Byinshi ku bantu bakoresha imoso bafatwa nk’abadasanzwe

Abantu batandukanye bakoresha imoso batangaza ko bahura n’ibibazo bitandukanye mu buzima, bituruka ku kuba bafatwa nk’abadasanzwe cyangwa se nk’abafite ikibazo.

Mu Rwanda usanga abandikisha akaboko kw'imoso hari ibibagora gukoresha kuko bitagenewe imoso.
Mu Rwanda usanga abandikisha akaboko kw’imoso hari ibibagora gukoresha kuko bitagenewe imoso.

Ku isi yose, abantu bakoresha imoso babarirwa muri 16%. Mu rwego rwo kugaragaza ingorane bene abo bantu bahura nazo, mu isi yihariwe n’abantu bakoresha indyo, hashyizweho umunsi mpuzamahanga wahariwe abakoresha imoso, wizihizwa ku itariki ya 13 Kanama buri mwaka.

Mu Rwanda naho abakoresha imoso barahari nubwo nta mubare wabo nyawo uzwi. Bamwe mu bemeye kuganira na Kigali Today bahamya ko bakoresha ukuboko cyangwa ukuguru kw’imoso mu buryo bubabangukiye.

Ariko bagahuriza ku kuba mu mikurire yabo baragiye bafatwa nk’abantu badasanzwe cyangwa se nk’abafite ikibazo. Ku buryo hari n’abahatiwe kwandikisha indyo ku ishuri.

Ndagijimana Robert, w’imyaka 25, avuga ko yatangiye amashuri abanza mu mwaka wa 1998. Icyo gihe mwarimu wamwigishaga ngo yabonye yandikisha imoso atangira kumukubita, kugeza igihe amenyeye kwandikisha indyo.

Perezida Obama yandikisha ukuboko kw'imoso.
Perezida Obama yandikisha ukuboko kw’imoso.

Agira ati “Byambayeho nyine ngitangira barabimbuza (kwandikisha imoso), nkazajya nkoresha indyo bampatiriza, nyine nza kubicikaho kubera inkoni no kumbwira nabi…mu kwandika ngakoresha indyo ariko mu bindi mu buzima busanzwe ngakoresha imoso.”

Gusenga Hachim nawe w’imyaka 31, avuga ko we akoresha imoso n’indyo mu bintu bitandukanye. Gusa ariko ngo mu gukina umupira w’amaguru, guhinga n’indi mirimo itandukanye yo mu rugo ayikoresha imoso.

Akiri muto, iyo yakoraga iyo mirimo ngo abantu babibonaga nabi, bumva ko atayikora neza, kugeza ubwo bamwise “Kamoso”.

Ati “Hari uturimo two mu rugo umuntu akoresha amaboko, naba ndi gukora nkoresha nk’imoso, mama akambwira ‘ubwo urakora ute, ubwo urabona ukuboko uri gukoresha, wakora ikintu kigacamo! Twaba turimo guhingana akambwira ati ‘jya hano wowe ukoresha imoso!”

Uretse gusa sosiyete yo mu gihe cyashize yabifataga nk’ikibazo. Bakomeza bavuga ko kuri ubu sosiyete isigaye ibona gukoresha imoso ari ibintu bisanzwe kuko ngo nta n’umwana ugikubitwa kubera ko ari yo yandikisha.

Ni iki gitera gukoresha imoso?

Lionel Messi akinisha ukuguru kw'imoso.
Lionel Messi akinisha ukuguru kw’imoso.

Prof. Sezibera Vincent, waminuje mu bijyanye n’imyitwarire ya muntu (Psychologist), akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, avuga ko gukoresha imoso bishobora guterwa n’impamvu zitandukanye zirimo ibijyanye n’imikorere y’umubiri w’umuntu ndetse n’ibijyanye n’uburyo umuntu yitwara muri sosiyete.

Ku bijyanye n’imikorere y’umubiri w’umuntu ngo ubwonko bw’umuntu bufite ibice bibiri icy’iburyo n’icy’ibumoso. Ibyo bice byombi bifite ukuntu bikorana mu gushyira ku murongo ibikorwa cyangwa imyitwarire y’umuntu.

Igikorwa gikozwe n’ukuboko kw’ibumoso, ubutumwa bwo gukoresha uko kuboko buba bwaturutse mu gice cy’iburyo cy’ubwoko, nk’uko igikozwe n’ukuboko kw’iburyo kiba cyaturutse mu gice cy’ubwonko cy’ibumoso.

Iyo havutse ikibazo muri uko gushyira ku murongo imyitwarire y’umuntu, ushobora gusanga umuntu akoresha ukuboko kumwe (igice kimwe cy’ubwonko) ntashobore kuba yakoresha imoso n’indyo ahubwo agakoresha gusa imoso gusa, nk’uko Prof. Sezibera abitangaza.

Yongera ho ko ku bijyanye n’uburyo umuntu yitwara mu muryango, gukoresha imoso bishobora guterwa no kwigana. Umwana ashobora gutangira yigana bagenzi be cyangwa abandi bantu bakoresha imoso nyuma ukazasanga atagishoboye kubivamo.

Gukubita umwana kuko akoresha imoso ni bibi

Prof. Sezibera akomeza avuga ko gukubita umwana kuko yandikisha imoso atari umuti, ahubwo ngo birushaho kumutera ibibazo ntiyigirire icyizere. Kuba ngo umwana yakwandikisha imoso ntaho bihuriye no kuba atazagira icyo yimarira mu buzima.

Akomeza avuga ko ahubwo uburyo umuryango ufata uwo mwana ari byo bishobora kumugiraho ingaruka mbi mu buzima.

Ati “Kuba wafata inkoni ukamukubita cyangwa se bagenzi be bakamuseka urumva ko hazamo ikintu cyo kugira isoni, ikimwaro (humiliation), umwana ntabe yagira ubushobozi bwo kwigaragaza mu bandi.”

Yongera ho ko ibyo bishoboka gutuma umwana wakoreshaga imoso ari umuhanga bimuviramo kuba umuswa atari uko adafite ubwenge ahubwo ari uko yagize ikimwaro aterwa na bagenzi be bamuseka.

Hari ibihugu bihana abagaragaje ko bakoresha imoso

Urubuga randomhistory.com ruvuga ko ubushakashatsi butandukanye bwagaragaje ko abakoresha imoso bagaragara cyane mu bantu b’igitsina gabo kurusha ab’igitsina gore.

Urwo rubuga rukomeza ruvuga ko mu bihugu byinshi by’Abayisilamu bibujijwe kurya ukoresheje ukuboka kw’imoso. Kuko ari ko bakoresha bisukura, bavuye mu bwiherero.

Ikindi kandi ngo kugaragaza ko ukoresha imoso mu ruhame, bihanwa n’amategeko muri bimwe mu bihugu by’Abayisilamu harimo Saudi Arabia.

Mu idini ry’Abayahudi n’Abakristu, ukuboko kw’iburyo ni ko gukoreshwa mu bintu bitandukanye.

Nko mu Banyagatolika n’Abangilicani, umupadiri cyangwa umupasiteri agomba gutanga umubiri wa Kristu akoresheje ukuboko kw’iburyo. Uwakiriye nawe, akawakiriza ukuboko rw’iburyo.

Ibindi bimenyetso Pasiteri cyangwa Padiri akora nko mu gutanga umugisha, abikoresha ukuboko kw’iburyo, ngo kuko kugaragaza ukuboko kw’Imana.

Ikindi ngo ni uko ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza yitwa St. Lawrence University yo muri New York, muri Amerika, bwagaragaje ko abantu bakoresha imoso bagira ubwenge buri hejuru kurusha abakoresha indyo. Kuko ngo n’abahanga babayeho ku isi barimo Albert Einstein, Isaac Newton, nabo bakoreshaga imoso.

Ibyo ngo bikaba byashimangirwa n’uko guhanahana ubutumwa hagati y’igice cy’iburyo cy’ubwonko n’icy’ibumoso, byihuta cyane ku bantu bakoresha imoso.

Bivuze ko ubutumwa butangwa byihuse, bigatuma abakoresha imoso babasha gukora ibintu byinshi vuba, kandi bagakoresha ibyo bice byombyi by’ubwonko icyarimwe mu buryo bworoshye.

Ikindi kandi, ngo muri rusange abantu bakoresha imoso bagorwa cyane no gucuranga gitari, gukoresha umukasi, n’ibindi bikoresho byinshi byagenewe abakoresha indyo.

Ibyamamare bitandukanye bikoresha imoso

  Barak OBAMA: Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA)
  David CAMERON: Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza
  Lionel MESSI: Umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Argentine
  EMINEM : Umuraperi wo muri USA
  Bill GATES: Umuhanga mu bijyanye na Mudasobwa wo muri USA
  Angelina JOLIE: Umukinnyi wa Filime wo muri USA

N’abandi nka Oprah Winfrey, Fidel Castro, Baden-Powell, Charlie Chaplin na Bin Laden.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

Mwiriwe nanje ndi nyaruguru, gusa nanje ndishimye cyane kuko nkubu mfite imyaka 18 guhera muri p1 nandikisha imoso ariko ntago byanyoroheye kuko nageze muri p3 nibwo batangiye kureba abantu bandikisha imoso bakabakubita rero njewe byaranze nkomeza nyikoresha kuko ubu ikintu cyose nkoze nkoresha imoso kuko iyo ndi gukina umupira usanga abantu babishima ngo ndi kurwego rwiza ndishimye cyane rero kuba hari ibyamamare dufatanije gukoresha ukuguru cg ukuboko ni ibyishimo bikomeye cyane

Ndihokubwayo denis yanditse ku itariki ya: 31-08-2023  →  Musubize

woow ndishimye cyane nge nkoresha imoso uretse kwandika gusa ibindi nkoresha imoso nkiyo ndi gukora ikintu baba bambwira ngo babona ndi gikora bucye kuburyo bambwira ngo mbireke ariko nkumva ntako mba nagize thank you

aliane umugiraneza yanditse ku itariki ya: 15-05-2023  →  Musubize

Ooooh! Kuva ndumwana nakoreshaga imoso ukuboko nukuguru.gusa niga mumwaka3 wamadhuri abanza, nibwo numvise ko muyindi myaka yohejuru bakubitwa kubera ko bandikisha imoso. Icyo gihe natangiye guska uko nazabyishakamo.ngenda mbimenyera
Gusa icyo gihe namaze umwaka wose ntiga neza, bituma nsindwa.
Gusa naje kumenya kwandika nindyo arko nicyo cyonyine indyo yange ishoboye gusa kurubu.
Ibindi byose nkoresha ukumoso.
Gusa ngewe mbona biri comfort cyane kuburyo ntiyumvisha impamvu twakubitwa.ikindi kd ntago twirenye.
Kuba waba munzira wenyine ntibivuze ko wayobye.
Nsuhuje abandi mwese mukoresha imoso nukuri.
Murakoze!!!!!😂

Charles yanditse ku itariki ya: 5-02-2023  →  Musubize

Mwiriwe najye nkoresha imoso akaboko nakaguru gusa jye nagize amahirwe ababyeyi bajye babujije mwarimu kunkubita arko harumunsi nasangiye na uncle arantuka cyane ngo ndarisha imoso sinzabyibagirwa narishije indyo ibiryo byose mbimarira hasi.igitekerezo kuririya tariki bashize hejuru yumunsi wacu ntitwahura tugasangira nkaba kamoso tukanapanga nibindi nka association ivugira abana bavuka bakoresha imoso.murakoze ubyifuza yanyandikira kuri WhatsApp 0786787506

B sam yanditse ku itariki ya: 5-07-2019  →  Musubize

cyera nyirumwana hari uncle wange yankubitiraga kurisha ukuboko kwimoso ariko m`ubuzima numvaga ntakundi kuboka nashobora gukoresha cyangwa ukuguru kugeza nubu mubikorwa byaburi munsi ntakundi kuboko kwinryo nashobora gukoresha ariko kubera babimatirizaga ubushobora kurisha ukuboko kwiburyo

geofrey yanditse ku itariki ya: 12-10-2018  →  Musubize

Uzi ukuntu ngitangira primaire bampambiriye akaboko kakamoso mu mugongo ngo ntakandikisha kakaza gucika ibisebe kubera kukaboha no kugakubuta.Abanyakamoso twize nabi ari agahinda kose.Isaha yo kujya kwiga nayifataga nkisaha mbi kuko nahitaga nitegura gukubitwa umunsi wose.

Claire yanditse ku itariki ya: 15-08-2018  →  Musubize

shaaa meet mwe mwize nyuma yajenocid ubanza mwarasanze batagikubita.njye kwishuri barankubitaga ngo nandikisha imoso.
namenye kwandikisha indyo ngeze muwakane.nari meze nkigicibwa kwishuri.mubusanzwe imirimo yose nyikoresha imoso.

schadrack yanditse ku itariki ya: 13-08-2018  →  Musubize

reka njewe inkoni naraziriye no gushinyagurirwa ngo ndarya na shetani kubera gukoresha umoso kwandika ko wagirango n utunyoni twagenderaga kurupapuro kwandika gutera umupira kurwana byose n ubumoso

Abdullah Mohamed yanditse ku itariki ya: 25-12-2017  →  Musubize

Nanjye nandikisha imoso ariko mbabazwa nabantu bavugako ari ubumuga nkubundi bwose busanzwe, ikindi kandi nkababazwa nabandi bantu bakubita kandi bakazengereza abana babyirutse bagaragaza ko bakoresha akaboko kimoso, Byarambabaje ubwo natangiraga amashuri yanjye nkakubitwa, nkitwa umuswa, rimwe na rimwe sinkosorwe kuko nabaga nabigoramishije nkoko umwana wese abigenza iyo yiga kwandika. ibyo byose bikaba byaranteye kudindira numashuri. kubwange mbifata nkihohoterwa.
1. Ndifuza ko Minisiteri y’uburezi yashyiraho itegeko rirengera abana bakubitwa bazirako bandikisha imoso.
2. Ndashishikariza abarezi, ababyeyi kwita kuri abo bana nkabandi bose kuko bubabuza gukoresha akaboko kabo (imoso) ari ukubangamira imikurire ndetse nimikorere yubwonko bwabobana, bakamenyako ibyo bituruka kuko baremwe atari ubumuga nkuko bamwe babivuga.

Ngendahimana Theogene yanditse ku itariki ya: 1-04-2017  →  Musubize

Mwicecekere ntabwo muzi izo nakubiswe ngo nandikisha nkanarisha imoso. Banjyanaga no kuba kwa Parrain ngo ariwe unkubita. Gusa byangizeho ingaruka nanjye mbyiyumvamo kuko nandika umukono usomeka ariko mubi ku jisho...

Chriss yanditse ku itariki ya: 13-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka