya: 15-06-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka