Uburengerazuba: Mu myaka 10 hagiyeho uturere dushya abayobozi batuyoboye bamaze kugeza kuki abaturage?

Mu gihe abagize komite nyobozi z’uturere mu Ukuboza 2015 bazaba barangije manda zabo bagategereza ko haba amatora yo gutora abandi bayobozi bashya, igikorwa kigomba gutegurwa mu ntangiriro z’umwaka wa 2016, twabakusanyirije ibyo abaturage bavuga abayobozi b’ubuturere babagejejeho ndetse na bimwe mu byifuzo byabo muri manda itaha.

Itegeko Nº 87/2013 ryo ku wa 11/09/2013 rigena imitunganyirize n’imikorere y’inzego z’imitegekere y’igihugu zegerejwe abaturage, mu ngingo yaryo ya 57 rivuga ko Komite Nyobozi z’uturere n’umujyi wa Kigali zigirwa n’abantu batatu (3) barimo nibura umugore umwe.

Ubuyobozi bwa Polisi, ubw'Ingabo n'ubw'Intara y'Iburengerazuba na bamwe mu bayobozi b'uturere tw'Intara y'Iburengerazuba n'abigeze kubaba bo.
Ubuyobozi bwa Polisi, ubw’Ingabo n’ubw’Intara y’Iburengerazuba na bamwe mu bayobozi b’uturere tw’Intara y’Iburengerazuba n’abigeze kubaba bo.

Abo bayobozi ni umuyobozi w’ akarere; umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu hamwe n’Umuyobozi Wungirije ushinzwe imibereho Myiza y’Abaturage.

Ingingo ya 60 igena manda y’abagize Komite Nyobozi, ivuga ko abagize Komite Nyobozi batorerwa igihe cy’imyaka itanu (5). Iyo icyo gihe kirangiye bashobora kongera kwiyamamaza muri Komite Nyobozi ariko ntibarenza manda ebyiri (2) zikurikirana.

Iyi ngingo ivuga ko iyo umwe mu bagize Komite Nyobozi avuye mu mwanya hasigaye igihe kitarenze umwaka umwe (1) ngo manda irangire, umusimbuye afite uburenganzira bwo kwiyamamaza ku zindi manda ebyiri (2) zikurikirana.

. Kigali Today ishingiye kuri Manda ebyiri zishize yifuje kumenya icyo abaturage batuye mu turere tw’Intara y’Intara y’Uburengerazuba zabagejejeho ndetse n’ibyo biteze muri manda itaha.

Nyabihu

Abaturage bo mu Karere ka Nyabihu bavuga hari byinshi byagezweho muri manda ebyiri zishize kuva 2006 birimo kwegerezwa ibikorwa remezo birimo imihanda ihuza imirenge n’utugari hirya no hino muri Nyabihu.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyabihu, Twahirwa Abdoulatif, ari mu bayobozi ngo bagize icyo bageza ku baturage.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Twahirwa Abdoulatif, ari mu bayobozi ngo bagize icyo bageza ku baturage.

Abaturage batuye Vunga bavuga ko bishimira umuhanda uhuza Vunga-Nyakinama hamwe n’umuhanda uhuza Nyabihu na Ngororero ufite ibirometero 15, umuhanda wa Shaba-Vuga Kabwatwa ibirometero km 6.

Mu buhinzi umusaruro wera kuri hegitare ngo wariyongereye uva kuri Toni 10 ugera kuri Toni 30 kuri ha. Kwiyongera k’umusaruro ngo bikaba byajyanye no kuzamuka kw’igiciro cy’Ibirayi kuko 2006 cyari ku mafaranga 40 none kiri ku mafaranga 150.

Mu kurwanya isuri, hakozwe amaterasi afata ubutaka, mu murenge wa Karago na Muringa hari hugarijwe abaturage bavuga ko Hagitare 1003 zatunganyijwe.

Charles Ngirabatwaye watangiranye na manda ya mbere muri 2006 ayobora Akarere ka Nyabihu akaza kwegura.
Charles Ngirabatwaye watangiranye na manda ya mbere muri 2006 ayobora Akarere ka Nyabihu akaza kwegura.

Mu burezi abaturage bo mu karere ka Nyabihu bishimira amashuri yongerewe umubare. Mu karere ka Nyabihu habarurwa amashuri yisumbuye 103 yisumbuye harimo 31 y’uburezi bw’ibanze by’imyaka 9 na 12 yigamo abana 12 402 yubatswe muri iyi myaka icumi ishize.

Kwegerezwa umuriro w’amashanyarazi na byo byafashije abaturage kongera imirimo no gutunganya umujyi.

Mu Karere ka Nyabihu ingo zifite umuriro zibarirwa 10 850 mu ngo 65 855 zikagize, abenshi bakaba barawubonye mu myaka 10 ishize. Imirenge 6 kuri 12 igize akarere ikaba yaragejejwemo amashanyarazi.

Mu mwaka wa 2014, warangiye abaturage babarirwa kuri 80% ba Nyabuhu babasha kubona amazi meza hafi y’ingo zabo ku bufatanye bw’umushinga wa WASH.

Mu byo bifuza ko byakorwa muri manda izatangira 2016, Sentozi Charles, utuye mu Murenge wa Jenda,avuga ko mu yindi manda ibikorwa byo kubaka amacumbi y’abarimu byadindiye byakwihutishwa kuko abarezi bakora ingendo zigoranye bikagabanya umwanya wo gutegura amasomo bigisha.

Nzayihorana Francois na we mu Karere ka Nyabihu, umwarimu ukomoka mu Murenge wa Jenda, avuga ko manda itaha abayoobozi bazajyaho bakwiye kwibanda ku bikorwa byo kurwanya isuri kuko bigaragara ko muri Nyabihu ari ikibazo bitewe n’imiterere yaho, kurushaho gukangurira abaturage akamaro ko gutanga ubwishingizi mu kwivuza (Muteweli) hamwe no gushishikariza urubyiruko gukora.

Kayihura Emile, umuturage wo mu Murenge wa Bigogwe, we asaba ko kwita ku rubyiruko muri gahunda yo kwihangira umurimo byazashyirwa imbere, agasaba ko hazarebwa uburyo ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byakongererwa agaciro.

Mu Mujyi wa Mukamira baracyashyingura mu ngo, Maniraho uhatuye akavuga ko hashakwa irimbi rusange.

Muri 2006, Akarere ka Nyabihu kayobowe na Charles Ngirabatware waje kweguzwa asimburwa na Ndagijimana Jean Damascene warangije Manda ya mbere 2010, naho Manda yakabiri ikaba yaratangijwe na Jean Baptiste Nsengiyumva waje kwitaba Imana agasimburwa na Twahirwa Abdoulatif ukayobora n’ubu.

Rusizi

Abaturage bo mu Karere ka Rusizi bavugako bashima ivugururwa y’inzego za Leta kuko hari icyo byagiye bihindura mu mibereho myiza y’abaturage n’iterambere ryabo.

Umuyobozi mushya w'Akarere ka Rusizi avuga ibigwi bye.
Umuyobozi mushya w’Akarere ka Rusizi avuga ibigwi bye.

Munyurangabo Theogene, umucuruzi w’imyenda mu Murenge wa Giheke, avuga ko mu gihe cy’amakomine ibintu byari bikiri hasi cyane kuko nta mafaranga zagiraga.

Ngo zari zitunzwe n’amafaranga make bakuraga mu misoro y’abaturage n’amande bacibwa bigatuma hari byinshi bidashobora gukorwa mu kongera ibikorwa by’amajyambere.

Naho Kayumba Sebastien, umucuruzi w’impu mu Karere ka Rusizi, avuga ko kuva aho uturere twashyiriweho, Rusizi yagutse ikaba nini n’abakozi bakiyongera, ibibazo by’abaturage bisubizwa hatabayeho gusiragira nk’uko byahozeho hakiri Komine kuko imirenge yongerewe ubushobozi.

Nzeyimana Oscar wayoboraga akarere ka Rusizi akeguzwa mu ntangiriro za 2015.
Nzeyimana Oscar wayoboraga akarere ka Rusizi akeguzwa mu ntangiriro za 2015.

Mu kunenga ibitaragenze neza, Kayumba avuga ko hagaragaye ibikorwa byo guhuzagurika no gukoresha nabi umutungo wa Leta. Ngo hakwiye gucika ibintu by’ubwiru abaturage bakamurikirwa ibyo bakorerwa n’uburyo byakozwe.

Abaturage bo mu Karere ka Rusizi bavuga ko muri manda izatangira 2016 abayobozi bashyira imbaraga mu kwegera abaturage no guhagurukira gutanga serivisi nziza, abaturage bakagira uruhare mubyo bakorerwa mu iterambere.

Naho mu guteza imbere ibikorwa by’amajyambere ngo amafaranga leta yohereza mu turere aba ashobora gukora ibikorwa bifatika ariko kubera ihuzagurika ntibiramba, abaturage bakavuga ko bacyeneye umuyobozi uharanira inyungu z’abaturage kandi ubagaragariza ibyo bakora ndetse bakabigiramo uruhare.

Kuva 2006 mu Karere ka Rusizi hubatswe imihanda y’ amabuye ibirometero 11 mu mujyi wa Kamembe, naho imihanda y’itaka yakozwe mu karere ni ibirometero 263, 9.

Hakozwe umuhanda wa Kaburimbo ureshya na 3 km, hashyizweho amatara y’amashanyarazi ku mihanda afite uburebure bw’ibirometero 5, naho abaturage bafite amashanyarazi mu ngo mu karere ni 25%, mu gihe abegerejwe amazi meza mu karere bari kuri 64%.

Muri 2006, Akarere ka Rusizi kari kayobowe na Turatsinze Jean Pierre, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Ubukungu yari Nuwumuremyi Jean Jacques waje kwitaba Imana asimburwa na Nkuranga Theogene, naho uw’ imibereho myiza y’abaturage yari Umutoni Esperence ariko mu mwaka wa 2008 bose bareguye.

Muri 2008, Akarere ka Rusizi kayobowe na Sindayiheba Fabien wari wungirijwe na Habyarimana Marcel wari ushinzwe ubukungu hamwe Nirere Fracoise wari ushinzwe imibereho y’abaturage.

2010-2015, Akarere ka Rusizi kayobowe na Nzeyimana Oscar weguye agasimburwa na Harerimana Frederic ukayobora kugeza ubu.

Rubavu

Akarere ka Rubavu, muri 2006 gashyirwaho abagatuye bavuga ko kari gafite ibibazo byinshi birimo kutagira umujyi usukuye, hamwe no gukwirakwiza ibikorwa remezo bitari byegereye abaturage.

Umuyobozi w'agateganyo w'Akarere ka Rubavu, M.Jeanne Kadukuze wasimbuye Bahame Hassan.
Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rubavu, M.Jeanne Kadukuze wasimbuye Bahame Hassan.

Magarambe Theodore, umunyamakuru wa RBA mu Karere ka Rubavu,ngo muri 2006 yabaga mu Mujyi wa Gisenyi kandi yagiye abona impinduka mu guteza imbere Akarere ka Rubavu n’ibibazo byagiye biboneka.

Muri manda ya mbere yatangiye muri 2006, Akarere ka Rubavu kayobowe na Barengayabo Ramazhan wibukirwa ku bikorwa bya mbere byo gutsindagira imihanda y’igitaka mu Mujyi wa Gisenyi.

Barengayabo abaturage batuye Mbugangari bamwibukira kandi ku kubs ari we wabagejejeho amashanyarazi bari bemerewe na Perezida Kagame muri 2003 mu gihe cyo kwiyamamariza umwanya wo kuyobora igihugu.

Bahame Hassan wari Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, na we yaregujwe akekwaho uburiganya mu kwegurira isoko rya Gisenyi abikorera.
Bahame Hassan wari Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, na we yaregujwe akekwaho uburiganya mu kwegurira isoko rya Gisenyi abikorera.

Mu bikorwa remezo ashimirwa gutangira ibikorwa byo kuvugurura Umujyi wa Gisenyi hasigwa amarangi nubwo bitari byagateye imbere neza.

Ku buyobozi bwa Barengayabo ni bwo ikipe y’umipira w’amaguru ’Eteincelle’ yari ifite imbaraga yitabwaho n’akarere, hashyizweho ahahagarikwa imodoka (Parking) mu Mujyi wa Gisenyi yaje gukurwaho na Bahame Hassan ahubaka isoko rya Kijyambere muri 2010 kugeza n’ubu rikaba ritaruzura.

Barengayabo utararangije manda ye yakurikiwe ngo ku mpamvu ze na Twagirayezu Pierre Celestin wari Umukozi mu Karere ka Musanze, mu mwaka wa 2008 na we yegura mu kwezi kwa Gashyantare 2010.

Twagirayezu ibyo yibukirwaho mu gihe cye ni uburyo yateje imbere isuku mu Mujyi wa Gisenyi akuraho amazu ashaje akoresheje TIG.

Yibukirwa kandi ku kuba ari we wimuye imiryango ibarirwa mu gihumbi yari ituye mu manegeka mu ishyamba rya Gishwati.

Ku gihe cye, ni bwo hakozwe umuhanda wa kaburimbo Musanze-Rubavu, n’umuhanda ya kaburimbo mu Mujyi wa Gisenyi uhuza umupaka na Bralirwa.

Ngo yanateresheje ibiti byinshi ku mihanda ndetse n’amashyamba. Abanya-Rubavu bamwibukira na none ku kuba ari we watangije gahunda ya VUP n’ubudehe bigatanga umusaruro.

Twagirayezu yasimbuwe na Bahame Hassan muri Gashyantare 2010 ndetse aba ari we urangiza manda ya mbere y’abayobozi b’uturere mu Karere ka Rubavu, aniyamamariza kuyobora Manda ya kabiri muri 2011 nubwo atashoboye kuyirangiza akaba yarakuweho tariki ya 27/3/2015.

Bahame abanya-Rubavu bavuga ko icyo yibukirwaho ari uguteza imbere imyubakire y’amazu y’amagorofa mu Mujyi wa Gisenyi no gufasha abaturage bimuwe ku musozi wa Rubavu imiryango 1200 bakabona aho bimurirwa.

Ku gihe cya Bahame Hassan ni bwo umubare w’amahotel wiyongereye ava kuri 6 yari ahari muri 2006 agera kuri 16 ndetse n’ibikorwa by’ubukerarugendo biriyongera harimo no guteza imbere isuku mu Mujyi wa Gisenyi.

Kuri manda ebyiri zamaze imyaka 10, akarere ka Rubavu kategetswe n’abayobozi b’uturere bane, ariko batatu babanza bafite ibyo bahuriraho nkuko Kigali Today na Magaramber Theodore.

Barengayabo, Twagirayezu na Bahame bahurira kuba batarashoboye gukorera hamwe n’abakozi mu karere bikagira ingaruka zo kutarangiza manda batangiye nk’uko bigenwa n’amategeko.

Kudaha agaciro ibibazo byugarije abaturage na VUP yagiye igaragaramo imikorere mibi bivugwa ko hanyerejwe amafaranga agera kuri miliyoni zirenga 100 ni bimwe mu bibazo byagiye bishinjwa abayobozi b’aka karere.

Ikindi ngo ni uko hagiye habaho kwizeza abaturage ibitangaza, nk’isoko rya Gisenyi, Urwibutso rwa Komini Rouge n’urwa Nyundo, ndetse Akarere ka Rubavu kakaba katarigeze kaza na rimwe mu myanya 20 ya mbere ku rwego rw’igihugu mu kwesa imihigo.

Abaturage bo mu Karere ka Rubavu basaba ko umuyobozi uziyamamariza kuyobora manda ya gatatu yakwibanda mu kugeza akarere mu myanya ya mbere mu mihigo, gufasha abakozi b’akarere gukorera hamwe mu mwuka mwiza, kubyaza umusaruro amahirwe akarere gafite arimo ubutaka bwera, ubucyerarugendo ndetse n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Basaba ko ubuyobozi bwazajyaho kandi bwateza imbere imikino mu karere bukanashakira umuti ikibazo cy’ibiyobyabwenge mu rubyaruko ndetse n’abana bata amashuri hamwe no guteza imbere isuku mu Mujyi wa Gisenyi.

Rutsiro

Akarere ka Rutsiro kari mu turere twagize amahirwe yo kutayoborwa n’abayobozi benshi kuko 2006 katangiranye na Jean Ndimubahire waje gukurikirwa na Byukusenge Gaspard uriho kuri iyi mandaya kabiri.

Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard.
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard.

Abaturage bo mu Karere ka Rutsiro bavuga ko ubuyobozi bwagiyeho hari byinshi bwakoze mu gutanga impinduka mu iterambere nubwo bataragera aho bifuza.

Kuva muri 2006 kugera 2015 abaturage bafite amashanyarazi bavuye kuri 1.8% bagera kuri 18%, nyamara icyegeranyo cy’ibarura ry’igihugu ryakozwe 2012 ryagaragaje ko abari bafite amashanyarazi bari 3.3% naho abari bafite amazi meza bakaba 70.3%.

Nk’uko bigaragazwa n’ibarura ry’igihugu ryakozwe 2012, urubyiruko rwitabiriye kwiga amashuri muri Rutsiro kuva ku myaka 14-35, cyakora ngo 18% ntibakandagiye mu ishuri.

Mu rubyiruko ibihumbi 125 499, abari mu mashuri abanza bari 64.8%, amashuri yisumbuye bari 15%, imyuga 0.1% naho Kaminuza bari 1.1% mu gihe abadafite aho babarirwa bari 0.8%.

Karangwa Pierre acururiza muri Santere ya Congo Nil, anenga kuba bataragira ibikorwa remezo bituma abatuye Rutsiro bishimira kuguma kuhakorera kuko abashoboye kwiteza imbere bahita bakavamo bakigira ahari amajyambere.

Kimwe mu bitungwa agatoki, abatuye Rutsiro bavuga byakwitabwaho ni umuhanda wa kaburimbo ubahuza n’utundi turere. Ngo kuba uyu muhanda utahaboneka bituma n’abagenderera akarere baba bakeya n’ishoramari ntiryiyongere.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Gaspard Byukusenge, avuga ko yishimira ibyo amaze kugeraho muri manda y’imyaka 5 ayoboye aka karere, ariko ngo kutagira umuhanda wa kaburimbo byamubereye imbogamizi ku kwihutisha iterambere.

Gaspard Byukusenge agira ati “Muri rusange kuba akarere katagendwa cyane ni imbogamizi ikomeye kuko tutabasha kwinjiza amafaranga kubera nta muhanda mwiza uduhuza n’utundi turere.”

Gaspard Byukusenge avuga ko kutagira umuhanda bituma gahunda ya Hangumurimo itagenda neza kuko umuturage ubonye miliyoni ebyiri cyangwa eshatu ahita yigira mu turere dufite ibikorwa remezo by’amajyambere hamworohereza gukora imishinga ye.

Ngororero

Mu gihe ku wa 31 Ukuboza 2015, ubwo manda y’abayobozi b’uturere izaba irangira, abaturage bo mu Karere ka Ngororero bavuga ko ubuyobozi bafite ubu busize bageze ku bintu bibiri by’ingenzi ari byo ubumwe n’iterambere.

Kagororero Ladislas, umugabo ufite imyaka 62, avuga ko ubuyobozi bafite ubu bwabafashije kwihuta mu iterambere ry’ubukungu hamwe no kugera ku bumwe n’ubwiyunge bifatika.

Ruboneza Gedeon, Umuyobozi w'Akarere ka Ngororero yngo yitaye cyane ku bikorwa remezo birimo kubaka amasoko ya kijyambere, ariko ikibazo cy'amazi cyo gikomeza kumubera ingutu.
Ruboneza Gedeon, Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero yngo yitaye cyane ku bikorwa remezo birimo kubaka amasoko ya kijyambere, ariko ikibazo cy’amazi cyo gikomeza kumubera ingutu.

Kagororero atanga ingero z’ibikorwa bishya bagejejweho kuva muri 2009 birimo umuhanda wa kaburimbo w’ibirometero 42, abaturage bahawe amashanyarazi bagera ku bihumbi 12 na 834 mu ibihumbi 74 na 613 batuye mu Karere ka Ngororero, amasoko ya kijyambere atatu ya Hindiro, Birembo na gatumba ndetse n’amagorofa atatu.

Abaturage bishimira ibigo nderabuzima bitatu bishya n’amavuriro (poste de sante) mato 8, uruganda rutunganya umutobe w’imbuto rwa Nyange, uruganda rutunganya Kawunga rwa Gatumba, agakiriro ka Ngororero hamwe n’amakusanyirizo y’amata atanu byose bituma abaturage babona akazi bakiteza imbere.

Umwe mu baturage b’aka karere akaba n’umukozi wa Leta utashatse kuvugwa izina, avuga ko Akarere ka Ngororero muri 2006 kari kakigaragaramo urwango rwinshi rushingiye ku moko n’ingengabitekerezo ya Jenoside, ariko ko ubu byaracitse, ikimenyetso kikaba ari amashyirahamwe n’amakoperative y’abaturage ndetse no kuba nta byaha by’ingangabitekerezo bikihaboneka.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Ruboneza Gedeon, avuga ko yishimira ibyagezweho byinshi ariko akavuga ko yagiye abangamirwa n’imyumvire y’abaturage yari itarazamuka.

Ngo yabashije guhuza abanya-Ngororero hamwe n’abavuka muri ako karere batuye ahandi bashobora gukora Ngoroero network.

Mu bikorwa atabashije kugeraho harimo guha abaturage amazi meza kuko akarere muri 2012 kari kuri 58.9%, hamwe no kongera cyane ibikorwa by’ubucuruzi n’ubukerarugendo ndetse no gucyura impunzi ziri muri Kongo.

Ibarura rya 2012 rigaragaza ko mu baturage bagejeje ku myaka 16 abashobora kwinjiza amafaranga ari 180 353 abafite ibyo bakora ari 141559, abadafite akazi bakavuyeho 2825, abakora mu ngo 8963, abahagaze ku mirimo 321, abageze mu zabukuru 4781, abanyeshuri 19006 naho abandi badafite aho babarizwa ni 2898.

Kimwe na bagenzi be bafatanyije kuyobora Akarere ka Ngororero, Mazimpaka Emmenuel, ushinzwe ubukungu hamwe na Nyiraneza Clotilde ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ngo bazongera biyamamaze kuko basanga bashoboye kandi bafite byinshi bashaka kugeza ku batuye akarere ka Ngororero.

Muri 2006, Akarere ka Ngororero kari kayobowe na Cyprien Nsengimana yungirijwe na Mukakiberwa Megtilde wari ushinzwe ubukungu hamwe na Jacques Habimana n’umunyamabanga nshingwabikorwa Habimana Emmanuel begujwe 2009 kubera kudakorera hamwe mu kuyobora akarere.

Nyamasheke

Akarere ka Nyamasheke abagatuye bavuga ko izi manda 2 zibasigiye bimwe mu byo bifuzaga birimo umuhanda wa kaburimbo hamwe n’amashanyarazi amaze kugera henshi mu karere. Ubu imirenge yose uko ari 15 ikagize imaze kugerwaho n’amashanyarazi ku kigereranyo cya 25%, mu gihe mbere ya 2006, byari 3%.

Kamali Aime Fabien, Umuyobozi w'ubu w'Akarere ka Nyamasheke.
Kamali Aime Fabien, Umuyobozi w’ubu w’Akarere ka Nyamasheke.

Nta tumanaho ryabaga muri Nyamasheke mbere ya 2006, ariko ubu mu karere itumanaho rirakoreshwa haba kuri terefoni no kuri murandasi, nta Hotel kagiraga,none ngo kamaze kugira amahotel 4 harimo n’ifite inyenyeri eshanu.

Umwe mu bayobozi bayoboye Nyamasheke kuva muri2006 kugeza magingo aya, ari we Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Gatete Caterine, avuga ko muri Nyamasheke, hari igiturage gikomeye, kuko hari harasenywe n’abayobozi bakoze Jenoside ku buryo bukomeye.

Gatete avuga ko akarere nta biro bigari kagiraga ndetse ngo nta n’amacumbi y’abakozi yahabaga, kuri ubu byose bikaba birahari.

Abaturage ba Nyamasheke ngo ntibakundaga korora amatungo ngo biteze imbere, byatumaga n’imyaka yabo itera uko bikwiye, ubu hafi ya bose basigaye batunze kandi bihagije mu biribwa.

Umusaza Kaliwabo Benoit utuye mu Murenge wa Bushekeri avuga ko aho aka karere kageze kamaze gutera imbere ku buryo bugaragara, amashanyazi, amazi meza, itumanaho n’ibindi ari ibintu bitamaze nibura imyaka 10 bigeze muri aka karere.

Ibarura ry’igihugu ryakozwe muri 2012 rigaragaza ko Akarere ka Nyamasheke kari gafite abantu 212438 barengeje imyaka 16, abari bafite imirimo bari 156118, abadafite imirimo ari 3604, abakora mu ngo bari 7559, abavuye ku mirimo 452,abanyeshuri 32815 naho abadafite aho babarizwa 4026.

Nyamasheke nubwo ikora ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu iri mu turere tutagira amazi meza. Ibarura ry’igihugu rya 2012 ryagaragaje ko abafite amazi meza bari 34.9%.

Gusa, mu mwaka wa 2014, RGB yasohoye raporo ku bushakashatsi yakoze ku buryo abaturage babona ubuyobozi bwabo, 80% bavuga ko batishimira serivisi bahabwa n’abayobozi babo.

Nyamasheke muri 2006 yayobowe na Muragwa Vincent, 2009 kayoborwa na Habyarimana Jean Baptiste wegujwe 2015, ubu kakaba kayoborwa na Kamali Aime Fabien.

Habyarimana Jean Baptiste, uherutse kwegura ku mwanya w'Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke.
Habyarimana Jean Baptiste, uherutse kwegura ku mwanya w’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke.

Imyaka icumi uturere tugiyeho, abaturage bishimira ko uburyo ubuyobozi bwubatse bwashoboye kwegerezwa abaturage kandi abayobozi bahabwa ubushobozi bwo gucyemura ibibazo by’abaturage nubwo hari abatabyubahiriza.

Abaturage bo mu turere tugize intara y’Uburengerazuba basaba ko abayobozi baziyamamariza kuyobora uturere bagomba kuzibanda mu kwegera abaturage, kubafasha gukemura ibibazo no kubafasha gutegura imishinga y’iterambere babyaza umusaruro amahirwe iyi ntara ifite.

Intara y’Iburengerazuba ifite uturere tw’icyaro ducyeneye gutera imbere kuko henshi imijyi ikiri hasi, abaturage bakaba bavuga ko abayobozi baziyamamariza kuyobora uturere bakwibanda kuzamura imijyi n’ishoramari kugira ngo ishomari rijyane n’ubukerarugendo.

Intara y’Uburengerazuba igizwe n’uturere turindwi ariko abenshi mu batangiye kuyobora manda ya kabiri yatangiye 2011 baregujwe kubera ibibazo by’imiyoborere no kunyereza umutungo wa Leta.

Abayobozi batangiye manda ya kabiri bakiyobora muri iyi Ntara ni abayobozi b’uturere twa Ngororero, Rutsiro na Nyabihu naho abandi baregujwe bajyanwa mu manza.

Abanyamakuru ba Kigali Today mu ntara y’Uburengerazuba

Rubavu: Sebuharara Sylidio
Nyabibu: Safari Viateur
Rutsiro: Mbarushimana Aimable
Ngororero: Kalinganire Ernest
Nyamasheke: Umugwaneza J.Claude
Rusizi: Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Muri Nyabihu, mu Murenge wa Jomba mu Kagari ka Gasura, muri uwo mudugudu wa Gasura aho twari dufite amashanyarazi icyahoze airi EWASA cyaje gukupa amashanyarazi y’umudugudu wose kuberako batishyuye uwo muyoboro ngo byari ideni. None ubu ni mw’icuraburindi .Wumve nabo ubwo tubarwa mu babonye amashanyarazi, nyabuna abashoboye gukemura ikibazo mudufashe.

Bucyana Jean Bosco yanditse ku itariki ya: 26-05-2015  →  Musubize

Muri Rutsiro ntabwo Ndimubahire Jean ariwe wa mbere, habanje uwitwa Ildephonse.

alpha yanditse ku itariki ya: 25-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka