Iyo atagira Gatagara ubu aba agikambakamba

Ndikubwimana Jean Baptiste ashimira cyane ikigo cya Gatagara yagezemo yaramugaye amaguru yombi, ariko akaragorwa agashobora kugendera ku mbago none ubu akaba akora akibeshaho.

Ndikubwimana Jean Baptiste ngo arashima cyane ikigo cya Gatagara cyatumye aba uwo ari we ubu
Ndikubwimana Jean Baptiste ngo arashima cyane ikigo cya Gatagara cyatumye aba uwo ari we ubu

Uwo musore ufite imyaka 33 ukomoka mu Karere ka Musanze, avuga ko yageze muri kigo cya Gatagara ya Nyanza mu 1991, akambakamba kubera ubumuga yatewe n’imbasa, ariko abaganga baza kumubaga ndetse baranamugorora abasha kugendera ku mbago, aboneraho no gutangira kwiga.

Amashuri abanza n’ayisumbuye yayigiye muri icyo kigo, kuri we ngo Gatagara ahafata nko mu rugo kubera ibyiza yahaboneye.

Agira ati “Hano i Gatagara mpafata nko mu rugo kuko nabanje kuhavurirwa mu gihe cy’amezi icyenda, ndaharererwa, mpigira amashuri abanza n’ayisumbuye.

Mu yisumbuye nize Laboratoire (gupima indwara) nyuma nkomereza muri INES Ruhengeri mpakura impamyabushobozi ya A1 muri iryo shami n’ubundi”.

“Sinahagarariye aho kuko n’ubu nkomeje kwiga muri iyo kaminuza, nkaba mfite intego yo kuzagera kuri ‘Masters’ kuko numva mbishoboye”.

Bita ku bana bafite ubumuga butandukanye
Bita ku bana bafite ubumuga butandukanye

Iyo ureba Ndikubwimana ubona ahora yishimye, aba yisekera cyane cyane iyo ari kumwe na bagenzi be bareranywe i Gatagara, akavuga ko ashimishwa n’uko yakorewe ibitangaza kuko ubu ashobora guhagarara, akagenda atari azi ko byashoboka.

Kuri ubu Ndikubwimana akora ku kigo nderabuzima cya Bisate, aho akora agahembwa nk’abandi, agashimira ababigizemo uruhare bose.

Ati “Nk’ubu sinajyaga ntekereza ko hari icyo nakwimarira,none kubera amashuri nize,ubu n’abandi barankenera nkabafasha. Ndashimira cyane ikigo cya Gatagara cyamvuye nkanashimira Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yita ku bafite ubumuga ndetse bakaba batagihezwa”.

Avuga kandi kugeza ubu,yashoboye kwiyubakira inzu abamo hafi y’aho akorera ndetse akaba yaranafashije umuvandimwe we kubona ibikenerwa mu ishuri kugeza arangije amashuri yisumbuye.

Ndikubwimana kandi agira inama ababyeyi bahisha abana babo bafite ubumuga, ko babagaragaza kuko ari ukubahemukira cyane ko ubuvuzi buhari.

Ati “Nta mubyeyi wakagombye guterwa ipfunwe n’uwo yabyaye ngo ni uko afite ubumuga akamuhoza mu gikari. Nibatinyuke babashyire ahabona, bahabwe ubufasha, bavurwe cyane ko nk’ibi bitaro twungutse bizajya bigendera kuri gahunda ya Leta, kwivuza ntibizongera guhenda”.

Arongera ati “Umuntu ni uw’igiciro kinini. Kumuhisha umwima amahirwe ye yo kuvurwa ni ukumuhemukira ndetse ni no kwihemukira kuko utaba uzi icyo azaba cyo. Nk’ubu nakagombye kuba mbayeho kubera abandi cyangwa nsabiriza ariko si ko bimeze kuko nibeshejeho”.

Ikigo cya Gatagara cyareze Ndikubwimana cyagizwe ibitaro byihariye bizajya bivura bikanita ahanini ku bafite ubumuga bw'ingingo
Ikigo cya Gatagara cyareze Ndikubwimana cyagizwe ibitaro byihariye bizajya bivura bikanita ahanini ku bafite ubumuga bw’ingingo

Avuga kandi ko muri we,afite igitekerezo cyo kuzafasha abandi bababaye nabona ubushobozi, kuko ngo ineza yagiriwe atabasha kuyitura abayimugiriye cyane ko ngo hari abatakiriho nka Padiri Fraipont Ndagijimana washinze ikigo cya Gatagara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndabashimiye kuba mwarasuye uyu mugabo mukaganira tukabasha kubona ubuhamyabwe,mfite umwana yabanje kugira akaguru kihinnye mujyana muri kine(prive) baramugorora,ukuguru kumaze kurambuka nyuma yamezi 3 ukuboko nako guhita kwihina nakwakuguru kuba guto nsubirayo nkamezi abiri mba ndashiriwe,ubu ari murugo,murakoze kubwubu buhamya mbonye,nzajya kubaza igatagara uko ibiciro bihagaze,NB:mwazadusuriye nibyo bigo bikora ubugororangingo tukagira amakuru afatika kuribyo! Murakoze.

Marchello yanditse ku itariki ya: 14-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka