Amajyaruguru: Akarere ka Rulindo ku isonga mu kugira Politiki yo kuzamura impano z’abana muri ruhago

Mu gihe abatoza b’amakipe y’abana bo mu turere twa Musanze na Gicumbi barimo gutegurira abana bari munsi y’imyaka 15 kuzakinira amakipe makuru yo mu Rwanda by’umwihariko amakipe yo mu cyiciro cya mbere yo mu Ntara y’Amajyaruguru, Musanze F.C na Gicumbi F.C, Akarere ka Rulindo kabimburira utundi turere kugira politiki yo kwita ku bana bafite impano muri ruhago.

Umuyobozi w’Ikigo Volcano Youth Talent Detection Center kiri i Musanze, Harelimana Gilbert, avuga ko bafite abana benshi bari mu kigero cy’imyaka 6-15 batozwa gukina ruhago muri icyo kigo kugira ngo mu myaka 10 iri imbere bazagaragare mu makipe yo mu cyiciro cya mbere ndetse n’icya kabiri yo mu Rwanda.

Abana batarengeje imyaka 15 bitoreza mu Kigo cya Nemba mu Karere ka Gicumbi.
Abana batarengeje imyaka 15 bitoreza mu Kigo cya Nemba mu Karere ka Gicumbi.

Ni mu masaha y’umugoroba, Harelimana yambaye imyenda ya siporo ari kumwe n’abana b’abahungu muri Stade Ubworoherane, aho barimo kwitoza umupira w’amaguru.

Harelimana yatangarije Kigali Today ko abatoza ba Musanze FC babaha inama zigamije kuzamura impano z’abana kuko ari yo mizero y’iyo kipe mu myaka iri imbere.

Mu Karere ka Gicumbi, ari na ho habarizwa ikipe ya Gicumbi F.C, na bo ntibasigaye inyuma mu guteza imbere umupira w’amaguru mu bana bari munsi y’imyaka 15 mu rwego rwo kubategurira kuzasimbura mu myaka iri imbere bakuru babo bakinira Gicumbi F.C.

Aba bana ngo barategurirwa kuzakinira Gicumbi FC.
Aba bana ngo barategurirwa kuzakinira Gicumbi FC.

Umutoza wabo witwa Kamana Methode avuga ko gahunda y’imikino y’abana batarengeje imyaka 15 igamije kubatoza bakazavamo abakinnyi bakomeye bajya bakinira ikipe ya Gicumbi F.C.

Avuga kandi ko abana batorezwa mu bigo bitandukanye biri mu Karere ka Gicumbi kugira ngo agire ikipe imwe agomba kuzatoranya ab’abahanga cyane azifashisha muri shampiyona y’abatarengeje imyaka 15 iteganyijwe mu Ntara y’Amajyaruguru muri Gicurasi uyu mwaka.

Ku ruhande rw’Ikigo cya Volcano Youth Talent Detection, ubuyobozi bwacyo butangaza ko bwiteguye kuzitabira iyi shampiyona dore ko bamaze amezi atandatu bategura abana bazakinisha.

Burera: Gahunda yo kuzamura impano z’abana iracyari kure

Mu turere 5 tugize Intara y’Amajyaruguru, Akarere ka Burera ni ko konyine katagira ikipe y’abana bari munsi y’imyaka 15 ndetse nta n’ikigo gitoza abana bakiri bato imikino itandukanye kugira ngo bazamure impano bifitemo bagira.

Burera banyotewe ruhago ariko akarere ngo kagenda biguru ntege mu kuzamura impano z'abana muri uyu mukino.
Burera banyotewe ruhago ariko akarere ngo kagenda biguru ntege mu kuzamura impano z’abana muri uyu mukino.

Uwayo Theophile ushinzwe umuco na siporo muri ako karere, avuga ko akarere gafite gahunda yo gushinga ikipe y’abana, aho bazajonjora mu mashuri abana bagaragaraza ubuhanga mu mupira w’amaguru, bakore ikipe izakina shampiyona y’umupira w’amaguru y’abatarengeje imyaka 15.

Aba ni abatorezwa mu Kigo cyo mu Murenge wa Murambi, Akarere ka Rulindo. Baratanga icyizere kuri ruhago y'u Rwanda.
Aba ni abatorezwa mu Kigo cyo mu Murenge wa Murambi, Akarere ka Rulindo. Baratanga icyizere kuri ruhago y’u Rwanda.

Icyakora, Akarere ka Rulindo kaza ku isonga mu kugira politiki inoze yo guteza imbere imikino mu bana ugereranyije n’utundi turere two mu Ntara y’Amajyaruguru ariko na bwo urugendo ngo ruracyari rurerure .

Sibomana Donatha ushinzwe Urubyiruko, Umuco na Siporo mu Karere ka Rulindo avuga ko bafite gahunda yo gutangiza ikigo cyigisha abana imikino itandukanye muri buri murenge ariko kugeza ubu bamaze gufungura ikigo kimwe mu Murenge wa Murambi gitorezwamo abana b’abahungu n’abakobwa 200.

Kuba bagira ikigo cyitorezwamo muri buri murenge ni igitekerezo cyiza ariko ishyirwa mu bikorwa ryacyo rishobora kugorana bitewe n’ubushobozi, kuko bisaba amafaranga atari make yo gutunganya ibibuga, kugura ibikoresho n’ibindi.

Umwe mu bana mu myitozo mu Karere ka Rulindo.
Umwe mu bana mu myitozo mu Karere ka Rulindo.

Mu Karere ka Gicumbi hari ibigo byo kwitorezamo (centre de formation) bigera mu 8 nk’uko bitangazwa na Kamana Methode, bifasha abana kuzamura impano yabo dore ko abenshi mubakina muri aya makipe y’abana bari munsi y’imyaka 15 bose bababonamo impano yo gukina ruhago.

Ibi bigo biherereye mu mirenge 8 yo mu Karere ka Gicumbi ari yo Rubaya, Bukure, Nyankenke, Byumba, Rukomo, Rutare ndetse na Rushaki.

Umukozi w’Akarere ka Gicumbi ushinzwe Urubyiruko, Umuco na Siporo, Nkurunziza Safari Eliphace, avuga ko ibikorwa byo gutoza abana ari uburyo bwo kubafasha kuzamukana imbaraga mu mupira w’amaguru.

Ngo ubu Akarere ka Gicumbi gafite muri gahunda yako guteza imbere gahunda y’imikino ariko by’umwihariko bateganya kuzagena ingengo y’imari yo gutera inkunga aya makipe y’abana.

Nubwo Akarere ka Rulindo n’aka Gicumbi hari aho bageze mu guteza imbere imikino mu bana bato, Akarere ka Gakenke nako hari intambwe kateye gusa urugendo ruracyari rurerure. Ikigo gitoza imikino cya Nemba ni cyo cyonyine kibabarizwa muri ako karere.

Iki kigo gitoza abana b’ibitsina byombi 84 bari hagati y’imyaka 6 kugeza kuri 23. Gusa ariko iki kigo by’umwihariko gifite ikipe y’abagore yitwa “Freedom victory FC” ikina shampiyona y’umupira w’amaguru mu cyiciro cya mbere.

Amikoro ngo akomeje kuba imbogamizi ikomeye

Umuyobozi w’ ikigo cy’imyitozo cya Nemba, Serge Corneille Hakuzimana asobanura ko nubwo batekereje iki gikorwa bakaba hari ni byo bamaze kugeraho, ngo bafite imbogamizi zijyanye no kubona ibikoresho bikenerwa mu mupira w’amaguru ku buryo bakoresha umupira umwe cyangwa ibiri.

Ariko kandi ngo bakomerewe cyane n’ikibazo cy’ikipe y’abana b’abakobwa irimo gukina shampiyona baba hamwe bakarihirwa amashuri ndetse bakanagaburirwa byatuma bitoza neza ndetse bakitwara neza.

Mu Karere ka Gicumbi ngo hari ibigo 8 bitorezwamo abana umupira w'amaguru.
Mu Karere ka Gicumbi ngo hari ibigo 8 bitorezwamo abana umupira w’amaguru.

Ikibazo cy’amikoro kivugwa kandi mu Turere twa Musanze, Rulindo na Gicumbi. Nko mu Karere ka Musanze, usanga abana bakina umupira ushaje cyane nubwo Hakizimana ukuriye Volcano Youth Talent Detection Center avuga ko bafite imipira ikiri mizima ariko ngo ni mikeya.

Akomeza avuga ko ibikoresho ubu bakoresha hari ibyo bahawe na Mbonabucya Desire wakiniye ikipe y’igihugu ariko n’ababyeyi babafasha kubabonera nk’imipira n’imyambaro abana bakenera.

Asanga bazagira ikibazo kinini nibinjira muri shampiyona y’abana batarengeje imyaka 15 batagenewe amafaranga y’ingendo n’ayo kwita ku bana kuko ubushobozi bw’ikigo ayobora nar bukeya, ariko ngo ntibyababuza kwitabira iyo shampiyona.

Mu bigo bitorezwamo abana mu Karere ka Gicumbi hari imbogamizi zo kutagira ibyangombwa bihagije nk’ibyo kuryamaho, amazi, imipira n’ibindi.

Gusa kuri ubu ngo babasha kubona imyenda yo kwambara bitoza, hamwe n’inkweto ariko ngo birasaba ingengo y’imari yabyo kugira ngo aya makipe arusheho gukomera; nk’uko bishimangirwa na Kamana utoza abana bo mu Karere ka Gicumbi.

Nubwo uturere tugenera ingengo y’imari siporo ariko ngo iracyari nkeya nk’uko byemezwa na Ryagaragaye Jean Bosco ushinzwe Urubyiruko, Siporo n’Umuco mu Karere ka Gakenke.

Agira ati “iyo urebye muri budget y’akarere usanga budget ya sport ntabwo rwose ihagije ku buryo ubushobozi bwo kubafasha butaraboneka ku buryo buhagije kuko ubushize bagiye mu marushanwa tubasha kubatera inkunga ho gatoya tubashakira imodoka nk’inshuro 2 gusa urumva rero ko zidahagije.”

Gutoza abana bato bitanga icyizere k’umupira w’amaguru

Harelimana uyobora VYTC mu Karere ka Musanze avuga ko abana b’Abanyarwanda bakinnye igikombe cy’isi muri Mexique barateguwe kandi bagaragaza ko bashoboye.

Guha abana bato amahirwe muri ruhago ngo bibaha icyizere cya ruhago y'ejo hazaza mu Rwanda.
Guha abana bato amahirwe muri ruhago ngo bibaha icyizere cya ruhago y’ejo hazaza mu Rwanda.

Asanga abana bagaragaza ubuhanga buhambaye mu mupira w’amaguru bakwiye gukurikiranwa ngo mu myaka nk’itanu u Rwanda rwazakongera kwigaragaraza mu ruhando rw’Afurika muri ruhago.

Ati “Umwana w’imyaka 18 buriya wamuteguye neza ashobora gukina na premiere division (icyiciro cya mbere) twumva nko mu myaka itatu cyangwa itanu tuzaba dufite ikipe ikomeye yajya muri CAN (igikombe cy’Afurika).”

Ariko ibi byagerwaho ari uko abo bana bahurijwe hamwe bagakurikiranwa umunsi ku munsi kuko ngo bakomeje kwitoza mu makipe atandukanye ntacyo bageraho mu gihe bitoza bavuye kwiga cyangwa muri weekend gusa.

Mwiseneza Chance w’imyaka 14 avuga ko yaje kwitoza umupira w’amaguru muri VYTC none nyuma y’igihe gito ngo amaze gutera intambwe nini mu mupira w’amaguru. Ngo afite indoto zo kuzakinira ikipe y’igihugu.

Rwuzuzimana Thierry na we witoreza muri VYTC, avuga ko icyo yifuza kuzageraho mu mupira w’amaguru ari ugukinira ikipe ya Musanze F.C.

Yemeza ko azabigeraho nakurikiza amabwiriza y’umutoza ndetse akagira ubushake bwo gukomeza gukunda umupira w’amaguru.

Umukobwa umwe witwa Irankunda Leonille twasanze akina n’abahungu ngo bamwigisha byinshi abakobwa bagenzi be batamwigisha nko gucenga, gukinisha imbaraga.

Ikibazo afite ni uko ubu nta kipe y’abakobwa iba mu Mujyi wa Musanze bikaba bimudindiza mu mupira w’amaguru.

Gusa mu Karere ka Musanze habarurwa amakipe atanu akunda kwitabira amarushanwa y’abana batarengeje imyaka 15 atandukanye.

Icyegeranyo cyakozwe n’abanyamakuru ba Kigali Today mu Ntara y’Amajyaruguru

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ni byiza guteza imbere impano ark byafasha cyane hazamuwe nimpano dance traditional kuko mbona idashyirwamo imbaraga kdi byose rwose birakenewe mudufashe rwose nayo izamurwe.

Niyifasha yanditse ku itariki ya: 3-06-2016  →  Musubize

Tera imbere Rulindo. MUFITE IBIBUGA BIHAGIJE NIMUBISHYIRAMO AKABARAGA TUZAGIRA AMAKIPE ARUTA ZA APR rwose. Mukoreshe ikibuga cy’I RUTONGO, i Kirwa, i Gisanze,n’AHANDI MWIREBERE! mUGURE ZA BALLONS MUSHYIRE KU BIGO BY’AMASHURI.

Bamporiki yanditse ku itariki ya: 13-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka