Abari inzererezi bahinduye amapine ashaje ibicuruzwa by’agaciro

Ishyirahamwe ry’abahoze ari abana b’inzererezi, ubu ryitwa Abakatabiziriko, rigaragaza uburyo ryibeshejeho n’imiryango yabo ku bwo gukora ibintu bitandukanye mu mapine y’imodoka ashaje, ubundi yajyaga yangiza ibidukikije iyo atawe cyangwa atwitswe.

Ngo banze kuba umutwaro ku gihugu, wo kuba inzererezi, abambuzi cyangwa ibirara, nk’uko abagize Ashyirahamwe ry’Abakatababiziriko ririmo abagera kuri 30 umunyamakuru wa Kigali today wari ubasuye aho bakorera hakurya ya Nyabugogo mu Murenge wa Gatsata, mu Kagari ka Nyamabuye.

Ibiziriko bikenerwa n'abacuruzi batwara imizigo iremereye, biva mu mapine y'imodoka ashaje.
Ibiziriko bikenerwa n’abacuruzi batwara imizigo iremereye, biva mu mapine y’imodoka ashaje.

Murwanashyaka Sadati, umwe mu bagize iryo shyirahamwe, asobanura akamaro bafitiye igihugu yagize ati “Ngirango amaso arakwihera; iyi migozi irunze aha dukura mu mapine, ikenerwa n’abacuruzi bo mu Rwanda n’abaturuka mu mahanga”.

Haruguru ye gato hicaye Mahoro Augustin, umusore w’ibigango n’itoto ku mubiri umuntu yakeka ko yirirwa mu biro, buri kanya aratyaza imbarasuka (ni akuma bakebesha amapine bayatunganyamo ibindi bashaka), aracagagurira amapine kuyamaraho.

Izuba rimurengeraho yugamye mu mutaka, imvura yagwa ari nke, ntiyirirwe ajya kugama.

Aganiriza abaje kumusura mu kazi, Mahoro agira ati “Ubu se duhuriye mu muhanda nakuyemo iki gisarubeti, nkambara neza wamenya ko niriwe aha! Ubu nishyura inzu mbamo n’umugore wanjye n’umwana tumaze kubyara”.

Ibiziriko bihambira imizigo ku modoka nibo babikora.
Ibiziriko bihambira imizigo ku modoka nibo babikora.

Umukatabiziriko “waburirije”, utagize amahirwe yo kubona abaza kugura ibyo yakoze, ngo acyura amafaranga ibihumbi bitatu ku munsi; ariko ngo yaba yagize amahirwe akinjiza arenga ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda ku munsi; kandi ikiruseho nta muntu ukorera undi, uretse kuba batanga umusanzu wo gukodesha aho bakorera.

Murwanashyaka yarakomeje ati ”Ngwino nkujyane iwanjye hirya aho wirebere ‘Sandale’ (inkweto zifite imigozi) nkora muri aya mapine”; ariko twajyanye agira ibyago asanga bamukingiranye ati "Genda muri gare ya Nyabugogo urahasanga izaranguwe n’abacuruzi, kandi sinjye uzikora jyenyine”.

Ni koko mu nzu ifite ibara ry’umuhondo yitwa kuri etaje muri gare ya Nyabugogo, inkweto zihasandaje siko zose zikozwe muri pulastiki, uruhu cyangwa umwenda; ahubwo sandale ngo zitajya zipfa gusaza, “zikaba zikundwa n’abashoferi cyane”, niho zibarizwa.

Inkweto ziva mu mapine ngo zikomera kurusha izisanzwe.
Inkweto ziva mu mapine ngo zikomera kurusha izisanzwe.

Amani Sekundo, umwe mu bacuruzi ba ‘rugabire’ nk’uko inkweto zikozwe mu mapine ari ko zitwa, ahamya ko nta kirusha ibicuruzwa bye gukomera no guhenduka; kuko umwambaro umwe wa rugabire ugurwa amafaranga ibihumbi bibiri y’amanyarwanda, maze ngo uwambara akazawujugunya ari uko awurambiwe, atari uko ushaje.

Sekundo niwe wandangiye hirya ya gare, haruguru y’ibagiro rya Nyabugogo hari ikindi gicuruzwa kiva mu mapine ashaje; ni utwuma tw’udutsinga bazingazinga bakaturambika mu mbabura (iziko), mu rwego rwo kurondereza amakara ngo ngo adashira vuba.

Birashoboka ko urugendo rwo gushakisha ibikozwe mu mapine ashaje rutagombaga kurangirira aho.

Photo4: Udutsinga turondereza amakara ku mbabura natwo tuva mu mapine.
Photo4: Udutsinga turondereza amakara ku mbabura natwo tuva mu mapine.

Gahunda yo gushinga koperative y’abakatabiziriko

Baracyari ishyirahamwe ntibarashinga koperative; nyamara barahasaziye kuko ngo batibuka umwaka batangiriyeho umurimo wabo; abenshi bakavuga ko bagiye bawuzamo basimburana n’abasaza bahasanze.

“Ubuyobozi bw’umurenge wa Gatsata hamwe n’Ikigo gishinzwe amakoperative, badusabye kwishyira hamwe tugakora koperative, none ubu turimo turabisaba, tukaba twizeye ko mu kwezi kwa karindwi (Nyakanga) k’uyu mwaka tuzaba twamaze kubihabwa”, nk’uko byatangajwe na Perezida w’abakatabiziriko, Cyomoro David.

Yavuze kandi ko mu gihe bazaba babonye ubuzima gatozi bitwa koperative, bazabasha gusaba inguzanyo muri banki bakiyubakira inzu yo gukoreramo, hamwe no gushaka ibikoresho bigezweho byabafasha gukora ibicuruzwa bifite ireme.

Kwinjira mu ishyirahamwe ry’abakatabiziriko ngo ni amafaranga ibihumbi 100 y’amanyarwanda (100,000 FRW), nk’uko nabo bemera ko ari amananiza yo kugira ngo hatagira abaza kubigiraho ku buntu, bakabatwara umwuga wabo.

Ibi ariko siko benshi barimo na Guverinoma y’u Rwanda babibona, kuko niba amapine ashaje abasha kuvamo imigozi ikomeye, inkweto n’ibindi; ibi bishobora kuba intango y’abatekereza guteza imbere imirimo idashingiye ku buhinzi, ndetse byaba n’inkuru nziza Ministeri y’abakozi ba Leta n’umurimo yashishikariza urubyiruko rutagira icyo rukora.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ibi babyita kwihangira imirimo , bibere isomo abandi

rutikanga yanditse ku itariki ya: 5-05-2015  →  Musubize

Urubyiruko rutekereze kure kuko nta kazi kaba kabisa, bakore.

TITO OKELO yanditse ku itariki ya: 29-04-2015  →  Musubize

urubyiruko rwirwa aho basigaye bita "KUGAMA " bakora ubusa barebere urugero kuri aba bavuye mumihanda.

TITO OKELO yanditse ku itariki ya: 29-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka