Umwana yahawe asaga miliyoni 2 ngo asubire kwivuriza mu Buhinde

Kabaka Modeste, Umuyobozi wa Rebero Film ikora ibijyana no gutunganya amafilimi, yatanze amadolari ibihumbi bitatu by’itike izasubiza umwana wavukanye uburwayi budasanzwe mu Buhinde kwivuza.

Bibaye nyuma y’inkuru ya Kigali Today (kanda hano uyisome) yanatambutse kuri KT Radio mu mpera z’ukwezi gushize itabariza uwo mwana.

Iyo nkuru yavugaga ko amaze gukererwaho amezi umunani yose ku gihe muganga yari yamuhaye kubera kubura itike imusubizayo.

Kabaka Modeste yifuza kuzabona Iranzi yarabaye umwana nk'abandi akazagirira akamaro umuryango we n'igihugu muri rusange.
Kabaka Modeste yifuza kuzabona Iranzi yarabaye umwana nk’abandi akazagirira akamaro umuryango we n’igihugu muri rusange.

Kabaka Modeste, Umuyobozi wa Rebero Film ikora ibijyanye no gufata amavidewo no gukora amafilimi mu Mujyi wa Kigali akimara kumva iyo yahise yiyemeza gutanga ibihumbi 3$ arenga gato miliyoni 2 n’ibihumbi 200FRW.

Kabaka aragira ati “Ubundi uriya mwana Isaac nasomye inkuru ye mu kinyamakuru Kigali Today kuri internet, numva inkoze ku mutima. Nari mu mahanga mu butumwa bw’akazi, niyemeza ko ningaruka nzajya gusura uwo mwana.”

Avuga ko yishyize mu mwanya w’ababyeyi b’uwo mwana, akibaza umutwaro bikoreye n’impungenge bafite, bikamutera kubatwerera kuko ibyababayeho byaba no ku wundi wese.

Kabaka Modeste avuga ko nta bushobozi buhambaye afite, agasobanura ko gutanga bisaba gusa kwigomwa, kuko na we afite byinshi akeneye haba mu guteza imbere umuryango we ndetse no guteza imbere sosiyete ayobora yitwa Rebero Film.

Ati “Iyo bigeze ku kibazo cy’ubuzima, nta mahitamo yandi aba ahari, nta cyiza nko gutabara ubuzima bw’umuntu, cyane cyane iyo bigeze ku mwana muto nka Isaac utaragize uruhare mu byamubayeho.”

Kabaka avuga ko azashimishwa no kubona Ndahiro Iranzi Isaac yarakize, akaba umwana nk’abandi, agakina, akajya ku ishuri, akazagirira akamaro umuryango we, ndetse n’igihugu muri rusange.

Ashima kandi na Kigali Today yamenyekanishije ikibazo cy’uyu mwana bigatuma abasomyi bayo bamenya ayo makuru.

Asoza agira abantu inama yo kwibuka ineza baba baragiriwe mu buzima, na bo bakitura abayibagiriye, bafasha abandi kuko ari ko sosiyete yubakwa.

Umubyeyi w’umwana urwaye yaratunguwe

Mbabazi Liliane Nyina w’uyu mwana akimara kubona ubu bufasha ibyishimo byaramurenze, dore ko n’ubwo Minisiteri y’Ubuzima yari yaremeye kuvuza umwana, nubundi bitatumye umwana abasha kujyanwa kuvuzwa kuko umuryango we wari umaze amezi umunani warabuze itike wasabwaga kwishakira.

Hari icyizere ko uyu mwana navurwa neza azabaho nk'abandi bana.
Hari icyizere ko uyu mwana navurwa neza azabaho nk’abandi bana.

Ashimira abantu bose bamugaragarije ko bifatanyije na we mu burwayi bw’umwana we, baba abamusuye, abamusengeye ndetse n’abamuhaye inkunga y’uburyo butandukanye.

Uyu mubyeyi avuga ko ubu yizeye ko itike izamujyana we n’umwana we mu Buhinde ibarirwa muri miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda imaze kuboneka, gusa agakomeza gusaba ubufasha kugira ngo azabashe kubona icumbi, ibyo kurya n’ibindi byangombwa bikenewe, dore ko atazi n’uko igihe bazamarayo kireshya.

Ndahiro Iranzi Isaac w’imyaka itatu n’amezi abarirwa muri atandatu yavutse amara n’impyiko biri hanze, ndetse n’imyanya myibarukiro ye iri mu bice bibiri, hakiyongeraho n’ubumuga bw’amaguru.

Gusa mu mutwe we ni hazima, ari na byo bitanga icyizere ko navurwa neza azakira. Umuryango we utuye mu Mudugudu wa Mulindi mu Kagari ka Kabeza mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro.

Abamubonye n’abumvise iyo nkuru ngo ntibatekerezaga ko yamara igihe kingana gutyo akiriho, ariko kuri ubu yujuje imyaka itatu n’amezi atanu.

Akivuka yahise yoherezwa kuvurirwa mu Bitaro byitiriwe Umwami Faycal i Kigali, gusa kuri ibyo bitaro uburwayi bwe bukomeza kunanirana, biba ngombwa ko yoherezwa mu bitaro byo mu Buhinde biteye imbere mu buvuzi.

Nyuma y’aho Minisiteri y’Ubuzima yemereye kwishingira kuvuriza mu Buhinde uwo mwana, ariko ababyeyi be bakabura amatike yabageza mu Buhinde, aho bari bakeneye n’icumbi, n’ibizatunga abazaherekeza uwo mwana, abantu batandukanye bakomeje gufasha uyu muryango barimo na Nyampinga w’u Rwanda 2012 Mutesi Aurore watanze itike y’indege y’umwana n’umubyeyi we y’amadorali y’Amerika 1600.

Ibitaro bya “Narayana” biri mu Mujyi wa Bangalore mu Buhinde byateganyije kuvura uwo mwana mu byiciro kugira ngo hamwe hazavurwe ahandi hamaze gukira.

Kabaka yatanze asaga miliyoni 2 n'ibihumbi 200 ngo umwana wavukanye uburwayi budasanzwe asubire kwivuriza mu Buhinde.
Kabaka yatanze asaga miliyoni 2 n’ibihumbi 200 ngo umwana wavukanye uburwayi budasanzwe asubire kwivuriza mu Buhinde.

Muri 2014 yaravuwe inyama zo mu nda zisubizwayo, aroroherwa agaruka mu Rwanda, ariko akaba yaragombaga gusubirayo nyuma kugira ngo habeho gukosora no gushyira ku murongo, amara, impyiko, amagufa yo mu maguru, imyanya myibarukiro, n’ahandi hatameze neza, dore ko kuri ubu yituma akanihagarika hifashishijwe uduheha two kwa muganga.

Ibitaro byo mu Buhinde byari bimaze amezi hafi umunani bitumizaho uyu mwana kugira ngo agarurwe kuvurwa no gutunganya neza aho yavuwe mbere hatarakira.

Kuri ubu umuryango we uri mu myiteguro yo gusubira mu Buhinde kumuvuza, ariko kandi ukaba ukomeje kwakira n’ubufasha bw’uwo ari we wese ufite umutima wo kumufasha.

Uwo muryango uvuga ko uwakenera kuwugezaho inkunga yo kuvuza uwo mwana yakwifashisha nimero ya terefoni 0783790535 ya MTN ikoresha ikoranabuhanga rya Mobile Money.

Hari n’indi nimero 0726309592 ya TIGO na yo yakwifashishwa iba muri Tigo Cash. Ushobora no gukoresha Konti yo muri Banki y’Abaturage y’u Rwanda ifite nimero 401-2025348-11.

Izi nimero zatanzwe hejuru zose zanditse ku izina rya Mbabazi Liliane ari na we nyina w’uwo mwana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 13 )

Imana ihe umugisha uwo mugiraneza knd izabimwibukireho ageze mu makuba

Gakuru jean luc yanditse ku itariki ya: 25-01-2017  →  Musubize

kbs birandenze.
wakoze ikintu gikomeye cyane.Imana ibiguhembere

gad yanditse ku itariki ya: 31-07-2016  →  Musubize

Kabaka ndagushimiye k uguha agaciro gakomeye ikiremwa muntu,Imana ikurinde hamwe n uwo ufashije

Cyprien yanditse ku itariki ya: 27-05-2016  →  Musubize

IMANA YO MU IJURU IZABIKWIBUKIRE

soso yanditse ku itariki ya: 17-05-2016  →  Musubize

Ndamushimiye

Ubukene Rwanda yanditse ku itariki ya: 7-05-2016  →  Musubize

Abantu nkabariya nibo dukeneye kandi gutanga biruta gahabwa imana imuhe umugisha nuriya mwana azakire nawe abumugabo nawe azfashe abandi amen

Ubukene yanditse ku itariki ya: 7-05-2016  →  Musubize

bravo modetse Imana iguhe imijyisha itagabanyije kbsa.

tuyishime yanditse ku itariki ya: 16-04-2016  →  Musubize

Nange ndasengera uriya mwana nimbona ubushobozi nzamufasha.

Keza Ines yanditse ku itariki ya: 17-03-2016  →  Musubize

Mana ntacyo mfite ngo mufashe gusa ndamusabira ku Mana izamuhe gukira agire ubuzima buzira umuze

petite yanditse ku itariki ya: 11-03-2016  →  Musubize

KABAKA Modeste Imana izongere inshyuro zitabarika aho wakuye utabara Ubuzima bw’Uriya mwana, kandi iyo Mw’Ijuru imuhe ubuzima, nyuma uzamubone ari guteza U Rwanda imbere nk’abandi bana. Bravo

Jackson MBABAZI BAYIRO yanditse ku itariki ya: 11-03-2016  →  Musubize

Imana nawe iguhe umugisha, nkuwo uwo mwana akugiriyeho.

Marcel yanditse ku itariki ya: 11-03-2016  →  Musubize

Abagabo nka Kabaka ni mbarwa. Bravo. Uri urugero rwiza twakwigiraho

SEZIBERA N. John yanditse ku itariki ya: 11-03-2016  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka