Amajyaruguru: Gutanga ku musaruro wabo ngo byazamuye umubare w’abana barira ku ishuri

Gahunda yo kugaburira abana ku ishuri izwi nka “School Feeding” mu rurimi rw’Icyongereza yatangiye muri 2014 mu turere tw’Intara y’Amajyaruguru ngo iragenda neza ugereranyije na mbere kuko78. 1 % by’abanyeshuri bo muri iyo ntara ubu bafatira ku ishuri ifunguro rya saa sita ngo bikabafasha gukurikira amasomo yabo neza bakabona n’umwanya wo kuruhuka no gusabana hagati yabo.

Gusangirira ku ishuri ngo bifasha abanyeshuri no gusabana hagati yabo.
Gusangirira ku ishuri ngo bifasha abanyeshuri no gusabana hagati yabo.

Nubwo iyi gahunda ishimwa ariko ngo iracyafite ikibazo cy’ibikorwaremezo nk’ibikoni, inzu zo kuriramo n’ibikoresho byo mu gikoni ndetse n’ubushobozi buke bw’imwe mu miryango idashobora kubonera abana amafaranga cyangwa ibindi byabafasha kurya nk’abandi saa sita.

Musanze

Abana biga muri 9 na 12 YBE (uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12) ngo bagiraga ikibazo cyo kwiga nyuma saa sita bashonje ariko kuva gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku ishuri yatangira ngo yabarinze gusinzirira mu ishuri kubera inzara none babasha gukurikira amasomo neza.

Ndiramiye John, Umuyobozi Wungirije w’Ikigo cy’Amashuri cya Cyabagarura mu Murenge wa Cyuve avuga ko abanyeshuri bagera ku ishuri saa kumi n’ebyiri n’igice za mugitondo bagataha hafi saa cyenda.

Abanyeshuri barya ku ishuri saa sita ngo bibasha kwiga neza.
Abanyeshuri barya ku ishuri saa sita ngo bibasha kwiga neza.

Yemeza ko cyari ikibazo gikomeye ku banyeshuri n’abarezi babo kuko abana biga bashonje ntibabashe kwiga neza.

Abanyeshuri baganiriye na Kigali Today bahuriza ku kuba iyi gahunda ibafashije cyane mu myigire yabo.

Nyuma yo gufungura ngo babona umwanya wo gukina no gusubira mu masomo kandi mbere ntibyagaho bavaga kurya basiganwa n’amasaha kugira ngo badakererwa.

Icyakora abo bana bagaragaza ko amafunguro bahabwa atabahaza ariko ngo basanga ahwanye n’amafaranga batanga bemeza ko adahagije.

Mu banyeshuri 680 biga kuri iryo shuri gusa abagera kuri 250 ni bo barya ku ishuri buri wese agatanga ibihumbi bitanu ku kwezi.

Ayo mafaranga ngo ni make kubera ubushobozi buke bw’ababyeyi akaba adatuma abana bagaburirwa ibiryo bihagije banabahindurire.

Nzigira Fidele, Umukozi ushinzwe Uburezi mu Karere ka Musanze avuga ko iyi gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku ishuri bari ku gipimo cya 81%.

Avuga ko asanga igenda neza mu mirenge y’icyaro kurusha mu mujyi kuko ababyeyi bose batanga ibyo bejeje bikagaburirwa abana.

Mu mujyi abana benshi bacyajya kurya iwabo bitewe n’uko ababyeyi babo batizera uko amafunguro ategurwa ku ishuri kuko hakiri ikibazo cy’ibikoresho byo guteka n’aho kubitekera; nk’uko Nzigira yakomeje abishimangira.

Burera

Ku kibazo cy’ubushobozi buke bwa bamwe mu babyeyi batabasha kubona amafaranga yo kwishyura amafunguro yo ku ishuri, abanyeshuri biga mu Kigo cy’Amashuri cya Butete kiri mu Murenge wa Cyanika, mu Karere ka Burera, batangaza ko gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku ishuri yagenda neza kurushaho ari uko Leta ifashije abanyeshuri batishoboye na bo bakajya babona amafaranga basabwa y’ifunguro.

Abanyeshuri baga mu Kigo cya Butete mu Karere ka Burera na bahamya ko school feeding yabafashije mu myigire yabo.
Abanyeshuri baga mu Kigo cya Butete mu Karere ka Burera na bahamya ko school feeding yabafashije mu myigire yabo.

Abanyeshuri bahiga bahamya ko iyo gahunda yabafashije cyane mu myigire yabo kuko mbere itarajyaho ngo bigaga kuva mu gitondo saa moya bakageza saa munani z’umugoroba inzara yabishe ntibabashe gukurikira amasomo ahubwo bagasinzira.

Ipura imwe igura amafaranga 250 bakuba n’iminsi y’igihembwe cyose ngo bishyura amafaranga agera ku bihumbi 17 na 500.

Ayo mafaranga ngo si buri wese uyabona, abanyeshuri batabasha kuyabona bahamya ko bituma batiga neza. Ngo barya rimwe na rimwe, ubundi bagataha batariye.

Aba banyeshuri basaba ko bajya bahabwa ubufasha na Leta nk’uko bigenda kuri gahunda y’ubwisungane "magirirane" mu kwivuza buzwi nka MUSA.

Manishimwe Claudine, umwe muri abo banyeshuri agira ati “Ntabwo mbona amafaranga yo kwishyura ariko nyine baha igihe umuyobozi w’ikigo angiriye imbabazi nkiga, umunsi umwe nkarya undi sinige. Nyine ni ukwiga ntize.”

Buregeya Paul, Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri cya Butete atangaza ko abanyeshuri bose uko ari 757 barya ku ishuri.

Abatishoboye barimo ngo ku bufatanye bw’ubuyobozi bw’Akarere ka Burera ndetse n’ubw’ikigo babagenera ubufasha.

Abandi bo bakumvikana n’ababyeyi babo bakajya bazana ibyo bejeje, byaba ibirayi cyangwa ibishyimbo, bisimbura amafaranga basabwa kwishyura.

Abanyeshuri batishoboye ngo bumvikana n'ubuyobozi n'ababyeyi bakajya bazana ku byo bejeje bisimbura amafaranga.
Abanyeshuri batishoboye ngo bumvikana n’ubuyobozi n’ababyeyi bakajya bazana ku byo bejeje bisimbura amafaranga.

Ababyeyi b’abanyeshuri biga muri 12YBE bavuga ko gahunda ya “School Feeding” ifasha abana babo kwiga.

Gusa ariko ngo ababyeyi batishoboye bagorwa no kubona amafaranga yo kwishyurira abana babo na bo basaba ko Leta ubufasha.

Gahunda yo kugabura abana ku ishuri imaze gutera imbere mu Karere ka Burera kuko bari ku gipimo cya 81.9% nk’uko bitangazwa na Musabwa Eumene ushinzwe Uburezi muri ako karere.

Gakenke

Nubwo Akarere ka Burera n’aka Musanze bigaragara ko gahunda yo kugaburira abana ku ishuri hari aho igeze ariko Akarere ka Gakenke ko karacyari inyuma.

Ibikoresho byo gutwaramo ibiryo ngo biracyari ikibazo ku bigo by'amashuri yo mu Karere ka Gakenke.
Ibikoresho byo gutwaramo ibiryo ngo biracyari ikibazo ku bigo by’amashuri yo mu Karere ka Gakenke.

Nk’uko imibare dukesha akarere ibigaragaraza, ngo 67% by’abanyeshuri bo muri ako karere ni bo bafata ifunguro ku ishuri gusa.

Urwunge rw’Amashuri rwa Nemba i muri iki gihembwe cya gatatu mu banyeshuri 528 biga muri icyo kigo abagera 480 ni bo bafatira ifunguro ku ishuri.

Abadafata amafunguro batanga impamvu z’ubushobozi buke bw’ababyeyi babo.
Kugira ngo umunyeshuri yemererwe gufata ifunguro ni uko atanga amafaranga ibihumbi 10 ku gihembwe.

Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Nemba I, Protogene Nshimiyimana, agira ati“Twifuza ko ababyeyi bafite abana batarya bagombye kubyumva nk’inshingano, hanyuma ufite ikibazo akatwegera kugira ngo dushakire hamwe icyakorwa kuko hari ibyakorwa byinshi.”

Mu byo bashobora gukora byasimbura amafaranga nk’uko Nshimiyimana akomeza abivuga harimo guhinga imboga, guteka n’ibindi.

Abana n’ababyeyi babo bemeza ko gahunda yo kugaburira abana ku ishuri ifite akamaro kuko biga neza bitandukanye na mbere wasangaga bataha ku gicamunsi bashonje ku buryo amasomo ya nyuma yabagoraga.

Frodouard Hakorimana yiga mu mwaka wa gatandatu, abishimangira muri aya magambo “nyuma ya sa sita iyo maze gutera imyaka (kurya) ninjira mu ishuri nyine mfite courage (imbaraga) nkakurikira mwarimu mbese nkanakora etude nk’ibintu bisanzwe.”

Mu gihe bamwe baba barya abatarishyuye amafaranga y'ifunguro usanga bicaye ukwabo bategereje ko barangiza.
Mu gihe bamwe baba barya abatarishyuye amafaranga y’ifunguro usanga bicaye ukwabo bategereje ko barangiza.

Nubwo abanyeshuri bafata ifunguro rya sa sita ku ishuri bavuga ko bibafasha kwiga neza ariko ku rundi ruhande abadafite ubushobozi bwo kurya ifunguro usanga bagira ikibazo cyo gusinzira mu ishuri ntibakurikire ibyo mwarimu abigisha; nk’uko byemezwa na Jean Claude Tuyisenge wiga mu wa gatandatu.

Gicumbi

Kutarya ku ishuri ngo si ibya hamwe gusa kuko na bamwe mu banyeshuri bo ku Rwunge rw’Amashuri rw’ Inyange ruherereye mu Murenge wa Byumba ho mu Karere ka Gicumbi bavuga ko bafite icyo kibazo bitewe n’ubushobozi buke bwo mu miryango yabo.

Abanyeshuri bamwe baba baryamye mu byatsi abandi bari kurya.
Abanyeshuri bamwe baba baryamye mu byatsi abandi bari kurya.

Umurerwa Liliane ni umunyeshuri uvuga ko mu masaha ya mu gitondo biga neza ariko ngo usanga kubera inzara yo mu masaha ya nyuma saa sita bahura n’ikibazo cyo kutiga neza kubera ko ababyeyi basabwa amafaranga ntibabasha kuyabona kuko bafite abandi bana 3 biga mu mashuri yisumbuye.

Nkundimana Jean de Dieu we avuga ko iyo bagenzi be bagiye kurya we areba aho abagiye gutemberera kugira ngo bitamutera umutima mubi wo kururumba adafashe ifunguro rya saa sita hamwe n’abandi.

Abana bafata ifunguro rya saa sita na bo babwiye Kigali Today ko iyo babona bagenzi babo basinzirira mu ishuri batariye bumva bitabanejeje bityo bakumva hagira ubundi buryo ubuyobozi bw’ikigo bwakoresha abandi bana badafite ubushobozi bwo kwishyura amafunguro na bo bakabasha kurya ku ishuri; nk’uko Ineza Jackson abivuga.

Agira ati “Turya abandi barimo basinzirira mu byatsi aho baba baryamye kubera inzara natwe twumva bitubabaje.”

Ku Kigo cy’Amashuri cya Kageyo na ho uhasanga abana batabasha kubona amafaranga ibihumbi 12 byo kwishyura amafunguro ya saa sita kugira ngo babashe kurya ku ishuri kubera ubukene bwo mu miryango yabo.

Kamizikuze Anastase uyobora Ikigo cya Kageyo asobanura Impamvu ituma abana batabasha kubona aya mafaranga yo kurya ku ishuri ari uko abahiga abenshi ari impunzi z’Abanyekongo baba mu nkambi ya Gihembe.

Abanyeshuri bamwe baba baryamye mu byatsi abandi bari kurya.
Abanyeshuri bamwe baba baryamye mu byatsi abandi bari kurya.

Yagize ati “Abana bo mu nkambi y’impunzi biga hano urumva rero kubona amafaranga yo gufatira ifunguro ku ishuri saa sita bitoroha na mba bitewe n’ubuzima babamo.”

Icyakora umukozi ushinzwe uburezi mu Karere ka Gicumbi witwa Twagirayezu Frodouard avuga ko bumwe mu buryo bateganya gukoramo harimo kureba ubushobozi ababyeyi bw’abo bana bafite bityo amafaranga basabwa akavunjwa mu myaka yabatunga. Ngo umwana ashobora kuzana ibijumba cyangwa ibishyimbo bityo bakabishyira mu gaciro k’amafaranga.

Mu rwego rwo gufasha abana badafite amikoro, hari gahunda yiswe “Twunganirane” aho umubyeyi ufite amikoro ashobora gutanga amafaranga make arengaho yo gufasha abana biga muri icyo kigo badafite ubushobozi.

Rulindo

Akarere ka Rulindo kamwe mu turere twiyemeje gushyira imbaraga mu guha uburezi ireme, aho kashyize imbaraga mu guteza imbere gahunda yo kugaburira abana ifunguro rya ku manywa ku bigo by’amashuri.

Gahunda yo kugaburira abana ku bigo by’amashuri ku manywa ngo ikaba yarafashije abana benshi cyane mu bijyanye n’imyigire yabo,aho ngo babasha kwiga neza ndetse no bakabona n’umwanya wo kuruhuka mbere y’uko basubira mu masomo ya nyuma ya saa sita.

Abana biga ku Rwunge rw’Amashuri rwa Burega mu Murenge wa Burega, babwiye Kigali Today ko umwana utafashe iri funguro rya saa sita adakurikira neza mu ishuri.

Ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo bukaba busaba abayobozi mu nzego zose by’umwihariko inzego z’uburezi, n’ababyeyi gukurikiranira hafi iyi gahunda yo gufata ifunguro ku bigo by’amashuri kugira ngo irusheho kugenda neza igirire abana akamaro,kandi irusheho no kunoza ireme ry’uburezi.

Abanyeshuri bo mu Karere ka Rulindo bafatira ifunguro rya saa sita ku ishuri ku kigero cya 82%.
Abanyeshuri bo mu Karere ka Rulindo bafatira ifunguro rya saa sita ku ishuri ku kigero cya 82%.

Basabose Jean Nepomuscene, umukozi ushinzwe uburezi mu Karere ka Rulindo avuga ko 82% by’abanyeshuri ubu bafata ifunguro rya saa sita ku ishuri, yongeraho ko iyi gahunda igitangira ntiyahise yitabirwa na bamwe mu babyeyi,ariko ngo kuri ubu baragenda bayitabira, aho bamaze kubona akamaro kayo ku bijyanye n’imyigire myiza y’abana.

Kuba hari icyo yahinduye mu myigire y’abana, Basabose yunzemo ati”kuva iyi gahunda ya school feeding yatangira mu karere kacu ,yafashije abana cyane ,ku buryo usanga n’imitsindire yabo ihagaze neza ugereranije na mbere bagitaha kurya mu ngo z’iwabo.”

Mu rwego rwo kugira ngo iyi gahunda irusheho kugenda neza bifashisha imirima-shuri, aho abana bahinga bimwe mu bihingwa nk’imboga, ibishyimbo n’ibindi, bityo bikorohereza ababyeyi mu gutanga amafaranga yo kugira ngo abana babashe guhabwa iri funguro ku bigo bigaho.

Umwana uhabwa ifunguro rya saa sita ku ihuri umubyeyi we asabwa gutanga amafaranga nibura ari hagati y’ibihumbi icyenda n’icumi ku gihembwe cyangwa akazana ibyo kurya bisimbura ayo mafaranga.

Icyegeranyo cyakozwe n’abanyamakuru ba Kigali Today mu Ntara y’Amajyaruguru

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ibi ni byiza cyane kuko uretse no kuba bifasha ibigo kwihaza mu biribwa ariko bituma n’ abanyeshuli bakurana uwo muco wo kwihaza mu biribwa no kwiteza imbere

Vivienne yanditse ku itariki ya: 12-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka