Ubuyobozi bwa AU burasaba Leta ya Kongo gufatanya na MONUSCO mu kurwanya FDLR

Ubuyobozi bw’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika bwasabye Leta ya Kongo gukuraho amananiza ishyira kuri Monusco bagafatanya kwambura ku ngufu za gisirikare intwaro abarwanyi ba FDLR banze kuzishyira hasi ku bushake kandi bari bahawe ku wa 2 Mutarama 2015 nk’itariki ntarengwa.

Leta ya Kongo yatangaje ko idashaka ubufatanye na Monusco mu kurwanya FDLR cyakora ko icyeneye ubufasha bw’ibikoresho.

Mu kiganiro na Reuters, Ibiro Ntaramakuru byo mu Bwongereza cyo ku wa 23 Gashyantare 2015, Intumwa yihariye y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU) mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Boubacar Gaoussou Diarra, yavuze ko hakenewe ubufatanye kugira ngo igikorwa cyo kurwanya FDLR gishobore kugenda neza.

Gutinza ibikorwa byo kuyirwanya ngo birimo kuyifasha kwihisha kuko ubu ngo ibarizwa muri Ituri mu mashyamba ya Bakaiko ivuye mu Karere ka Beni mu bice bya Katine na Mangurujipa.

Gusa intambamyi y’imikoranire hagati ya Monusco na FARDC yangijwe n’abayobozi b’ingabo za Kongo Br Gen Sikabwe na Br Gen Mandevu Bruno bashyizweho mu kuyobora ibitero kubera ibyaha byo guhohotera uburenganzira bwa muntu bashinjwa.

Bamwe mu bayobozi ba FDLR bizera ko amasezerano bagiranye na Leta ya Kongo azatuma batarwanywa.
Bamwe mu bayobozi ba FDLR bizera ko amasezerano bagiranye na Leta ya Kongo azatuma batarwanywa.

Mu gihe hibazwa impamvu Leta ya Kongo yatangaje ko igiye kurwanya FDLR ariko ntibishyire mu bikorwa ahubwo bigaherekezwa no guterana amagambo hagati yayo (Leta ya Kongo) na Monusco ngo biri mu buryo bwo kwirinda kwica amasezerano bagiranye na FDLR tariki ya 14/3/2011 ahitwa Ntoto muri Walikale.

Muri ayo masezerano yo ku wa 14 Werurwe 2011 Leta ya Kongo yifuzaga kugarura amahoro mu Burasirazuba bwayo mu gihe hari hagiye kuba amatora ya Perezida mu Ugushyingo 2011, kuvugurura amasezerano ya Rome yahuje FDLR na Leta ya Kongo 2005 hamwe n’ayabaye 2008-2009 na RUD-Urunana yasabaga FDLR gushyira intwaro hasi igatuzwa cyangwa igahitamo kuzasubizwa mu Rwanda.

Leta ya Kongo yemereraga kandi FDLR ubutaka bwo gutuzwaho mu Ntara ya Maniema kure y’umupaka w’u Rwanda, guhagarika ibitero kuri FDLR no gushyira mu buzima busanzwe abarwanyi 1500 bagombaga kuzakurikirwa n’abandi barwanyi 4 500 bagatuzwa Maniema.

Ku ruhande rwa FDLR, ngo yo yasabaga Leta ya Kongo kuyishyikiriza ibihumbi 250 by’amadolari agomba kuzaherekezwa na miliyoni y’amadolari nk’uko byari byaremejwe mu masezerano yabereye Roma 2005.

FDLR aho kwemera gutuzwa muri Kongo yasabaga Leta ya Kongo kumvisha Leta y’u Rwanda ko haba imishyikirano ibahuza no guhagarika ibitero igabwaho n’ingabo za Kongo FARC.

Amasezerano yanditse yabereye ahitwa Ntoto hitiriwe amasezerano “Ntoto Acord” muri Walikale ahagarariwe na Gen Maj Gaston Iyamuremye (uzwi ku izina rya Rumuri) ku ruhande rwa FDLR naho ku ruhande rwa Leta ya Kongo hari Umubiligi w’impuguke mu byagisirikare, Jean Pierre Breyne, Musenyeri Kuye Ndondo na Padiri Minani.

Leta ya Kongo ifitiye umwenda FDLR

Leta ya Kongo ishaka kurwanya FDLR abasirikare bayo badafatanyije n’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye, Monusc,o mu buryo bwo gushaka gukingira ikibaba abarwanyi ba FDLR rwihishwa birinda kwica amasezerano bafitanye na FDLR kuva 2005 kugera 2011.

Gusa imbogamizi zihari ngo ni uko ingabo z’umuryango w’abibumbye zishaka gukurikirana igikorwa.

Bamwe mu barwanyi ba FDLR bahabwa ikizere cyo kuzataha mu Rwanda ku mbaraga.
Bamwe mu barwanyi ba FDLR bahabwa ikizere cyo kuzataha mu Rwanda ku mbaraga.

Kuba Leta ya Kongo yarashinze abasirikare babiri, Br.gen Fall Sikabwe na Br.Gen Mandevu Bruno, igikorwa cyo kurwanya FDLR kandi baregwa ibyaha byibasira inyoko muntu ngo biri mu buryo bwo kunaniza Monusco kugira ngo igabanye igitutu ishyira mu kurwanya FDLR kandi nyamara ari umufatanyabikorwa mu kurwanya imitwe yitwaza intwaro.

Minisitiri w’Itangazamakuru akaba n’Umuvugizi wa Leta, Lambert Mende, ku wa 16 Gahyantare 2015 yari yatangaje ko niba Monusco idashaka gushyigikira FARDC iyiha ibikoresha yakora ibikorwa byo kurwanya FDLR yonyine kuko ngo biri mu nshingano yayo.

Mande yagize ati “Monusco ishobora kwambura intwaro FDLR ikoresheje imbaraga za gisirikare idafatanyije n’ingabo za Kongo FARDC kuko biri mu nshingano zayizanye mu guhashya imitwe yitwaza intwaro”

Ugusigana hagati y’ingabo za Kongo na Monusco birongerera amahirwe FDLR kwihisha no guhutaza abaturage. Umuyobzi wa Monusco, Martin Kobler, avuga ko bakiganira n’ubuyobozi bwa Leta ya Kongo kugira ngo habeho gufatanya ibitero ariko bagasaba ko haba guhindura abayobozi bashinzwe ibi bikorwa kubera ko baregwa ibyaha byo guhohotera uburenganzira bwa muntu.

Uretse amananiza ashyirwa hagati y’impande zombi, ubusanzwe abarwanyi ba FDLR bari babanye neza n’ingabo za Kongo mu bice bakoreramo, ndetse n’abarwanyi bataha mu Rwanda bava Rutshuru bavuga ko ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ntacyo zibatwara iyo zibanyuzeho.

Guguterana amagambo hagati ya Leta ya Kongo na Monusco bikaba uburyo bwo kunaniza igikorwa cyo kurwanya FDLR bitewe n’amasezerano ari hagati ya Leta ya Kongo na FDLR hamwe n’abarwanyi ba FDLR bari mu ngabo za Kongo kandi bakomeye itakwitesha kimwe n’amabanga yahita ajya hanze.

Inkomoko y’amasezerano ya FDLR na Leta ya Kongo

Amasezerano Leta ya Kongo yagiranye na FDLR mu 2000 ashingiye k’urugamba abarwanyi ba FDLR barwaye ku ruhande rwa Leta ya Kongo yayoborwaga na Perezida Laurent Desire Kabila wabasabye kumufasha kurwanya intarambara yari imuhanganishije mu Burasirazuba na MLC (Mouvement de Liberation du Congo).

ALIR-FDLR yaje guhinduka FDLR-Foca muri Gashyantare 2000.
ALIR-FDLR yaje guhinduka FDLR-Foca muri Gashyantare 2000.

Iby’amasezerano y’abarwanyi ba FDLR na Leta ya Kongo FDLR byagiye hanze mu 2013 ubwo umwe mu bayobozi bakuru bayo, Maj Gen Stanislas Nzeyimana alias Bigaruka uzwi na none ku mazina ya Izabayo Déo yandikiraga Leta ya Kongo ayishyuza umwenda w’amafaranga ibihumbi 150 by’amadolari batishyuwe agomba kurihwa abarwanyi bayo baguye ku rugamba barwanirira Leta ya Kongo.

Bamwe mu bishyuza aya amafaranga barimo Lt Gen Mudacumura, Umuyobozi w’umutwe wa FDLR warwanye ku ruhande rwa Leta ya Kongo akuwe muri Centre Afrique mu mujyi wa Bangui naho abandi bitabajwe ndetse bakagira uruhare mu gushakira Leta ya Kongo abarwanyi barwana ku ruhande rwa Leta ya Kongo bafashijwe kujya mu bice bitandukanye by’Isi n’imiryango yabo.

Mudacumura yari yarageze muri Centre Afrique avuye mu Nkambi ya Tingi Tingi aho yari umuyobozi wa batayo "Alpha" yasize akajya gukora akazi k’ubuzamu mu nzu y’ubucuruzi agira ngo azabone uko yashaka ibyemezo bimufasha kujya ku mugabane w’Uburayi ariko akaza kubangamirwa n’uko yaje gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano acyekwaho guhungabanya umutekano.

Gufungwa kwa Mudacumura ni ko kugaragaza imikoranire ya Ex-FAR na Leta ya Kongo kuko yaje gufungurwa bisabwe n’ubuyobozi bwa DRC yahise imutumizaho mu kwezi kwa Werurwe 1999 mu bikorwa byo kurwanya MLC (Mouvement de Liberation du Congo), intambara yari yatangiye muri Kanama 1998.

Mudacumura ngo yari kumwe n’abandi barwanyi ba Ex-FAR barimo Col. Protais Mpiranya alias Yahya Muhamed, Gen Maj Jean-Damascène Ndibabaje alias Musare n’abandi basirikare benshi ariko hakaba hari n’abashinzwe kubahuza batari muri Kongo.

Muri Gashyantare 2000, bamwe mu bayobozi ba Ex-FAR bari mu ntambara baje guhurira Pweto bahindura umutwe wa ALIR-FDLR Mudacumura yaje kubera umuyobozi yungirije Gen Maj Paul Rwarakabije waje gutaha mu Rwanda Ugushyingo 2003.

Mudacumura amaze gusimbura Rwarakabaje yahise ashinga FDLR/Foca afatanyije n’abandi nka Br Gen Stanislas Nzeyimana uzwi ku izina rya Gen Deogratias Bigaruka Izabayo bivugwa ko yafatiwe Tanzania

Nubwo FDLR atari yo yagiranye amasezerano na Leta ya Kongo yari iyobowe na Laurent Desire Kabila, bamwe mu bayagiranye na we bari muri FDLR abandi baracyari mu ngabo za Kongo naho abandi bagiye mu bihugu bitandukanye ariko bakaba bagikorana na FDLR ku buryo bwa hafi.

Hakorumuremyi ufite imyaka 58 yatashye mu Rwanda ku wa 7 Mutarama 2015 avuga ko yarwanye ku ruhande rwa Leta ya Kongo. vuga ko nubwo yari umusirikare muto ngo abari babayoboye bari bafite isezerano bagenderagaho n’ubu rigomba kubahirizwa kuko FDLR yahatakarije abarwanyi bagera ku bihumbi bibiri.

FDLR iracyakora ibikorwa byo guhohotera abaturage mu duce irimo

Nyuma yo gutangaza itangizwa ry’ibikorwa byo kurwanya FDLR ntibishyirwe mu bikorwa, ku wa 28 Mutarama 2015, abaturage batuye Lubero na Walikale barasaba Leta ya Kongo kubakiza FDLR kuko yababujije umutekano birimo kubabuza kurema amasoko no kujya guhinga imirima yabo.

Nkuko Donatien Mongane Kibulutu yabitangarije radio Okapi, kubera gutinya ko abarwanyi ba FDLR bagabwaho ibitero bahisemo kutemerera abaturage kubava iruhande ngo batajya gutanga amakuru y’aho bari, bituma n’abashaka kujya mu mirima no ku isoko bitabakundira.

Ubuyobozi bwa Lubero buvuga ko kubera umutekano muke uterwa n’abarwanyi ba FDLR ngo abaturage batangiye kuva mu byabo bahungira mu tundi duce turimo umutekano kuko aho bari ntawo bafite.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

amaherezo izarandurwa

kalisa yanditse ku itariki ya: 25-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka