Uburengerazuba: “School Feeding” ngo ituma bamwe bakurikira neza amasomo abandi ikabatera ipfunwe

Gahunda ya School Feeding cyangwa kurira ku ishuri ku bana biga mu bigo biriho gahunda ya 9YBEna 12YBE ngo ifitiye akamaro abana barira ku ishuri kuko ibafasha gukunda amasomo naho ababyeyi babo bikaborohereza gukora imirimo ntacyo bikanga mu gihe abarezi bavuga ko abana barya ku ishuri bakurikira neza abatarya bakagira ikibazo mu gukurikira.

Ahenshi mu Ntara y’Uburengerazuba nubwo gahunda yo kugaburira abanyeshuri biga mu bigo bya 9 na YBE yitabirwa ngo haracyari imbogamizi z’uko hari abana badashobora kurya ku mashuri kandi ntibajye no kurya mu miryango yabo bigatuma badashobora kugendana n’abandi mu myigire.

Bamwe mu bana bagaburirwa ku ishuri bavuga ko hari igihe amafunguro bahabwa atabahaza.
Bamwe mu bana bagaburirwa ku ishuri bavuga ko hari igihe amafunguro bahabwa atabahaza.

Mu cyegeranyo Kigali Today yakoze mu Ntara y’Uburengerazuba byagaragaye ko aheshi abana batarya mu kigo kandi ntibajye kurira iwabo. Mu gihe abishyuye barya, abatarishyuye bahitamo gukina umupira cyangwa bakajya gusubiramo amasomo.

Bamwe mu babyeyi batishyurira abana amafaranga y’ifunguro, bavuga ko bidaterwa n’ubushake bucye ahubwo ari ubushobozi bucye. Basaba ko Leta yajya ibafasha kuko ngo hari abafite abana barenga batatu biga muri ayo mashuri kandi bitoroha kubabonera amafaranga ngo babone ubwisungane, ibikoresho by’ishuri n’ibindi bicyenerwa mu muryango.

Nyabihu

Mu Karere ka Nyabihu mu bigo by’amashuri yisumbuye 31 bigaburira abana ku mashuri saa sita 54% by’abanyeshuri ni bo bamaze kwitabira gahunda ya “School Feeding” mu banyeshuri basaga ibumbi 12.

Abana bo mu Karere ka Nyabihu bigo muri 9YBE na 12YBE bafatira amafunguro mu mashuri bigiramo.
Abana bo mu Karere ka Nyabihu bigo muri 9YBE na 12YBE bafatira amafunguro mu mashuri bigiramo.

Leta yashyizeho gahunda yo kurya ku ishuri sa sita mu bigo by’amashuri yisumbuye by’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 mu rwego rwo gufasha abanyeshuri kudataha ngo bananirwe cyangwa ngo bakerererwe ariko ababyeyi bagatanga amafaranga make.

Gahunda ya School Feeding cyangwa kurira ku ishuri ku bana biga muri ayo mashuri ngo ifitiye akamaro abana barira ku ishuri, ababyeyi babo ndetse n’ibigo muri rusange.

Ahenshi mu Ntara y’Uburengerazuba ngo "School Feeding" iracyafite imbogamizi z’uko hari abana badashobora kurya ku mashuri kandi ntibajye no kurya mu miryango yabo bigatuma badashobora kugendana n’abandi mu myigire.

Bamwe mu babyeyi batishyurira abana amafaranga y’ifunguro bavuga ko bidaterwa n’ubushake buke ahubwo ari ubushobozi buke, bagasaba ko Leta yajya ifasha ababyeyi kuko hari abafite abana barenga batatu biga muri ayo mashuri kandi bitoroha kubabonera amafaranga ngo babone ubwisungane, ibikoresho by’ishuri n’ibindi bicyenerwa mu muryango.

Iyo abanyeshuri bamaze kurira mu mashuri bafataumwanya wo kuyasukura ngo bashobore kongera kuyigiramo.
Iyo abanyeshuri bamaze kurira mu mashuri bafataumwanya wo kuyasukura ngo bashobore kongera kuyigiramo.

Mbangukira Omar, umunyeshuri kuri G.S Jenda, avuga ko gahunda ya“School feeding” yaje ikemura ikibazo abanyeshuri bari bafite cyo kwicwa n’inzara.

Umwari Rosine, umunyeshuri urira ku ishuri avuga ko iyi gahunda itarazaho, hari abana batahaga bagasanga ababyeyi batarahisha bakabanza gushaka ibyo kurya bagakererwa, mu gihe abandi bicwaga n’inzara ntibagaruke.

Ku bwe ngo kuva batangira kurya ku ishuri abana bakunda ishuri imyigire ikaba yarazamutse n’imitsindire iba myiza.

Uwamahoro Yvonne na Muhorakeye Ishimwe ni abanyeshuri batashoboye kwishyura amafaranga yo kurira ku ishuri bitewe n’amikoro make y’ababyeyi babo.

Bavuga ko kutarya ku ishuri babigiramo imbogamizi mu myigire, ariko barabyiyemeje kuko nta kundi babigenza ngo kuko icyo bashaka ari ukwiga kandi bakazatsinda.

Uwamahoro avuga ko ku ishuri babaka ibuhumbi 12 byo kurya ku ishuri ku gihembwe, akavuga ko iwabo ataboneka bitewe n’uko biga ari bane mu mashuri yisumbuye ku buryo bishyura bajya batanga ibihumbi 56 kandi ntabushobozi bwo kuyabona, agasaba ko Leta yagira icyo ifasha ababyeyi batishoboye kugira ngo na bo bashobore kurya ku ishuri kandi bakurikire neza.

Nzayihorana Francois, umubyeyi ufite umwanya urya ku ishuri avuga ko umwana we aza kurya mu rugo yagize amanota 57, ariko nyuma yo kurira ku ishuri atakivunika ajya mu rugo yagize amanota 65.

Bigirimana Jean Bosco,ukurikirana ibijyanye n’igikoni muri G.S Jenda avuga ko mu kigo higamo abana bagera kuri 958 ariko abishyuye nibura makeya barira mu kigo babarirwa muri 270, abandi bakaba bajya kurira iwabo naho 70 basigara mu kigo ntibagire amafunguro bafata.

Sentozi Charles, avuga ko gahunda ya School Feeding yagiriye akamaro abanyeshuri cyane kandi izamura n’imyigire.Gusa ngo abana batarira ku ishuri barabwirirwa bakagira ibibazo mu gukurikira ku buryo n’amanota yabo ari make ugereranije n’abandi.

Imbogamizi mu kurira ku mashuri ziva mu myumvire y’ababyeyi bamwe ikiri hasi, abana bafite iwabo hafi bajya kurira iwabo bakanga kurya ibiryo byo mu kigo, ubukene kuri bamwe mu babyeyi ku buryo batabasha kwishyura ayo mafaranga.

Ku bigo by’amashuri, imbogamizi zihari ngo ni ukutagira amazi ahagije ku mashuri, icyumba cyo kuriramo kuko abana barira mu mashuri bigiramo, kuba abana batarira ku mashuri ntibashobore no kujya kurya iwabo bicwa n’inzara ntibashobore gukurikira neza nk’abariye.

Rusizi

Mu Karere ka Rusizi abana batashoboye kwishyura ibigo bimwe ntibibemerera kujya kurya mu rugo ahubwo bakaguma mu kigo bakarindira ko abishyuye bava mu mashuri bariramo bagakomeza amasomo.

Abanyeshuri biga mu ishuri rya Gihundwe barira mu ishuri ibiryo bavuga ko bishimira.
Abanyeshuri biga mu ishuri rya Gihundwe barira mu ishuri ibiryo bavuga ko bishimira.

Uwimana Hawa Alphonsine, Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Gihundwe, avuga ko mu bana 800 biga muri icyo kigo ababarirwa muri 500 ari bo barya naho abasigaye bakajya gukina umupira kugira ngo abishyuye babone aho barira kuko nta buriro buhari.

Uwanone Solange, umunyeshuri mu Rwunge rw’Amashuri rwa Gihundwe, avuga ko iwabo batishoboye ari na yo ntandaro yo kutishyura amafaranga asabwa ku ishuri agera ku bihumbi 11. Ngo kuba abandi barya ari hanze bituma akurikira nabi amasomo kubera inzara.

Gihundwe ubuyobozi bw’ikigo ntibwemerera abanyeshuri gusohoka mu kigo ngo babe bajya kurya iwabo kuko haba ari kure y’aho biga.

Mu gihe ibigo bimwe bishaka kwinjiza amafaranga bifata ingamba zo kubuza abana gutaha kurya mu rugo bakaguma ku ishuri, mu Rwunge rw’Amashuri rwa Islamique rwa Kamembe bo basabye abana kujya kurya mu miryango yabo.

Gihundwe iyo abishyuye barimo kurya abatarishyuye bikinira umupira ngo amasaha ahite.
Gihundwe iyo abishyuye barimo kurya abatarishyuye bikinira umupira ngo amasaha ahite.

Umuyobozi w’ Urwunge rw’Amashuri rwa Islamique rwa Kamembe, Munyurangabo Beata, avuga ko mu gihembwe gishize abana bariraga ku ishuri bigakorwa mu byiciro bitatu hari abatekerwaga ku ishuri, abapfunyika hamwe n’abatahaga bigatera akajagari bituma babihagarika.

Mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kamembe Presbyterien, abana batanze amafaranga barira mu kigo, mu gihe abatarishyuye basohorwa mu mashuri; ibintu ngo bitera abatarishyuye ipfunwe.

Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Kamembe Presbyterien, Musabyeyezu Esperrance, avuga ko ikigo gifite abana 227 ariko abafata amafunguro mu kigo ari 108 abandi bizirika umukanda.

Musabyeyezu avuga ko abana barya mu kigo baba bafite imbaraga biga neza naho abatarya mu kigo imyigire yabo iba icumbagira.
Amwe mumafunguro abana bahabwa ku kigo ni Kawunga, umuceri, imyumbati cyangwa ibijumba.

Abanyeshuri biga muri Ecole islamique de Kamembe mu gihe abatuye hafi bajya kurya abatuye kure baguma ku ishuri basubira mu masomo.
Abanyeshuri biga muri Ecole islamique de Kamembe mu gihe abatuye hafi bajya kurya abatuye kure baguma ku ishuri basubira mu masomo.

Ushinzwe uburezi mu Karere ka Rusizi, Nteziyaremye Jean Pierre, avuga ko basabye abayobozi b’ibigo by’amashuri ko abana batishoboye bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri bagomba gufashwa n’ibigo bakagaburirwa.

Nteziyaremye avuga ko basabye abayobozi b’ibigo kutagira umwana basiga hanze mu gihe abandi barimo kurya kuko bimugiraho ingaruka.

Ngo aho bidashoboka ko abana bagaburirwa bose habanza hagakorwa ubukangurambaga ku babyeyi kugira ngo bikorwe byumvikanyweho n’ababyeyi bose nta mwana usizwe inyuma.

Nyamasheke

Kugaburira abanyeshuri ku ishuri ku biga mu myaka ya 9YBE na 12YBE byatangiye mu mpera z’umwaka wa 2014, bitangira bitumvikana neza ndetse hagishakwa uko byakorwa, ndetse biza kuba ihame ko abana bose bagomba kubagurirwa ku ishuri.

Amwe mu mafunguro afatwa n'abana biga 9 na 12 YBE muri Nyamasheke.
Amwe mu mafunguro afatwa n’abana biga 9 na 12 YBE muri Nyamasheke.

Mu mashuri atandukanye yo mu Karere ka Nyamasheke, iyi gahunda yaratangiye. Hari abanyeshuri barya ku ishuri batanze amafaranga buri cyumweru kugira ngo bagaburirwe, abandi bakizanira impamba mu gihe abandi baturiye ishuri bajya iwabo kurya bakagaruka ku ishuri.

Nyamara hari abanyeshuri batabasha kubona ayo mafaranga ndetse ntibabashe no kubona icyo bapfunyika, iyo abandi bagiye kurya bo baba batembera mu kibuga cy’ishuri cyangwa bicaye bari gutera urwenya.

Ibi bisobanurwa n’umwe mu babyeyi ufite umwana mu ishuri rya Nyamasheke A, witwa Ndagijimana, uvuga ko kubona amafaranga igihumbi buri cyumweru bitoroshye, ndetse akemeza ko hari n’ababyeyi babura icyo bapfunyikira abana bikaba ngombwa ko babwirirwa.

Agira ati “Mu giturage hari abantu baba badafite ikintu na mba. Birumvikana ko n’umwana we ntacyo ajyana, natwe kubona igihumbi cya buri cyumweru ntabwo bitworohera rimwe turakibona ubundi tukakibura.”

Nyabuyenga Jean, ushinzwe amasomo muri Nyamasheke A, avuga ko hakiri ibibazo bikomeye mu kugaburura abana birimo kutagira aho barira kuko barira mu mashuri, kuba hari abana batabasha kurya mu gihe abandi bari kurya, ndetse n’ikibazo cy’isuku kuko amashuri aririrwamo ari yo yigirwamo.

Muri Nyamasheke A, nta munyeshuri wemerewe kujya kurya iwabo mu gihe abandi bari ku ishuri.

Mbonigaba uhiga, avuga ko abanyeshuri batarya ku manywa barangwa n’umunaniro ukabije bagasinzira mu ishuri kandi bagahorana ipfunwe.

Ndetse ngo n’abapfunyika hari ubwo baba bateguye ibiryo barya iwabo, bavuga ko biciritse bityo abandi banyeshuri bakabaseka.

Ibi ngo bigira ingaruka ku myigire yabo, ndetse bigatuma hari n’abanga kuzana ibyo bapfukitse mu rwego rwo kwirinda gusekwa na bagenzi babo.

Muri rusange abarezi, ababyeyi n’abanyeshuri basaba ko Leta yakongera kureba neza kuri iyi gahunda byaba ngombwa ikagira inyuganizi ikora ku buryo abanyeshuri bose bafatwa mu buryo bumwe kandi imyigire yabo ikazamukira rimwe nta n’umwe uzamukanye ipfunwe.

Ngororero

Mu Karere ka Ngororero hari amashuli 34 y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 arebwa na gahunda yo kugaburira abanyeshuri kwi shuli, kuko amashuli 12 afite imyaka 12 yo asanzwe afashwa na Leta ndetse ababayeyi bakaba basanzwe bamenyereye kwishyura amafaranga y’amafunguro y’abanyeshuri.

Abana bari gufata amafungoro ya saa sita Ngororero.
Abana bari gufata amafungoro ya saa sita Ngororero.

Kugaburira abanyeshuri ngo bibafasha kubona umwanya uhagije wo kwiga nk’uko abo twasuye ku bigo bya GS Rususa mu Murenge wa Ngororero, GS Munini muri Matyazo na GS Ruhunga Catholique babidutangarije.

Mukarukundo Jacqueline, ushinzwe abanyeshuri kuri GS Rususa, avuga ko ku bigo byose usanga hakiri abanyeshuri bataratangira kurya ku ishuri kubera ngo amikoro y’ababayeyi babo.

Mukarukundo akaba avuga ko hari n’abana bahabwa amafaranga y’ifunguro maze bagahitamo kuyagumana.

Hamwe mu hatekerwa ababyeyi bavuga ko batizera isuku yaho.
Hamwe mu hatekerwa ababyeyi bavuga ko batizera isuku yaho.

Ibi ngo binatuma iyo igihembwe gisojwe, abana batarya ku ishuri badahabwa indangamanota kugira ngo ababyeyi babo bazaze basobanure impamvu batishyurira abana.

Zimwe mu mbogamizi ibigo byinshi bihuriyeho mu gutekera abana ni ukutagira amazi meza ku bigo aho bakoresha abanyeshuri mu kuvoma, kutagira aho kurira, kutagira ibikoni byubatswe neza ndetse n’ibikoresho bikeya.

Mu Karere ka Ngororero, umunyeshuri yishyurirwa amafaranga ibihumbi 13000frw. Hari bamwe mu babayeyi nka Nyiransengimana Donatile wo mu Murenge wa Matyazo bavuga ko aya mafaranga ari menshi maze bagahitamo ko abana babo bazajya birirwa batariye.

Abanyeshuri bavuye kuzana amafunguro mu gikoni.
Abanyeshuri bavuye kuzana amafunguro mu gikoni.

Ku rundi ruhande ariko, hari n’abemeza ko amafaranga batanga atari menshi ugereranyije n’akamaro bibafitiye.

Uwamahoro Moninqe wo mu Murenge wa Ngororero avuga ko mbere y’iyi gahunda umwana we yajyaga kurya mu rugo saa sita maze akanga gusubira ku ishuri, ariko ubu yiga neza.

Abatarishyuye bigumira hanze mu gihe abandi barya Ngororero.
Abatarishyuye bigumira hanze mu gihe abandi barya Ngororero.

Uwamahoro avuga ko impungenge ubuyobozi bukwiye kwigaho neza afite ari ubwiza n’isuku y’ibiryo abana babo bahabwa kuko batizeye ababahahira n’abatetsi babo.

Umuyobozi ushinzwe Uburezi mu Karere ka Ngororero, Nyiraneza Clotilde, avuga ko gahunda akarere gafite ari uko buri mwana arya ku ishuri ariko ngo haracyari imbogamizi z’imyumvire ikiri hasi n’amikoro make bya bamwe mu babyeyi.

Rutsiro

Abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye y’imyaka 9 na 12 y’uburezi bw’ibanze mu Karere ka Rutsiro batarya ku ishuri bakomeje gutera impungenge abayobozi b’ibigo by’amashuri aho ngo batizeye imyitwarire yabo mu gihe abandi bari kurya.

Bimwe mu bikoni bitekerwamo bavuga ko bidafite isuku.
Bimwe mu bikoni bitekerwamo bavuga ko bidafite isuku.

Kigali Today ubwo yasuraga ishuri ryisumbuye ry’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 rya Rugote riri mu Murenge wa Gihango, Umuyobozi waryo Ayinkamiye Marie Christine, yagize ati “Nyuma y’aho Leta ivugiye ko abana batuye hafi bajya kurya iwabo abenshi ntibongeye gutanga amafaranga. Ibyo rero bituma tugira impungenge z’uko abana bamwe cyane cyane abakobwa tutizera neza niba baba batashye iwabo cyangwa bagiye ahandi kuko bashobora gushukwa, abahungu na bo bakaba bajya mu ngeso mbi.”

Abana biga kuri iri shuri barya saa sita bavuga ko bibafasha mu myigire yabo kuko ngo wasangaga bataha sa sita rimwe na rimwe bagasanga batahishije bityo bagakerererwa ndetse bakaba bakoze n’urugendo rurerure.

Abana batanze amafaranga nibo barya ku ishuri abandi bakaguma mu mashuri.
Abana batanze amafaranga nibo barya ku ishuri abandi bakaguma mu mashuri.

Ku ishuri ryisumbuye ry’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 rya Murunda abanyeshuri benshi ntibitabiriye gutanga amafaranga yo kurya sa sita ngo kuko usanga ababyeyi nta bushobozi bafite nk’uko abahiga babitangaza.

Ubuyobozi bw’ishuri rya Murunda buvuga ko bugira impungenge zo kuba abanyeshuri badatanga amafaranga ngo barye mu kigo bagashaka kurya hanze aho bishobora gutera ingeso mbi bituma bufata ingamba z’uko nta munyeshuri urenga imbago z’ikigo ahanini kugira ngo badahura n’ibishuko.

Kubera kutemererwa gusohoka kandi batemerewe kurya batarishyuye bisubirira mu masomo.
Kubera kutemererwa gusohoka kandi batemerewe kurya batarishyuye bisubirira mu masomo.

Padiri Emmanuel Twagirayezu, umuyobozi w’icyo kigo, agira ati ” Mu rwego rwo kurinda abanyeshuri imyitwarire mibi mu gihe abandi bari kurya twavuze ko nta mwana utaha kuko ntitwamenya niba yatashye cyangwa atatashye ngo ajye ahandi.”

Muri Rutsiro, umunyeshuri atanga amafaranga 200 ku munsi kugira ngo afate ifunguro rya saa sita. Ku Rwunge rw’Amashuri rwa Rugote, abana 100 ni bo barya ku ishuri mu banyeshuri 250 naho mu rRwunge rw’Amashuri rwa Murunda harya abana 70 mu bana 280.

Rubavu

Mu Karere ka Rubavu mu kwezi kwa Mata 2015 umubare w’abana barya ku ishuri biga muri 9YBE na 12YBE, 74% by’abanyeshuri bagomba kugaburirwa.

Iyo abishyuye bari kurya abatarishyuye bajya gukina barindiriye gusubira mu mashuri.
Iyo abishyuye bari kurya abatarishyuye bajya gukina barindiriye gusubira mu mashuri.

Ubuyobozi bw’akarere bushinzwe uburezi bukavuga ko byatewe n’uko abanyeshuri barimo bagitangira ababyeyi bakisuganya.

Mu Karere ka Rubavu, gahunda yo kugaburira abanyeshuri biga muri 9YBE na 12YBE yumvikanyweho n’ubuyobozi bw’akarere n’ubuyobozi bw’ibigo aho ifunguro rimwe ribarirwa amafaranga 200, ku gihembwe umunyeshuri agasabwa kwishyura aafaranga ibihumbi 12.

Mu bigo 30 bigaburira abana, hamwe abana ntibatanga amafaranga, ariko imyanzuro yafashwe ni uko aho kwirukana abana kuko batishyuye cyangwa ngo abandi barye bari hanze, hafashwe ingamba ko umubyeyi atanga uko yifite, udafite amafaranga akazana ibiribwa bibisi cyangwa inkwi.

Bimwe mu biryo abanyeshuri bafata saa sita.
Bimwe mu biryo abanyeshuri bafata saa sita.

Ku Kigo cya Mutura II, uburyo bwo gutanga uko umuntu yifite ni bwo bukoreshwa, ababyeyi bakavuga ko bibafasha kuko iyo badafite amafaranga bajyana ku ishuri imboga z’amashuri bakunze kweza cyangwa inkwi bigahabwa agaciro aho kugira ngo abana babunzwe gufata ifunguro.

Nubwo hafashwe ingamba zituma abana bose bafata amafunguro ku ishuri, ngo si ko bikurikizwa.

Nturano Eustache ushinzwe uburezi mu Karere ka Rubavu avuga ko mu bana ibihumbi 13 na 600 bagombye kugaburirwa ku ishuri abafata amafunguro ari ibihumbi 10.

Mu gihe ababyeyi basabwa gutanga uko bifite abatagize icyo batanga abana ntibarye ku ishuri, mu Karere ka Rubavu basabye ko ku mafaranga ibihumbi 12 bisabwa umunyeshuri ku gihembwe hongerwaho igihumbi afasha abana batishoboye kugira ngo bashobore na bo kwikora ku munwa saa sita.

Imwe mu ngamba yasabwe na Minisitere y’Uburezi mu korohereza abana batishoboye bari mu byiciro by’ubudehe gufata amafunguro ku ishuri ni uko hari amafaranga Leta izajya yohereza ku bigo gufasha abana bari mu byiciro by’abatishoboye.

Abanyamakuru ba Kigali Today mu Ntara y’Uburengerazuba: Sebuharara Sylidio, Safari Viateur, Aimable Mbarushimana, Umugwaneza J.Claude, Musabwa Euphrem, Kalinganire Erenest

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

OH MON DIEU !

K yanditse ku itariki ya: 22-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka